UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah At-Taubah - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


بَرَآءَةٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦٓ إِلَى ٱلَّذِينَ عَٰهَدتُّم مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

(Iri ni itangazo) risesa amasezerano riturutse kwa Allah n’Intumwa ye, rigenewe ba bangikanyamana mwagiranye amasezerano (bakayarengaho)
Surah At-Taubah, Verse 1


فَسِيحُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَرۡبَعَةَ أَشۡهُرٖ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّكُمۡ غَيۡرُ مُعۡجِزِي ٱللَّهِ وَأَنَّ ٱللَّهَ مُخۡزِي ٱلۡكَٰفِرِينَ

Ngaho (yemwe babangikanyamana) nimwidegembye ku isi mu gihe cy’amezi ane, ariko mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah, kandi ko mu by’ukuri Allah azasuzuguza abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 2


وَأَذَٰنٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦٓ إِلَى ٱلنَّاسِ يَوۡمَ ٱلۡحَجِّ ٱلۡأَكۡبَرِ أَنَّ ٱللَّهَ بَرِيٓءٞ مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ وَرَسُولُهُۥۚ فَإِن تُبۡتُمۡ فَهُوَ خَيۡرٞ لَّكُمۡۖ وَإِن تَوَلَّيۡتُمۡ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّكُمۡ غَيۡرُ مُعۡجِزِي ٱللَّهِۗ وَبَشِّرِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِعَذَابٍ أَلِيمٍ

Ni n’itangazo riturutse kwa Allah n'Intumwa ye rigenewe abantu bose ku munsi w’Umutambagiro Mukuru (umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul Hija), ko Allah n'Intumwa ye bitandukanyije n’ababangikanyamana. Bityo nimwicuza bizaba ari byo byiza kuri mwe, ariko nimutera umugongo, ubwo mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah. Unageze kuri ba bandi bahakanye inkuru y’ibihano bibabaza
Surah At-Taubah, Verse 3


إِلَّا ٱلَّذِينَ عَٰهَدتُّم مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ ثُمَّ لَمۡ يَنقُصُوكُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَمۡ يُظَٰهِرُواْ عَلَيۡكُمۡ أَحَدٗا فَأَتِمُّوٓاْ إِلَيۡهِمۡ عَهۡدَهُمۡ إِلَىٰ مُدَّتِهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَّقِينَ

Uretse ba babangikanyamana mwagiranye amasezerano ntibagire icyo bayicaho, cyangwa ngo bagire uwo batera ingabo mu bitugu mu babarwanya. Nimwubahirize amasezerano yabo (mwagiranye) kugeza igihe mwumvikanye. Mu by’ukuri Allah akunda abamutinya
Surah At-Taubah, Verse 4


فَإِذَا ٱنسَلَخَ ٱلۡأَشۡهُرُ ٱلۡحُرُمُ فَٱقۡتُلُواْ ٱلۡمُشۡرِكِينَ حَيۡثُ وَجَدتُّمُوهُمۡ وَخُذُوهُمۡ وَٱحۡصُرُوهُمۡ وَٱقۡعُدُواْ لَهُمۡ كُلَّ مَرۡصَدٖۚ فَإِن تَابُواْ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَوُاْ ٱلزَّكَوٰةَ فَخَلُّواْ سَبِيلَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Ariko amezi matagatifu narangira, mujye mwica ababangikanyamana (barenze ku masezerano mwagiranye bakanifatanya n’umwanzi wanyu) aho muzajya mubasanga hose. Muzajye mubacakira, mubagote munabubikire muri buri bwubikiro. Ariko nibicuza (bakareka kubangikanya Imana) bagatuganya iswala, bakanatanga amaturo, muzajye mubareka. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah At-Taubah, Verse 5


وَإِنۡ أَحَدٞ مِّنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ ٱسۡتَجَارَكَ فَأَجِرۡهُ حَتَّىٰ يَسۡمَعَ كَلَٰمَ ٱللَّهِ ثُمَّ أَبۡلِغۡهُ مَأۡمَنَهُۥۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَعۡلَمُونَ

No mu babangikanyamana nihagira ugusaba (yewe Muhamadi) ubuhungiro, ujye ubumuha kugira ngo yumve amagambo ya Allah (Qur’an). Hanyuma umuherekeze umugeze aho ari bubonere umutekano. Ibyo ni ukubera ko ari abantu badafite ubumenyi (ku bijyanye na Isilamu)
Surah At-Taubah, Verse 6


كَيۡفَ يَكُونُ لِلۡمُشۡرِكِينَ عَهۡدٌ عِندَ ٱللَّهِ وَعِندَ رَسُولِهِۦٓ إِلَّا ٱلَّذِينَ عَٰهَدتُّمۡ عِندَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِۖ فَمَا ٱسۡتَقَٰمُواْ لَكُمۡ فَٱسۡتَقِيمُواْ لَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَّقِينَ

Ni gute ababangikanyamana bagirana amasezerano na Allah ndetse n’Intumwa ye, batari ba bandi mwagiranye amasezerano ku Musigiti Mutagatifu (Ka’abat)? Igihe cyose bazabatunganira (bubahiriza amasezerano), namwe muzabatunganire (muyubahirize). Mu by’ukuri Allah akunda abamutinya
Surah At-Taubah, Verse 7


كَيۡفَ وَإِن يَظۡهَرُواْ عَلَيۡكُمۡ لَا يَرۡقُبُواْ فِيكُمۡ إِلّٗا وَلَا ذِمَّةٗۚ يُرۡضُونَكُم بِأَفۡوَٰهِهِمۡ وَتَأۡبَىٰ قُلُوبُهُمۡ وَأَكۡثَرُهُمۡ فَٰسِقُونَ

Ni gute (mwagirana amasezerano nk’ayo na bo) kandi iyo babanesheje batita ku masano cyangwa amasezerano mwagiranye? Babagusha neza mu magambo gusa, nyamara imitima yabo itabyemera, kandi abenshi muri bo ni inkozi z’ibibi
Surah At-Taubah, Verse 8


ٱشۡتَرَوۡاْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ ثَمَنٗا قَلِيلٗا فَصَدُّواْ عَن سَبِيلِهِۦٓۚ إِنَّهُمۡ سَآءَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Baguranye amagambo ya Allah igiciro gito, banakumira (abantu kugana) inzira ye. Mu by’ukuri ibyo bakoraga ni bibi
Surah At-Taubah, Verse 9


لَا يَرۡقُبُونَ فِي مُؤۡمِنٍ إِلّٗا وَلَا ذِمَّةٗۚ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُعۡتَدُونَ

(Abo babangikanyamana) ntibubahiriza isano cyangwa isezerano bafitanye n’umwemera! Kandi abo ni bo barengera (imbago za Allah)
Surah At-Taubah, Verse 10


فَإِن تَابُواْ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَوُاْ ٱلزَّكَوٰةَ فَإِخۡوَٰنُكُمۡ فِي ٱلدِّينِۗ وَنُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ

Nibaramuka bicujije bagahozaho iswala, ndetse bakanatanga amaturo, ubwo bazaba babaye abavandimwe banyu mu idini. (Uko ni ko) dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi
Surah At-Taubah, Verse 11


وَإِن نَّكَثُوٓاْ أَيۡمَٰنَهُم مِّنۢ بَعۡدِ عَهۡدِهِمۡ وَطَعَنُواْ فِي دِينِكُمۡ فَقَٰتِلُوٓاْ أَئِمَّةَ ٱلۡكُفۡرِ إِنَّهُمۡ لَآ أَيۡمَٰنَ لَهُمۡ لَعَلَّهُمۡ يَنتَهُونَ

Ariko nibatatira indahiro zabo nyuma y’amasezerano (mwagiranye) bakanasebya idini ryanyu, mujye murwanya abayobozi b’ubuhakanyi kugira ngo barekere aho (ibikorwa byabo bibi), kuko mu by’ukuri nta sezerano bajya bubahiriza
Surah At-Taubah, Verse 12


أَلَا تُقَٰتِلُونَ قَوۡمٗا نَّكَثُوٓاْ أَيۡمَٰنَهُمۡ وَهَمُّواْ بِإِخۡرَاجِ ٱلرَّسُولِ وَهُم بَدَءُوكُمۡ أَوَّلَ مَرَّةٍۚ أَتَخۡشَوۡنَهُمۡۚ فَٱللَّهُ أَحَقُّ أَن تَخۡشَوۡهُ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ

Kuki mutarwanya abantu batatiye indahiro zabo bakanashaka kumenesha Intumwa (Muhamadi), kandi ari bo babashotoye bwa mbere? Ese murabatinya? Ahubwo Allah ni We mukwiye gutinya niba koko muri abemeramana
Surah At-Taubah, Verse 13


قَٰتِلُوهُمۡ يُعَذِّبۡهُمُ ٱللَّهُ بِأَيۡدِيكُمۡ وَيُخۡزِهِمۡ وَيَنصُرۡكُمۡ عَلَيۡهِمۡ وَيَشۡفِ صُدُورَ قَوۡمٖ مُّؤۡمِنِينَ

Mubarwanye kugira ngo Allah abahane akoresheje amaboko yanyu, abakoze isoni ndetse namwe abahe intsinzi, kandi imitima y’abemeramana ayikize (agahinda)
Surah At-Taubah, Verse 14


وَيُذۡهِبۡ غَيۡظَ قُلُوبِهِمۡۗ وَيَتُوبُ ٱللَّهُ عَلَىٰ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ

Ndetse anakure uburakari mu mitima yabo. Allah yakira ukwicuza k'uwo ashaka. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 15


أَمۡ حَسِبۡتُمۡ أَن تُتۡرَكُواْ وَلَمَّا يَعۡلَمِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ جَٰهَدُواْ مِنكُمۡ وَلَمۡ يَتَّخِذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَا رَسُولِهِۦ وَلَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَلِيجَةٗۚ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ

Ese (mwe abemeramana) mwibwira ko muzarekwa (mutyo) Allah atagaragaje abaharaniye inzira ye muri mwe, ndetse bakaba bataragize inshuti ibindi bitari Allah n’intumwa ye ndetse n’abemeramana? Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora
Surah At-Taubah, Verse 16


مَا كَانَ لِلۡمُشۡرِكِينَ أَن يَعۡمُرُواْ مَسَٰجِدَ ٱللَّهِ شَٰهِدِينَ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِم بِٱلۡكُفۡرِۚ أُوْلَـٰٓئِكَ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ وَفِي ٱلنَّارِ هُمۡ خَٰلِدُونَ

Ntibikwiye ko ababangikanyamana basura (basengera mu) misigiti ya Allah, kandi ubwabo bishinja ubuhakanyi. Abo ibikorwa byabo byabaye imfabusa, kandi bazaba mu muriro ubuziraherezo
Surah At-Taubah, Verse 17


إِنَّمَا يَعۡمُرُ مَسَٰجِدَ ٱللَّهِ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَأَقَامَ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَى ٱلزَّكَوٰةَ وَلَمۡ يَخۡشَ إِلَّا ٱللَّهَۖ فَعَسَىٰٓ أُوْلَـٰٓئِكَ أَن يَكُونُواْ مِنَ ٱلۡمُهۡتَدِينَ

Mu by’ukuri abita ku misigiti ya Allah ni ba bandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka, bagahozaho iswala, bagatanga amaturo ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Birashoboka ko abo bari mu bayobotse
Surah At-Taubah, Verse 18


۞أَجَعَلۡتُمۡ سِقَايَةَ ٱلۡحَآجِّ وَعِمَارَةَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ كَمَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَجَٰهَدَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۚ لَا يَسۡتَوُۥنَ عِندَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora abanyamahugu
Surah At-Taubah, Verse 19


ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَهَاجَرُواْ وَجَٰهَدُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡ أَعۡظَمُ دَرَجَةً عِندَ ٱللَّهِۚ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَآئِزُونَ

Ba bandi bemeye bakimukira (i Madina) ndetse bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo, bafite urwego ruhambaye kwa Allah. Kandi abo ni bo batsinze
Surah At-Taubah, Verse 20


يُبَشِّرُهُمۡ رَبُّهُم بِرَحۡمَةٖ مِّنۡهُ وَرِضۡوَٰنٖ وَجَنَّـٰتٖ لَّهُمۡ فِيهَا نَعِيمٞ مُّقِيمٌ

Nyagasani wabo abaha inkuru nziza yo kuzagirirwa impuhwe no kwishimirwa bimuturutseho, kandi bazagororerwa ijuru ririmo inema zihoraho
Surah At-Taubah, Verse 21


خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ عِندَهُۥٓ أَجۡرٌ عَظِيمٞ

Bazabamo ubuziraherezo. Mu by’ukuri Allah afite ibihembo bihambaye
Surah At-Taubah, Verse 22


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُوٓاْ ءَابَآءَكُمۡ وَإِخۡوَٰنَكُمۡ أَوۡلِيَآءَ إِنِ ٱسۡتَحَبُّواْ ٱلۡكُفۡرَ عَلَى ٱلۡإِيمَٰنِۚ وَمَن يَتَوَلَّهُم مِّنكُمۡ فَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّـٰلِمُونَ

Yemwe abemeye! Ntimuzagire ababyeyi banyu n’abavandimwe banyu inshuti, igihe bahisemo ubuhakanyi baretse ukwemera. Kandi muri mwe uzabagira inshuti, azaba abaye umwe mu nkozi z’ibibi
Surah At-Taubah, Verse 23


قُلۡ إِن كَانَ ءَابَآؤُكُمۡ وَأَبۡنَآؤُكُمۡ وَإِخۡوَٰنُكُمۡ وَأَزۡوَٰجُكُمۡ وَعَشِيرَتُكُمۡ وَأَمۡوَٰلٌ ٱقۡتَرَفۡتُمُوهَا وَتِجَٰرَةٞ تَخۡشَوۡنَ كَسَادَهَا وَمَسَٰكِنُ تَرۡضَوۡنَهَآ أَحَبَّ إِلَيۡكُم مِّنَ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَجِهَادٖ فِي سَبِيلِهِۦ فَتَرَبَّصُواْ حَتَّىٰ يَأۡتِيَ ٱللَّهُ بِأَمۡرِهِۦۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡفَٰسِقِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba ababyeyi banyu, abana banyu, abavandimwe banyu, abo mwashakanye, imiryango yanyu, imitungo mwahashye, ibicuruzwa mutinya ko byahomba ndetse n'amazu mwishimiye ari byo mukunze cyane kurusha Allah n'Intumwa ye, ndetse no guharanira inzira ye; ngaho nimutegereze kugeza Allah azanye itegeko rye (ibihano).” Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke
Surah At-Taubah, Verse 24


لَقَدۡ نَصَرَكُمُ ٱللَّهُ فِي مَوَاطِنَ كَثِيرَةٖ وَيَوۡمَ حُنَيۡنٍ إِذۡ أَعۡجَبَتۡكُمۡ كَثۡرَتُكُمۡ فَلَمۡ تُغۡنِ عَنكُمۡ شَيۡـٔٗا وَضَاقَتۡ عَلَيۡكُمُ ٱلۡأَرۡضُ بِمَا رَحُبَتۡ ثُمَّ وَلَّيۡتُم مُّدۡبِرِينَ

Rwose Allah yabatabaye ahantu henshi, ndetse n’umunsi (w’urugamba) rwa Hunayini, ubwo mwashukwaga n’ubwinshi bwanyu (mwibwira ko muri butsinde), maze ntibwagira icyo bubamarira, nuko (mugotwa n’umwanzi) isi ibabana nto n’ukuntu ari ngari, hanyuma musubira inyuma muhunga
Surah At-Taubah, Verse 25


ثُمَّ أَنزَلَ ٱللَّهُ سَكِينَتَهُۥ عَلَىٰ رَسُولِهِۦ وَعَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَأَنزَلَ جُنُودٗا لَّمۡ تَرَوۡهَا وَعَذَّبَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ وَذَٰلِكَ جَزَآءُ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Nuko Allah amanura ituze ku ntumwa ye (Muhamadi) no ku bemera, anamanura ingabo (abamalayika) mutabonaga, nuko ahana ba bandi bahakanye. Kandi icyo nicyo gihembo cy'abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 26


ثُمَّ يَتُوبُ ٱللَّهُ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ عَلَىٰ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Nyuma y’ibyo, Allah azakira ukwicuza k’uwo ashaka. Allah ni ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah At-Taubah, Verse 27


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّمَا ٱلۡمُشۡرِكُونَ نَجَسٞ فَلَا يَقۡرَبُواْ ٱلۡمَسۡجِدَ ٱلۡحَرَامَ بَعۡدَ عَامِهِمۡ هَٰذَاۚ وَإِنۡ خِفۡتُمۡ عَيۡلَةٗ فَسَوۡفَ يُغۡنِيكُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦٓ إِن شَآءَۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ حَكِيمٞ

Yemwe abemeye! Mu by’ukuri ababangikanyamana ntibasukuye, bityo ntibazegere Umusigiti Mutagatifu (ubutaka butagatifu bwa Makat) nyuma y’uyu mwaka (wa cyenda kuva intumwa yimutse). Kandi nimuba mutinya ubukene (igihombo mwaterwa no guhagarika ubucuruzi mwakoranaga na bo), Allah azabakungahaza bivuye mu ngabire ze nabishaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 28


قَٰتِلُواْ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَلَا بِٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَلَا يُحَرِّمُونَ مَا حَرَّمَ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَلَا يَدِينُونَ دِينَ ٱلۡحَقِّ مِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ حَتَّىٰ يُعۡطُواْ ٱلۡجِزۡيَةَ عَن يَدٖ وَهُمۡ صَٰغِرُونَ

Nimurwanye ba bandi batemera Allah n’umunsi w'imperuka, batanaziririza ibyo Allah n’Intumwa ye baziririje (bakomoka) mu bahawe Igitabo. (Munarwanye) bamwe mu bahawe igitabo batayobotse idini ry’ukuri (Isilamu), kugeza batanze Jiziyat1 ubwabo (badahagarariwe) kandi baciye bugufi
Surah At-Taubah, Verse 29


وَقَالَتِ ٱلۡيَهُودُ عُزَيۡرٌ ٱبۡنُ ٱللَّهِ وَقَالَتِ ٱلنَّصَٰرَى ٱلۡمَسِيحُ ٱبۡنُ ٱللَّهِۖ ذَٰلِكَ قَوۡلُهُم بِأَفۡوَٰهِهِمۡۖ يُضَٰهِـُٔونَ قَوۡلَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَبۡلُۚ قَٰتَلَهُمُ ٱللَّهُۖ أَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ

Abayahudi baravuze bati “Uzayiru (Ezira) ni umwana wa Allah”, n’Abanaswara baravuga bati “Masihi (Mesiya) ni umwana wa Allah.” Ibyo ni ibyo bivugira n’iminwa yabo bigana imvugo y’abahakanye mbere. Umuvumo wa Allah nubabeho! Allah arakabarimbura! Ni gute bahindukizwa (bagatera umugongo ukuri)
Surah At-Taubah, Verse 30


ٱتَّخَذُوٓاْ أَحۡبَارَهُمۡ وَرُهۡبَٰنَهُمۡ أَرۡبَابٗا مِّن دُونِ ٱللَّهِ وَٱلۡمَسِيحَ ٱبۡنَ مَرۡيَمَ وَمَآ أُمِرُوٓاْ إِلَّا لِيَعۡبُدُوٓاْ إِلَٰهٗا وَٰحِدٗاۖ لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ سُبۡحَٰنَهُۥ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

Bafashe abamenyi babo n’abihayimana muri bo ndetse na Masihi (Mesiya) mwene Mariyamu, babagira ibigirwamana babasimbuza Allah, nyamara bari barategetswe kutagira ikindi basenga kitari Imana imwe rukumbi. Nta wundi ukwiye kugaragirwa by’ukuri uretse Yo. Ubutagatifu ni ubwayo, kandi ntaho ihuriye n’ibyo bayibangikanya nabyo
Surah At-Taubah, Verse 31


يُرِيدُونَ أَن يُطۡفِـُٔواْ نُورَ ٱللَّهِ بِأَفۡوَٰهِهِمۡ وَيَأۡبَى ٱللَّهُ إِلَّآ أَن يُتِمَّ نُورَهُۥ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡكَٰفِرُونَ

(Abahakanyi) bashaka kuzimya urumuri rwa Allah (Isilamu)bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah ntazigera abyemera, ahubwo azakomeza gusakaza urumuri rwe kabone n’ubwo bitashimisha abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 32


هُوَ ٱلَّذِيٓ أَرۡسَلَ رَسُولَهُۥ بِٱلۡهُدَىٰ وَدِينِ ٱلۡحَقِّ لِيُظۡهِرَهُۥ عَلَى ٱلدِّينِ كُلِّهِۦ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡمُشۡرِكُونَ

Ni We wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n'idini by'ukuri, kugira ngo arirutishe andi madini yose, kabone n’ubwo bitashimisha ababangikanyamana
Surah At-Taubah, Verse 33


۞يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلۡأَحۡبَارِ وَٱلرُّهۡبَانِ لَيَأۡكُلُونَ أَمۡوَٰلَ ٱلنَّاسِ بِٱلۡبَٰطِلِ وَيَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۗ وَٱلَّذِينَ يَكۡنِزُونَ ٱلذَّهَبَ وَٱلۡفِضَّةَ وَلَا يُنفِقُونَهَا فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٖ

Yemwe abemeye! Mu by’ukuri abenshi mu bamenyi n'abihayimana (mu bahawe igitabo) barya imitungo y'abantu mu mahugu, bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah. Kandi ba bandi bahunika Zahabu na Feza ntibabitange mu nzira ya Allah, bagezeho inkuru y'ibihano bibabaza (bazahanishwa)
Surah At-Taubah, Verse 34


يَوۡمَ يُحۡمَىٰ عَلَيۡهَا فِي نَارِ جَهَنَّمَ فَتُكۡوَىٰ بِهَا جِبَاهُهُمۡ وَجُنُوبُهُمۡ وَظُهُورُهُمۡۖ هَٰذَا مَا كَنَزۡتُمۡ لِأَنفُسِكُمۡ فَذُوقُواْ مَا كُنتُمۡ تَكۡنِزُونَ

Umunsi (iyo mitungo bahunitse) izacanirwa mu muriro wa Jahanamu, maze igatwikishwa uburanga bwabo, imbavu zabo n'imigongo yabo (babwirwa bati) “Ibi ni ibyo mwihunikiye ubwanyu.” Ngaho nimwumve (ububabare bw’ibihano) by’ibyo mwajyaga muhunika
Surah At-Taubah, Verse 35


إِنَّ عِدَّةَ ٱلشُّهُورِ عِندَ ٱللَّهِ ٱثۡنَا عَشَرَ شَهۡرٗا فِي كِتَٰبِ ٱللَّهِ يَوۡمَ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ مِنۡهَآ أَرۡبَعَةٌ حُرُمٞۚ ذَٰلِكَ ٱلدِّينُ ٱلۡقَيِّمُۚ فَلَا تَظۡلِمُواْ فِيهِنَّ أَنفُسَكُمۡۚ وَقَٰتِلُواْ ٱلۡمُشۡرِكِينَ كَآفَّةٗ كَمَا يُقَٰتِلُونَكُمۡ كَآفَّةٗۚ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلۡمُتَّقِينَ

Mu by’ukuri umubare w’amezi (agize umwaka) yagenwe na Allah ni amezi cumi n'abiri (nk’uko biri) mu gitabo cya Allah ubwo yaremaga ibirere n'isi; muri yo harimo ane matagatifu. (Kubahiriza ayo mezi) ni ryo dini ritunganye; bityo ntimukayihemukiremo (mukora ibyaha). Kandi mujye murwanya ababangikanyamana bose nk’uko babarwanya mwese. Munamenye ko Allah ari kumwe n’abamutinya
Surah At-Taubah, Verse 36


إِنَّمَا ٱلنَّسِيٓءُ زِيَادَةٞ فِي ٱلۡكُفۡرِۖ يُضَلُّ بِهِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُحِلُّونَهُۥ عَامٗا وَيُحَرِّمُونَهُۥ عَامٗا لِّيُوَاطِـُٔواْ عِدَّةَ مَا حَرَّمَ ٱللَّهُ فَيُحِلُّواْ مَا حَرَّمَ ٱللَّهُۚ زُيِّنَ لَهُمۡ سُوٓءُ أَعۡمَٰلِهِمۡۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Mu by’ukuri guhindagura amezi matagatifu asimbuzwa atari yo ni ukongera ubuhakanyi. Ibyo (Shitani) abiyobesha ba bandi bahakanye, kuko bayazirura mu mwaka umwe mu wundi bakayaziririza kugira ngo bahuze n’umubare w’ayo Allah yaziririje; ubwo bakaba baziruye ibyo Allah yaziririje. Bakundishijwe ibikorwa byabo bibi. Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 37


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَا لَكُمۡ إِذَا قِيلَ لَكُمُ ٱنفِرُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ ٱثَّاقَلۡتُمۡ إِلَى ٱلۡأَرۡضِۚ أَرَضِيتُم بِٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا مِنَ ٱلۡأٓخِرَةِۚ فَمَا مَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا فِي ٱلۡأٓخِرَةِ إِلَّا قَلِيلٌ

Yemwe abemeye! Ni kuki iyo musabwe guhagurukana ibakwe muharanira inzira ya Allah mugenda biguru ntege? Ese mwishimiye ubuzima bw'isi kuruta ubw'imperuka? (Mumenye ko) umunezero w'ubuzima bw'isi ari uw’akanya gato uwugereranyije n’uw’imperuka
Surah At-Taubah, Verse 38


إِلَّا تَنفِرُواْ يُعَذِّبۡكُمۡ عَذَابًا أَلِيمٗا وَيَسۡتَبۡدِلۡ قَوۡمًا غَيۡرَكُمۡ وَلَا تَضُرُّوهُ شَيۡـٔٗاۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Nimudahagurukana ibakwe (muharanira inzira ya Allah), azabahanisha ibihano bibabaza anabasimbuze abandi bantu batari mwe; kandi nta cyo mwamutwara. Allah ni Ushobora byose
Surah At-Taubah, Verse 39


إِلَّا تَنصُرُوهُ فَقَدۡ نَصَرَهُ ٱللَّهُ إِذۡ أَخۡرَجَهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ ثَانِيَ ٱثۡنَيۡنِ إِذۡ هُمَا فِي ٱلۡغَارِ إِذۡ يَقُولُ لِصَٰحِبِهِۦ لَا تَحۡزَنۡ إِنَّ ٱللَّهَ مَعَنَاۖ فَأَنزَلَ ٱللَّهُ سَكِينَتَهُۥ عَلَيۡهِ وَأَيَّدَهُۥ بِجُنُودٖ لَّمۡ تَرَوۡهَا وَجَعَلَ كَلِمَةَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ ٱلسُّفۡلَىٰۗ وَكَلِمَةُ ٱللَّهِ هِيَ ٱلۡعُلۡيَاۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٌ

Nimutamutabara (Intumwa Muhamadi), rwose (ntacyo bizamutwara) kuko Allah yamaze kumutabara ubwo abahakanye bamumeneshaga ari uwa kabiri muri babiri, igihe bombi (Intumwa Muhamadi na Abubakari) bari mu buvumo, (Intumwa Muhamadi) ikabwira mugenzi wayo (Abubakari) iti “Wibabara kuko mu by’ukuri Allah ari kumwe natwe.” Nuko Allah amanura ituze rimuturutseho, anamushyigikiza ingabo (abamalayika) mutabonaga, maze ijambo ry’abahakanye aricisha bugufi, naho ijambo rya Allah rishyirwa hejuru, kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 40


ٱنفِرُواْ خِفَافٗا وَثِقَالٗا وَجَٰهِدُواْ بِأَمۡوَٰلِكُمۡ وَأَنفُسِكُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

Muhagurukane ibakwe, mwaba mworohewe (mufite ubuzima bwiza, imbaraga, umutungo) cyangwa muremerewe (murwaye, mufite imbaraga nke, ubukene), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi
Surah At-Taubah, Verse 41


لَوۡ كَانَ عَرَضٗا قَرِيبٗا وَسَفَرٗا قَاصِدٗا لَّٱتَّبَعُوكَ وَلَٰكِنۢ بَعُدَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلشُّقَّةُۚ وَسَيَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ لَوِ ٱسۡتَطَعۡنَا لَخَرَجۡنَا مَعَكُمۡ يُهۡلِكُونَ أَنفُسَهُمۡ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ إِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ

Iyo biza kuba inyungu za hafi n'urugendo rutagoranye bari kugukurikira, ariko rwababereye rurerure kandi ruvunanye. Bazanarahira ku izina rya Allah bagira bati “Iyo tuza kubishobora rwose twari kujyana namwe.” Bariyoreka ubwabo (kubera ibinyoma n’uburyarya byabo), nyamara Allah azi neza ko ari abanyabinyoma
Surah At-Taubah, Verse 42


عَفَا ٱللَّهُ عَنكَ لِمَ أَذِنتَ لَهُمۡ حَتَّىٰ يَتَبَيَّنَ لَكَ ٱلَّذِينَ صَدَقُواْ وَتَعۡلَمَ ٱلۡكَٰذِبِينَ

Allah yarakubabariye (yewe Muhamadi) ku bwo kubaha uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) utabanje gusobanukirwa abavuga ukuri, ngo unamenye abanyabinyoma
Surah At-Taubah, Verse 43


لَا يَسۡتَـٔۡذِنُكَ ٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ أَن يُجَٰهِدُواْ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡۗ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِٱلۡمُتَّقِينَ

Ba bandi bemera Allah n’umunsi w'imperuka, ntibashobora kugusaba uburenganzira bwo kutajya guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo; kandi Allah azi neza abamutinya
Surah At-Taubah, Verse 44


إِنَّمَا يَسۡتَـٔۡذِنُكَ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَٱرۡتَابَتۡ قُلُوبُهُمۡ فَهُمۡ فِي رَيۡبِهِمۡ يَتَرَدَّدُونَ

Ahubwo abagusaba uburenganzira (bwo kutajya guharanira inzira ya Allah), ni ba bandi batemera Allah n'umunsi w'imperuka, kandi imitima yabo igahora ishidikanya. Bityo, mu gushidikanya kwabo bahora bahuzagurika
Surah At-Taubah, Verse 45


۞وَلَوۡ أَرَادُواْ ٱلۡخُرُوجَ لَأَعَدُّواْ لَهُۥ عُدَّةٗ وَلَٰكِن كَرِهَ ٱللَّهُ ٱنۢبِعَاثَهُمۡ فَثَبَّطَهُمۡ وَقِيلَ ٱقۡعُدُواْ مَعَ ٱلۡقَٰعِدِينَ

N’iyo baza gushaka ko mujyana (ku rugamba), bari kurutegurira ibyangombwa; ariko Allah ntiyashaka ko mujyana, maze abateza ubunebwe nuko barabwirwa bati “Ngaho nimusigarane n’abasigaye (abagore, abana, abasaza n’abarwayi...).”
Surah At-Taubah, Verse 46


لَوۡ خَرَجُواْ فِيكُم مَّا زَادُوكُمۡ إِلَّا خَبَالٗا وَلَأَوۡضَعُواْ خِلَٰلَكُمۡ يَبۡغُونَكُمُ ٱلۡفِتۡنَةَ وَفِيكُمۡ سَمَّـٰعُونَ لَهُمۡۗ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِٱلظَّـٰلِمِينَ

Iyo muza kujyana nta cyo bari kubongerera uretse kubatesha umurongo, baca hirya no hino bashaka ko musubiranamo, kandi muri mwe harimo abari kubatega amatwi. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi
Surah At-Taubah, Verse 47


لَقَدِ ٱبۡتَغَوُاْ ٱلۡفِتۡنَةَ مِن قَبۡلُ وَقَلَّبُواْ لَكَ ٱلۡأُمُورَ حَتَّىٰ جَآءَ ٱلۡحَقُّ وَظَهَرَ أَمۡرُ ٱللَّهِ وَهُمۡ كَٰرِهُونَ

Mu by’ukuri kuva na mbere bari barashatse ko musubiranamo, bagucurira imigambi mibisha kugeza ubwo ukuri kuje (intsinzi), maze umugambi wa Allah urasohora n’ubwo batari babyishimiye
Surah At-Taubah, Verse 48


وَمِنۡهُم مَّن يَقُولُ ٱئۡذَن لِّي وَلَا تَفۡتِنِّيٓۚ أَلَا فِي ٱلۡفِتۡنَةِ سَقَطُواْۗ وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمُحِيطَةُۢ بِٱلۡكَٰفِرِينَ

No muri bo hari uvuga ati “Mpa uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) kandi ntutume ngwa mu bigeragezo.” Nyamara bamaze kugwa mu bigeragezo (by’uburyarya). Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu ugose abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 49


إِن تُصِبۡكَ حَسَنَةٞ تَسُؤۡهُمۡۖ وَإِن تُصِبۡكَ مُصِيبَةٞ يَقُولُواْ قَدۡ أَخَذۡنَآ أَمۡرَنَا مِن قَبۡلُ وَيَتَوَلَّواْ وَّهُمۡ فَرِحُونَ

Iyo icyiza (intsinzi) kikugezeho (yewe Muhamadi) kirabababaza, naho ikibi (gutsindwa) cyakugeraho, bakavuga bati “Mu by’ukuri twagize amakenga (ntitwajya ku rugamba)”, nuko bakagenda bishimye
Surah At-Taubah, Verse 50


قُل لَّن يُصِيبَنَآ إِلَّا مَا كَتَبَ ٱللَّهُ لَنَا هُوَ مَوۡلَىٰنَاۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta gishobora kutubaho kitari icyo Allah yatugeneye. Ni We Murinzi wacu.” Kandi abemeramana bajye biringira Allah wenyine
Surah At-Taubah, Verse 51


قُلۡ هَلۡ تَرَبَّصُونَ بِنَآ إِلَّآ إِحۡدَى ٱلۡحُسۡنَيَيۡنِۖ وَنَحۡنُ نَتَرَبَّصُ بِكُمۡ أَن يُصِيبَكُمُ ٱللَّهُ بِعَذَابٖ مِّنۡ عِندِهِۦٓ أَوۡ بِأَيۡدِينَاۖ فَتَرَبَّصُوٓاْ إِنَّا مَعَكُم مُّتَرَبِّصُونَ

Vuga uti “Ese hari ikindi mudutegerejeho kitari kimwe mu byiza bibiri (intsinzi cyangwa gupfa gitwari)? Naho twe tubategerejeho ko Allah azabahanisha ibihano bimuturutseho cyangwa binyuze kuri twe (tukabanesha). Ngaho nimutegereze, na twe dutegereje hamwe namwe.”
Surah At-Taubah, Verse 52


قُلۡ أَنفِقُواْ طَوۡعًا أَوۡ كَرۡهٗا لَّن يُتَقَبَّلَ مِنكُمۡ إِنَّكُمۡ كُنتُمۡ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ

Vuga (ubwira indyarya) uti “Nimutange (imitungo yanyu) mubyishimiye cyangwa mutabyishimiye, ariko ntimuzigera mwakirirwa kuko mu by’ukuri muri abantu b’ibyigomeke.”
Surah At-Taubah, Verse 53


وَمَا مَنَعَهُمۡ أَن تُقۡبَلَ مِنۡهُمۡ نَفَقَٰتُهُمۡ إِلَّآ أَنَّهُمۡ كَفَرُواْ بِٱللَّهِ وَبِرَسُولِهِۦ وَلَا يَأۡتُونَ ٱلصَّلَوٰةَ إِلَّا وَهُمۡ كُسَالَىٰ وَلَا يُنفِقُونَ إِلَّا وَهُمۡ كَٰرِهُونَ

Nta n’icyatumye batakirirwa ibyo batanga uretse kuba barahakanye Allah n'Intumwa ye. Ndetse nta n’ubwo bajya mu masengesho batanebwe, kandi nta n’ubwo batanga babyishimiye
Surah At-Taubah, Verse 54


فَلَا تُعۡجِبۡكَ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُمۡۚ إِنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُعَذِّبَهُم بِهَا فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَتَزۡهَقَ أَنفُسُهُمۡ وَهُمۡ كَٰفِرُونَ

Bityo ntugatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri Allah afite umugambi wo kuzabibahanisha muri ubu buzima bwo ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo zibabara cyane ari n’abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 55


وَيَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ إِنَّهُمۡ لَمِنكُمۡ وَمَا هُم مِّنكُمۡ وَلَٰكِنَّهُمۡ قَوۡمٞ يَفۡرَقُونَ

Barahira ku izina rya Allah ko mu by’ukuri bari kumwe namwe (mu idini) nyamara batabarimo, ahubwo bo ni abantu b’abanyabwoba
Surah At-Taubah, Verse 56


لَوۡ يَجِدُونَ مَلۡجَـًٔا أَوۡ مَغَٰرَٰتٍ أَوۡ مُدَّخَلٗا لَّوَلَّوۡاْ إِلَيۡهِ وَهُمۡ يَجۡمَحُونَ

Iyo baza kubona ubuhungiro cyangwa ubuvumo cyangwa ubwihisho bw’ikuzimu bari kubigana bayabangira ingata
Surah At-Taubah, Verse 57


وَمِنۡهُم مَّن يَلۡمِزُكَ فِي ٱلصَّدَقَٰتِ فَإِنۡ أُعۡطُواْ مِنۡهَا رَضُواْ وَإِن لَّمۡ يُعۡطَوۡاْ مِنۡهَآ إِذَا هُمۡ يَسۡخَطُونَ

No muri bo hari abakugaya (kubera uko ubagabanya) amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayahabwamo bakarakara
Surah At-Taubah, Verse 58


وَلَوۡ أَنَّهُمۡ رَضُواْ مَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَقَالُواْ حَسۡبُنَا ٱللَّهُ سَيُؤۡتِينَا ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦ وَرَسُولُهُۥٓ إِنَّآ إِلَى ٱللَّهِ رَٰغِبُونَ

Nyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Allah n’Intumwa ye babahaye, bakanavuga bati “Allah araduhagije. Allah azaduha mu ngabire ze n'Intumwa ye (izaduha tunyurwe). Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Allah”; (ibyo byari kuba byiza kuri bo)
Surah At-Taubah, Verse 59


۞إِنَّمَا ٱلصَّدَقَٰتُ لِلۡفُقَرَآءِ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱلۡعَٰمِلِينَ عَلَيۡهَا وَٱلۡمُؤَلَّفَةِ قُلُوبُهُمۡ وَفِي ٱلرِّقَابِ وَٱلۡغَٰرِمِينَ وَفِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِۖ فَرِيضَةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ

Mu by’ukuri amaturo y’itegeko (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abashinzwe iby’amaturo, abo imitima yabo ikundishwa (kuyoboka idini ya Isilamu), (kubohoza) abacakara, abaremerewe n'imyenda, abari guharanira inzira ya Allah ndetse n’uri ku rugendo (yashiriwe). Iryo ni itegeko riturutse kwa Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 60


وَمِنۡهُمُ ٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ ٱلنَّبِيَّ وَيَقُولُونَ هُوَ أُذُنٞۚ قُلۡ أُذُنُ خَيۡرٖ لَّكُمۡ يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَيُؤۡمِنُ لِلۡمُؤۡمِنِينَ وَرَحۡمَةٞ لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡۚ وَٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ رَسُولَ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

No muri bo (indyarya), hari ababuza amahoro umuhanuzi (Muhamadi) bavuga bati “We yumva ibyo abwiwe byose.” Vuga uti “Yumva ibyiza kuri mwe, akemera Allah, akemera ibyo abwiwe n’abemeramana, kandi akaba impuhwe kuri ba bandi bemeye muri mwe.” Ariko ba bandi babuza amahoro Intumwa ya Allah, bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah At-Taubah, Verse 61


يَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ لَكُمۡ لِيُرۡضُوكُمۡ وَٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥٓ أَحَقُّ أَن يُرۡضُوهُ إِن كَانُواْ مُؤۡمِنِينَ

Babarahirira ku izina rya Allah kugira ngo babashimishe, nyamara bari bakwiye gushimisha Allah n'Intumwa ye niba ari abemeramana koko
Surah At-Taubah, Verse 62


أَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّهُۥ مَن يُحَادِدِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَأَنَّ لَهُۥ نَارَ جَهَنَّمَ خَٰلِدٗا فِيهَاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡخِزۡيُ ٱلۡعَظِيمُ

Ese ntibazi ko uciye ukubiri na Allah n'Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu akazawubamo ubuziraherezo? Icyo ni igisebo gihambaye
Surah At-Taubah, Verse 63


يَحۡذَرُ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ أَن تُنَزَّلَ عَلَيۡهِمۡ سُورَةٞ تُنَبِّئُهُم بِمَا فِي قُلُوبِهِمۡۚ قُلِ ٱسۡتَهۡزِءُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ مُخۡرِجٞ مَّا تَحۡذَرُونَ

Indyarya zitinya ko hahishurwa Isura (igice cya Qur’an) izigaragariza ibiri mu mitima yazo. Vuga uti “(Ngaho nimukomeze) munnyege! Ariko mu by’ukuri Allah azagaragaza ibyo mutinya
Surah At-Taubah, Verse 64


وَلَئِن سَأَلۡتَهُمۡ لَيَقُولُنَّ إِنَّمَا كُنَّا نَخُوضُ وَنَلۡعَبُۚ قُلۡ أَبِٱللَّهِ وَءَايَٰتِهِۦ وَرَسُولِهِۦ كُنتُمۡ تَسۡتَهۡزِءُونَ

Unababajije (impamvu y’uko kunnyega), baravuga bati “Mu by’ukuri twatebyaga tunikinira.” Vuga uti “None se koko mwannyegaga Allah n’amagambo ye ndetse n’Intumwa ye?”
Surah At-Taubah, Verse 65


لَا تَعۡتَذِرُواْ قَدۡ كَفَرۡتُم بَعۡدَ إِيمَٰنِكُمۡۚ إِن نَّعۡفُ عَن طَآئِفَةٖ مِّنكُمۡ نُعَذِّبۡ طَآئِفَةَۢ بِأَنَّهُمۡ كَانُواْ مُجۡرِمِينَ

Mwishaka urwitwazo, rwose mwamaze guhakana nyuma y’uko mwemeye. Nitugira abo tubabarira muri mwe (kubera ko bicujije), tuzahana abandi kubera ko bari inkozi z’ibibi
Surah At-Taubah, Verse 66


ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتُ بَعۡضُهُم مِّنۢ بَعۡضٖۚ يَأۡمُرُونَ بِٱلۡمُنكَرِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَقۡبِضُونَ أَيۡدِيَهُمۡۚ نَسُواْ ٱللَّهَ فَنَسِيَهُمۡۚ إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ

Indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, bose ni bamwe; babwiriza (abantu) gukora ibibi bakanababuza gukora ibyiza, ndetse bagahina amaboko yabo (ntibatange mu nzira ya Allah). Bibagiwe Allah na We arabibagirwa. Mu by’ukuri indyarya ni zo byigomeke
Surah At-Taubah, Verse 67


وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡكُفَّارَ نَارَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ هِيَ حَسۡبُهُمۡۚ وَلَعَنَهُمُ ٱللَّهُۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ مُّقِيمٞ

Allah yasezeranyije indyarya z’abagabo n’iz’abagore ndetse n'abahakanyi, kuzabahanisha umuriro wa Jahanamu bazabamo ubuziraherezo. Uwo urabahagije. Allah yarabavumye kandi bazahanishwa ibihano bihoraho
Surah At-Taubah, Verse 68


كَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُمۡ كَانُوٓاْ أَشَدَّ مِنكُمۡ قُوَّةٗ وَأَكۡثَرَ أَمۡوَٰلٗا وَأَوۡلَٰدٗا فَٱسۡتَمۡتَعُواْ بِخَلَٰقِهِمۡ فَٱسۡتَمۡتَعۡتُم بِخَلَٰقِكُمۡ كَمَا ٱسۡتَمۡتَعَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكُم بِخَلَٰقِهِمۡ وَخُضۡتُمۡ كَٱلَّذِي خَاضُوٓاْۚ أُوْلَـٰٓئِكَ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِۖ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ

Mumeze kimwe nka ba bandi bababanjirije; babarushaga intege, bakabarusha imitungo n'abana. Bishimishije mu byabo (igihe gito) namwe mwishimishije mu byanyu (igihe gito), nk’uko abababanjirije bishimishije mu byabo. Mwijanditse mu binyoma (mubeshyera Allah n’Intumwa ye) nk’uko na bo babyijanditsemo. Abo ibikorwa byabo byabaye imfabusa ku isi no ku mperuka. Kandi abo ni bo banyagihombo
Surah At-Taubah, Verse 69


أَلَمۡ يَأۡتِهِمۡ نَبَأُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ قَوۡمِ نُوحٖ وَعَادٖ وَثَمُودَ وَقَوۡمِ إِبۡرَٰهِيمَ وَأَصۡحَٰبِ مَدۡيَنَ وَٱلۡمُؤۡتَفِكَٰتِۚ أَتَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِۖ فَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيَظۡلِمَهُمۡ وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ

Ese inkuru ya ba bandi bababanjirije ntiyabagezeho: abantu ba Nuhu, Adi, Thamudu, abantu ba Aburahamu, abantu b’i Madiyani ndetse n'abantu (ba Loti) bubitsweho imidugudu (bari batuyemo)? Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara (barabihinyura, maze Allah arabahana). Allah ntabwo ari We wabahemukiye, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye
Surah At-Taubah, Verse 70


وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتُ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلِيَآءُ بَعۡضٖۚ يَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَيُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَيُطِيعُونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓۚ أُوْلَـٰٓئِكَ سَيَرۡحَمُهُمُ ٱللَّهُۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٞ

Abemeramana n'abemeramanakazi ni inshuti hagati yabo. Babwiriza (abantu) gukora ibyiza bakanababuza gukora ibibi, bahozaho iswala, bagatanga amaturo ndetse bakanumvira Allah n'Intumwa ye; abo Allah azabagirira impuhwe. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 71


وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَمَسَٰكِنَ طَيِّبَةٗ فِي جَنَّـٰتِ عَدۡنٖۚ وَرِضۡوَٰنٞ مِّنَ ٱللَّهِ أَكۡبَرُۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ

Allah yasezeranyije abemeramana n’abemeramanakazi ubusitani butembamo imigezi bazabamo ubuziraherezo, n'amazu meza mu Ijuru rihoraho. Ariko kwishimirwa na Allah ni ko gusumba byose. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye
Surah At-Taubah, Verse 72


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ جَٰهِدِ ٱلۡكُفَّارَ وَٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱغۡلُظۡ عَلَيۡهِمۡۚ وَمَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n'indyarya ndetse ntuborohere. Ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo herezo ribi
Surah At-Taubah, Verse 73


يَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ مَا قَالُواْ وَلَقَدۡ قَالُواْ كَلِمَةَ ٱلۡكُفۡرِ وَكَفَرُواْ بَعۡدَ إِسۡلَٰمِهِمۡ وَهَمُّواْ بِمَا لَمۡ يَنَالُواْۚ وَمَا نَقَمُوٓاْ إِلَّآ أَنۡ أَغۡنَىٰهُمُ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ مِن فَضۡلِهِۦۚ فَإِن يَتُوبُواْ يَكُ خَيۡرٗا لَّهُمۡۖ وَإِن يَتَوَلَّوۡاْ يُعَذِّبۡهُمُ ٱللَّهُ عَذَابًا أَلِيمٗا فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِۚ وَمَا لَهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ مِن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٖ

Barahira ku izina rya Allah ko nta cyo bigeze bavuga (kibi), nyamara baravuze ijambo ry'ubuhakanyi, ndetse barahakanye nyuma yo kuba Abayisilamu! Kandi bifuje ibyo batashoboye kugeraho (kugirira nabi Intumwa Muhamadi), ndetse nta kindi bamuhoraga uretse kuba Allah yarabakungahaje mu ngabire ze ndetse n'Intumwa ye ikazibagezaho. Nibicuza bizaba byiza kuri bo, ariko nibatera umugongo, Allah azabahanisha ibihano bibabaza ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi nta murinzi cyangwa umutabazi bazagira ku isi
Surah At-Taubah, Verse 74


۞وَمِنۡهُم مَّنۡ عَٰهَدَ ٱللَّهَ لَئِنۡ ءَاتَىٰنَا مِن فَضۡلِهِۦ لَنَصَّدَّقَنَّ وَلَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ

Muri bo hari abasezeranyije Allah (bagira bati) “Naramuka aduhaye mu ngabire ze, rwose tuzatanga amaturo ndetse tunabe mu bakora ibikorwa byiza.”
Surah At-Taubah, Verse 75


فَلَمَّآ ءَاتَىٰهُم مِّن فَضۡلِهِۦ بَخِلُواْ بِهِۦ وَتَوَلَّواْ وَّهُم مُّعۡرِضُونَ

Nuko amaze kubaha mu ngabire ze, bazigirira ubugugu maze batera umugongo (banga gutanga amaturo) baranitarura
Surah At-Taubah, Verse 76


فَأَعۡقَبَهُمۡ نِفَاقٗا فِي قُلُوبِهِمۡ إِلَىٰ يَوۡمِ يَلۡقَوۡنَهُۥ بِمَآ أَخۡلَفُواْ ٱللَّهَ مَا وَعَدُوهُ وَبِمَا كَانُواْ يَكۡذِبُونَ

Nuko (Allah) abahanisha (gushyira) uburyarya mu mitima yabo kugeza umunsi bazahura na We; kubera ko barenze ku byo basezeranyije Allah, no kubera ko barangwaga n’ibinyoma
Surah At-Taubah, Verse 77


أَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ سِرَّهُمۡ وَنَجۡوَىٰهُمۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ عَلَّـٰمُ ٱلۡغُيُوبِ

Ese ntibazi ko Allah azi amabanga yabo n'ibyo bongorerana, kandi ko mu by’ukuri Allah ari Umumenyi uhebuje w'ibitagaragara
Surah At-Taubah, Verse 78


ٱلَّذِينَ يَلۡمِزُونَ ٱلۡمُطَّوِّعِينَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ فِي ٱلصَّدَقَٰتِ وَٱلَّذِينَ لَا يَجِدُونَ إِلَّا جُهۡدَهُمۡ فَيَسۡخَرُونَ مِنۡهُمۡ سَخِرَ ٱللَّهُ مِنۡهُمۡ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ

Ba bandi basebya abemeramana batanga amaturo ku bushake (bavuga ko ari ukwiyereka abantu), (bakanasebya) abakene batanga uko bishoboye (bagaya ubuke bw’ibyo batanze) babakerensa, Allah azabahanira (uko gukerensa kwabo), kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah At-Taubah, Verse 79


ٱسۡتَغۡفِرۡ لَهُمۡ أَوۡ لَا تَسۡتَغۡفِرۡ لَهُمۡ إِن تَسۡتَغۡفِرۡ لَهُمۡ سَبۡعِينَ مَرَّةٗ فَلَن يَغۡفِرَ ٱللَّهُ لَهُمۡۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَفَرُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡفَٰسِقِينَ

(Yewe Muhamadi) wabasabira imbabazi, utazibasabira; ndetse n’ubwo wabasabira imbabazi inshuro mirongo irindwi, Allah ntazigera abababarira. Ibyo ni ukubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye. Kandi Allah ntayobora ibyigomeke
Surah At-Taubah, Verse 80


فَرِحَ ٱلۡمُخَلَّفُونَ بِمَقۡعَدِهِمۡ خِلَٰفَ رَسُولِ ٱللَّهِ وَكَرِهُوٓاْ أَن يُجَٰهِدُواْ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَقَالُواْ لَا تَنفِرُواْ فِي ٱلۡحَرِّۗ قُلۡ نَارُ جَهَنَّمَ أَشَدُّ حَرّٗاۚ لَّوۡ كَانُواْ يَفۡقَهُونَ

Abanze kujya ku rugamba (rwa Tabuki) bashimishijwe no gusigara (i Madina) kwabo baciye ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse banga guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Baranavuze (babwirana) bati “Ntimujye ku rugamba mu gihe cy’ubushyuhe.” Vuga uti “Umuriro wa Jahanamu ufite ubushyuhe bukaze kurushaho”, iyo baza kuba basobanukiwe
Surah At-Taubah, Verse 81


فَلۡيَضۡحَكُواْ قَلِيلٗا وَلۡيَبۡكُواْ كَثِيرٗا جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Bityo bareke baseke by’igihe gito, bazarira cyane (mu muriro wa Jahanamu) nk’igihembo cy’ibyo bakoraga
Surah At-Taubah, Verse 82


فَإِن رَّجَعَكَ ٱللَّهُ إِلَىٰ طَآئِفَةٖ مِّنۡهُمۡ فَٱسۡتَـٔۡذَنُوكَ لِلۡخُرُوجِ فَقُل لَّن تَخۡرُجُواْ مَعِيَ أَبَدٗا وَلَن تُقَٰتِلُواْ مَعِيَ عَدُوًّاۖ إِنَّكُمۡ رَضِيتُم بِٱلۡقُعُودِ أَوَّلَ مَرَّةٖ فَٱقۡعُدُواْ مَعَ ٱلۡخَٰلِفِينَ

(Yewe Muhamadi) Allah nakugarura (uvuye ku rugamba) ugahura na bamwe muri bo (indyarya), maze bakagusaba uburenganzira bwo kujyana na we (ku rugamba), uzababwire uti “Ntimushobora kujyana nanjye na rimwe, ndetse nta n’ubwo twafatanya kurwanya umwanzi. Mu by’ukuri mwe mwishimiye kutajya ku rugamba bwa mbere, ngaho nimusigarane n’abaguma iwabo (abatajya ku rugamba; abagore,abana,…).”
Surah At-Taubah, Verse 83


وَلَا تُصَلِّ عَلَىٰٓ أَحَدٖ مِّنۡهُم مَّاتَ أَبَدٗا وَلَا تَقُمۡ عَلَىٰ قَبۡرِهِۦٓۖ إِنَّهُمۡ كَفَرُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَمَاتُواْ وَهُمۡ فَٰسِقُونَ

Kandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri bahakanye Allah n'Intumwa ye maze bapfa ari ibyigomeke
Surah At-Taubah, Verse 84


وَلَا تُعۡجِبۡكَ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَأَوۡلَٰدُهُمۡۚ إِنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ أَن يُعَذِّبَهُم بِهَا فِي ٱلدُّنۡيَا وَتَزۡهَقَ أَنفُسُهُمۡ وَهُمۡ كَٰفِرُونَ

Ntukanatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri Allah afite umugambi wo kubibahanisha hano ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 85


وَإِذَآ أُنزِلَتۡ سُورَةٌ أَنۡ ءَامِنُواْ بِٱللَّهِ وَجَٰهِدُواْ مَعَ رَسُولِهِ ٱسۡتَـٔۡذَنَكَ أُوْلُواْ ٱلطَّوۡلِ مِنۡهُمۡ وَقَالُواْ ذَرۡنَا نَكُن مَّعَ ٱلۡقَٰعِدِينَ

N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe ibategeka kwemera Allah no gufatanya n'Intumwa ye guharanira inzira ye, abakungu muri bo bagusaba uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba), bavuga bati “Tureke tugumane n’abasigaye.”
Surah At-Taubah, Verse 86


رَضُواْ بِأَن يَكُونُواْ مَعَ ٱلۡخَوَالِفِ وَطُبِعَ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ فَهُمۡ لَا يَفۡقَهُونَ

Bishimiye kugumana n’abasigaye (mu ngo). Imitima yabo iradanangirwa; ku bw’ibyo ntibasobanukirwa
Surah At-Taubah, Verse 87


لَٰكِنِ ٱلرَّسُولُ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ جَٰهَدُواْ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡۚ وَأُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلۡخَيۡرَٰتُۖ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Ariko Intumwa (Muhamadi) na ba bandi bemeye hamwe na yo, baharaniye (inzira ya Allah) bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Abo bazagororerwa ibyiza, kandi abo ni bo bakiranutsi
Surah At-Taubah, Verse 88


أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُمۡ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ

Allah yabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru) bakazabubamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye
Surah At-Taubah, Verse 89


وَجَآءَ ٱلۡمُعَذِّرُونَ مِنَ ٱلۡأَعۡرَابِ لِيُؤۡذَنَ لَهُمۡ وَقَعَدَ ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥۚ سَيُصِيبُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنۡهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Nuko Abarabu bo mu cyaro baza gutanga impamvu (ku Ntumwa Muhamadi) kugira ngo bemererwe kutajya (ku rugamba), mu gihe ba bandi babeshye Allah n'Intumwa ye bigumiye mu ngo zabo (batabisabiye uburenganzira). Abahakanye muri bo, bazagerwaho n'ibihano bibabaza
Surah At-Taubah, Verse 90


لَّيۡسَ عَلَى ٱلضُّعَفَآءِ وَلَا عَلَى ٱلۡمَرۡضَىٰ وَلَا عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يَجِدُونَ مَا يُنفِقُونَ حَرَجٌ إِذَا نَصَحُواْ لِلَّهِ وَرَسُولِهِۦۚ مَا عَلَى ٱلۡمُحۡسِنِينَ مِن سَبِيلٖۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Nta mugayo (wo kutajya ku rugamba) ku banyantege nke, ku barwayi cyangwa ku badafite icyo batanga, mu gihe ari abanyakuri kuri Allah n'Intumwa ye. Nta mpamvu yo kugaya abagiraneza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah At-Taubah, Verse 91


وَلَا عَلَى ٱلَّذِينَ إِذَا مَآ أَتَوۡكَ لِتَحۡمِلَهُمۡ قُلۡتَ لَآ أَجِدُ مَآ أَحۡمِلُكُمۡ عَلَيۡهِ تَوَلَّواْ وَّأَعۡيُنُهُمۡ تَفِيضُ مِنَ ٱلدَّمۡعِ حَزَنًا أَلَّا يَجِدُواْ مَا يُنفِقُونَ

Nta (n’umugayo) kuri ba bandi baje bakugana (yewe Muhamadi) ngo ubahe ibyo kugenderaho (bajya ku rugamba), ukavuga uti “Simfite ibyo mwagenderaho.” Maze bagahindukira amaso yabo atembamo amarira, kubera agahinda ko kutabona icyo batanga (mu nzira ya Allah)
Surah At-Taubah, Verse 92


۞إِنَّمَا ٱلسَّبِيلُ عَلَى ٱلَّذِينَ يَسۡتَـٔۡذِنُونَكَ وَهُمۡ أَغۡنِيَآءُۚ رَضُواْ بِأَن يَكُونُواْ مَعَ ٱلۡخَوَالِفِ وَطَبَعَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ فَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

Mu by’ukuri umugayo uri kuri ba bandi bagusaba kutajya ku rugamba kandi ari abakire. Bishimiye kugumana n'abasigaye mu ngo, nuko Allah adanangira imitima yabo; bityo ntibazi (ingaruka z’ibyo bakoze)
Surah At-Taubah, Verse 93


يَعۡتَذِرُونَ إِلَيۡكُمۡ إِذَا رَجَعۡتُمۡ إِلَيۡهِمۡۚ قُل لَّا تَعۡتَذِرُواْ لَن نُّؤۡمِنَ لَكُمۡ قَدۡ نَبَّأَنَا ٱللَّهُ مِنۡ أَخۡبَارِكُمۡۚ وَسَيَرَى ٱللَّهُ عَمَلَكُمۡ وَرَسُولُهُۥ ثُمَّ تُرَدُّونَ إِلَىٰ عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

Nimutabaruka mugahura na bo, bazababwira impamvu (batagiye ku rugamba). Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwigira impamvu mutanga kuko tudashobora kwemera ibyo muvuga. Allah yamaze kutumenyesha ibyanyu. Kandi Allah azareba ibikorwa byanyu ndetse n'Intumwa ye izabireba (niba muzicuza cyangwa muzaguma mu buryarya bwanyu). Hanyuma muzasubizwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara, maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora.”
Surah At-Taubah, Verse 94


سَيَحۡلِفُونَ بِٱللَّهِ لَكُمۡ إِذَا ٱنقَلَبۡتُمۡ إِلَيۡهِمۡ لِتُعۡرِضُواْ عَنۡهُمۡۖ فَأَعۡرِضُواْ عَنۡهُمۡۖ إِنَّهُمۡ رِجۡسٞۖ وَمَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُ جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Nimugaruka mugahura na bo bazabarahirira ku izina rya Allah, kugira ngo mubihorere (ntimugire icyo mubabaza). Ngaho nimubirengagize. Mu by’ukuri ntibasukuye (kubera ibikorwa byabo bibi) kandi ubuturo bwabo buzaba mu muriro wa Jahanamu, ibyo bikazaba igihembo cy’ibyo bakoraga
Surah At-Taubah, Verse 95


يَحۡلِفُونَ لَكُمۡ لِتَرۡضَوۡاْ عَنۡهُمۡۖ فَإِن تَرۡضَوۡاْ عَنۡهُمۡ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يَرۡضَىٰ عَنِ ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡفَٰسِقِينَ

Barabarahirira kugira ngo mubishimire, ariko nimuramuka mubishimiye (kuko mutazi ibinyoma byabo), mu by’ukuri Allah ntiyishimira abantu b’ibyigomeke
Surah At-Taubah, Verse 96


ٱلۡأَعۡرَابُ أَشَدُّ كُفۡرٗا وَنِفَاقٗا وَأَجۡدَرُ أَلَّا يَعۡلَمُواْ حُدُودَ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ عَلَىٰ رَسُولِهِۦۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ

Abarabu bo mu cyaro ni bo barusha abandi ubuhakanyi n’uburyarya, ni nabo babanguka mu kutamenya imbibi z’ibyo Allah yamanuriye Intumwa ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 97


وَمِنَ ٱلۡأَعۡرَابِ مَن يَتَّخِذُ مَا يُنفِقُ مَغۡرَمٗا وَيَتَرَبَّصُ بِكُمُ ٱلدَّوَآئِرَۚ عَلَيۡهِمۡ دَآئِرَةُ ٱلسَّوۡءِۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٞ

No mu Barabu bo mu cyaro harimo ababona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari umutwaro kuri bo, bakanitega ko amakuba abageraho (mwe abemeramana). Amakuba nabe kuri bo! Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah At-Taubah, Verse 98


وَمِنَ ٱلۡأَعۡرَابِ مَن يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَيَتَّخِذُ مَا يُنفِقُ قُرُبَٰتٍ عِندَ ٱللَّهِ وَصَلَوَٰتِ ٱلرَّسُولِۚ أَلَآ إِنَّهَا قُرۡبَةٞ لَّهُمۡۚ سَيُدۡخِلُهُمُ ٱللَّهُ فِي رَحۡمَتِهِۦٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

No mu Barabu bo mu cyaro harimo abemera Allah n’umunsi w'imperuka, bakanabona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari ibibegereza Allah, bikaba n’impamvu yo gusabirwa n’Intumwa. Mumenye ko mu by’ukuri ibyo bibegereza (Allah) koko. Allah azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah At-Taubah, Verse 99


وَٱلسَّـٰبِقُونَ ٱلۡأَوَّلُونَ مِنَ ٱلۡمُهَٰجِرِينَ وَٱلۡأَنصَارِ وَٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُم بِإِحۡسَٰنٖ رَّضِيَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ وَرَضُواْ عَنۡهُ وَأَعَدَّ لَهُمۡ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي تَحۡتَهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ

Ababaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na ba bandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye
Surah At-Taubah, Verse 100


وَمِمَّنۡ حَوۡلَكُم مِّنَ ٱلۡأَعۡرَابِ مُنَٰفِقُونَۖ وَمِنۡ أَهۡلِ ٱلۡمَدِينَةِ مَرَدُواْ عَلَى ٱلنِّفَاقِ لَا تَعۡلَمُهُمۡۖ نَحۡنُ نَعۡلَمُهُمۡۚ سَنُعَذِّبُهُم مَّرَّتَيۡنِ ثُمَّ يُرَدُّونَ إِلَىٰ عَذَابٍ عَظِيمٖ

No mu Barabu bo mu cyaro babakikije harimo indyarya, ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya. Ntubazi (wowe Muhamadi) ariko twe turabazi. Tuzabahana inshuro ebyiri (ku isi no mu mva) hanyuma bazasubizwe mu bihano bihambaye (ku munsi w’imperuka)
Surah At-Taubah, Verse 101


وَءَاخَرُونَ ٱعۡتَرَفُواْ بِذُنُوبِهِمۡ خَلَطُواْ عَمَلٗا صَٰلِحٗا وَءَاخَرَ سَيِّئًا عَسَى ٱللَّهُ أَن يَتُوبَ عَلَيۡهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ

Hari n’abandi bemeye ibyaha byabo, bavanze ibikorwa byiza (kwicuza no gusaba imbabazi) n’ibibi (kutajya ku rugamba). Hari ubwo Allah yazakira ukwicuza kwabo. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah At-Taubah, Verse 102


خُذۡ مِنۡ أَمۡوَٰلِهِمۡ صَدَقَةٗ تُطَهِّرُهُمۡ وَتُزَكِّيهِم بِهَا وَصَلِّ عَلَيۡهِمۡۖ إِنَّ صَلَوٰتَكَ سَكَنٞ لَّهُمۡۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ

(Yewe Muhamadi), fata amaturo (Zakat) mu mitungo yabo (bariya bicujije), uyabasukuze kandi ubeze uyifashishije, ndetse unabasabire (kuri Allah). Mu by’ukuri ubusabe bwawe ni ituze kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah At-Taubah, Verse 103


أَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ هُوَ يَقۡبَلُ ٱلتَّوۡبَةَ عَنۡ عِبَادِهِۦ وَيَأۡخُذُ ٱلصَّدَقَٰتِ وَأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ

Ese ntibazi ko Allah ari We wakira ukwicuza kw’abagaragu be, ndetse akanakira amaturo (Zakat), kandi ko Allah ari We Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
Surah At-Taubah, Verse 104


وَقُلِ ٱعۡمَلُواْ فَسَيَرَى ٱللَّهُ عَمَلَكُمۡ وَرَسُولُهُۥ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَۖ وَسَتُرَدُّونَ إِلَىٰ عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

Unavuge uti “Nimukore; Allah azabona ibikorwa byanyu, Intumwa ye ibibone ndetse n’abemeramana. Kandi muzagarurwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara (Allah), maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora.”
Surah At-Taubah, Verse 105


وَءَاخَرُونَ مُرۡجَوۡنَ لِأَمۡرِ ٱللَّهِ إِمَّا يُعَذِّبُهُمۡ وَإِمَّا يَتُوبُ عَلَيۡهِمۡۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ

Ndetse hari n’abandi barindirijwe bategereje icyo Allah azabategeka; byaba ari ukubahana cyangwa akemera ukwicuza kwabo! Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 106


وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مَسۡجِدٗا ضِرَارٗا وَكُفۡرٗا وَتَفۡرِيقَۢا بَيۡنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَإِرۡصَادٗا لِّمَنۡ حَارَبَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ مِن قَبۡلُۚ وَلَيَحۡلِفُنَّ إِنۡ أَرَدۡنَآ إِلَّا ٱلۡحُسۡنَىٰۖ وَٱللَّهُ يَشۡهَدُ إِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ

Na ba bandi (indyarya) bubatse umusigiti bagamije kugirira nabi (abemeramana), guhakana (Allah), no gucamo ibice abemeramana, (bakanawugira) indiri y’abarwanya Allah n’Intumwa ye na mbere hose (y’uko wubakwa), rwose bazarahira ko nta kindi bari bagambiriye kitari ibyiza. Kandi Allah ahamya ko mu by’ukuri ari abanyabinyoma
Surah At-Taubah, Verse 107


لَا تَقُمۡ فِيهِ أَبَدٗاۚ لَّمَسۡجِدٌ أُسِّسَ عَلَى ٱلتَّقۡوَىٰ مِنۡ أَوَّلِ يَوۡمٍ أَحَقُّ أَن تَقُومَ فِيهِۚ فِيهِ رِجَالٞ يُحِبُّونَ أَن يَتَطَهَّرُواْۚ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلۡمُطَّهِّرِينَ

Uramenye ntuzawuhagararemo na rimwe (usenga)! Mu by’ukuri umusigiti (wa Quba) wubatswe kuva ku munsi wa mbere ku mpamvu zo kugandukira Allah, ni wo ukwiye guhagararamo (usenga). Urimo abantu bakunda kwisukura kandi Allah akunda abisukura
Surah At-Taubah, Verse 108


أَفَمَنۡ أَسَّسَ بُنۡيَٰنَهُۥ عَلَىٰ تَقۡوَىٰ مِنَ ٱللَّهِ وَرِضۡوَٰنٍ خَيۡرٌ أَم مَّنۡ أَسَّسَ بُنۡيَٰنَهُۥ عَلَىٰ شَفَا جُرُفٍ هَارٖ فَٱنۡهَارَ بِهِۦ فِي نَارِ جَهَنَّمَۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Ese uwubakiye inyubako ye ku gutinya Allah no gushaka ishimwe rye, yaba ari we mwiza kurusha uwubakiye inyubako ye ku nkengero z’inkombe yenda gutenguka ikamuridukana imugusha mu muriro wa Jahanamu (ni we mwiza)? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
Surah At-Taubah, Verse 109


لَا يَزَالُ بُنۡيَٰنُهُمُ ٱلَّذِي بَنَوۡاْ رِيبَةٗ فِي قُلُوبِهِمۡ إِلَّآ أَن تَقَطَّعَ قُلُوبُهُمۡۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ

Inyubako yabo bubatse izahora ibashungura imitima yabo, kugeza imitima yabo icagaguritse (bagapfa). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah At-Taubah, Verse 110


۞إِنَّ ٱللَّهَ ٱشۡتَرَىٰ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ أَنفُسَهُمۡ وَأَمۡوَٰلَهُم بِأَنَّ لَهُمُ ٱلۡجَنَّةَۚ يُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ فَيَقۡتُلُونَ وَيُقۡتَلُونَۖ وَعۡدًا عَلَيۡهِ حَقّٗا فِي ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَٱلۡإِنجِيلِ وَٱلۡقُرۡءَانِۚ وَمَنۡ أَوۡفَىٰ بِعَهۡدِهِۦ مِنَ ٱللَّهِۚ فَٱسۡتَبۡشِرُواْ بِبَيۡعِكُمُ ٱلَّذِي بَايَعۡتُم بِهِۦۚ وَذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ

Mu by’ukuri Allah yagiranye ubucuruzi n’abemeramana (bamuha) imitima yabo n’imitungo yabo, (abizeza) ko bazabona Ijuru. Barwana mu nzira ya Allah, bakica bakanicwa. Ni isezerano ry'ukuri yiyemeje muri Tawurati, Ivanjili na Qur’an. Ni nde wakuzuza isezerano rye kurusha Allah? Ngaho nimwishimire ubucuruzi mwagiranye na We. Uko ni ko gutsinda guhambaye
Surah At-Taubah, Verse 111


ٱلتَّـٰٓئِبُونَ ٱلۡعَٰبِدُونَ ٱلۡحَٰمِدُونَ ٱلسَّـٰٓئِحُونَ ٱلرَّـٰكِعُونَ ٱلسَّـٰجِدُونَ ٱلۡأٓمِرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَٱلنَّاهُونَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَٱلۡحَٰفِظُونَ لِحُدُودِ ٱللَّهِۗ وَبَشِّرِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

(Abasezeranyijwe ijuru ni) abicuza, abagaragira (Allah), abashimira (Allah), abasiba, abunama (basenga), abubama (basenga), ababwiriza gukora ibyiza, ababuza gukora ibibi n'abitondera amategeko ya Allah (bakurikiza amategeko ye). Unahe inkuru nziza abemeramana (yo kuzagororerwa ijuru)
Surah At-Taubah, Verse 112


مَا كَانَ لِلنَّبِيِّ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَن يَسۡتَغۡفِرُواْ لِلۡمُشۡرِكِينَ وَلَوۡ كَانُوٓاْ أُوْلِي قُرۡبَىٰ مِنۢ بَعۡدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمۡ أَنَّهُمۡ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَحِيمِ

Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu (kuko bapfuye ari ababangikanyamana)
Surah At-Taubah, Verse 113


وَمَا كَانَ ٱسۡتِغۡفَارُ إِبۡرَٰهِيمَ لِأَبِيهِ إِلَّا عَن مَّوۡعِدَةٖ وَعَدَهَآ إِيَّاهُ فَلَمَّا تَبَيَّنَ لَهُۥٓ أَنَّهُۥ عَدُوّٞ لِّلَّهِ تَبَرَّأَ مِنۡهُۚ إِنَّ إِبۡرَٰهِيمَ لَأَوَّـٰهٌ حَلِيمٞ

Nta kindi cyatumye Aburahamu asabira se kubabarirwa ibyaha, usibye ko ryari isezerano yari yaramusezeranyije. Bimaze kumugaragarira ko (se) ari umwanzi wa Allah, yitandukanyije na we. Mu by’ukuri Aburahamu yari uwicisha bugufi cyane, Uwihanganira (ibibi akorerwa)
Surah At-Taubah, Verse 114


وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيُضِلَّ قَوۡمَۢا بَعۡدَ إِذۡ هَدَىٰهُمۡ حَتَّىٰ يُبَيِّنَ لَهُم مَّا يَتَّقُونَۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٌ

Kandi Allah ntiyayobya abantu nyuma y’uko abayoboye, atabanje kubasobanurira ibyo birinda (batabikurikiza, bakayoba). Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose
Surah At-Taubah, Verse 115


إِنَّ ٱللَّهَ لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۚ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٖ

Mu by’ukuri Allah ni Nyirubwami bw'ibirere n'ubw’isi. Ni We utanga ubuzima n'urupfu. Kandi nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mwagira utari Allah
Surah At-Taubah, Verse 116


لَّقَد تَّابَ ٱللَّهُ عَلَى ٱلنَّبِيِّ وَٱلۡمُهَٰجِرِينَ وَٱلۡأَنصَارِ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُ فِي سَاعَةِ ٱلۡعُسۡرَةِ مِنۢ بَعۡدِ مَا كَادَ يَزِيغُ قُلُوبُ فَرِيقٖ مِّنۡهُمۡ ثُمَّ تَابَ عَلَيۡهِمۡۚ إِنَّهُۥ بِهِمۡ رَءُوفٞ رَّحِيمٞ

Rwose Allah yamaze kwakira ukwicuza k’Umuhanuzi (Muhamadi) n’abimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) ndetse n’abaturage b’i Madina (babakiriye), na ba bandi bakurikiye (Intumwa Muhamadi) mu bihe bigoye (urugamba rwa Tabuki), nyuma y’uko imitima ya bamwe muri bo yari hafi yo kudohoka ku kuri, maze yakira ukwicuza kwabo. Mu by'ukuri, We ni Nyiribambe, Nyirimbabazi kuri bo
Surah At-Taubah, Verse 117


وَعَلَى ٱلثَّلَٰثَةِ ٱلَّذِينَ خُلِّفُواْ حَتَّىٰٓ إِذَا ضَاقَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡأَرۡضُ بِمَا رَحُبَتۡ وَضَاقَتۡ عَلَيۡهِمۡ أَنفُسُهُمۡ وَظَنُّوٓاْ أَن لَّا مَلۡجَأَ مِنَ ٱللَّهِ إِلَّآ إِلَيۡهِ ثُمَّ تَابَ عَلَيۡهِمۡ لِيَتُوبُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ

Kandi (Allah yakiriye ukwicuza) kwa ba bandi batatu bari barasigaye inyuma (batagiye ku rugamba bari mu kato, bategereje ko Allah yakira ukwicuza kwabo), kugeza ubwo isi ibabanye ntoya n’ukuntu ari ngari, n'imitima yabo ikabura amahwemo; nuko bamenya ko ntaho bahungira Allah usibye kuri We. Hanyuma (Allah) yakira ukwicuza kwabo kugira ngo bamugarukire. Mu by’ukuri Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
Surah At-Taubah, Verse 118


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَكُونُواْ مَعَ ٱلصَّـٰدِقِينَ

Yemwe abemeye! Mujye mutinya Allah kandi mube hamwe n'abanyakuri
Surah At-Taubah, Verse 119


مَا كَانَ لِأَهۡلِ ٱلۡمَدِينَةِ وَمَنۡ حَوۡلَهُم مِّنَ ٱلۡأَعۡرَابِ أَن يَتَخَلَّفُواْ عَن رَّسُولِ ٱللَّهِ وَلَا يَرۡغَبُواْ بِأَنفُسِهِمۡ عَن نَّفۡسِهِۦۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ لَا يُصِيبُهُمۡ ظَمَأٞ وَلَا نَصَبٞ وَلَا مَخۡمَصَةٞ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَلَا يَطَـُٔونَ مَوۡطِئٗا يَغِيظُ ٱلۡكُفَّارَ وَلَا يَنَالُونَ مِنۡ عَدُوّٖ نَّيۡلًا إِلَّا كُتِبَ لَهُم بِهِۦ عَمَلٞ صَٰلِحٌۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Ntibikwiye ko abatuye i Madina n'Abarabu bo mu cyaro babakikije baca ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse (ntibinakwiye) ko ubuzima bwabo baburutisha ubwayo. Ibyo ni ukubera ko badashobora kugira inyota, umunaniro cyangwa inzara mu nzira ya Allah, cyangwa se ngo bakandagire ahantu harakaza abahakanyi, cyangwa ngo batsinde umwanzi; ngo babure kubyandikirwa nk’ibikorwa byiza. Mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza
Surah At-Taubah, Verse 120


وَلَا يُنفِقُونَ نَفَقَةٗ صَغِيرَةٗ وَلَا كَبِيرَةٗ وَلَا يَقۡطَعُونَ وَادِيًا إِلَّا كُتِبَ لَهُمۡ لِيَجۡزِيَهُمُ ٱللَّهُ أَحۡسَنَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Ndetse nta n’igito cyangwa ikinini batanga (mu nzira ya Allah), cyangwa ngo bambuke ikibaya maze ngo babure kubyandikirwa, kugira ngo Allah abahembere ibyiza by'ibyo bakoraga
Surah At-Taubah, Verse 121


۞وَمَا كَانَ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ لِيَنفِرُواْ كَآفَّةٗۚ فَلَوۡلَا نَفَرَ مِن كُلِّ فِرۡقَةٖ مِّنۡهُمۡ طَآئِفَةٞ لِّيَتَفَقَّهُواْ فِي ٱلدِّينِ وَلِيُنذِرُواْ قَوۡمَهُمۡ إِذَا رَجَعُوٓاْ إِلَيۡهِمۡ لَعَلَّهُمۡ يَحۡذَرُونَ

Kandi ntibikwiye ko abemeramana bagenda bose (ku rugamba basize ingo zabo). Muri buri sibo hajye hagira abagenda hagire n’abasigara biga kugira ngo basobanukirwe idini, maze bazaburire abantu babo igihe bazaba babagarutsemo, nuko babe bakwirinda (ibihano bya Allah)
Surah At-Taubah, Verse 122


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ قَٰتِلُواْ ٱلَّذِينَ يَلُونَكُم مِّنَ ٱلۡكُفَّارِ وَلۡيَجِدُواْ فِيكُمۡ غِلۡظَةٗۚ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلۡمُتَّقِينَ

Yemwe abemeye! Nimurwanye abahakanyi babegereye ndetse bababonemo ubukana (ku rugamba). Kandi mumenye ko Allah ari kumwe n'abamugandukira
Surah At-Taubah, Verse 123


وَإِذَا مَآ أُنزِلَتۡ سُورَةٞ فَمِنۡهُم مَّن يَقُولُ أَيُّكُمۡ زَادَتۡهُ هَٰذِهِۦٓ إِيمَٰنٗاۚ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ فَزَادَتۡهُمۡ إِيمَٰنٗا وَهُمۡ يَسۡتَبۡشِرُونَ

N’iyo hari isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bamwe muri bo (indyarya) baravuga bati “Ni nde muri mwe iyi (sura) yongereye ukwemera?” Nyamara ba bandi bemeye ibongerera ukwemera bakanabyishimira
Surah At-Taubah, Verse 124


وَأَمَّا ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ فَزَادَتۡهُمۡ رِجۡسًا إِلَىٰ رِجۡسِهِمۡ وَمَاتُواْ وَهُمۡ كَٰفِرُونَ

Naho ba bandi bafite uburwayi (bwo gushidikanya, ubuhakanyi n’uburyarya) mu mitima yabo, ibongerera umwanda (bwa burwayi) ukiyongera k’uwo bari basanganywe, maze bagapfa ari abahakanyi
Surah At-Taubah, Verse 125


أَوَلَا يَرَوۡنَ أَنَّهُمۡ يُفۡتَنُونَ فِي كُلِّ عَامٖ مَّرَّةً أَوۡ مَرَّتَيۡنِ ثُمَّ لَا يَتُوبُونَ وَلَا هُمۡ يَذَّكَّرُونَ

Ese ntibabona ko buri mwaka bageragezwa inshuro imwe cyangwa ebyiri (bahura n’amakuba, indwara z’ibyorezo ndetse n’inzara)? Nyamara ntibicuza cyangwa ngo babikuremo isomo
Surah At-Taubah, Verse 126


وَإِذَا مَآ أُنزِلَتۡ سُورَةٞ نَّظَرَ بَعۡضُهُمۡ إِلَىٰ بَعۡضٍ هَلۡ يَرَىٰكُم مِّنۡ أَحَدٖ ثُمَّ ٱنصَرَفُواْۚ صَرَفَ ٱللَّهُ قُلُوبَهُم بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَفۡقَهُونَ

N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bararebana (bakabwirana bati) “Ese hari ubabona?” Hanyuma bakigendera. Allah yahinduye imitima yabo (ayikura ku kwemera) kubera ko ari abantu batumva
Surah At-Taubah, Verse 127


لَقَدۡ جَآءَكُمۡ رَسُولٞ مِّنۡ أَنفُسِكُمۡ عَزِيزٌ عَلَيۡهِ مَا عَنِتُّمۡ حَرِيصٌ عَلَيۡكُم بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ رَءُوفٞ رَّحِيمٞ

Mu by’ukuri mwagezweho n’Intumwa ibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura na zo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku bemera
Surah At-Taubah, Verse 128


فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُلۡ حَسۡبِيَ ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُۖ وَهُوَ رَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ

Ariko nibatera umugongo, uvuge (yewe Muhamadi) uti “Allah arampagije.” Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We. Ni We niringiye, kandi ni We Nyagasani wa Ar’shi ihambaye
Surah At-Taubah, Verse 129


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 8
>> Surah 10

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai