Surah Al-Anbiya Verse 24 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Anbiyaأَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗۖ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡۖ هَٰذَا ذِكۡرُ مَن مَّعِيَ وَذِكۡرُ مَن قَبۡلِيۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ ٱلۡحَقَّۖ فَهُم مُّعۡرِضُونَ
Ese birakwiye ko (ababangikanyamana) bishyiriraho izindi mana zitari We? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemeramana), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye (kuko ibitabo byayibanjirije na byo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ku bw’ibyo ntacyo bitaho.”