Surah Al-Falaq - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
قُلۡ أَعُوذُ بِرَبِّ ٱلۡفَلَقِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nikinze kuri (Allah), Nyagasani w’igitondo
Surah Al-Falaq, Verse 1
مِن شَرِّ مَا خَلَقَ
Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye
Surah Al-Falaq, Verse 2
وَمِن شَرِّ غَاسِقٍ إِذَا وَقَبَ
Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye
Surah Al-Falaq, Verse 3
وَمِن شَرِّ ٱلنَّفَّـٰثَٰتِ فِي ٱلۡعُقَدِ
Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo
Surah Al-Falaq, Verse 4
وَمِن شَرِّ حَاسِدٍ إِذَا حَسَدَ
Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize
Surah Al-Falaq, Verse 5