Surah Taha - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
طه
Twa Ha
Surah Taha, Verse 1
مَآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡقُرۡءَانَ لِتَشۡقَىٰٓ
(Yewe Muhamadi) ntabwo twaguhishuriye Qur’an kugira ngo ikubere umuzigo
Surah Taha, Verse 2
إِلَّا تَذۡكِرَةٗ لِّمَن يَخۡشَىٰ
Ahubwo (twayihishuye kugira ngo ibe) urwibutso kuri ba bandi bagandukira Allah
Surah Taha, Verse 3
تَنزِيلٗا مِّمَّنۡ خَلَقَ ٱلۡأَرۡضَ وَٱلسَّمَٰوَٰتِ ٱلۡعُلَى
(Iyo Qur’an) yahishuwe iturutse ku waremye isi n’ibirere bihanitse
Surah Taha, Verse 4
ٱلرَّحۡمَٰنُ عَلَى ٱلۡعَرۡشِ ٱسۡتَوَىٰ
(Allah) Nyirimpuhwe uganje hejuru ya Ar’shi
Surah Taha, Verse 5
لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَمَا تَحۡتَ ٱلثَّرَىٰ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi, n’ibiri hagati yabyo ndetse n’ibiri munsi y’ubutaka ni ibye
Surah Taha, Verse 6
وَإِن تَجۡهَرۡ بِٱلۡقَوۡلِ فَإِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلسِّرَّ وَأَخۡفَى
Kandi n’ubwo warangurura ijwi (cyangwa ukavuga bucece, byose ni kimwe kuko) mu by’ukuri (Allah) azi amabanga ndetse n’ibyihishe cyane (kurenza ayo mabanga)
Surah Taha, Verse 7
ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ لَهُ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰ
Allah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Afite amazina meza
Surah Taha, Verse 8
وَهَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ مُوسَىٰٓ
Ese (yewe Muhamadi) waba waragezweho n’inkuru ya Musa
Surah Taha, Verse 9
إِذۡ رَءَا نَارٗا فَقَالَ لِأَهۡلِهِ ٱمۡكُثُوٓاْ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا لَّعَلِّيٓ ءَاتِيكُم مِّنۡهَا بِقَبَسٍ أَوۡ أَجِدُ عَلَى ٱلنَّارِ هُدٗى
Ubwo yabonaga umuriro nuko akabwira ab’iwe ati “Mugume aha! Mu by’ukuri ndabutswe umuriro, hari ubwo nabazaniraho igishirira, cyangwa kuri uwo muriro nkahasanga uwatuyobora (inzira).”
Surah Taha, Verse 10
فَلَمَّآ أَتَىٰهَا نُودِيَ يَٰمُوسَىٰٓ
Nuko awugezeho, yumva ijwi rimuhamagara riti “Yewe Musa!”
Surah Taha, Verse 11
إِنِّيٓ أَنَا۠ رَبُّكَ فَٱخۡلَعۡ نَعۡلَيۡكَ إِنَّكَ بِٱلۡوَادِ ٱلۡمُقَدَّسِ طُوٗى
“Mu by’ukuri ndi Nyagasani wawe, bityo kwetura inkweto zawe kuko uri mu kibaya gitagatifu cya Tuwa”
Surah Taha, Verse 12
وَأَنَا ٱخۡتَرۡتُكَ فَٱسۡتَمِعۡ لِمَا يُوحَىٰٓ
“Kandi nagutoranyije (ngo ube intumwa). Bityo, tega amatwi ibyo uhishurirwa”
Surah Taha, Verse 13
إِنَّنِيٓ أَنَا ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعۡبُدۡنِي وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ لِذِكۡرِيٓ
Mu by’ukuri ndi Allah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa itari Njye. Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswala kugira ngo unyibuke
Surah Taha, Verse 14
إِنَّ ٱلسَّاعَةَ ءَاتِيَةٌ أَكَادُ أُخۡفِيهَا لِتُجۡزَىٰ كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا تَسۡعَىٰ
Mu by’ukuri imperuka izaba. Nayihishe (ibiremwa byose) kugira ngo buri muntu azahemberwe umuhate we
Surah Taha, Verse 15
فَلَا يَصُدَّنَّكَ عَنۡهَا مَن لَّا يُؤۡمِنُ بِهَا وَٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ فَتَرۡدَىٰ
Bityo, uramenye umuntu utayemera (imperuka) agakurikira ibyo umutima we ukunda, ntazakubuze kuyemera bitazakuviramo kurimbuka
Surah Taha, Verse 16
وَمَا تِلۡكَ بِيَمِينِكَ يَٰمُوسَىٰ
(Allah aramubaza ati) “Ese icyo ni iki kiri mu kuboko kwawe kw’iburyo, yewe Musa?”
Surah Taha, Verse 17
قَالَ هِيَ عَصَايَ أَتَوَكَّؤُاْ عَلَيۡهَا وَأَهُشُّ بِهَا عَلَىٰ غَنَمِي وَلِيَ فِيهَا مَـَٔارِبُ أُخۡرَىٰ
(Musa) aravuga ati “Ni inkoni yanjye nishingikiriza, nkanayimanuza amababi y’ibiti ngaburira intama zanjye, kandi mfite n’ibindi nyikoresha.”
Surah Taha, Verse 18
قَالَ أَلۡقِهَا يَٰمُوسَىٰ
(Allah) aravuga ati “Yinage hasi, yewe Musa!”
Surah Taha, Verse 19
فَأَلۡقَىٰهَا فَإِذَا هِيَ حَيَّةٞ تَسۡعَىٰ
Nuko ayinaga hasi, ihita ihinduka inzoka ikururuka
Surah Taha, Verse 20
قَالَ خُذۡهَا وَلَا تَخَفۡۖ سَنُعِيدُهَا سِيرَتَهَا ٱلۡأُولَىٰ
(Allah) aravuga ati “Yifate kandi ntutinye! Turongera tuyigire (inkoni) nk’uko yari imeze”
Surah Taha, Verse 21
وَٱضۡمُمۡ يَدَكَ إِلَىٰ جَنَاحِكَ تَخۡرُجۡ بَيۡضَآءَ مِنۡ غَيۡرِ سُوٓءٍ ءَايَةً أُخۡرَىٰ
“Unashyire ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi; icyo kiraba ari ikindi gitangaza”
Surah Taha, Verse 22
لِنُرِيَكَ مِنۡ ءَايَٰتِنَا ٱلۡكُبۡرَى
“(Ibyo) ni ukugira ngo tukwereke bimwe mu bitangaza byacu bihambaye”
Surah Taha, Verse 23
ٱذۡهَبۡ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ إِنَّهُۥ طَغَىٰ
(Allah aramubwira ati) “Jya kwa Farawo (umuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri akabije kwigomeka.”
Surah Taha, Verse 24
قَالَ رَبِّ ٱشۡرَحۡ لِي صَدۡرِي
(Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Agura igituza cyanjye (kugira ngo mbashe gusohoza ubutumwa bwawe)”
Surah Taha, Verse 25
وَيَسِّرۡ لِيٓ أَمۡرِي
Kandi unyorohereze inshingano zanjye (umpaye)
Surah Taha, Verse 26
وَٱحۡلُلۡ عُقۡدَةٗ مِّن لِّسَانِي
Unagobotore ururimi rwanjye
Surah Taha, Verse 27
يَفۡقَهُواْ قَوۡلِي
Kugira ngo babashe gusobanukirwa amagambo yanjye
Surah Taha, Verse 28
وَٱجۡعَل لِّي وَزِيرٗا مِّنۡ أَهۡلِي
Kandi umpe umwunganizi ukomoka mu muryango wanjye
Surah Taha, Verse 29
هَٰرُونَ أَخِي
(Ari we) Haruna (Aroni), umuvandimwe wanjye
Surah Taha, Verse 30
ٱشۡدُدۡ بِهِۦٓ أَزۡرِي
Munshyigikize mu kunyongerera imbaraga
Surah Taha, Verse 31
وَأَشۡرِكۡهُ فِيٓ أَمۡرِي
Kandi umuhe gufatanya nanjye mu nshingano zanjye (zo gusohoza ubutumwa bwawe)
Surah Taha, Verse 32
كَيۡ نُسَبِّحَكَ كَثِيرٗا
Kugira ngo tubashe kugusingiza cyane
Surah Taha, Verse 33
وَنَذۡكُرَكَ كَثِيرًا
Tunakwambaze cyane
Surah Taha, Verse 34
إِنَّكَ كُنتَ بِنَا بَصِيرٗا
Mu by’ukuri wowe utubona bihebuje.”
Surah Taha, Verse 35
قَالَ قَدۡ أُوتِيتَ سُؤۡلَكَ يَٰمُوسَىٰ
(Allah) aravuga ati “Rwose ubusabe bwawe bwakiriwe, yewe Musa!”
Surah Taha, Verse 36
وَلَقَدۡ مَنَنَّا عَلَيۡكَ مَرَّةً أُخۡرَىٰٓ
Kandi rwose, twari twaranaguhundagajeho ingabire zacu indi nshuro
Surah Taha, Verse 37
إِذۡ أَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰٓ أُمِّكَ مَا يُوحَىٰٓ
Ubwo twahishuriraga nyoko ibyo twamuhishuriye (tugira) tuti
Surah Taha, Verse 38
أَنِ ٱقۡذِفِيهِ فِي ٱلتَّابُوتِ فَٱقۡذِفِيهِ فِي ٱلۡيَمِّ فَلۡيُلۡقِهِ ٱلۡيَمُّ بِٱلسَّاحِلِ يَأۡخُذۡهُ عَدُوّٞ لِّي وَعَدُوّٞ لَّهُۥۚ وَأَلۡقَيۡتُ عَلَيۡكَ مَحَبَّةٗ مِّنِّي وَلِتُصۡنَعَ عَلَىٰ عَيۡنِيٓ
“Shyira (uwo mwana) mu isanduku maze uyinage mu mugezi, hanyuma umugezi uzayigeza ku nkombe, maze izatoragurwe n’umwanzi wanjye (Farawo) ari na we mwanzi we. Kandi naguhundagajeho urukundo rwanjye (yewe Musa), kugira ngo ukure nguhojejeho ijisho ryanjye (nkurinze).”
Surah Taha, Verse 39
إِذۡ تَمۡشِيٓ أُخۡتُكَ فَتَقُولُ هَلۡ أَدُلُّكُمۡ عَلَىٰ مَن يَكۡفُلُهُۥۖ فَرَجَعۡنَٰكَ إِلَىٰٓ أُمِّكَ كَيۡ تَقَرَّ عَيۡنُهَا وَلَا تَحۡزَنَۚ وَقَتَلۡتَ نَفۡسٗا فَنَجَّيۡنَٰكَ مِنَ ٱلۡغَمِّ وَفَتَنَّـٰكَ فُتُونٗاۚ فَلَبِثۡتَ سِنِينَ فِيٓ أَهۡلِ مَدۡيَنَ ثُمَّ جِئۡتَ عَلَىٰ قَدَرٖ يَٰمُوسَىٰ
(Wibuke) ubwo mushiki wawe yagendaga (agukurikiye maze akabwira abagutoraguye) ati “Ese mbarangire uwamurera?” Nuko tukugarura kwa nyoko kugira ngo yishime kandi ntakomeze kugira agahinda. Hanyuma uza kwica umuntu (w’umunyamisiri, utabigambiriye), tugukiza akababaro (igihe wicuzaga tukakubabarira, tukanagukiza imigambi y’abashakaga kukwica), nuko tukunyuza mu bigeragezo bikomeye. Nyuma waje guhungira mu bantu b’i Madiyani imyaka myinshi, nuko uza kugaruka (mu Misiri) nk’uko byagenwe, yewe Musa
Surah Taha, Verse 40
وَٱصۡطَنَعۡتُكَ لِنَفۡسِي
Kandi narakwitoranyirije (ngo ube intumwa yanjye)
Surah Taha, Verse 41
ٱذۡهَبۡ أَنتَ وَأَخُوكَ بِـَٔايَٰتِي وَلَا تَنِيَا فِي ذِكۡرِي
(Yewe Musa!) “Genda wowe n’umuvandimwe wawe (Haruna) mwitwaje ibitangaza byanjye, kandi ntimuzadohoke mu kunsingiza.”
Surah Taha, Verse 42
ٱذۡهَبَآ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ إِنَّهُۥ طَغَىٰ
Nimujye kwa Farawo (mumuhamagarire kwemera Allah). Mu by’ukuri akabije kwigomeka
Surah Taha, Verse 43
فَقُولَا لَهُۥ قَوۡلٗا لَّيِّنٗا لَّعَلَّهُۥ يَتَذَكَّرُ أَوۡ يَخۡشَىٰ
Mumubwire amagambo yoroheje, wenda ashobora kwibuka (akemera Allah) cyangwa agatinya (ibihano)
Surah Taha, Verse 44
قَالَا رَبَّنَآ إِنَّنَا نَخَافُ أَن يَفۡرُطَ عَلَيۡنَآ أَوۡ أَن يَطۡغَىٰ
(Musa na Haruna) baravuga bati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri turatinya ko yahita atugirira nabi cyangwa agakomeza kwigomeka.”
Surah Taha, Verse 45
قَالَ لَا تَخَافَآۖ إِنَّنِي مَعَكُمَآ أَسۡمَعُ وَأَرَىٰ
(Allah) arababwira ati “Ntimutinye! Mu by’ukuri ndi kumwe namwe; ndumva nkanabona.”
Surah Taha, Verse 46
فَأۡتِيَاهُ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولَا رَبِّكَ فَأَرۡسِلۡ مَعَنَا بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ وَلَا تُعَذِّبۡهُمۡۖ قَدۡ جِئۡنَٰكَ بِـَٔايَةٖ مِّن رَّبِّكَۖ وَٱلسَّلَٰمُ عَلَىٰ مَنِ ٱتَّبَعَ ٱلۡهُدَىٰٓ
Mumugereho maze mumubwire muti “Mu by’ukuri turi Intumwa za Nyagasani wawe, (udutumye) ngo urekure bene Isiraheli tujyane kandi ntubatoteze, kuko rwose twaje twitwaje igitangaza giturutse kwa Nyagasani wawe! Kandi amahoro nabe ku wakurikiye umuyoboro (utunganye).”
Surah Taha, Verse 47
إِنَّا قَدۡ أُوحِيَ إِلَيۡنَآ أَنَّ ٱلۡعَذَابَ عَلَىٰ مَن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ
“Mu by’ukuri twahishuriwe ko ibihano bizaba ku wahinyuye akanatera umugongo (amategeko ya Allah).”
Surah Taha, Verse 48
قَالَ فَمَن رَّبُّكُمَا يَٰمُوسَىٰ
(Farawo) aravuga ati “None se Nyagasani wanyu ni nde, yewe Musa?”
Surah Taha, Verse 49
قَالَ رَبُّنَا ٱلَّذِيٓ أَعۡطَىٰ كُلَّ شَيۡءٍ خَلۡقَهُۥ ثُمَّ هَدَىٰ
(Musa) aravuga ati “Nyagasani wacu ni uwahaye buri kintu ishusho n’imiterere, maze akakiyobora.”
Surah Taha, Verse 50
قَالَ فَمَا بَالُ ٱلۡقُرُونِ ٱلۡأُولَىٰ
(Farawo) aravuga ati “None se ababayeho mbere (bakaba barahakanye mbere yacu) bizabagendekera bite?”
Surah Taha, Verse 51
قَالَ عِلۡمُهَا عِندَ رَبِّي فِي كِتَٰبٖۖ لَّا يَضِلُّ رَبِّي وَلَا يَنسَى
(Musa) aravuga ati “Ubumenyi bwabyo buri mu gitabo kwa Nyagasani wanjye. Nyagasani wanjye ntajya yibeshya cyangwa ngo yibagirwe.”
Surah Taha, Verse 52
ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ مَهۡدٗا وَسَلَكَ لَكُمۡ فِيهَا سُبُلٗا وَأَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجۡنَا بِهِۦٓ أَزۡوَٰجٗا مِّن نَّبَاتٖ شَتَّىٰ
Ni We wabagiriye isi nk’isaso, anabashyiriramo amayira menshi ndetse anabamanurira amazi mu kirere (imvura), nuko tuyameresha ibimera by’amoko atandukanye
Surah Taha, Verse 53
كُلُواْ وَٱرۡعَوۡاْ أَنۡعَٰمَكُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلنُّهَىٰ
Ngaho nimurye (muri ibyo bimera) munabiragiremo amatungo yanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah) ku banyabwenge
Surah Taha, Verse 54
۞مِنۡهَا خَلَقۡنَٰكُمۡ وَفِيهَا نُعِيدُكُمۡ وَمِنۡهَا نُخۡرِجُكُمۡ تَارَةً أُخۡرَىٰ
Twabaremye tubakomoye mu gitaka, ni na cyo tubasubizamo (igihe mwapfuye), ndetse ni na cyo tuzongera kubavanamo ku yindi nshuro (igihe cyo kuzurwa)
Surah Taha, Verse 55
وَلَقَدۡ أَرَيۡنَٰهُ ءَايَٰتِنَا كُلَّهَا فَكَذَّبَ وَأَبَىٰ
Mu by’ukuri (Farawo) twamweretse ibitangaza byacu byose, ariko yarabihinyuye yanga no kwemera
Surah Taha, Verse 56
قَالَ أَجِئۡتَنَا لِتُخۡرِجَنَا مِنۡ أَرۡضِنَا بِسِحۡرِكَ يَٰمُوسَىٰ
(Farawo) aravuga ati “Ese wazanywe no kutwirukana mu gihugu cyacu ukoresheje uburozi bwawe, yewe Musa?”
Surah Taha, Verse 57
فَلَنَأۡتِيَنَّكَ بِسِحۡرٖ مِّثۡلِهِۦ فَٱجۡعَلۡ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكَ مَوۡعِدٗا لَّا نُخۡلِفُهُۥ نَحۡنُ وَلَآ أَنتَ مَكَانٗا سُوٗى
“Rwose natwe tuzakuzanira uburozi bumeze nka bwo; bityo tanga igihe n’ahantu hakwiye ho kuzahurira na we, ku buryo ntawe uzabura muri twese.”
Surah Taha, Verse 58
قَالَ مَوۡعِدُكُمۡ يَوۡمُ ٱلزِّينَةِ وَأَن يُحۡشَرَ ٱلنَّاسُ ضُحٗى
(Musa) aravuga ati “Tuzahure ku munsi mukuru mwaserutse, kandi (icyo gihe) abantu bazakoranywe ari mu gitondo ku gasusuruko.”
Surah Taha, Verse 59
فَتَوَلَّىٰ فِرۡعَوۡنُ فَجَمَعَ كَيۡدَهُۥ ثُمَّ أَتَىٰ
Nuko Farawo aragenda, maze acura imigambi ye mibisha, nyuma aragaruka (kuri wa munsi mukuru bumvikanye)
Surah Taha, Verse 60
قَالَ لَهُم مُّوسَىٰ وَيۡلَكُمۡ لَا تَفۡتَرُواْ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗا فَيُسۡحِتَكُم بِعَذَابٖۖ وَقَدۡ خَابَ مَنِ ٱفۡتَرَىٰ
Musa arababwira ati “Muramenye mutorama! Ntimuhimbire Allah ikinyoma atavaho akabarimbuza ibihano. Kandi rwose abahimbiye (Allah) ikinyoma bazorama!”
Surah Taha, Verse 61
فَتَنَٰزَعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّجۡوَىٰ
Nuko (abarozi ba Farawo) bajya impaka hagati yabo, bongorerana ku cyo bagomba gukora
Surah Taha, Verse 62
قَالُوٓاْ إِنۡ هَٰذَٰنِ لَسَٰحِرَٰنِ يُرِيدَانِ أَن يُخۡرِجَاكُم مِّنۡ أَرۡضِكُم بِسِحۡرِهِمَا وَيَذۡهَبَا بِطَرِيقَتِكُمُ ٱلۡمُثۡلَىٰ
(Abarozi) baravuga bati “Aba bombi (Musa na Haruna) ni abarozi. Umugambi wabo ni uwo kubamenesha mu gihugu cyanyu bakoresheje uburozi bwabo, bakabakura ku myemerere yanyu ntangarugero.”
Surah Taha, Verse 63
فَأَجۡمِعُواْ كَيۡدَكُمۡ ثُمَّ ٱئۡتُواْ صَفّٗاۚ وَقَدۡ أَفۡلَحَ ٱلۡيَوۡمَ مَنِ ٱسۡتَعۡلَىٰ
(Barabwirana bati) “Ngaho nimwegeranye imigambi yanyu, maze muze ku murongo. Kandi arahiriwe uri butsinde uyu munsi.”
Surah Taha, Verse 64
قَالُواْ يَٰمُوسَىٰٓ إِمَّآ أَن تُلۡقِيَ وَإِمَّآ أَن نَّكُونَ أَوَّلَ مَنۡ أَلۡقَىٰ
Baravuga bati “Yewe Musa! Hitamo kubanza kunaga (inkoni yawe) cyangwa abe ari twe tubanza kunaga!”
Surah Taha, Verse 65
قَالَ بَلۡ أَلۡقُواْۖ فَإِذَا حِبَالُهُمۡ وَعِصِيُّهُمۡ يُخَيَّلُ إِلَيۡهِ مِن سِحۡرِهِمۡ أَنَّهَا تَسۡعَىٰ
(Musa) aravuga ati “Ahubwo nimube ari mwe mubanza kunaga! (Bakimara kunaga) imigozi n’inkoni byabo bimugaragarira nk’ibiri kugenda (nk’inzoka) kubera uburozi bwabo.”
Surah Taha, Verse 66
فَأَوۡجَسَ فِي نَفۡسِهِۦ خِيفَةٗ مُّوسَىٰ
Nuko Musa yiyumvamo ubwoba
Surah Taha, Verse 67
قُلۡنَا لَا تَخَفۡ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡأَعۡلَىٰ
Turavuga tuti “Witinya! Mu by’ukuri ni wowe uri butsinde.”
Surah Taha, Verse 68
وَأَلۡقِ مَا فِي يَمِينِكَ تَلۡقَفۡ مَا صَنَعُوٓاْۖ إِنَّمَا صَنَعُواْ كَيۡدُ سَٰحِرٖۖ وَلَا يُفۡلِحُ ٱلسَّاحِرُ حَيۡثُ أَتَىٰ
“Ngaho naga hasi ikiri mu kuboko kwawe kw’iburyo (inkoni)! Kiraza kumiragura ibyo bakoze. Mu by’ukuri ibyo bakoze ni ubucakura bw’abarozi, kandi umurozi ntashobora gutsinda aho yaba ari hose.”
Surah Taha, Verse 69
فَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سُجَّدٗا قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ هَٰرُونَ وَمُوسَىٰ
(Nuko Musa anaga inkoni hasi maze ihinduka inzoka nini, imiragura ibyo bari bakoze) abarozi bitura hasi barubama, baravuga bati “Twemeye Nyagasani wa Haruna na Musa.”
Surah Taha, Verse 70
قَالَ ءَامَنتُمۡ لَهُۥ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِي عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحۡرَۖ فَلَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٖ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمۡ فِي جُذُوعِ ٱلنَّخۡلِ وَلَتَعۡلَمُنَّ أَيُّنَآ أَشَدُّ عَذَابٗا وَأَبۡقَىٰ
(Maze Farawo) aravuga ati “(Musa) mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri ni we muyobozi wanyu mukuru wabigishije uburozi. Rwose ndabaca amaboko n’amaguru imbusane, maze mbabambe ku biti by’imitende, hanyuma muraza kumenya muri twembi; (njye Farawo n’Imana ya Musa) ushobora gutanga ibihano bikomeye kandi bihoraho.”
Surah Taha, Verse 71
قَالُواْ لَن نُّؤۡثِرَكَ عَلَىٰ مَا جَآءَنَا مِنَ ٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلَّذِي فَطَرَنَاۖ فَٱقۡضِ مَآ أَنتَ قَاضٍۖ إِنَّمَا تَقۡضِي هَٰذِهِ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَآ
(Abarozi) baravuga bati “Ntidushobora kuguhitamo turetse ibyo (Musa) yatugejejeho (by’ibitangaza) bigaragara, (cyangwa se ngo) tureke Uwaduhanze! Ngaho ca iteka uko ubishaka kuko mu by’ukuri iteka uca ni iry’ubu buzima bw’isi.”
Surah Taha, Verse 72
إِنَّآ ءَامَنَّا بِرَبِّنَا لِيَغۡفِرَ لَنَا خَطَٰيَٰنَا وَمَآ أَكۡرَهۡتَنَا عَلَيۡهِ مِنَ ٱلسِّحۡرِۗ وَٱللَّهُ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓ
“Mu by’ukuri twemeye Nyagasani wacu kugira ngo atubabarire amakosa yacu n’uburozi waduhatiye gukora. Kandi Allah ni mwiza (kukurusha wowe Farawo) ndetse ahoraho.”
Surah Taha, Verse 73
إِنَّهُۥ مَن يَأۡتِ رَبَّهُۥ مُجۡرِمٗا فَإِنَّ لَهُۥ جَهَنَّمَ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ
Mu by’ukuri uzajya kwa Nyagasani we ari inkozi y’ibibi, azashyirwa mu muriro wa Jahanamu, kandi ntazigera awuboneramo urupfu n’ubuzima (bwiza)
Surah Taha, Verse 74
وَمَن يَأۡتِهِۦ مُؤۡمِنٗا قَدۡ عَمِلَ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ فَأُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمُ ٱلدَّرَجَٰتُ ٱلۡعُلَىٰ
Ariko uzamusanga ari umwemeramana kandi yarakoze ibikorwa byiza, abo bazaba bari mu nzego zo hejuru
Surah Taha, Verse 75
جَنَّـٰتُ عَدۡنٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ جَزَآءُ مَن تَزَكَّىٰ
(Mu) busitani buhoraho, buzaba butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’abiyejeje (birinda gukora ibyo Allah yaziririje)
Surah Taha, Verse 76
وَلَقَدۡ أَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَسۡرِ بِعِبَادِي فَٱضۡرِبۡ لَهُمۡ طَرِيقٗا فِي ٱلۡبَحۡرِ يَبَسٗا لَّا تَخَٰفُ دَرَكٗا وَلَا تَخۡشَىٰ
Kandi rwose twahishuriye Musa (tugira) tuti “Jyana abagaragu banjye nijoro, unabacire inzira yumutse mu nyanja udatinya ko (Farawo) yakugeraho (ngo akugirire nabi), cyangwa ngo utinye (kurohama).”
Surah Taha, Verse 77
فَأَتۡبَعَهُمۡ فِرۡعَوۡنُ بِجُنُودِهِۦ فَغَشِيَهُم مِّنَ ٱلۡيَمِّ مَا غَشِيَهُمۡ
Nuko Farawo n’ingabo ze barabakurikira, maze (Farawo n’izo ngabo) barengerwa n’inyanja uko bakabaye
Surah Taha, Verse 78
وَأَضَلَّ فِرۡعَوۡنُ قَوۡمَهُۥ وَمَا هَدَىٰ
Kandi Farawo yayobeje abantu be (abaganisha mu buhakanyi), ndetse ntiyabayoboye (inzira y’ukuri)
Surah Taha, Verse 79
يَٰبَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ قَدۡ أَنجَيۡنَٰكُم مِّنۡ عَدُوِّكُمۡ وَوَٰعَدۡنَٰكُمۡ جَانِبَ ٱلطُّورِ ٱلۡأَيۡمَنَ وَنَزَّلۡنَا عَلَيۡكُمُ ٱلۡمَنَّ وَٱلسَّلۡوَىٰ
Yemwe bene Isiraheli! Rwose twabakijije umwanzi wanyu (Farawo), tunabasezeranya (kugera amahoro) iruhande rw’iburyo ku musozi (wa Sinayi), nuko tunabamanurira (amafunguro ya) Manu na Saluwa
Surah Taha, Verse 80
كُلُواْ مِن طَيِّبَٰتِ مَا رَزَقۡنَٰكُمۡ وَلَا تَطۡغَوۡاْ فِيهِ فَيَحِلَّ عَلَيۡكُمۡ غَضَبِيۖ وَمَن يَحۡلِلۡ عَلَيۡهِ غَضَبِي فَقَدۡ هَوَىٰ
(Tugira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye kandi ntimuzarengere, mutazavaho mugerwaho n’uburakari bwanjye, kuko rwose ugezweho n’uburakari bwanjye aba yoramye.”
Surah Taha, Verse 81
وَإِنِّي لَغَفَّارٞ لِّمَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا ثُمَّ ٱهۡتَدَىٰ
“Kandi mu by’ukuri mbabarira uwicujije, akemera, agakora ibikorwa byiza, hanyuma akayoboka (inzira igororotse).”
Surah Taha, Verse 82
۞وَمَآ أَعۡجَلَكَ عَن قَوۡمِكَ يَٰمُوسَىٰ
(Allah abwira Musa ati) “Yewe Musa! Ni iki cyatumye wihuta ugasiga abantu bawe?”
Surah Taha, Verse 83
قَالَ هُمۡ أُوْلَآءِ عَلَىٰٓ أَثَرِي وَعَجِلۡتُ إِلَيۡكَ رَبِّ لِتَرۡضَىٰ
(Musa) aravuga ati “Bari inyuma yanjye barankurikiye; nihutiye kugusanga Nyagasani, kugira ngo wishime.”
Surah Taha, Verse 84
قَالَ فَإِنَّا قَدۡ فَتَنَّا قَوۡمَكَ مِنۢ بَعۡدِكَ وَأَضَلَّهُمُ ٱلسَّامِرِيُّ
(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri abantu bawe twabahaye ikigeragezo nyuma y’uko ugiye, nuko Samiriyu arabayobya )abashishikariza kugaragira akamasa).”
Surah Taha, Verse 85
فَرَجَعَ مُوسَىٰٓ إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ غَضۡبَٰنَ أَسِفٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ أَلَمۡ يَعِدۡكُمۡ رَبُّكُمۡ وَعۡدًا حَسَنًاۚ أَفَطَالَ عَلَيۡكُمُ ٱلۡعَهۡدُ أَمۡ أَرَدتُّمۡ أَن يَحِلَّ عَلَيۡكُمۡ غَضَبٞ مِّن رَّبِّكُمۡ فَأَخۡلَفۡتُم مَّوۡعِدِي
Nuko Musa agaruka mu bantu be arakaye kandi anababaye. Aravuga ati “Bantu banjye! Ese Nyagasani wanyu ntiyabahaye isezerano ryiza (ryo kubahishurira Tawurati)? Ese igihe cy’isezerano cyababanye kirekire (murarambirwa)? Cyangwa mwashatse ko uburakari bwa Nyagasani wanyu bubageraho, muca ukubiri n’isezerano ryanjye (muhitamo kugaragira akamasa muretse Allah)?”
Surah Taha, Verse 86
قَالُواْ مَآ أَخۡلَفۡنَا مَوۡعِدَكَ بِمَلۡكِنَا وَلَٰكِنَّا حُمِّلۡنَآ أَوۡزَارٗا مِّن زِينَةِ ٱلۡقَوۡمِ فَقَذَفۡنَٰهَا فَكَذَٰلِكَ أَلۡقَى ٱلسَّامِرِيُّ
Baravuga bati “Ntitwaciye ukubiri n’isezerano ryawe ku bushake bwacu, ahubwo twikorejwe imitwaro y’imitako y’abantu (ba Farawo) nuko tuyijugunya (mu muriro) nk’uko Samiriyu yabigenje.”
Surah Taha, Verse 87
فَأَخۡرَجَ لَهُمۡ عِجۡلٗا جَسَدٗا لَّهُۥ خُوَارٞ فَقَالُواْ هَٰذَآ إِلَٰهُكُمۡ وَإِلَٰهُ مُوسَىٰ فَنَسِيَ
Nuko (muri ya mitako yajugunywe mu muriro, Samiriyu) ababumbiramo akamasa kameze nk’aho kabira, maze (bamwe muri bo) baravuga bati “Iyi ni yo mana yanyu, ikaba ari na yo mana ya Musa, uretse ko (Musa) yibagiwe (imana ye)!”
Surah Taha, Verse 88
أَفَلَا يَرَوۡنَ أَلَّا يَرۡجِعُ إِلَيۡهِمۡ قَوۡلٗا وَلَا يَمۡلِكُ لَهُمۡ ضَرّٗا وَلَا نَفۡعٗا
Ese ntibabona ko (ako kamasa bagize imana) katagira imvugo (n’imwe) kabasubiza, ndetse ko nta n’ubushobozi gafite bwo kugira icyo kabatwara cyangwa ngo kagire icyiza kabamarira
Surah Taha, Verse 89
وَلَقَدۡ قَالَ لَهُمۡ هَٰرُونُ مِن قَبۡلُ يَٰقَوۡمِ إِنَّمَا فُتِنتُم بِهِۦۖ وَإِنَّ رَبَّكُمُ ٱلرَّحۡمَٰنُ فَٱتَّبِعُونِي وَأَطِيعُوٓاْ أَمۡرِي
Kandi rwose Haruna yari yarabibabwiye na mbere, ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri mwaguye mu kigeragezo (cyo kugaragira akamasa), kandi mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni (Allah) Nyirimpuhwe; bityo nimunkurikire kandi mwumvire itegeko ryanjye.”
Surah Taha, Verse 90
قَالُواْ لَن نَّبۡرَحَ عَلَيۡهِ عَٰكِفِينَ حَتَّىٰ يَرۡجِعَ إِلَيۡنَا مُوسَىٰ
Baravuga bati “Ntituzigera tureka kugasenga (ako kamasa) kugeza igihe Musa azagarukira.”
Surah Taha, Verse 91
قَالَ يَٰهَٰرُونُ مَا مَنَعَكَ إِذۡ رَأَيۡتَهُمۡ ضَلُّوٓاْ
(Ubwo Musa yari agarutse) yaravuze ati “Yewe Haruna! Ubwo wabonaga bamaze kuyoba, ni iki cyakubujije
Surah Taha, Verse 92
أَلَّا تَتَّبِعَنِۖ أَفَعَصَيۡتَ أَمۡرِي
Kunkurikira (kugira ngo uze ubimbwire)? Ese wigometse ku itegeko ryanjye
Surah Taha, Verse 93
قَالَ يَبۡنَؤُمَّ لَا تَأۡخُذۡ بِلِحۡيَتِي وَلَا بِرَأۡسِيٓۖ إِنِّي خَشِيتُ أَن تَقُولَ فَرَّقۡتَ بَيۡنَ بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ وَلَمۡ تَرۡقُبۡ قَوۡلِي
(Haruna) aravuga ati “Mwana wa mama! Winkurura ubwanwa unanjegeza umutwe! Mu by’ukuri natinye ko uzavuga ko natandukanyije bene Isiraheli, nkaba ntaranubahirije imvugo yawe.”
Surah Taha, Verse 94
قَالَ فَمَا خَطۡبُكَ يَٰسَٰمِرِيُّ
(Musa) aravuga ati “Wabitewe ni iki, yewe Samiriyu?”
Surah Taha, Verse 95
قَالَ بَصُرۡتُ بِمَا لَمۡ يَبۡصُرُواْ بِهِۦ فَقَبَضۡتُ قَبۡضَةٗ مِّنۡ أَثَرِ ٱلرَّسُولِ فَنَبَذۡتُهَا وَكَذَٰلِكَ سَوَّلَتۡ لِي نَفۡسِي
(Samiriyu) aravuga ati “Nabonye ibyo batabashije kubona, nuko mfata mu kiganza igitaka cy’aho (ifarasi ya Malayika Gaburiheli) yakandagiye nkinaga (mu muriro). Uko ni ko nibwiye.”
Surah Taha, Verse 96
قَالَ فَٱذۡهَبۡ فَإِنَّ لَكَ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ أَن تَقُولَ لَا مِسَاسَۖ وَإِنَّ لَكَ مَوۡعِدٗا لَّن تُخۡلَفَهُۥۖ وَٱنظُرۡ إِلَىٰٓ إِلَٰهِكَ ٱلَّذِي ظَلۡتَ عَلَيۡهِ عَاكِفٗاۖ لَّنُحَرِّقَنَّهُۥ ثُمَّ لَنَنسِفَنَّهُۥ فِي ٱلۡيَمِّ نَسۡفًا
Musa aravuga ati “Hoshi genda! Kandi igihano cyawe mu buzima, kizaba kubaho uvuga uti “Ntunkoreho (uzabaho uri igicibwa)! Kandi ufite n’isezerano (ryo guhanwa) utazagira aho uhungira. Ikindi kandi reba iki kigirwamana cyawe wahoraga usenga, turagitwika nta kabuza, maze tunyanyagize ivu ryacyo mu nyanja.”
Surah Taha, Verse 97
إِنَّمَآ إِلَٰهُكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ وَسِعَ كُلَّ شَيۡءٍ عِلۡمٗا
Rwose (mwa bantu mwe) Imana yanyu ni Allah wenyine. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Azi buri kintu cyose
Surah Taha, Verse 98
كَذَٰلِكَ نَقُصُّ عَلَيۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ مَا قَدۡ سَبَقَۚ وَقَدۡ ءَاتَيۡنَٰكَ مِن لَّدُنَّا ذِكۡرٗا
Nguko uko tukubarira inkuru z’ibyabayeho mbere yawe (yewe Muhamadi). Kandi mu by’ukuri twaguhaye urwibutso ruduturutseho (Qur’an ntagatifu)
Surah Taha, Verse 99
مَّنۡ أَعۡرَضَ عَنۡهُ فَإِنَّهُۥ يَحۡمِلُ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وِزۡرًا
Uzarutera umugongo (ntarwemere ndetse ntanakurikize ibirurimo), mu by’ukuri azikorera umutwaro (w’ibyaha) ku munsi w’imperuka
Surah Taha, Verse 100
خَٰلِدِينَ فِيهِۖ وَسَآءَ لَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ حِمۡلٗا
Bazabana na wo ubuziraherezo, kandi uzaba ari wo mutwaro mubi kuri bo ku munsi w’imperuka
Surah Taha, Verse 101
يَوۡمَ يُنفَخُ فِي ٱلصُّورِۚ وَنَحۡشُرُ ٱلۡمُجۡرِمِينَ يَوۡمَئِذٖ زُرۡقٗا
Umunsi impanda izavuzwa, tuzakoranya inkozi z’ibibi kuri uwo munsi zisa n’ibara ry’ubururu (kubera ubwoba bukabije)
Surah Taha, Verse 102
يَتَخَٰفَتُونَ بَيۡنَهُمۡ إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا عَشۡرٗا
Bazaba bongorerana hagati yabo bagira bati “Ku isi mwahamaze (iminsi) icumi gusa.”
Surah Taha, Verse 103
نَّحۡنُ أَعۡلَمُ بِمَا يَقُولُونَ إِذۡ يَقُولُ أَمۡثَلُهُمۡ طَرِيقَةً إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا يَوۡمٗا
(Allah azavuga ati) “Tuzi neza ibyo bazavuga, ubwo ubarusha ubwenge muri bo azavuga ati “(Ku isi) mwahamaze igihe kitarenze umunsi umwe.”
Surah Taha, Verse 104
وَيَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلۡجِبَالِ فَقُلۡ يَنسِفُهَا رَبِّي نَسۡفٗا
Baranakubaza ku byerekeye (iherezo ry’) imisozi (ku munsi w’imperuka). Vuga uti “Nyagasani wanjye azayiritura ihinduke ivumbi ritumuka.”
Surah Taha, Verse 105
فَيَذَرُهَا قَاعٗا صَفۡصَفٗا
Nuko (isi) ayisige ari ikibaya kiringaniye (kitagira ikimera)
Surah Taha, Verse 106
لَّا تَرَىٰ فِيهَا عِوَجٗا وَلَآ أَمۡتٗا
Utabonaho ikoni cyangwa ahegutse n’ahacuramye
Surah Taha, Verse 107
يَوۡمَئِذٖ يَتَّبِعُونَ ٱلدَّاعِيَ لَا عِوَجَ لَهُۥۖ وَخَشَعَتِ ٱلۡأَصۡوَاتُ لِلرَّحۡمَٰنِ فَلَا تَسۡمَعُ إِلَّا هَمۡسٗا
Kuri uwo munsi (abantu bose) bazakurikira (ijwi ry’) umuhamagazi (uzaba abahamagarira kujya ku gihagararo cy’imperuka) ntawe unyuranyije na we. Ndetse amajwi (yose) azaca bugufi imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe, kandi nta yandi majwi uzaba wumva uretse kongorerana
Surah Taha, Verse 108
يَوۡمَئِذٖ لَّا تَنفَعُ ٱلشَّفَٰعَةُ إِلَّا مَنۡ أَذِنَ لَهُ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَرَضِيَ لَهُۥ قَوۡلٗا
Kuri uwo munsi nta buvugizi buzagira akamaro usibye gusa uwo (Allah) Nyirimpuhwe azaha uburenganzira (bwo gukora ubuvugizi), kandi akanamwemerera kuvuga
Surah Taha, Verse 109
يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَلَا يُحِيطُونَ بِهِۦ عِلۡمٗا
(Allah) azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku munsi w’imperuka), kandi bo ntibashobora kumumenya wese
Surah Taha, Verse 110
۞وَعَنَتِ ٱلۡوُجُوهُ لِلۡحَيِّ ٱلۡقَيُّومِۖ وَقَدۡ خَابَ مَنۡ حَمَلَ ظُلۡمٗا
Kandi uburanga bwose (ku munsi w’imperuka) buzaba bwaciye bugufi imbere ya (Allah), Uhoraho akanabeshaho ibiriho byose. Kandi inkozi z’ibibi zizaba ziri mu kaga
Surah Taha, Verse 111
وَمَن يَعۡمَلۡ مِنَ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَا يَخَافُ ظُلۡمٗا وَلَا هَضۡمٗا
N’ukora ibyiza kandi ari umwemera, ntazigera atinya kurenganywa cyangwa kwamburwa (ibyiza yakoze)
Surah Taha, Verse 112
وَكَذَٰلِكَ أَنزَلۡنَٰهُ قُرۡءَانًا عَرَبِيّٗا وَصَرَّفۡنَا فِيهِ مِنَ ٱلۡوَعِيدِ لَعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ أَوۡ يُحۡدِثُ لَهُمۡ ذِكۡرٗا
Uko ni ko twahishuye Qur’an mu rurimi rw’Icyarabu, tunayisobanuramo ibibaburira kugira ngo barusheho kugandukira (Allah) cyangwa bibahe kwibuka
Surah Taha, Verse 113
فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡحَقُّۗ وَلَا تَعۡجَلۡ بِٱلۡقُرۡءَانِ مِن قَبۡلِ أَن يُقۡضَىٰٓ إِلَيۡكَ وَحۡيُهُۥۖ وَقُل رَّبِّ زِدۡنِي عِلۡمٗا
Ku bw’ibyo, uri hejuru ya byose ni Allah, ubutungane ni ubwe, Umwami w’ukuri. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire ubwira (mu kwakira) Qur’an mbere y’uko kuyiguhishurira birangira. Ahubwo ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Nyongerera ubumenyi.”
Surah Taha, Verse 114
وَلَقَدۡ عَهِدۡنَآ إِلَىٰٓ ءَادَمَ مِن قَبۡلُ فَنَسِيَ وَلَمۡ نَجِدۡ لَهُۥ عَزۡمٗا
Kandi rwose mbere twari twarahaye Adamu isezerano (ryo kutarya ku giti cyo mu ijuru), ariko yaribagiwe (akiryaho), ntitwigeze tumusangana ukutagamburuzwa
Surah Taha, Verse 115
وَإِذۡ قُلۡنَا لِلۡمَلَـٰٓئِكَةِ ٱسۡجُدُواْ لِأٓدَمَ فَسَجَدُوٓاْ إِلَّآ إِبۡلِيسَ أَبَىٰ
Unibuke ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Mwubamire Adamu!” Nuko barubama, uretse Ibilisi (Shitani) wabyanze
Surah Taha, Verse 116
فَقُلۡنَا يَـٰٓـَٔادَمُ إِنَّ هَٰذَا عَدُوّٞ لَّكَ وَلِزَوۡجِكَ فَلَا يُخۡرِجَنَّكُمَا مِنَ ٱلۡجَنَّةِ فَتَشۡقَىٰٓ
Nuko turavuga tuti “Yewe Adamu! Mu by’ukuri uyu ni umwanzi wawe, wowe n’umugore wawe. Bityo, muramenye ntazabakure mu ijuru mutazavaho mukagorwa.”
Surah Taha, Verse 117
إِنَّ لَكَ أَلَّا تَجُوعَ فِيهَا وَلَا تَعۡرَىٰ
Mu by’ukuri nta nzara uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzariburiramo icyo kwambara
Surah Taha, Verse 118
وَأَنَّكَ لَا تَظۡمَؤُاْ فِيهَا وَلَا تَضۡحَىٰ
Kandi nta nyota uzarigiriramo ndetse nta n’ubwo uzicwa n’izuba
Surah Taha, Verse 119
فَوَسۡوَسَ إِلَيۡهِ ٱلشَّيۡطَٰنُ قَالَ يَـٰٓـَٔادَمُ هَلۡ أَدُلُّكَ عَلَىٰ شَجَرَةِ ٱلۡخُلۡدِ وَمُلۡكٖ لَّا يَبۡلَىٰ
Nuko Shitani imwoshya igira iti “Yewe Adamu! Ese nkurangire igiti waryaho ukazabaho iteka ndetse ukazanagira ubwami budashira?”
Surah Taha, Verse 120
فَأَكَلَا مِنۡهَا فَبَدَتۡ لَهُمَا سَوۡءَٰتُهُمَا وَطَفِقَا يَخۡصِفَانِ عَلَيۡهِمَا مِن وَرَقِ ٱلۡجَنَّةِۚ وَعَصَىٰٓ ءَادَمُ رَبَّهُۥ فَغَوَىٰ
Nuko bombi (Adamu na Hawa) bakiryaho maze ubwambure bwabo burabagaragarira, bityo batangira kubutwikiriza amababi (y’ibiti) byo mu busitani bwo mu Ijuru. Nuko Adamu aba acumuye kuri Nyagasani we, maze arayoba
Surah Taha, Verse 121
ثُمَّ ٱجۡتَبَٰهُ رَبُّهُۥ فَتَابَ عَلَيۡهِ وَهَدَىٰ
Hanyuma Nyagasani we aramutoranya, yakira ukwicuza kwe aranamuyobora
Surah Taha, Verse 122
قَالَ ٱهۡبِطَا مِنۡهَا جَمِيعَۢاۖ بَعۡضُكُمۡ لِبَعۡضٍ عَدُوّٞۖ فَإِمَّا يَأۡتِيَنَّكُم مِّنِّي هُدٗى فَمَنِ ٱتَّبَعَ هُدَايَ فَلَا يَضِلُّ وَلَا يَشۡقَىٰ
(Allah) aravuga ati “Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe muri mwe ari abanzi b’abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wabo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe.”
Surah Taha, Verse 123
وَمَنۡ أَعۡرَضَ عَن ذِكۡرِي فَإِنَّ لَهُۥ مَعِيشَةٗ ضَنكٗا وَنَحۡشُرُهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ أَعۡمَىٰ
Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by’ukuri azagira ubuzima bw’inzitane ndetse no ku munsi w’imperuka tuzamuzura ari impumyi.”
Surah Taha, Verse 124
قَالَ رَبِّ لِمَ حَشَرۡتَنِيٓ أَعۡمَىٰ وَقَدۡ كُنتُ بَصِيرٗا
Azavuga ati “Nyagasani wanjye! Ni kuki unzuye ndi impumyi kandi (ku isi) narabonaga?”
Surah Taha, Verse 125
قَالَ كَذَٰلِكَ أَتَتۡكَ ءَايَٰتُنَا فَنَسِيتَهَاۖ وَكَذَٰلِكَ ٱلۡيَوۡمَ تُنسَىٰ
(Allah) azavuga ati “Uko ni ko bigomba kumera, (kuko) ibimenyetso byacu byakugezeho ukabyiyibagiza; none nawe uyu munsi uribagiranye
Surah Taha, Verse 126
وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي مَنۡ أَسۡرَفَ وَلَمۡ يُؤۡمِنۢ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِۦۚ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَشَدُّ وَأَبۡقَىٰٓ
Uko ni na ko duhana uwarengereye ntiyemere ibimenyetso bya Nyagasani we. Kandi rwose ibihano byo ku munsi w’imperuka ni byo bikaze ndetse bizahoraho
Surah Taha, Verse 127
أَفَلَمۡ يَهۡدِ لَهُمۡ كَمۡ أَهۡلَكۡنَا قَبۡلَهُم مِّنَ ٱلۡقُرُونِ يَمۡشُونَ فِي مَسَٰكِنِهِمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلنُّهَىٰ
Ese kuba twaroretse ibisekuru byinshi mbere yabo, bakaba banyura mu matongo yabo ntibibaha kuyoboka? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.”
Surah Taha, Verse 128
وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَكَانَ لِزَامٗا وَأَجَلٞ مُّسَمّٗى
Kandi iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho) ndetse ntihanabeho igihe cyagenwe (cyo guhanwa), byari kuba ihame ko bacirwaho iteka (hano ku isi)
Surah Taha, Verse 129
فَٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ قَبۡلَ طُلُوعِ ٱلشَّمۡسِ وَقَبۡلَ غُرُوبِهَاۖ وَمِنۡ ءَانَآيِٕ ٱلَّيۡلِ فَسَبِّحۡ وَأَطۡرَافَ ٱلنَّهَارِ لَعَلَّكَ تَرۡضَىٰ
Bityo, ujye wihanganira ibyo bavuga (yewe Muhamadi), unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga, ndetse ujye unamutagatifuza umukuza mu bihe by’ijoro no mu mpera z’amanywa; kugira ngo uzagire ibyishimo (by’ingororano za Nyagasani)
Surah Taha, Verse 130
وَلَا تَمُدَّنَّ عَيۡنَيۡكَ إِلَىٰ مَا مَتَّعۡنَا بِهِۦٓ أَزۡوَٰجٗا مِّنۡهُمۡ زَهۡرَةَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا لِنَفۡتِنَهُمۡ فِيهِۚ وَرِزۡقُ رَبِّكَ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰ
Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye amatsinda anyuranye muri bo (ababangikanyamana) kugira ngo bishimishe, (kuko) ari imitako y’ubuzima bw’isi (twabahaye) ngo tuyibageragereshe. Kandi ingororano Nyagasani wawe azatanga (mu ijuru) ni zo nziza ndetse zizahoraho
Surah Taha, Verse 131
وَأۡمُرۡ أَهۡلَكَ بِٱلصَّلَوٰةِ وَٱصۡطَبِرۡ عَلَيۡهَاۖ لَا نَسۡـَٔلُكَ رِزۡقٗاۖ نَّحۡنُ نَرۡزُقُكَۗ وَٱلۡعَٰقِبَةُ لِلتَّقۡوَىٰ
Kandi ujye ubwiriza abo mu rugo iwawe gusali ndetse unabihozeho. Ntitujya tugusaba amafunguro, kuko ari twe tuyaguha. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah)
Surah Taha, Verse 132
وَقَالُواْ لَوۡلَا يَأۡتِينَا بِـَٔايَةٖ مِّن رَّبِّهِۦٓۚ أَوَلَمۡ تَأۡتِهِم بَيِّنَةُ مَا فِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ
(Abahakanye) baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atatuzanira igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Ese ntibagezweho n’igitangaza (Qur’an) gishimangira ibyavuzwe mu bitabo byabanje
Surah Taha, Verse 133
وَلَوۡ أَنَّآ أَهۡلَكۡنَٰهُم بِعَذَابٖ مِّن قَبۡلِهِۦ لَقَالُواْ رَبَّنَا لَوۡلَآ أَرۡسَلۡتَ إِلَيۡنَا رَسُولٗا فَنَتَّبِعَ ءَايَٰتِكَ مِن قَبۡلِ أَن نَّذِلَّ وَنَخۡزَىٰ
N’iyo tuza kubarimbuza ibihano mbere ye (Muhamadi), mu by’ukuri bari kuvuga bati “Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza intumwa, twari gukurikira amagambo yawe mbere y’uko dusuzugurika ngo tunasebe.”
Surah Taha, Verse 134
قُلۡ كُلّٞ مُّتَرَبِّصٞ فَتَرَبَّصُواْۖ فَسَتَعۡلَمُونَ مَنۡ أَصۡحَٰبُ ٱلصِّرَٰطِ ٱلسَّوِيِّ وَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Buri wese arategereje, bityo namwe nimutegereze, muzamenya abari mu nzira igororotse kandi bayobotse.”
Surah Taha, Verse 135