Surah Al-Anbiya - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
ٱقۡتَرَبَ لِلنَّاسِ حِسَابُهُمۡ وَهُمۡ فِي غَفۡلَةٖ مُّعۡرِضُونَ
Ibarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah)
Surah Al-Anbiya, Verse 1
مَا يَأۡتِيهِم مِّن ذِكۡرٖ مِّن رَّبِّهِم مُّحۡدَثٍ إِلَّا ٱسۡتَمَعُوهُ وَهُمۡ يَلۡعَبُونَ
Nta rwibutso rushya rubageraho ruturutse kwa Nyagasani wabo ngo barwumve batarukerensa
Surah Al-Anbiya, Verse 2
لَاهِيَةٗ قُلُوبُهُمۡۗ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّجۡوَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ هَلۡ هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡۖ أَفَتَأۡتُونَ ٱلسِّحۡرَ وَأَنتُمۡ تُبۡصِرُونَ
Imitima yabo ihugiye mu bibi. Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti “Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona”
Surah Al-Anbiya, Verse 3
قَالَ رَبِّي يَعۡلَمُ ٱلۡقَوۡلَ فِي ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
(Muhamadi) aravuga ati “Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
Surah Al-Anbiya, Verse 4
بَلۡ قَالُوٓاْ أَضۡغَٰثُ أَحۡلَٰمِۭ بَلِ ٱفۡتَرَىٰهُ بَلۡ هُوَ شَاعِرٞ فَلۡيَأۡتِنَا بِـَٔايَةٖ كَمَآ أُرۡسِلَ ٱلۡأَوَّلُونَ
Ahubwo baravuze bati “(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite).”
Surah Al-Anbiya, Verse 5
مَآ ءَامَنَتۡ قَبۡلَهُم مِّن قَرۡيَةٍ أَهۡلَكۡنَٰهَآۖ أَفَهُمۡ يُؤۡمِنُونَ
Nta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera
Surah Al-Anbiya, Verse 6
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ إِلَّا رِجَالٗا نُّوحِيٓ إِلَيۡهِمۡۖ فَسۡـَٔلُوٓاْ أَهۡلَ ٱلذِّكۡرِ إِن كُنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) zitari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi
Surah Al-Anbiya, Verse 7
وَمَا جَعَلۡنَٰهُمۡ جَسَدٗا لَّا يَأۡكُلُونَ ٱلطَّعَامَ وَمَا كَانُواْ خَٰلِدِينَ
Kandi (intumwa) ntitwazihaye imibiri idakenera ibyo kurya, ndetse ntizanabayeho ubuziraherezo
Surah Al-Anbiya, Verse 8
ثُمَّ صَدَقۡنَٰهُمُ ٱلۡوَعۡدَ فَأَنجَيۡنَٰهُمۡ وَمَن نَّشَآءُ وَأَهۡلَكۡنَا ٱلۡمُسۡرِفِينَ
Hanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashatse (kurokora), maze tworeka abakabya (mu gukora ibyaha)
Surah Al-Anbiya, Verse 9
لَقَدۡ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكُمۡ كِتَٰبٗا فِيهِ ذِكۡرُكُمۡۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Rwose twabahishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo urwibutso rwanyu. Ese nta bwenge mugira
Surah Al-Anbiya, Verse 10
وَكَمۡ قَصَمۡنَا مِن قَرۡيَةٖ كَانَتۡ ظَالِمَةٗ وَأَنشَأۡنَا بَعۡدَهَا قَوۡمًا ءَاخَرِينَ
Ni imidugudu ingahe yakoraga ibikorwa bibi twarimbuye, maze nyuma yayo tukazana abandi bantu
Surah Al-Anbiya, Verse 11
فَلَمَّآ أَحَسُّواْ بَأۡسَنَآ إِذَا هُم مِّنۡهَا يَرۡكُضُونَ
Nuko babonye ibihano byacu, bagerageza kwiruka babihunga
Surah Al-Anbiya, Verse 12
لَا تَرۡكُضُواْ وَٱرۡجِعُوٓاْ إِلَىٰ مَآ أُتۡرِفۡتُمۡ فِيهِ وَمَسَٰكِنِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تُسۡـَٔلُونَ
(Babwirwa bannyegwa bati) “Mwihunga! Ahubwo nimusubire mu buzima bw’umunezero no mu ngo zanyu, kugira ngo mubazwe.”
Surah Al-Anbiya, Verse 13
قَالُواْ يَٰوَيۡلَنَآ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ
Baravuga bati “Mbega ishyano tugushije! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.”
Surah Al-Anbiya, Verse 14
فَمَا زَالَت تِّلۡكَ دَعۡوَىٰهُمۡ حَتَّىٰ جَعَلۡنَٰهُمۡ حَصِيدًا خَٰمِدِينَ
Ayo ni yo yakomeje kuba amaganya yabo, kugeza ubwo tubagize nk’imyaka yarandaguwe, ikuma
Surah Al-Anbiya, Verse 15
وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَآءَ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا لَٰعِبِينَ
Ntabwo twaremye ikirere n’isi n’ibiri hagati yabyo dukina
Surah Al-Anbiya, Verse 16
لَوۡ أَرَدۡنَآ أَن نَّتَّخِذَ لَهۡوٗا لَّٱتَّخَذۡنَٰهُ مِن لَّدُنَّآ إِن كُنَّا فَٰعِلِينَ
Iyo tuza kuba dushaka ibitunezeza (kugira umwana cyangwa umugore), twari kubyitoranyiriza iwacu (mu ijuru, tutarinze kubikenera kuri mwe) iyo koko tuza kuba turi ababikora
Surah Al-Anbiya, Verse 17
بَلۡ نَقۡذِفُ بِٱلۡحَقِّ عَلَى ٱلۡبَٰطِلِ فَيَدۡمَغُهُۥ فَإِذَا هُوَ زَاهِقٞۚ وَلَكُمُ ٱلۡوَيۡلُ مِمَّا تَصِفُونَ
Ahubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka. Kandi mufite akaga kubera ibyo mwitirira Allah (muvuga ko afite umugore n’umwana)
Surah Al-Anbiya, Verse 18
وَلَهُۥ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَمَنۡ عِندَهُۥ لَا يَسۡتَكۡبِرُونَ عَنۡ عِبَادَتِهِۦ وَلَا يَسۡتَحۡسِرُونَ
Abari mu birere no ku isi ni abe. Kandi abari iwe (abamalayika) ntibagira ubwibone ngo bumve ko batamusenga ndetse ntibananirwa
Surah Al-Anbiya, Verse 19
يُسَبِّحُونَ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ لَا يَفۡتُرُونَ
Basingiza (Allah) ijoro n’amanywa ubutarambirwa
Surah Al-Anbiya, Verse 20
أَمِ ٱتَّخَذُوٓاْ ءَالِهَةٗ مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ هُمۡ يُنشِرُونَ
Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho ibigirwamana bishobora kuzura (abapfuye) bibakuye mu butaka
Surah Al-Anbiya, Verse 21
لَوۡ كَانَ فِيهِمَآ ءَالِهَةٌ إِلَّا ٱللَّهُ لَفَسَدَتَاۚ فَسُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ رَبِّ ٱلۡعَرۡشِ عَمَّا يَصِفُونَ
Iyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari kuba mu kaduruvayo. Ubutungane ni ubwa Allah, Nyagasani Nyiri Ar’shi ihambaye, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira
Surah Al-Anbiya, Verse 22
لَا يُسۡـَٔلُ عَمَّا يَفۡعَلُ وَهُمۡ يُسۡـَٔلُونَ
(Allah) ntabazwa ibyo akora, nyamara bo (ibiremwa) bazabazwa (ibyo bakora)
Surah Al-Anbiya, Verse 23
أَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗۖ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡۖ هَٰذَا ذِكۡرُ مَن مَّعِيَ وَذِكۡرُ مَن قَبۡلِيۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ ٱلۡحَقَّۖ فَهُم مُّعۡرِضُونَ
Ese birakwiye ko (ababangikanyamana) bishyiriraho izindi mana zitari We? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemeramana), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye (kuko ibitabo byayibanjirije na byo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ku bw’ibyo ntacyo bitaho.”
Surah Al-Anbiya, Verse 24
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ مِن رَّسُولٍ إِلَّا نُوحِيٓ إِلَيۡهِ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعۡبُدُونِ
Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine)
Surah Al-Anbiya, Verse 25
وَقَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَلَدٗاۗ سُبۡحَٰنَهُۥۚ بَلۡ عِبَادٞ مُّكۡرَمُونَ
Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe.”
Surah Al-Anbiya, Verse 26
لَا يَسۡبِقُونَهُۥ بِٱلۡقَوۡلِ وَهُم بِأَمۡرِهِۦ يَعۡمَلُونَ
Nta cyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye
Surah Al-Anbiya, Verse 27
يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَلَا يَشۡفَعُونَ إِلَّا لِمَنِ ٱرۡتَضَىٰ وَهُم مِّنۡ خَشۡيَتِهِۦ مُشۡفِقُونَ
(Abo bamalayika, Allah) azi ibiri imbere yabo n’inyuma yabo (ibyo bakoze n’ibyo bazakora), kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya
Surah Al-Anbiya, Verse 28
۞وَمَن يَقُلۡ مِنۡهُمۡ إِنِّيٓ إِلَٰهٞ مِّن دُونِهِۦ فَذَٰلِكَ نَجۡزِيهِ جَهَنَّمَۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلظَّـٰلِمِينَ
N’uwo ari we wese muri bo (abamalayika) wavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)”; uwo twazamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi
Surah Al-Anbiya, Verse 29
أَوَلَمۡ يَرَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَنَّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ كَانَتَا رَتۡقٗا فَفَتَقۡنَٰهُمَاۖ وَجَعَلۡنَا مِنَ ٱلۡمَآءِ كُلَّ شَيۡءٍ حَيٍّۚ أَفَلَا يُؤۡمِنُونَ
Ese abahakanye ntibabonye ko ibirere n’isi byari bifatanye nyuma tukabitandukanya, kandi ko buri kinyabuzima cyose twakiremye mu mazi? Ese ubwo ntibemera
Surah Al-Anbiya, Verse 30
وَجَعَلۡنَا فِي ٱلۡأَرۡضِ رَوَٰسِيَ أَن تَمِيدَ بِهِمۡ وَجَعَلۡنَا فِيهَا فِجَاجٗا سُبُلٗا لَّعَلَّهُمۡ يَهۡتَدُونَ
Nuko dushyira imisozi ishimangiye ku isi kugira ngo itabanyeganyeza, ndetse tunayishyiramo inzira kugira ngo bamenye aho banyura
Surah Al-Anbiya, Verse 31
وَجَعَلۡنَا ٱلسَّمَآءَ سَقۡفٗا مَّحۡفُوظٗاۖ وَهُمۡ عَنۡ ءَايَٰتِهَا مُعۡرِضُونَ
N’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamara birengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri)
Surah Al-Anbiya, Verse 32
وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ فِي فَلَكٖ يَسۡبَحُونَ
Ni na We waremye ijoro, amanywa, izuba ndetse n’ukwezi; buri cyose kigenda mu nzira zacyo cyihuta
Surah Al-Anbiya, Verse 33
وَمَا جَعَلۡنَا لِبَشَرٖ مِّن قَبۡلِكَ ٱلۡخُلۡدَۖ أَفَإِيْن مِّتَّ فَهُمُ ٱلۡخَٰلِدُونَ
Kandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kubaho ubudapfa. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo
Surah Al-Anbiya, Verse 34
كُلُّ نَفۡسٖ ذَآئِقَةُ ٱلۡمَوۡتِۗ وَنَبۡلُوكُم بِٱلشَّرِّ وَٱلۡخَيۡرِ فِتۡنَةٗۖ وَإِلَيۡنَا تُرۡجَعُونَ
Buri wese azasogongera ku rupfu, kandi tuzabagerageresha ibibi n’ibyiza. Ndetse iwacu ni ho muzagarurwa
Surah Al-Anbiya, Verse 35
وَإِذَا رَءَاكَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِن يَتَّخِذُونَكَ إِلَّا هُزُوًا أَهَٰذَا ٱلَّذِي يَذۡكُرُ ءَالِهَتَكُمۡ وَهُم بِذِكۡرِ ٱلرَّحۡمَٰنِ هُمۡ كَٰفِرُونَ
N’iyo abahakanye bakubonye (yewe Muhamadi), nta kindi bagukorera uretse kukunnyega (babwirana bati) “Ese uyu ni we uvuga (nabi) imana zanyu?” Nyamara iyo havuzwe (Allah) Nyirimpuhwe, barahakana
Surah Al-Anbiya, Verse 36
خُلِقَ ٱلۡإِنسَٰنُ مِنۡ عَجَلٖۚ سَأُوْرِيكُمۡ ءَايَٰتِي فَلَا تَسۡتَعۡجِلُونِ
Umuntu yaremanywe kamere yo kugira ubwira. (Vuba aha) nzabereka ibimenyetso byanjye (ibihano), bityo mwinsaba kubyihutisha
Surah Al-Anbiya, Verse 37
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
(Abahakanyi) baravuga bati “Ese isezerano (ryo guhanwa) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”
Surah Al-Anbiya, Verse 38
لَوۡ يَعۡلَمُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ حِينَ لَا يَكُفُّونَ عَن وُجُوهِهِمُ ٱلنَّارَ وَلَا عَن ظُهُورِهِمۡ وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Iyo abahakanyi baza kumenya (uko bazaba bameze), igihe bazaba badashobora gukumira umuriro kugera mu buranga bwabo cyangwa mu migongo yabo, cyangwa ngo bamenye ko batazatabarwa (ntibari kuguma mu buhakanyi)
Surah Al-Anbiya, Verse 39
بَلۡ تَأۡتِيهِم بَغۡتَةٗ فَتَبۡهَتُهُمۡ فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ رَدَّهَا وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ
Ahubwo (imperuka) izabageraho ibatunguye, ibateshe umutwe, kandi ntibazashobora kuyikumira ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa (kugira ngo bicuze)
Surah Al-Anbiya, Verse 40
وَلَقَدِ ٱسۡتُهۡزِئَ بِرُسُلٖ مِّن قَبۡلِكَ فَحَاقَ بِٱلَّذِينَ سَخِرُواْ مِنۡهُم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
(Niba bakerensa ubutumwa bwawe, yewe Muhamadi, ntukagire agahinda) kuko mu by’ukuri n’intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, maze abazisekaga bagerwaho n’ibihano by’ibyo basuzuguraga
Surah Al-Anbiya, Verse 41
قُلۡ مَن يَكۡلَؤُكُم بِٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ مِنَ ٱلرَّحۡمَٰنِۚ بَلۡ هُمۡ عَن ذِكۡرِ رَبِّهِم مُّعۡرِضُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ushobora kubarinda ibihano bya (Allah) Nyirimpuhwe ijoro n’amanywa (aramutse ashaka kubahana)? Ariko (abahakanyi) birengagiza kwibuka Nyagasani wabo.”
Surah Al-Anbiya, Verse 42
أَمۡ لَهُمۡ ءَالِهَةٞ تَمۡنَعُهُم مِّن دُونِنَاۚ لَا يَسۡتَطِيعُونَ نَصۡرَ أَنفُسِهِمۡ وَلَا هُم مِّنَّا يُصۡحَبُونَ
Ese baba bafite izindi mana zabarinda zitari twe? Mu by’ukuri na zo ubwazo ntizishobora kwitabara, ndetse nta n’uwazidukiza (turamutse dushatse kuzihana)
Surah Al-Anbiya, Verse 43
بَلۡ مَتَّعۡنَا هَـٰٓؤُلَآءِ وَءَابَآءَهُمۡ حَتَّىٰ طَالَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡعُمُرُۗ أَفَلَا يَرَوۡنَ أَنَّا نَأۡتِي ٱلۡأَرۡضَ نَنقُصُهَا مِنۡ أَطۡرَافِهَآۚ أَفَهُمُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Ahubwo abo (bahakanyi) n’abakurambere babo twabahaye umunezero kugeza ubwo babayeho igihe kirekire (barirara). Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Ese koko (abahakanyi b’i Maka) ni bo bazatsinda
Surah Al-Anbiya, Verse 44
قُلۡ إِنَّمَآ أُنذِرُكُم بِٱلۡوَحۡيِۚ وَلَا يَسۡمَعُ ٱلصُّمُّ ٱلدُّعَآءَ إِذَا مَا يُنذَرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye mbaburira nshingiye ku byo mbanahishuriwe (na Allah). Ariko ibipfamatwi iyo biburirwa ntibyumva.”
Surah Al-Anbiya, Verse 45
وَلَئِن مَّسَّتۡهُمۡ نَفۡحَةٞ مِّنۡ عَذَابِ رَبِّكَ لَيَقُولُنَّ يَٰوَيۡلَنَآ إِنَّا كُنَّا ظَٰلِمِينَ
Kandi iyo (abahakanyi) baza kugerwaho n’igihano gito giturutse kwa Nyagasani wawe, bari kuvuga bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”
Surah Al-Anbiya, Verse 46
وَنَضَعُ ٱلۡمَوَٰزِينَ ٱلۡقِسۡطَ لِيَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ فَلَا تُظۡلَمُ نَفۡسٞ شَيۡـٔٗاۖ وَإِن كَانَ مِثۡقَالَ حَبَّةٖ مِّنۡ خَرۡدَلٍ أَتَيۡنَا بِهَاۗ وَكَفَىٰ بِنَا حَٰسِبِينَ
Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa, kabone n’iyo ibikorwa bye bizaba bifite uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane (Kharidali), tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura
Surah Al-Anbiya, Verse 47
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ ٱلۡفُرۡقَانَ وَضِيَآءٗ وَذِكۡرٗا لِّلۡمُتَّقِينَ
Kandi mu by’ukuri twahaye Musa na Haruna igitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (Tawurati) kikaba urumuri n’urwibutso ku bagandukira (Allah)
Surah Al-Anbiya, Verse 48
ٱلَّذِينَ يَخۡشَوۡنَ رَبَّهُم بِٱلۡغَيۡبِ وَهُم مِّنَ ٱلسَّاعَةِ مُشۡفِقُونَ
Ba bandi batinya Nyagasani wabo batamubona, kandi bagaterwa ubwoba n’umunsi w’imperuka
Surah Al-Anbiya, Verse 49
وَهَٰذَا ذِكۡرٞ مُّبَارَكٌ أَنزَلۡنَٰهُۚ أَفَأَنتُمۡ لَهُۥ مُنكِرُونَ
Kandi iyi (Qur’an) ni urwibutso rwuje imigisha twahishuye. None se ni gute (mwatinyuka) kuruhakana
Surah Al-Anbiya, Verse 50
۞وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَآ إِبۡرَٰهِيمَ رُشۡدَهُۥ مِن قَبۡلُ وَكُنَّا بِهِۦ عَٰلِمِينَ
Kandi rwose Ibrahimu twamuhaye kuyoboka mbere (ya Musa na Haruna), ndetse twari tumuzi neza (ko abikwiye)
Surah Al-Anbiya, Verse 51
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَا هَٰذِهِ ٱلتَّمَاثِيلُ ٱلَّتِيٓ أَنتُمۡ لَهَا عَٰكِفُونَ
(Wibuke) ubwo yabwiraga se ndetse n’abantu be ati “Ibi ni bigirwamana ki muhora musenga?”
Surah Al-Anbiya, Verse 52
قَالُواْ وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا لَهَا عَٰبِدِينَ
Baravuga bati “Twasanze abakurambere bacu babisenga.”
Surah Al-Anbiya, Verse 53
قَالَ لَقَدۡ كُنتُمۡ أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُمۡ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
(Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwe n’abakurambere banyu, muri mu buyobe bugaragara.”
Surah Al-Anbiya, Verse 54
قَالُوٓاْ أَجِئۡتَنَا بِٱلۡحَقِّ أَمۡ أَنتَ مِنَ ٱللَّـٰعِبِينَ
Baravuga bati “Ese utuzaniye ukuri cyangwa urikinira?”
Surah Al-Anbiya, Verse 55
قَالَ بَل رَّبُّكُمۡ رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ ٱلَّذِي فَطَرَهُنَّ وَأَنَا۠ عَلَىٰ ذَٰلِكُم مِّنَ ٱلشَّـٰهِدِينَ
(Ibrahimu) aravuga ati “Ahubwo Nyagasani wanyu (mbahamagarira kugaragira) ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ari na We wabihanze; kandi ibyo nanjye ndi umwe mu babihamya.”
Surah Al-Anbiya, Verse 56
وَتَٱللَّهِ لَأَكِيدَنَّ أَصۡنَٰمَكُم بَعۡدَ أَن تُوَلُّواْ مُدۡبِرِينَ
Kandi ndahiye ku izina rya Allah! Rwose ndaza kugirira nabi ibigirwamana byanyu nyuma y’uko mugenda
Surah Al-Anbiya, Verse 57
فَجَعَلَهُمۡ جُذَٰذًا إِلَّا كَبِيرٗا لَّهُمۡ لَعَلَّهُمۡ إِلَيۡهِ يَرۡجِعُونَ
Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo nibagaruka, (bakibaze uwagiriye nabi imana zabo)
Surah Al-Anbiya, Verse 58
قَالُواْ مَن فَعَلَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَآ إِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلظَّـٰلِمِينَ
(Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati “Ni nde wagize atya imana zacu? Mu by’ukuri ni umwe mu bagizi ba nabi.”
Surah Al-Anbiya, Verse 59
قَالُواْ سَمِعۡنَا فَتٗى يَذۡكُرُهُمۡ يُقَالُ لَهُۥٓ إِبۡرَٰهِيمُ
Baravuga bati “Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu.”
Surah Al-Anbiya, Verse 60
قَالُواْ فَأۡتُواْ بِهِۦ عَلَىٰٓ أَعۡيُنِ ٱلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَشۡهَدُونَ
Baravuga bati “Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa).”
Surah Al-Anbiya, Verse 61
قَالُوٓاْ ءَأَنتَ فَعَلۡتَ هَٰذَا بِـَٔالِهَتِنَا يَـٰٓإِبۡرَٰهِيمُ
(Bamuzanye) baravuga bati “Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu?”
Surah Al-Anbiya, Verse 62
قَالَ بَلۡ فَعَلَهُۥ كَبِيرُهُمۡ هَٰذَا فَسۡـَٔلُوهُمۡ إِن كَانُواْ يَنطِقُونَ
Aravuga ati “Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga!”
Surah Al-Anbiya, Verse 63
فَرَجَعُوٓاْ إِلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ فَقَالُوٓاْ إِنَّكُمۡ أَنتُمُ ٱلظَّـٰلِمُونَ
Nuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati “Mu by’ukuri ni mwe nkozi z’ibibi.”
Surah Al-Anbiya, Verse 64
ثُمَّ نُكِسُواْ عَلَىٰ رُءُوسِهِمۡ لَقَدۡ عَلِمۡتَ مَا هَـٰٓؤُلَآءِ يَنطِقُونَ
Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati “(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga!”
Surah Al-Anbiya, Verse 65
قَالَ أَفَتَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَا يَضُرُّكُمۡ
(Ibrahimu) aravuga ati “None se ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”
Surah Al-Anbiya, Verse 66
أُفّٖ لَّكُمۡ وَلِمَا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Ni igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira
Surah Al-Anbiya, Verse 67
قَالُواْ حَرِّقُوهُ وَٱنصُرُوٓاْ ءَالِهَتَكُمۡ إِن كُنتُمۡ فَٰعِلِينَ
Baravuga bati “Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora.”
Surah Al-Anbiya, Verse 68
قُلۡنَا يَٰنَارُ كُونِي بَرۡدٗا وَسَلَٰمًا عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ
Nuko twe (Allah) turavuga tuti “Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu.”
Surah Al-Anbiya, Verse 69
وَأَرَادُواْ بِهِۦ كَيۡدٗا فَجَعَلۡنَٰهُمُ ٱلۡأَخۡسَرِينَ
Bashaka kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba ari bo bahinduka abanyagihombo
Surah Al-Anbiya, Verse 70
وَنَجَّيۡنَٰهُ وَلُوطًا إِلَى ٱلۡأَرۡضِ ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَا لِلۡعَٰلَمِينَ
Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyana mu gihugu (cya Shami) twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha
Surah Al-Anbiya, Verse 71
وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ إِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ نَافِلَةٗۖ وَكُلّٗا جَعَلۡنَا صَٰلِحِينَ
Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongereraho Yakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane
Surah Al-Anbiya, Verse 72
وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَئِمَّةٗ يَهۡدُونَ بِأَمۡرِنَا وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡهِمۡ فِعۡلَ ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَإِقَامَ ٱلصَّلَوٰةِ وَإِيتَآءَ ٱلزَّكَوٰةِۖ وَكَانُواْ لَنَا عَٰبِدِينَ
Twanabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, tunabahishurira (ko bagomba) gukora ibyiza, guhozaho iswala no gutanga amaturo. Kandi ni twe (Allah, twenyine) basengaga
Surah Al-Anbiya, Verse 73
وَلُوطًا ءَاتَيۡنَٰهُ حُكۡمٗا وَعِلۡمٗا وَنَجَّيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡقَرۡيَةِ ٱلَّتِي كَانَت تَّعۡمَلُ ٱلۡخَبَـٰٓئِثَۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمَ سَوۡءٖ فَٰسِقِينَ
Na Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke
Surah Al-Anbiya, Verse 74
وَأَدۡخَلۡنَٰهُ فِي رَحۡمَتِنَآۖ إِنَّهُۥ مِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ
Twanamushyize mu mpuhwe zacu. Mu by’ukuri yari mu ntungane
Surah Al-Anbiya, Verse 75
وَنُوحًا إِذۡ نَادَىٰ مِن قَبۡلُ فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ فَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥ مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Kandi (wibuke yewe Muhamadi) ubwo Nuhu yatakambaga mbere. Twakiriye ubusabe bwe, tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye
Surah Al-Anbiya, Verse 76
وَنَصَرۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمَ سَوۡءٖ فَأَغۡرَقۡنَٰهُمۡ أَجۡمَعِينَ
Twanamukijije abantu bahakanye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri bari abantu babi maze tubarohesha umwuzure bose uko bakabaye
Surah Al-Anbiya, Verse 77
وَدَاوُۥدَ وَسُلَيۡمَٰنَ إِذۡ يَحۡكُمَانِ فِي ٱلۡحَرۡثِ إِذۡ نَفَشَتۡ فِيهِ غَنَمُ ٱلۡقَوۡمِ وَكُنَّا لِحُكۡمِهِمۡ شَٰهِدِينَ
Kandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe mu ijoro n’intama za bamwe mu bantu. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije
Surah Al-Anbiya, Verse 78
فَفَهَّمۡنَٰهَا سُلَيۡمَٰنَۚ وَكُلًّا ءَاتَيۡنَا حُكۡمٗا وَعِلۡمٗاۚ وَسَخَّرۡنَا مَعَ دَاوُۥدَ ٱلۡجِبَالَ يُسَبِّحۡنَ وَٱلطَّيۡرَۚ وَكُنَّا فَٰعِلِينَ
Nuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi ibyo ni twe twabikoze
Surah Al-Anbiya, Verse 79
وَعَلَّمۡنَٰهُ صَنۡعَةَ لَبُوسٖ لَّكُمۡ لِتُحۡصِنَكُم مِّنۢ بَأۡسِكُمۡۖ فَهَلۡ أَنتُمۡ شَٰكِرُونَ
Twanamwigishije kubacurira ingabo kugira ngo zibarinde mu ntambara zanyu. Ese mujya mushimira
Surah Al-Anbiya, Verse 80
وَلِسُلَيۡمَٰنَ ٱلرِّيحَ عَاصِفَةٗ تَجۡرِي بِأَمۡرِهِۦٓ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَاۚ وَكُنَّا بِكُلِّ شَيۡءٍ عَٰلِمِينَ
Kandi twategetse umuyaga ufite imbaraga kumvira Sulayimani (ukajya umutwara) ku bw’itegeko rye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi
Surah Al-Anbiya, Verse 81
وَمِنَ ٱلشَّيَٰطِينِ مَن يَغُوصُونَ لَهُۥ وَيَعۡمَلُونَ عَمَلٗا دُونَ ذَٰلِكَۖ وَكُنَّا لَهُمۡ حَٰفِظِينَ
No mu majini (twategetse guca bugufi akumvira Sulayimani), hari ayajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukorera n’indi mirimo itari iyo; kandi ni Twe twayagenzuraga
Surah Al-Anbiya, Verse 82
۞وَأَيُّوبَ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَسَّنِيَ ٱلضُّرُّ وَأَنتَ أَرۡحَمُ ٱلرَّـٰحِمِينَ
Kandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati “Mu by’ukuri nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni Wowe Munyempuhwe usumba abandi.”
Surah Al-Anbiya, Verse 83
فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ فَكَشَفۡنَا مَا بِهِۦ مِن ضُرّٖۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ أَهۡلَهُۥ وَمِثۡلَهُم مَّعَهُمۡ رَحۡمَةٗ مِّنۡ عِندِنَا وَذِكۡرَىٰ لِلۡعَٰبِدِينَ
Nuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nka byo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku bagaragira Allah
Surah Al-Anbiya, Verse 84
وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِدۡرِيسَ وَذَا ٱلۡكِفۡلِۖ كُلّٞ مِّنَ ٱلصَّـٰبِرِينَ
(Unibuke kandi) Isimayili na Idirisa (Enoki) na Dhulikifili, bose bari mu bihangana
Surah Al-Anbiya, Verse 85
وَأَدۡخَلۡنَٰهُمۡ فِي رَحۡمَتِنَآۖ إِنَّهُم مِّنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ
Twanabahundagajeho impuhwe zacu. Mu by’ukuri bari bamwe mu bakora ibikorwa byiza
Surah Al-Anbiya, Verse 86
وَذَا ٱلنُّونِ إِذ ذَّهَبَ مُغَٰضِبٗا فَظَنَّ أَن لَّن نَّقۡدِرَ عَلَيۡهِ فَنَادَىٰ فِي ٱلظُّلُمَٰتِ أَن لَّآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنتَ سُبۡحَٰنَكَ إِنِّي كُنتُ مِنَ ٱلظَّـٰلِمِينَ
(Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati “Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri njye nari umwe mu nkozi z’ibibi.”
Surah Al-Anbiya, Verse 87
فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ وَنَجَّيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡغَمِّۚ وَكَذَٰلِكَ نُـۨجِي ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Nuko twakira ugutakamba kwe maze tumukiza ingorane n’akababaro. Uko ni na ko turokora abemeramana
Surah Al-Anbiya, Verse 88
وَزَكَرِيَّآ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥ رَبِّ لَا تَذَرۡنِي فَرۡدٗا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡوَٰرِثِينَ
Kandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza.”
Surah Al-Anbiya, Verse 89
فَٱسۡتَجَبۡنَا لَهُۥ وَوَهَبۡنَا لَهُۥ يَحۡيَىٰ وَأَصۡلَحۡنَا لَهُۥ زَوۡجَهُۥٓۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَيَدۡعُونَنَا رَغَبٗا وَرَهَبٗاۖ وَكَانُواْ لَنَا خَٰشِعِينَ
Nuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuha kumubyarira umwana). Mu by’ukuri bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho
Surah Al-Anbiya, Verse 90
وَٱلَّتِيٓ أَحۡصَنَتۡ فَرۡجَهَا فَنَفَخۡنَا فِيهَا مِن رُّوحِنَا وَجَعَلۡنَٰهَا وَٱبۡنَهَآ ءَايَةٗ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Kandi (unibuke) wa wundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose
Surah Al-Anbiya, Verse 91
إِنَّ هَٰذِهِۦٓ أُمَّتُكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَأَنَا۠ رَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُونِ
Mu by’ukuri uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine)
Surah Al-Anbiya, Verse 92
وَتَقَطَّعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡۖ كُلٌّ إِلَيۡنَا رَٰجِعُونَ
Ariko (abantu) bacitsemo ibice mu idini ryabo, nyamara bose bazagaruka iwacu
Surah Al-Anbiya, Verse 93
فَمَن يَعۡمَلۡ مِنَ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَا كُفۡرَانَ لِسَعۡيِهِۦ وَإِنَّا لَهُۥ كَٰتِبُونَ
Bityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye)
Surah Al-Anbiya, Verse 94
وَحَرَٰمٌ عَلَىٰ قَرۡيَةٍ أَهۡلَكۡنَٰهَآ أَنَّهُمۡ لَا يَرۡجِعُونَ
Kandi kirazira ko umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho)
Surah Al-Anbiya, Verse 95
حَتَّىٰٓ إِذَا فُتِحَتۡ يَأۡجُوجُ وَمَأۡجُوجُ وَهُم مِّن كُلِّ حَدَبٖ يَنسِلُونَ
Kugeza ubwo Yaajuja na Maajuja bazafungurirwa (urukuta), maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi)
Surah Al-Anbiya, Verse 96
وَٱقۡتَرَبَ ٱلۡوَعۡدُ ٱلۡحَقُّ فَإِذَا هِيَ شَٰخِصَةٌ أَبۡصَٰرُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَٰوَيۡلَنَا قَدۡ كُنَّا فِي غَفۡلَةٖ مِّنۡ هَٰذَا بَلۡ كُنَّا ظَٰلِمِينَ
Icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, ubwo amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi!”
Surah Al-Anbiya, Verse 97
إِنَّكُمۡ وَمَا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ حَصَبُ جَهَنَّمَ أَنتُمۡ لَهَا وَٰرِدُونَ
Mu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo
Surah Al-Anbiya, Verse 98
لَوۡ كَانَ هَـٰٓؤُلَآءِ ءَالِهَةٗ مَّا وَرَدُوهَاۖ وَكُلّٞ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Iyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo
Surah Al-Anbiya, Verse 99
لَهُمۡ فِيهَا زَفِيرٞ وَهُمۡ فِيهَا لَا يَسۡمَعُونَ
(Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye)
Surah Al-Anbiya, Verse 100
إِنَّ ٱلَّذِينَ سَبَقَتۡ لَهُم مِّنَّا ٱلۡحُسۡنَىٰٓ أُوْلَـٰٓئِكَ عَنۡهَا مُبۡعَدُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bagezweho n’ibyiza byacu mbere, abo bazaba bari kure y’umuriro
Surah Al-Anbiya, Verse 101
لَا يَسۡمَعُونَ حَسِيسَهَاۖ وَهُمۡ فِي مَا ٱشۡتَهَتۡ أَنفُسُهُمۡ خَٰلِدُونَ
Ntibazumva ukugurumana kwawo kandi bazaba babayeho mu buryo bifuza ubuziraherezo
Surah Al-Anbiya, Verse 102
لَا يَحۡزُنُهُمُ ٱلۡفَزَعُ ٱلۡأَكۡبَرُ وَتَتَلَقَّىٰهُمُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ هَٰذَا يَوۡمُكُمُ ٱلَّذِي كُنتُمۡ تُوعَدُونَ
(Abagezweho n’ibyiza byacu) ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandi bazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati “Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe.”
Surah Al-Anbiya, Verse 103
يَوۡمَ نَطۡوِي ٱلسَّمَآءَ كَطَيِّ ٱلسِّجِلِّ لِلۡكُتُبِۚ كَمَا بَدَأۡنَآ أَوَّلَ خَلۡقٖ نُّعِيدُهُۥۚ وَعۡدًا عَلَيۡنَآۚ إِنَّا كُنَّا فَٰعِلِينَ
(Wibuke) umunsi tuzazinga ikirere nk’uko impapuro z’ibitabo zizingwa. Nk’uko twatangiye irema rya mbere ni na ko tuzarisubiramo. Ni isezerano twiyemeje kandi mu by’ukuri tuzaryuzuza
Surah Al-Anbiya, Verse 104
وَلَقَدۡ كَتَبۡنَا فِي ٱلزَّبُورِ مِنۢ بَعۡدِ ٱلذِّكۡرِ أَنَّ ٱلۡأَرۡضَ يَرِثُهَا عِبَادِيَ ٱلصَّـٰلِحُونَ
Kandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza
Surah Al-Anbiya, Verse 105
إِنَّ فِي هَٰذَا لَبَلَٰغٗا لِّقَوۡمٍ عَٰبِدِينَ
Mu by’ukuri muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu bagaragira (Allah)
Surah Al-Anbiya, Verse 106
وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا رَحۡمَةٗ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose
Surah Al-Anbiya, Verse 107
قُلۡ إِنَّمَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّ أَنَّمَآ إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ فَهَلۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ
Vuga uti “Mu by’ukuri nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Ese mwemeye kwicisha bugufi (kuba Abayisilamu)?”
Surah Al-Anbiya, Verse 108
فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُلۡ ءَاذَنتُكُمۡ عَلَىٰ سَوَآءٖۖ وَإِنۡ أَدۡرِيٓ أَقَرِيبٌ أَم بَعِيدٞ مَّا تُوعَدُونَ
Ariko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti “Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe mu buryo bungana (nta we nsize); kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure.”
Surah Al-Anbiya, Verse 109
إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ مِنَ ٱلۡقَوۡلِ وَيَعۡلَمُ مَا تَكۡتُمُونَ
Mu by’ukuri we (Allah) azi ibyo muvuga mwerura, ndetse azi n’ibyo muhisha
Surah Al-Anbiya, Verse 110
وَإِنۡ أَدۡرِي لَعَلَّهُۥ فِتۡنَةٞ لَّكُمۡ وَمَتَٰعٌ إِلَىٰ حِينٖ
Kandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe n’umunezero w’akanya gato
Surah Al-Anbiya, Verse 111
قَٰلَ رَبِّ ٱحۡكُم بِٱلۡحَقِّۗ وَرَبُّنَا ٱلرَّحۡمَٰنُ ٱلۡمُسۡتَعَانُ عَلَىٰ مَا تَصِفُونَ
(Intumwa Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Dukiranure mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, usabwa ubutabazi bwo kwikingaho ibyo muvuga.”
Surah Al-Anbiya, Verse 112