Surah Al-Falaq - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
قُلۡ أَعُوذُ بِرَبِّ ٱلۡفَلَقِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”
Surah Al-Falaq, Verse 1
مِن شَرِّ مَا خَلَقَ
“Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye,”
Surah Al-Falaq, Verse 2
وَمِن شَرِّ غَاسِقٍ إِذَا وَقَبَ
“Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye,”
Surah Al-Falaq, Verse 3
وَمِن شَرِّ ٱلنَّفَّـٰثَٰتِ فِي ٱلۡعُقَدِ
“Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo,”
Surah Al-Falaq, Verse 4
وَمِن شَرِّ حَاسِدٍ إِذَا حَسَدَ
“Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize.”
Surah Al-Falaq, Verse 5