Surah At-Taubah Verse 36 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah At-Taubahإِنَّ عِدَّةَ ٱلشُّهُورِ عِندَ ٱللَّهِ ٱثۡنَا عَشَرَ شَهۡرٗا فِي كِتَٰبِ ٱللَّهِ يَوۡمَ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ مِنۡهَآ أَرۡبَعَةٌ حُرُمٞۚ ذَٰلِكَ ٱلدِّينُ ٱلۡقَيِّمُۚ فَلَا تَظۡلِمُواْ فِيهِنَّ أَنفُسَكُمۡۚ وَقَٰتِلُواْ ٱلۡمُشۡرِكِينَ كَآفَّةٗ كَمَا يُقَٰتِلُونَكُمۡ كَآفَّةٗۚ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلۡمُتَّقِينَ
Mu by’ukuri umubare w’amezi (agize umwaka) yagenwe na Allah ni amezi cumi n'abiri (nk’uko biri) mu gitabo cya Allah ubwo yaremaga ibirere n'isi; muri yo harimo ane matagatifu. (Kubahiriza ayo mezi) ni ryo dini ritunganye; bityo ntimukayihemukiremo (mukora ibyaha). Kandi mujye murwanya ababangikanyamana bose nk’uko babarwanya mwese. Munamenye ko Allah ari kumwe n’abamutinya