Surah Al-Anbiya Verse 24 - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
Surah Al-Anbiyaأَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗۖ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡۖ هَٰذَا ذِكۡرُ مَن مَّعِيَ وَذِكۡرُ مَن قَبۡلِيۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ ٱلۡحَقَّۖ فَهُم مُّعۡرِضُونَ
Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho izindi mana zitari we? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemera), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye(kuko ibitabo byayibanjirije nabyo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ahubwo barakwirengagiza