UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Maryam - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


كٓهيعٓصٓ

Kaaf-Haa -Yaa -Ayin-Swaad
Surah Maryam, Verse 1


ذِكۡرُ رَحۡمَتِ رَبِّكَ عَبۡدَهُۥ زَكَرِيَّآ

(Iyi) ni inkuru ivuga iby’impuhwe za Nyagasani wawe yagiriye umugaragu we Zakariya
Surah Maryam, Verse 2


إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥ نِدَآءً خَفِيّٗا

Ubwo yasabaga Nyagasani we mu ibanga, yiherereye
Surah Maryam, Verse 3


قَالَ رَبِّ إِنِّي وَهَنَ ٱلۡعَظۡمُ مِنِّي وَٱشۡتَعَلَ ٱلرَّأۡسُ شَيۡبٗا وَلَمۡ أَكُنۢ بِدُعَآئِكَ رَبِّ شَقِيّٗا

Agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri amagufa yanjye yaranegekaye (kubera gusaza), ndetse n’umutwe wanjye wuzuye imvi, kandi sinigeze ngusaba ngo unyime, Nyagasani wanjye!”
Surah Maryam, Verse 4


وَإِنِّي خِفۡتُ ٱلۡمَوَٰلِيَ مِن وَرَآءِي وَكَانَتِ ٱمۡرَأَتِي عَاقِرٗا فَهَبۡ لِي مِن لَّدُنكَ وَلِيّٗا

Kandi mu by’ukuri ndatinya ko bene wacu (bazareka inzira yawe) nyuma yanjye, kandi umugore wanjye ari urubereri. Bityo, mpa umuzungura uguturutseho
Surah Maryam, Verse 5


يَرِثُنِي وَيَرِثُ مِنۡ ءَالِ يَعۡقُوبَۖ وَٱجۡعَلۡهُ رَبِّ رَضِيّٗا

Uzanzungura akanazungura umuryango wa Yakobo (si ubutunzi azazungura ahubwo ni ubutumwa). Nyagasani wanjye! Uzanamugire uwo wishimira
Surah Maryam, Verse 6


يَٰزَكَرِيَّآ إِنَّا نُبَشِّرُكَ بِغُلَٰمٍ ٱسۡمُهُۥ يَحۡيَىٰ لَمۡ نَجۡعَل لَّهُۥ مِن قَبۡلُ سَمِيّٗا

Yewe Zakariya! Mu by’ukuri tuguhaye inkuru nziza yo (kuzabyara) umwana w’umuhungu. Izina rye ni Yahaya kandi ntawe twigeze duha iryo zina mbere ye
Surah Maryam, Verse 7


قَالَ رَبِّ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي غُلَٰمٞ وَكَانَتِ ٱمۡرَأَتِي عَاقِرٗا وَقَدۡ بَلَغۡتُ مِنَ ٱلۡكِبَرِ عِتِيّٗا

(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana w’umuhungu kandi umugore wanjye ari urubereri, ndetse nanjye ngeze mu zabukuru?”
Surah Maryam, Verse 8


قَالَ كَذَٰلِكَ قَالَ رَبُّكَ هُوَ عَلَيَّ هَيِّنٞ وَقَدۡ خَلَقۡتُكَ مِن قَبۡلُ وَلَمۡ تَكُ شَيۡـٔٗا

(Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. Kandi rwose mbere nkurema nta cyo wari cyo!”
Surah Maryam, Verse 9


قَالَ رَبِّ ٱجۡعَل لِّيٓ ءَايَةٗۖ قَالَ ءَايَتُكَ أَلَّا تُكَلِّمَ ٱلنَّاسَ ثَلَٰثَ لَيَالٖ سَوِيّٗا

(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso.” (Allah) aravuga ati “Ikimenyetso cyawe ni uko utazabasha kuvugisha abantu amajoro atatu kandi umeze neza nta cyo ubaye.”
Surah Maryam, Verse 10


فَخَرَجَ عَلَىٰ قَوۡمِهِۦ مِنَ ٱلۡمِحۡرَابِ فَأَوۡحَىٰٓ إِلَيۡهِمۡ أَن سَبِّحُواْ بُكۡرَةٗ وَعَشِيّٗا

Nuko (Zakariya) asohoka aho yasengeraga agana ku bantu be, maze ababwira abacira amarenga ko bagomba gusingiza (Allah) igitondo n’ikigoroba
Surah Maryam, Verse 11


يَٰيَحۡيَىٰ خُذِ ٱلۡكِتَٰبَ بِقُوَّةٖۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡحُكۡمَ صَبِيّٗا

(Umuhungu we yarabwiwe ati) “Yewe Yahaya! Akira iki gitabo (Tawurati) ugikomereho. Kandi twamuhaye ubushishozi akiri muto.”
Surah Maryam, Verse 12


وَحَنَانٗا مِّن لَّدُنَّا وَزَكَوٰةٗۖ وَكَانَ تَقِيّٗا

Ndetse twanamuhaye igikundiro ari impuhwe ziduturutseho, tunamweza ibyaha kandi yubahaga Allah
Surah Maryam, Verse 13


وَبَرَّۢا بِوَٰلِدَيۡهِ وَلَمۡ يَكُن جَبَّارًا عَصِيّٗا

Ndetse yumviraga ababyeyi be kandi ntiyari intakoreka cyangwa ngo yigomeke (kuri Allah ndetse no ku babyeyi be)
Surah Maryam, Verse 14


وَسَلَٰمٌ عَلَيۡهِ يَوۡمَ وُلِدَ وَيَوۡمَ يَمُوتُ وَيَوۡمَ يُبۡعَثُ حَيّٗا

Amahoro nabe kuri we umunsi yavukiyeho, umunsi yapfiriyeho ndetse n’umunsi azazurirwaho
Surah Maryam, Verse 15


وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مَرۡيَمَ إِذِ ٱنتَبَذَتۡ مِنۡ أَهۡلِهَا مَكَانٗا شَرۡقِيّٗا

Babwire inkuru ya Mariyamu mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), ubwo yitaruraga umuryango we akajya ahagana iburasirazuba
Surah Maryam, Verse 16


فَٱتَّخَذَتۡ مِن دُونِهِمۡ حِجَابٗا فَأَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهَا رُوحَنَا فَتَمَثَّلَ لَهَا بَشَرٗا سَوِيّٗا

Maze agashyira urusika hagati ye na bo, nuko tumwoherereza Roho wacu (Malayika Gaburiheli) amwiyereka mu ishusho ry’umugabo uteye neza
Surah Maryam, Verse 17


قَالَتۡ إِنِّيٓ أَعُوذُ بِٱلرَّحۡمَٰنِ مِنكَ إِن كُنتَ تَقِيّٗا

(Mariyamu) aravuga ati “Mu by’ukuri niragije Nyagasani Nyirimpuhwe ngo andinde ikibi cyaguturukaho, niba koko utinya Imana (ntunyegere).”
Surah Maryam, Verse 18


قَالَ إِنَّمَآ أَنَا۠ رَسُولُ رَبِّكِ لِأَهَبَ لَكِ غُلَٰمٗا زَكِيّٗا

(Malayika) aravuga ati “Mu by’ukuri ndi intumwa ya Nyagasani wawe ije kuguha (inkuru) y’impano y’umuhungu wejejwe (ibyaha).”
Surah Maryam, Verse 19


قَالَتۡ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي غُلَٰمٞ وَلَمۡ يَمۡسَسۡنِي بَشَرٞ وَلَمۡ أَكُ بَغِيّٗا

(Mariyamu) aravuga ati “Ni gute nagira umuhungu kandi nta mugabo nigeze, ndetse nkaba ntarigeze niyandarika?”
Surah Maryam, Verse 20


قَالَ كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِ هُوَ عَلَيَّ هَيِّنٞۖ وَلِنَجۡعَلَهُۥٓ ءَايَةٗ لِّلنَّاسِ وَرَحۡمَةٗ مِّنَّاۚ وَكَانَ أَمۡرٗا مَّقۡضِيّٗا

(Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. (Turashaka) kumugira ikimenyetso ku bantu (kigaragaza ubushobozi bwacu) n’impuhwe ziduturutseho, kandi iryo ni iteka ryamaze gucibwa.”
Surah Maryam, Verse 21


۞فَحَمَلَتۡهُ فَٱنتَبَذَتۡ بِهِۦ مَكَانٗا قَصِيّٗا

Nuko (Mariyamu) aramutwita (Issa), maze amwitarurana kure (y’abantu)
Surah Maryam, Verse 22


فَأَجَآءَهَا ٱلۡمَخَاضُ إِلَىٰ جِذۡعِ ٱلنَّخۡلَةِ قَالَتۡ يَٰلَيۡتَنِي مِتُّ قَبۡلَ هَٰذَا وَكُنتُ نَسۡيٗا مَّنسِيّٗا

Nuko ibise bimujyana ku ruti rw’umutende, aravuga ati “Mbega ububabare! Iyo nza kuba narapfuye mbere y’ibi, nkanibagirana burundu.”
Surah Maryam, Verse 23


فَنَادَىٰهَا مِن تَحۡتِهَآ أَلَّا تَحۡزَنِي قَدۡ جَعَلَ رَبُّكِ تَحۡتَكِ سَرِيّٗا

Nuko yumva ijwi munsi ye rimuhamagara rigira riti “Ntugire agahinda! Rwose Nyagasani wawe yashyize isoko y’amazi munsi yawe.”
Surah Maryam, Verse 24


وَهُزِّيٓ إِلَيۡكِ بِجِذۡعِ ٱلنَّخۡلَةِ تُسَٰقِطۡ عَلَيۡكِ رُطَبٗا جَنِيّٗا

Unanyeganyeze uruti rw’umutende, rurakumanurira itende nziza kandi zihishije
Surah Maryam, Verse 25


فَكُلِي وَٱشۡرَبِي وَقَرِّي عَيۡنٗاۖ فَإِمَّا تَرَيِنَّ مِنَ ٱلۡبَشَرِ أَحَدٗا فَقُولِيٓ إِنِّي نَذَرۡتُ لِلرَّحۡمَٰنِ صَوۡمٗا فَلَنۡ أُكَلِّمَ ٱلۡيَوۡمَ إِنسِيّٗا

Maze urye unanywe kandi unishime (kubera umwana). Nugira umuntu ubona, uvuge uti “Mu by’ukuri njye niyemeje guceceka kubera Imana Nyirimpuhwe, bityo uyu munsi nta muntu nza kuvugisha.”
Surah Maryam, Verse 26


فَأَتَتۡ بِهِۦ قَوۡمَهَا تَحۡمِلُهُۥۖ قَالُواْ يَٰمَرۡيَمُ لَقَدۡ جِئۡتِ شَيۡـٔٗا فَرِيّٗا

Nuko (Mariyamu) agera muri bene wabo amuteruye (uruhinja rwe), maze (bamubonye) baravuga bati “Yewe Mariyamu! Rwose wakoze amahano!”
Surah Maryam, Verse 27


يَـٰٓأُخۡتَ هَٰرُونَ مَا كَانَ أَبُوكِ ٱمۡرَأَ سَوۡءٖ وَمَا كَانَتۡ أُمُّكِ بَغِيّٗا

“Yewe mushiki wa Haruna! So ntiyari umuntu mubi ndetse na nyoko ntiyiyandarikaga.”
Surah Maryam, Verse 28


فَأَشَارَتۡ إِلَيۡهِۖ قَالُواْ كَيۡفَ نُكَلِّمُ مَن كَانَ فِي ٱلۡمَهۡدِ صَبِيّٗا

Maze aramwerekana (ngo bamwibarize). Baravuga bati “Ni gute twavugana n’uruhinja rukiri mu ngobyi?”
Surah Maryam, Verse 29


قَالَ إِنِّي عَبۡدُ ٱللَّهِ ءَاتَىٰنِيَ ٱلۡكِتَٰبَ وَجَعَلَنِي نَبِيّٗا

Issa (Yesu)] aravuga ati “Mu by’ukuri ndi umugaragu wa Allah. Yampaye igitabo anangira umuhanuzi.”
Surah Maryam, Verse 30


وَجَعَلَنِي مُبَارَكًا أَيۡنَ مَا كُنتُ وَأَوۡصَٰنِي بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱلزَّكَوٰةِ مَا دُمۡتُ حَيّٗا

Yanampundagajeho imigisha aho nzaba ndi hose, anantegeka gusali no gutanga amaturo igihe cyose nzaba ndiho
Surah Maryam, Verse 31


وَبَرَّۢا بِوَٰلِدَتِي وَلَمۡ يَجۡعَلۡنِي جَبَّارٗا شَقِيّٗا

(Yanantegetse) kumvira mama, kandi ntiyangize umwibone cyangwa ngo angire umunyabyago
Surah Maryam, Verse 32


وَٱلسَّلَٰمُ عَلَيَّ يَوۡمَ وُلِدتُّ وَيَوۡمَ أَمُوتُ وَيَوۡمَ أُبۡعَثُ حَيّٗا

Amahoro nabe kuri njye umunsi navutseho, umunsi nzapfiraho ndetse n’umunsi nzazurirwaho
Surah Maryam, Verse 33


ذَٰلِكَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَۖ قَوۡلَ ٱلۡحَقِّ ٱلَّذِي فِيهِ يَمۡتَرُونَ

Uwo ni we Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Ni imvugo y’ukuri (abenshi mu bantu) bashidikanyaho
Surah Maryam, Verse 34


مَا كَانَ لِلَّهِ أَن يَتَّخِذَ مِن وَلَدٖۖ سُبۡحَٰنَهُۥٓۚ إِذَا قَضَىٰٓ أَمۡرٗا فَإِنَّمَا يَقُولُ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

Ntibikwiye ko Allah yagira umwana (nk’uko hari benshi bavuga ko amufite). Ubutagatifu ni ubwe. Iyo aciye iteka ry’ikintu, arakibwira ati “Ba, nuko kikaba!”
Surah Maryam, Verse 35


وَإِنَّ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُوهُۚ هَٰذَا صِرَٰطٞ مُّسۡتَقِيمٞ

Issa (Yesu) yaravuze ati] “Kandi mu by’ukuri Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; bityo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.”
Surah Maryam, Verse 36


فَٱخۡتَلَفَ ٱلۡأَحۡزَابُ مِنۢ بَيۡنِهِمۡۖ فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن مَّشۡهَدِ يَوۡمٍ عَظِيمٍ

(Nyuma yaho) amatsinda (yo mu bahawe ibitabo) ntiyavuze rumwe (ku bya Issa). Bityo, ibihano bikaze bizaba ku bahakanyi (igihe) bazahura n’umunsi uhambaye (imperuka)
Surah Maryam, Verse 37


أَسۡمِعۡ بِهِمۡ وَأَبۡصِرۡ يَوۡمَ يَأۡتُونَنَا لَٰكِنِ ٱلظَّـٰلِمُونَ ٱلۡيَوۡمَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

Mbega ukuntu (abahakanyi) ku munsi bazaza batugana, bazaba babona bakanumva neza! Ariko uyu munsi inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bugaragara
Surah Maryam, Verse 38


وَأَنذِرۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡحَسۡرَةِ إِذۡ قُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ وَهُمۡ فِي غَفۡلَةٖ وَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah)
Surah Maryam, Verse 39


إِنَّا نَحۡنُ نَرِثُ ٱلۡأَرۡضَ وَمَنۡ عَلَيۡهَا وَإِلَيۡنَا يُرۡجَعُونَ

Mu by’ukuri tuzazungura isi n’ibiyiriho kandi iwacu ni ho bose bazagarurwa
Surah Maryam, Verse 40


وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِبۡرَٰهِيمَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صِدِّيقٗا نَّبِيًّا

Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umuhanuzi w’umunyakuri
Surah Maryam, Verse 41


إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ يَـٰٓأَبَتِ لِمَ تَعۡبُدُ مَا لَا يَسۡمَعُ وَلَا يُبۡصِرُ وَلَا يُغۡنِي عَنكَ شَيۡـٔٗا

(Ibuka) ubwo (Ibrahimu) yabwiraga se (Azara) ati “Dawe! Kuki ugaragira ibitumva, ntibibone ndetse bitanafite icyo byakumarira?”
Surah Maryam, Verse 42


يَـٰٓأَبَتِ إِنِّي قَدۡ جَآءَنِي مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَمۡ يَأۡتِكَ فَٱتَّبِعۡنِيٓ أَهۡدِكَ صِرَٰطٗا سَوِيّٗا

“Dawe! Mu by’ukuri njye nagezweho n’ubumenyi butigeze bugushyikira. Bityo, nkurikira nkuyobore inzira itunganye.”
Surah Maryam, Verse 43


يَـٰٓأَبَتِ لَا تَعۡبُدِ ٱلشَّيۡطَٰنَۖ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ كَانَ لِلرَّحۡمَٰنِ عَصِيّٗا

Dawe! Ntukagaragire Shitani kuko Shitani yigometse kuri (Allah) Nyirimpuhwe
Surah Maryam, Verse 44


يَـٰٓأَبَتِ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يَمَسَّكَ عَذَابٞ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ فَتَكُونَ لِلشَّيۡطَٰنِ وَلِيّٗا

Dawe! Mu by’ukuri ndatinya ko wazagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe (uramutse upfiriye mu buhakanyi), maze ukaba inshuti ya Shitani (mu muriro)
Surah Maryam, Verse 45


قَالَ أَرَاغِبٌ أَنتَ عَنۡ ءَالِهَتِي يَـٰٓإِبۡرَٰهِيمُۖ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ لَأَرۡجُمَنَّكَۖ وَٱهۡجُرۡنِي مَلِيّٗا

(Azara) aravuga ati “Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndanaguciye by’iteka.”
Surah Maryam, Verse 46


قَالَ سَلَٰمٌ عَلَيۡكَۖ سَأَسۡتَغۡفِرُ لَكَ رَبِّيٓۖ إِنَّهُۥ كَانَ بِي حَفِيّٗا

(Ibrahimu) aravuga ati “Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye.”
Surah Maryam, Verse 47


وَأَعۡتَزِلُكُمۡ وَمَا تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَأَدۡعُواْ رَبِّي عَسَىٰٓ أَلَّآ أَكُونَ بِدُعَآءِ رَبِّي شَقِيّٗا

Kandi nitandukanyije namwe ndetse n’ibyo musenga bitari Allah. Nzajya nsaba Nyagasani wanjye, kandi nizera ko Nyagasani wanjye atazanyima nimusaba
Surah Maryam, Verse 48


فَلَمَّا ٱعۡتَزَلَهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَۖ وَكُلّٗا جَعَلۡنَا نَبِيّٗا

Nuko amaze kwitandukanya na bo ndetse n’ibyo basengaga bitari Allah, tumuha Isihaq (Isaka) na Yaqubu (Yakobo) nk’impano, kandi buri wese twamugize umuhanuzi
Surah Maryam, Verse 49


وَوَهَبۡنَا لَهُم مِّن رَّحۡمَتِنَا وَجَعَلۡنَا لَهُمۡ لِسَانَ صِدۡقٍ عَلِيّٗا

Twanabahundagajeho impuhwe zacu, ndetse tunabaha kuvugwa neza (mu bantu)
Surah Maryam, Verse 50


وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مُوسَىٰٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ مُخۡلَصٗا وَكَانَ رَسُولٗا نَّبِيّٗا

Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari intoranywa, ndetse akaba intumwa n’umuhanuzi
Surah Maryam, Verse 51


وَنَٰدَيۡنَٰهُ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ ٱلۡأَيۡمَنِ وَقَرَّبۡنَٰهُ نَجِيّٗا

Twanamuhamagariye mu ruhande (rwe) rw’iburyo ku musozi wa Twuri (i Sinayi), turamwiyegereza kugira ngo tuvugane na we mu ibanga
Surah Maryam, Verse 52


وَوَهَبۡنَا لَهُۥ مِن رَّحۡمَتِنَآ أَخَاهُ هَٰرُونَ نَبِيّٗا

Ku bw’impuhwe zacu, twamuhaye umuvandimwe we Haruna, (na we) wari umuhanuzi (ngo amufashe)
Surah Maryam, Verse 53


وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِسۡمَٰعِيلَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صَادِقَ ٱلۡوَعۡدِ وَكَانَ رَسُولٗا نَّبِيّٗا

Unababwire inkuru ya Isimayili (Ishimayeli) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yubahirizaga isezerano kandi yari intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi
Surah Maryam, Verse 54


وَكَانَ يَأۡمُرُ أَهۡلَهُۥ بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱلزَّكَوٰةِ وَكَانَ عِندَ رَبِّهِۦ مَرۡضِيّٗا

Yajyaga abwiriza abantu be gusali no gutanga amaturo, kandi yari yishimiwe na Nyagasani we
Surah Maryam, Verse 55


وَٱذۡكُرۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ إِدۡرِيسَۚ إِنَّهُۥ كَانَ صِدِّيقٗا نَّبِيّٗا

Unababwire inkuru ya Idrissa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umunyakuri akaba n’umuhanuzi
Surah Maryam, Verse 56


وَرَفَعۡنَٰهُ مَكَانًا عَلِيًّا

Twanamuzamuye mu rwego rwo hejuru
Surah Maryam, Verse 57


أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مِن ذُرِّيَّةِ ءَادَمَ وَمِمَّنۡ حَمَلۡنَا مَعَ نُوحٖ وَمِن ذُرِّيَّةِ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡرَـٰٓءِيلَ وَمِمَّنۡ هَدَيۡنَا وَٱجۡتَبَيۡنَآۚ إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُ ٱلرَّحۡمَٰنِ خَرُّواْۤ سُجَّدٗاۤ وَبُكِيّٗا۩

Abo ni bamwe mu bahanuzi Allah yahundagajeho ingabire ze, bakomoka ku rubyaro rwa Adamu, no ku bo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu (Nowa), no ku rubyaro rwa Ibrahimu na Isiraheli (Yakobo), no ku bo twayoboye tukanabatoranya. Iyo basomerwaga amagambo ya (Allah) Nyirimpuhwe, bacaga bugufi bakubama (kubera Allah) kandi bakarira (ku bwo kumutinya)
Surah Maryam, Verse 58


۞فَخَلَفَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ خَلۡفٌ أَضَاعُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَٱتَّبَعُواْ ٱلشَّهَوَٰتِۖ فَسَوۡفَ يَلۡقَوۡنَ غَيًّا

Nuko baje gukurikirwa n’abandi bantu baretse gusali, bakurikira ibyo bararikira. Abo bazahura n’ukorama guhambaye
Surah Maryam, Verse 59


إِلَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَأُوْلَـٰٓئِكَ يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ وَلَا يُظۡلَمُونَ شَيۡـٔٗا

Uretse abazicuza, bakemera Allah ndetse bakanakora ibikorwa byiza; abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazahuguzwa na gato
Surah Maryam, Verse 60


جَنَّـٰتِ عَدۡنٍ ٱلَّتِي وَعَدَ ٱلرَّحۡمَٰنُ عِبَادَهُۥ بِٱلۡغَيۡبِۚ إِنَّهُۥ كَانَ وَعۡدُهُۥ مَأۡتِيّٗا

(Bazinjira) mu busitani buhoraho, (Allah) Nyirimpuhwe yasezeranyije abagaragu be (bemeye ibyo) batabonye. Mu by’ukuri isezerano rye rizasohora nta kabuza
Surah Maryam, Verse 61


لَّا يَسۡمَعُونَ فِيهَا لَغۡوًا إِلَّا سَلَٰمٗاۖ وَلَهُمۡ رِزۡقُهُمۡ فِيهَا بُكۡرَةٗ وَعَشِيّٗا

(Mu ijuru) ntibazigera bumvamo amagambo adafite umumaro; uretse (kumva) indamutso y’amahoro (Salamu). Kandi bazaba bafitemo amafunguro mu gitondo na nimugoroba
Surah Maryam, Verse 62


تِلۡكَ ٱلۡجَنَّةُ ٱلَّتِي نُورِثُ مِنۡ عِبَادِنَا مَن كَانَ تَقِيّٗا

Iryo ni ryo juru tuzaha abagaragu bacu bagandukira (Allah) ngo barizungure
Surah Maryam, Verse 63


وَمَا نَتَنَزَّلُ إِلَّا بِأَمۡرِ رَبِّكَۖ لَهُۥ مَا بَيۡنَ أَيۡدِينَا وَمَا خَلۡفَنَا وَمَا بَيۡنَ ذَٰلِكَۚ وَمَا كَانَ رَبُّكَ نَسِيّٗا

Kandi (twe abamalayika) ntitujya tumanuka bitari ku itegeko rya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi). Ni We ugenga ibiri imbere yacu, ibiri inyuma yacu ndetse no hagati yabyo ubwabyo; kandi Nyagasani wawe ntajya yibagirwa
Surah Maryam, Verse 64


رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا فَٱعۡبُدۡهُ وَٱصۡطَبِرۡ لِعِبَٰدَتِهِۦۚ هَلۡ تَعۡلَمُ لَهُۥ سَمِيّٗا

Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umugaragira (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira (kabone n’iyo byaba bikugoye). Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we
Surah Maryam, Verse 65


وَيَقُولُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَءِذَا مَا مِتُّ لَسَوۡفَ أُخۡرَجُ حَيًّا

Kandi umuntu (w’umuhakanyi) aravuga ati “Ese nindamuka mpfuye, nzazurwa mbe muzima?”
Surah Maryam, Verse 66


أَوَلَا يَذۡكُرُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَنَّا خَلَقۡنَٰهُ مِن قَبۡلُ وَلَمۡ يَكُ شَيۡـٔٗا

Ese umuntu ntiyibuka ko mbere y’ibyo, ari twe twamuremye kandi nta cyo yari cyo
Surah Maryam, Verse 67


فَوَرَبِّكَ لَنَحۡشُرَنَّهُمۡ وَٱلشَّيَٰطِينَ ثُمَّ لَنُحۡضِرَنَّهُمۡ حَوۡلَ جَهَنَّمَ جِثِيّٗا

Ndahiye kuri Nyagasani wawe! Rwose tuzabakoranya (abahakana izuka) hamwe n’amashitani, hanyuma tubazane ku nkengero z’umuriro wa Jahanamu bapfukamye
Surah Maryam, Verse 68


ثُمَّ لَنَنزِعَنَّ مِن كُلِّ شِيعَةٍ أَيُّهُمۡ أَشَدُّ عَلَى ٱلرَّحۡمَٰنِ عِتِيّٗا

Hanyuma rwose muri buri gatsiko tuzakuremo abarushije abandi kwigomeka kuri (Allah) Nyirimpuhwe (babe ari bo babanza guhanwa)
Surah Maryam, Verse 69


ثُمَّ لَنَحۡنُ أَعۡلَمُ بِٱلَّذِينَ هُمۡ أَوۡلَىٰ بِهَا صِلِيّٗا

Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzi neza abakwiye gutwikirwa mu muriro kurusha abandi
Surah Maryam, Verse 70


وَإِن مِّنكُمۡ إِلَّا وَارِدُهَاۚ كَانَ عَلَىٰ رَبِّكَ حَتۡمٗا مَّقۡضِيّٗا

Nta n’umwe muri mwe utazayinyuraho (Siratwa); iryo ni ihame ntakuka rya Nyagasani wawe
Surah Maryam, Verse 71


ثُمَّ نُنَجِّي ٱلَّذِينَ ٱتَّقَواْ وَّنَذَرُ ٱلظَّـٰلِمِينَ فِيهَا جِثِيّٗا

Hanyuma tuzarokore ba bandi batinye (Allah, bayinyureho), maze tureke inkozi z’ibibi (zigwe mu muriro) zipfukamye
Surah Maryam, Verse 72


وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَيُّ ٱلۡفَرِيقَيۡنِ خَيۡرٞ مَّقَامٗا وَأَحۡسَنُ نَدِيّٗا

N’iyo (abantu) basomewe amagambo yacu asobanutse, abahakanye babwira abemeye bati “Ese ni irihe tsinda muri aya yombi (abahakanye n’abemeye) rihagaze neza kurusha irindi rikaba rinarimo abantu beza?”
Surah Maryam, Verse 73


وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّن قَرۡنٍ هُمۡ أَحۡسَنُ أَثَٰثٗا وَرِءۡيٗا

None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo (abahakanyi bo ku gihe cy’Intumwa Muhamadi), byabarushaga ubutunzi no kugaragara neza
Surah Maryam, Verse 74


قُلۡ مَن كَانَ فِي ٱلضَّلَٰلَةِ فَلۡيَمۡدُدۡ لَهُ ٱلرَّحۡمَٰنُ مَدًّاۚ حَتَّىٰٓ إِذَا رَأَوۡاْ مَا يُوعَدُونَ إِمَّا ٱلۡعَذَابَ وَإِمَّا ٱلسَّاعَةَ فَسَيَعۡلَمُونَ مَنۡ هُوَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضۡعَفُ جُندٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Umuntu uri mu buyobe, (Allah) Nyirimpuhwe azamwongerera igihe (cyo gukomeza kuba muri ubwo buyobe) kugeza ubwo bazabona ibyo basezeranyijwe, byaba ibihano (ku isi) cyangwa imperuka. Ubwo ni bwo bazamenya ufite umwanya mubi (ubuturo bubi) cyane n’ufite ingabo z’inyantege nke.”
Surah Maryam, Verse 75


وَيَزِيدُ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ٱهۡتَدَوۡاْ هُدٗىۗ وَٱلۡبَٰقِيَٰتُ ٱلصَّـٰلِحَٰتُ خَيۡرٌ عِندَ رَبِّكَ ثَوَابٗا وَخَيۡرٞ مَّرَدًّا

Kandi Allah yongerera kuyoboka ba bandi bayobotse. Naho ibikorwa byiza bihoraho ni byo bitanga ingororano n’iherezo ryiza kwa Nyagasani wawe
Surah Maryam, Verse 76


أَفَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي كَفَرَ بِـَٔايَٰتِنَا وَقَالَ لَأُوتَيَنَّ مَالٗا وَوَلَدًا

Ese wabonye wa wundi wahakanye amagambo yacu, maze akavuga ati “Rwose (ku munsi w’imperuka) nzahabwa imitungo n’urubyaro?”
Surah Maryam, Verse 77


أَطَّلَعَ ٱلۡغَيۡبَ أَمِ ٱتَّخَذَ عِندَ ٱلرَّحۡمَٰنِ عَهۡدٗا

Ese yaba yaramenye ibyihishe (akabona ko azahabwa imitungo n’urubyaro)? Cyangwa yagiranye isezerano na (Allah) Nyirimpuhwe (ry’uko azabihabwa)
Surah Maryam, Verse 78


كَلَّاۚ سَنَكۡتُبُ مَا يَقُولُ وَنَمُدُّ لَهُۥ مِنَ ٱلۡعَذَابِ مَدّٗا

Si ko bimeze! Ahubwo tuzandika ibyo avuga, maze tuzamwongerere ibihano
Surah Maryam, Verse 79


وَنَرِثُهُۥ مَا يَقُولُ وَيَأۡتِينَا فَرۡدٗا

Kandi tuzamuzungura ibyo avuga (imitungo n’urubyaro), maze atugereho ari wenyine
Surah Maryam, Verse 80


وَٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ ءَالِهَةٗ لِّيَكُونُواْ لَهُمۡ عِزّٗا

Banishyiriyeho ibigirwamana (barabisenga) baretse Allah, kugira ngo bibarinde (ibihano bya Allah) kandi bibaheshe icyubahiro
Surah Maryam, Verse 81


كَلَّاۚ سَيَكۡفُرُونَ بِعِبَادَتِهِمۡ وَيَكُونُونَ عَلَيۡهِمۡ ضِدًّا

Si ko bimeze! Ahubwo (ibyo bigirwamana) bizihakana uko kubisenga kwabo, maze bibabere abanzi (ku munsi w’imperuka)
Surah Maryam, Verse 82


أَلَمۡ تَرَ أَنَّآ أَرۡسَلۡنَا ٱلشَّيَٰطِينَ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ تَؤُزُّهُمۡ أَزّٗا

Ese ntubona ko twoherereje abahakanyi amashitani, kugira ngo abashishikarize kwigomeka
Surah Maryam, Verse 83


فَلَا تَعۡجَلۡ عَلَيۡهِمۡۖ إِنَّمَا نَعُدُّ لَهُمۡ عَدّٗا

Bityo, ntugire ubwira (bwo gushaka ko bahanwa), kuko mu by’ukuri tubabarira iminsi ntarengwa
Surah Maryam, Verse 84


يَوۡمَ نَحۡشُرُ ٱلۡمُتَّقِينَ إِلَى ٱلرَّحۡمَٰنِ وَفۡدٗا

Umunsi tuzakoranya abagandukira (Allah), berekeza kwa (Allah) Nyirimpuhwe, bameze nk’abashyitsi b’imena
Surah Maryam, Verse 85


وَنَسُوقُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ إِلَىٰ جَهَنَّمَ وِرۡدٗا

Tukanashorera inkozi z’ibibi tuziganisha mu muriro wa Jahanamu, zishwe n’inyota
Surah Maryam, Verse 86


لَّا يَمۡلِكُونَ ٱلشَّفَٰعَةَ إِلَّا مَنِ ٱتَّخَذَ عِندَ ٱلرَّحۡمَٰنِ عَهۡدٗا

Ntibazagira ubushobozi bwo kugira uwo bakorera ubuvugizi, uretse uzaba afite isezerano rya (Allah) Nyirimpuhwe (ryo gukora ubwo buvugizi)
Surah Maryam, Verse 87


وَقَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَلَدٗا

(Abahakanyi) baranavuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana!”
Surah Maryam, Verse 88


لَّقَدۡ جِئۡتُمۡ شَيۡـًٔا إِدّٗا

Rwose ibyo muvuga ni amahano
Surah Maryam, Verse 89


تَكَادُ ٱلسَّمَٰوَٰتُ يَتَفَطَّرۡنَ مِنۡهُ وَتَنشَقُّ ٱلۡأَرۡضُ وَتَخِرُّ ٱلۡجِبَالُ هَدًّا

Ibirere biba byenda gusandara, n’isi yenda gusatagurika, ndetse n’imisozi yenda kuriduka
Surah Maryam, Verse 90


أَن دَعَوۡاْ لِلرَّحۡمَٰنِ وَلَدٗا

Kubera ko bavuze ko (Allah) Nyirimpuhwe afite umwana
Surah Maryam, Verse 91


وَمَا يَنۢبَغِي لِلرَّحۡمَٰنِ أَن يَتَّخِذَ وَلَدًا

Kandi bidakwiye ko (Allah) Nyirimpuhwe yagira umwana
Surah Maryam, Verse 92


إِن كُلُّ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ إِلَّآ ءَاتِي ٱلرَّحۡمَٰنِ عَبۡدٗا

Nta na kimwe mu biri mu birere no ku isi kizagera imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe kitari umugaragu (uciye bugufi)
Surah Maryam, Verse 93


لَّقَدۡ أَحۡصَىٰهُمۡ وَعَدَّهُمۡ عَدّٗا

Mu by’ukuri (Allah) arabazi neza kandi yaranababaruye nyabyo
Surah Maryam, Verse 94


وَكُلُّهُمۡ ءَاتِيهِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فَرۡدًا

Kandi ku munsi w’izuka, buri wese azamugana ari wenyine (nta buvugizi, nta n’icyo yitwaje)
Surah Maryam, Verse 95


إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ سَيَجۡعَلُ لَهُمُ ٱلرَّحۡمَٰنُ وُدّٗا

Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibyiza, (Allah) Nyirimpuhwe azabahundagazaho urukundo rwe, (anabahe gukundwa n’abagaragu be)
Surah Maryam, Verse 96


فَإِنَّمَا يَسَّرۡنَٰهُ بِلِسَانِكَ لِتُبَشِّرَ بِهِ ٱلۡمُتَّقِينَ وَتُنذِرَ بِهِۦ قَوۡمٗا لُّدّٗا

Mu by’ukuri (Qur’an) twayoroheje gusobanuka mu rurimi rwawe (yewe Muhamadi) kugira ngo uyikoreshe ugeza inkuru nziza ku bagandukira (Allah), ndetse unayikoreshe uburira abantu (b’abahakanyi) bagira izima
Surah Maryam, Verse 97


وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّن قَرۡنٍ هَلۡ تُحِسُّ مِنۡهُم مِّنۡ أَحَدٍ أَوۡ تَسۡمَعُ لَهُمۡ رِكۡزَۢا

None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo! Ese hari n’umwe muri bo ukibona cyangwa ngo wumve akoma
Surah Maryam, Verse 98


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 18
>> Surah 20

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai