UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Furqan - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


تَبَارَكَ ٱلَّذِي نَزَّلَ ٱلۡفُرۡقَانَ عَلَىٰ عَبۡدِهِۦ لِيَكُونَ لِلۡعَٰلَمِينَ نَذِيرًا

Ubutagatifu ni ubw’uwamanuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo cya Fur’qan (gitandukanya ukuri n’ikinyoma, ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose
Surah Al-Furqan, Verse 1


ٱلَّذِي لَهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلَمۡ يَتَّخِذۡ وَلَدٗا وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ شَرِيكٞ فِي ٱلۡمُلۡكِ وَخَلَقَ كُلَّ شَيۡءٖ فَقَدَّرَهُۥ تَقۡدِيرٗا

We Nyirubwami bw’ibirere n’isi, utarigeze agira umwana ndetse ntanagire n’umufasha mu bwami (bwe). Yanaremye buri kintu cyose kandi agiha ikigero kigikwiriye
Surah Al-Furqan, Verse 2


وَٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗ لَّا يَخۡلُقُونَ شَيۡـٔٗا وَهُمۡ يُخۡلَقُونَ وَلَا يَمۡلِكُونَ لِأَنفُسِهِمۡ ضَرّٗا وَلَا نَفۡعٗا وَلَا يَمۡلِكُونَ مَوۡتٗا وَلَا حَيَوٰةٗ وَلَا نُشُورٗا

(Abahakanyi) bishyiriyeho ibigirwamana bitari We (Allah), bitigeze bigira icyo birema na kimwe, ahubwo na byo ubwabyo byararemwe. Nta kibi byakwikiza ndetse nta n’icyiza byakwimarira, kandi ntibifite ubushobozi bwo kwica cyangwa gutanga ubuzima, habe n’ubwo kuzura (abapfuye)
Surah Al-Furqan, Verse 3


وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ إِفۡكٌ ٱفۡتَرَىٰهُ وَأَعَانَهُۥ عَلَيۡهِ قَوۡمٌ ءَاخَرُونَۖ فَقَدۡ جَآءُو ظُلۡمٗا وَزُورٗا

Abahakanye baravuze bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari ikinyoma (Muhamadi) yahimbye abifashijwemo n’abandi bantu. Rwose (ibyo bavuga) ni bibi cyane kandi ni n’ikinyoma.”
Surah Al-Furqan, Verse 4


وَقَالُوٓاْ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ ٱكۡتَتَبَهَا فَهِيَ تُمۡلَىٰ عَلَيۡهِ بُكۡرَةٗ وَأَصِيلٗا

Baranavuze bati “(Qur’an) ni inkuru z’abo hambere (Muhamadi) bamwandikiye; akaba azisomerwa mu gitondo na nimugoroba.”
Surah Al-Furqan, Verse 5


قُلۡ أَنزَلَهُ ٱلَّذِي يَعۡلَمُ ٱلسِّرَّ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّهُۥ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Qur’an) yahishuwe n’uzi amabanga yo mu birere n’isi (Allah). Mu by’ukuri We ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Surah Al-Furqan, Verse 6


وَقَالُواْ مَالِ هَٰذَا ٱلرَّسُولِ يَأۡكُلُ ٱلطَّعَامَ وَيَمۡشِي فِي ٱلۡأَسۡوَاقِ لَوۡلَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِ مَلَكٞ فَيَكُونَ مَعَهُۥ نَذِيرًا

Baranavuze bati “Iyi ni ntumwa ki, irya ibiryo ikanajya mu masoko (nkatwe)? Kuki itamanuriwe umumalayika ngo ayifashe kuburira (abantu)?”
Surah Al-Furqan, Verse 7


أَوۡ يُلۡقَىٰٓ إِلَيۡهِ كَنزٌ أَوۡ تَكُونُ لَهُۥ جَنَّةٞ يَأۡكُلُ مِنۡهَاۚ وَقَالَ ٱلظَّـٰلِمُونَ إِن تَتَّبِعُونَ إِلَّا رَجُلٗا مَّسۡحُورًا

“Cyangwa (kubera iki iyo ntumwa) itamanuriwe ubutunzi, cyangwa ngo igire umurima ikuramo amafunguro?” Kandi abahakanyi baranavuze bati “Uwo mukurikiye nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu warozwe!”
Surah Al-Furqan, Verse 8


ٱنظُرۡ كَيۡفَ ضَرَبُواْ لَكَ ٱلۡأَمۡثَٰلَ فَضَلُّواْ فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ سَبِيلٗا

Reba uko bakugize iciro ry’imigani (kugira ngo babone uko baguhakana!) Ahubwo barayobye, kandi ntibashobora kugera mu nzira (igororotse)
Surah Al-Furqan, Verse 9


تَبَارَكَ ٱلَّذِيٓ إِن شَآءَ جَعَلَ لَكَ خَيۡرٗا مِّن ذَٰلِكَ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ وَيَجۡعَل لَّكَ قُصُورَۢا

Ubutagatifu ni ubwe (Allah), aramutse abishatse yaguha ibyiza biruta ibyo; (yaguha) imirima itembamo imigezi (ku isi) ndetse akanaguha ingoro (zihambaye)
Surah Al-Furqan, Verse 10


بَلۡ كَذَّبُواْ بِٱلسَّاعَةِۖ وَأَعۡتَدۡنَا لِمَن كَذَّبَ بِٱلسَّاعَةِ سَعِيرًا

Nyamara bahakanye imperuka, kandi abahakana imperuka twabateganyirije umuriro utwika
Surah Al-Furqan, Verse 11


إِذَا رَأَتۡهُم مِّن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ سَمِعُواْ لَهَا تَغَيُّظٗا وَزَفِيرٗا

(Umuriro) nubabonera kure, bazumva ijwi ry’uburakari bwawo no kugurumana kwawo
Surah Al-Furqan, Verse 12


وَإِذَآ أُلۡقُواْ مِنۡهَا مَكَانٗا ضَيِّقٗا مُّقَرَّنِينَ دَعَوۡاْ هُنَالِكَ ثُبُورٗا

N’igihe bazajugunywa mu mfunganwa zawo baboshye, aho ni ho bazisabira kurimbuka (ngo bakire ububabare bwawo)
Surah Al-Furqan, Verse 13


لَّا تَدۡعُواْ ٱلۡيَوۡمَ ثُبُورٗا وَٰحِدٗا وَٱدۡعُواْ ثُبُورٗا كَثِيرٗا

(Maze babwirwe bati) “Uyu munsi mwisaba kurimbuka inshuro imwe, ahubwo nimusabe kurimbuka kenshi (kuko nta cyo biri bubamarire)!”
Surah Al-Furqan, Verse 14


قُلۡ أَذَٰلِكَ خَيۡرٌ أَمۡ جَنَّةُ ٱلۡخُلۡدِ ٱلَّتِي وُعِدَ ٱلۡمُتَّقُونَۚ كَانَتۡ لَهُمۡ جَزَآءٗ وَمَصِيرٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese uwo (muriro) ni wo mwiza, cyangwa ijuru rihoraho abagandukira (Allah) basezeranyijwe ngo ribe igihembo cyabo ndetse n’iherezo ryabo (ni ryo ryiza)?”
Surah Al-Furqan, Verse 15


لَّهُمۡ فِيهَا مَا يَشَآءُونَ خَٰلِدِينَۚ كَانَ عَلَىٰ رَبِّكَ وَعۡدٗا مَّسۡـُٔولٗا

Bazaribonamo ibyo bazifuza byose kandi bazabamo ubuziraherezo. Iryo ni isezerano rya Nyagasani wawe rigomba gusohora
Surah Al-Furqan, Verse 16


وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ فَيَقُولُ ءَأَنتُمۡ أَضۡلَلۡتُمۡ عِبَادِي هَـٰٓؤُلَآءِ أَمۡ هُمۡ ضَلُّواْ ٱلسَّبِيلَ

Kandi umunsi (Allah) azabakoranyiriza hamwe n’ibyo basengaga bitari Allah, azavuga ati “Ese ni mwe mwayobeje aba bagaragu banjye, cyangwa ni bo ubwabo bayobye inzira (y’ukuri)?”
Surah Al-Furqan, Verse 17


قَالُواْ سُبۡحَٰنَكَ مَا كَانَ يَنۢبَغِي لَنَآ أَن نَّتَّخِذَ مِن دُونِكَ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ وَلَٰكِن مَّتَّعۡتَهُمۡ وَءَابَآءَهُمۡ حَتَّىٰ نَسُواْ ٱلذِّكۡرَ وَكَانُواْ قَوۡمَۢا بُورٗا

(Ababangikanyijwe na Allah) bazavuga bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ntabwo byari bikwiye ko habaho abandi tugira inshuti batari Wowe, ahubwo bo n’ababyeyi babo wabahaye umunezero kugeza ubwo bibagiwe urwibutso (rwawe), nuko baba abantu barimbutse.”
Surah Al-Furqan, Verse 18


فَقَدۡ كَذَّبُوكُم بِمَا تَقُولُونَ فَمَا تَسۡتَطِيعُونَ صَرۡفٗا وَلَا نَصۡرٗاۚ وَمَن يَظۡلِم مِّنكُمۡ نُذِقۡهُ عَذَابٗا كَبِيرٗا

(Ababangikanyamana bazabwirwa bati) “Rwose (ibigirwamana mwasengaga) byabanyomoje mu byo mubivugaho (ko ari byo mana zanyu), bityo ntimushobora kwikiza (ibihano) cyangwa ngo mubone ubutabazi. N’uzaramuka abangikanyije (Allah) muri mwe, tuzamusogongeza ibihano bikaze.”
Surah Al-Furqan, Verse 19


وَمَآ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ إِلَّآ إِنَّهُمۡ لَيَأۡكُلُونَ ٱلطَّعَامَ وَيَمۡشُونَ فِي ٱلۡأَسۡوَاقِۗ وَجَعَلۡنَا بَعۡضَكُمۡ لِبَعۡضٖ فِتۡنَةً أَتَصۡبِرُونَۗ وَكَانَ رَبُّكَ بَصِيرٗا

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo zibure kuba zararyaga ibyo kurya ndetse zikarema n’amasoko. Kandi bamwe muri mwe twabagize ibigeragezo ku bandi; ese mushobora kwihangana? Kandi Nyagasani wawe ni Ubona bihebuje (buri kintu)
Surah Al-Furqan, Verse 20


۞وَقَالَ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡنَا ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ أَوۡ نَرَىٰ رَبَّنَاۗ لَقَدِ ٱسۡتَكۡبَرُواْ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ وَعَتَوۡ عُتُوّٗا كَبِيرٗا

Naho ba bandi batizera kuzahura natwe, baravuze bati “Kuki tutohererezwa Abamalayika (bo kutubwira ko uri intumwa y’ukuri) cyangwa ngo tubone Nyagasani wacu?” Rwose bishyize hejuru bikabije baranarengera
Surah Al-Furqan, Verse 21


يَوۡمَ يَرَوۡنَ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةَ لَا بُشۡرَىٰ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُجۡرِمِينَ وَيَقُولُونَ حِجۡرٗا مَّحۡجُورٗا

Umunsi bazabona Abamalayika, nta nkuru nziza (abo bamalayika bazaba bazaniye) inkozi z’ibibi kuri uwo munsi, (ahubwo) bazazibwira bati “Mukumiriwe (kwinjira mu ijuru) bidasubirwaho.”
Surah Al-Furqan, Verse 22


وَقَدِمۡنَآ إِلَىٰ مَا عَمِلُواْ مِنۡ عَمَلٖ فَجَعَلۡنَٰهُ هَبَآءٗ مَّنثُورًا

Maze twerekere ku bikorwa bakoze tubigire umukungugu utumuka
Surah Al-Furqan, Verse 23


أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِ يَوۡمَئِذٍ خَيۡرٞ مُّسۡتَقَرّٗا وَأَحۡسَنُ مَقِيلٗا

Kuri uwo munsi, abo mu ijuru bazaba bafite icyicaro cyiza n’aho kuruhukira hahebuje
Surah Al-Furqan, Verse 24


وَيَوۡمَ تَشَقَّقُ ٱلسَّمَآءُ بِٱلۡغَمَٰمِ وَنُزِّلَ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ تَنزِيلًا

(Unibuke) umunsi ikirere kizasatagurika (mu myenge yacyo) hagaragaramo ibicu, maze abamalayika bakamanurwa ari benshi
Surah Al-Furqan, Verse 25


ٱلۡمُلۡكُ يَوۡمَئِذٍ ٱلۡحَقُّ لِلرَّحۡمَٰنِۚ وَكَانَ يَوۡمًا عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ عَسِيرٗا

Ubwami nyabwo kuri uwo munsi buzaba ari ubwa Nyirimpuhwe (Allah), kandi uzaba ari umunsi ukomeye ku bahakanyi
Surah Al-Furqan, Verse 26


وَيَوۡمَ يَعَضُّ ٱلظَّالِمُ عَلَىٰ يَدَيۡهِ يَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي ٱتَّخَذۡتُ مَعَ ٱلرَّسُولِ سَبِيلٗا

(Unibuke) umunsi inkozi y’ibibi izirumagura intoki (yicuza ibyo yakoze) igira iti “Iyo nza kuba narayobotse inzira y’Intumwa (Muhamadi)!”
Surah Al-Furqan, Verse 27


يَٰوَيۡلَتَىٰ لَيۡتَنِي لَمۡ أَتَّخِذۡ فُلَانًا خَلِيلٗا

“Mbega ibyago byanjye! Iyo nza kuba ntaragize kanaka inshuti magara!”
Surah Al-Furqan, Verse 28


لَّقَدۡ أَضَلَّنِي عَنِ ٱلذِّكۡرِ بَعۡدَ إِذۡ جَآءَنِيۗ وَكَانَ ٱلشَّيۡطَٰنُ لِلۡإِنسَٰنِ خَذُولٗا

Rwose yaranyobeje antesha gukurikira urwibutso (Qur’an), nyuma yuko rwari rwarangezeho. Kandi Shitani atererana umuntu
Surah Al-Furqan, Verse 29


وَقَالَ ٱلرَّسُولُ يَٰرَبِّ إِنَّ قَوۡمِي ٱتَّخَذُواْ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانَ مَهۡجُورٗا

Nuko Intumwa (Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri abantu banjye bitaruye iyi Qur’an (ntibayiha agaciro.)”
Surah Al-Furqan, Verse 30


وَكَذَٰلِكَ جَعَلۡنَا لِكُلِّ نَبِيٍّ عَدُوّٗا مِّنَ ٱلۡمُجۡرِمِينَۗ وَكَفَىٰ بِرَبِّكَ هَادِيٗا وَنَصِيرٗا

Uko ni na ko buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi bakomoka mu nkozi z’ibibi. Ariko Nyagasani wawe arahagije kuba Uyobora ndetse n’Umutabazi
Surah Al-Furqan, Verse 31


وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡلَا نُزِّلَ عَلَيۡهِ ٱلۡقُرۡءَانُ جُمۡلَةٗ وَٰحِدَةٗۚ كَذَٰلِكَ لِنُثَبِّتَ بِهِۦ فُؤَادَكَۖ وَرَتَّلۡنَٰهُ تَرۡتِيلٗا

Na ba bandi bahakanye baravuze bati “Kuki (Muhamadi) atahishuriwe Qur’an icyarimwe ari imbumbe?” (Allah aravuga ati) “Uko (kuyihishura itatanye) ni ukugira ngo tuyikoreshe tugukomeza umutima (yewe Muhamadi). Kandi twayiguhishuriye buhoro buhoro (kugira ngo yorohere abayisoma).”
Surah Al-Furqan, Verse 32


وَلَا يَأۡتُونَكَ بِمَثَلٍ إِلَّا جِئۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ وَأَحۡسَنَ تَفۡسِيرًا

Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza
Surah Al-Furqan, Verse 33


ٱلَّذِينَ يُحۡشَرُونَ عَلَىٰ وُجُوهِهِمۡ إِلَىٰ جَهَنَّمَ أُوْلَـٰٓئِكَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضَلُّ سَبِيلٗا

Ba bandi bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu bagenza uburanga bwabo, ni bo bazaba bari mu rwego rubi kandi barayobye inzira (y’ukuri) bikabije
Surah Al-Furqan, Verse 34


وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَجَعَلۡنَا مَعَهُۥٓ أَخَاهُ هَٰرُونَ وَزِيرٗا

Kandi mu by’ukuri twahaye Musa igitabo (Tawurati), tunamugenera umuvandimwe we Haruna (Aroni) kugira ngo amufashe
Surah Al-Furqan, Verse 35


فَقُلۡنَا ٱذۡهَبَآ إِلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَدَمَّرۡنَٰهُمۡ تَدۡمِيرٗا

Nuko turababwira tuti “Nimujye ku bantu bahakanye amagambo yacu (maze bajyayo barabigisha ariko bakomeza guhakana), nuko turabarimbura bihambaye.”
Surah Al-Furqan, Verse 36


وَقَوۡمَ نُوحٖ لَّمَّا كَذَّبُواْ ٱلرُّسُلَ أَغۡرَقۡنَٰهُمۡ وَجَعَلۡنَٰهُمۡ لِلنَّاسِ ءَايَةٗۖ وَأَعۡتَدۡنَا لِلظَّـٰلِمِينَ عَذَابًا أَلِيمٗا

Ndetse n’abantu ba Nuhu (Nowa) ubwo bahinyuraga Intumwa, twabaroshye mu mazi maze tubagira isomo ku bantu. Kandi inkozi z’ibibi twaziteguriye ibihano bibabaza
Surah Al-Furqan, Verse 37


وَعَادٗا وَثَمُودَاْ وَأَصۡحَٰبَ ٱلرَّسِّ وَقُرُونَۢا بَيۡنَ ذَٰلِكَ كَثِيرٗا

(Twanarimbuye) aba Adi ndetse n’aba Thamudu, n’abari baturiye iriba rya Rasi, ndetse n’ibisekuru byinshi byabayeho hagati aho
Surah Al-Furqan, Verse 38


وَكُلّٗا ضَرَبۡنَا لَهُ ٱلۡأَمۡثَٰلَۖ وَكُلّٗا تَبَّرۡنَا تَتۡبِيرٗا

Kandi buri wese (muri bo) twamuhaye ingero zihagije, maze bose (banga kwemera) tubarimbura bihambaye
Surah Al-Furqan, Verse 39


وَلَقَدۡ أَتَوۡاْ عَلَى ٱلۡقَرۡيَةِ ٱلَّتِيٓ أُمۡطِرَتۡ مَطَرَ ٱلسَّوۡءِۚ أَفَلَمۡ يَكُونُواْ يَرَوۡنَهَاۚ بَلۡ كَانُواْ لَا يَرۡجُونَ نُشُورٗا

Kandi rwose (Ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga banyura ku mudugudu (w’abantu ba Lutwi) wamanuriweho imvura mbi (y’amabuye). Ese ntibawubonaga (ngo bibahe isomo)? Ahubwo ntibizeraga izuka
Surah Al-Furqan, Verse 40


وَإِذَا رَأَوۡكَ إِن يَتَّخِذُونَكَ إِلَّا هُزُوًا أَهَٰذَا ٱلَّذِي بَعَثَ ٱللَّهُ رَسُولًا

N’iyo bakubonye (yewe Muhamadi) baragukerensa (bagira bati) “Ese uyu ni we Allah yatumye ngo abe intumwa?”
Surah Al-Furqan, Verse 41


إِن كَادَ لَيُضِلُّنَا عَنۡ ءَالِهَتِنَا لَوۡلَآ أَن صَبَرۡنَا عَلَيۡهَاۚ وَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ حِينَ يَرَوۡنَ ٱلۡعَذَابَ مَنۡ أَضَلُّ سَبِيلًا

“Yari hafi yo kutuyobya ngo adukure ku mana zacu, iyo tutaza kwihangana ngo tuzikomereho!” Ariko igihe bazabona ibihano ni bwo bazamenya uwayobye cyane inzira (y’ukuri)
Surah Al-Furqan, Verse 42


أَرَءَيۡتَ مَنِ ٱتَّخَذَ إِلَٰهَهُۥ هَوَىٰهُ أَفَأَنتَ تَكُونُ عَلَيۡهِ وَكِيلًا

Ese (yewe Muhamadi) wabonye uwafashe irari rye akarigira imana ye? Ese ni wowe uzamubera umwishingizi (wo kumugarura ku kwemera)
Surah Al-Furqan, Verse 43


أَمۡ تَحۡسَبُ أَنَّ أَكۡثَرَهُمۡ يَسۡمَعُونَ أَوۡ يَعۡقِلُونَۚ إِنۡ هُمۡ إِلَّا كَٱلۡأَنۡعَٰمِ بَلۡ هُمۡ أَضَلُّ سَبِيلًا

Cyangwa utekereza ko abenshi muri bo bumva cyangwa basobanukirwa (amagambo ya Allah)? Ahubwo bameze nk’amatungo ndetse bo bayobye cyane bata inzira
Surah Al-Furqan, Verse 44


أَلَمۡ تَرَ إِلَىٰ رَبِّكَ كَيۡفَ مَدَّ ٱلظِّلَّ وَلَوۡ شَآءَ لَجَعَلَهُۥ سَاكِنٗا ثُمَّ جَعَلۡنَا ٱلشَّمۡسَ عَلَيۡهِ دَلِيلٗا

Ese ntubona uko Nyagasani wawe arambura igicucu? N’iyo aza kubishaka yari kukigumisha hamwe. Hanyuma izuba twarigize ikimenyetso cyacyo
Surah Al-Furqan, Verse 45


ثُمَّ قَبَضۡنَٰهُ إِلَيۡنَا قَبۡضٗا يَسِيرٗا

Maze tukagenda tukigabanya tukigarura iwacu buhoro buhoro
Surah Al-Furqan, Verse 46


وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ لِبَاسٗا وَٱلنَّوۡمَ سُبَاتٗا وَجَعَلَ ٱلنَّهَارَ نُشُورٗا

Kandi ni We (Allah) wabagiriye ijoro kuba nk’umwambaro (ubahishira), ibitotsi abigira ikiruhuko ndetse n’amanywa ayagira igihe cyo gushakisha imibereho
Surah Al-Furqan, Verse 47


وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَرۡسَلَ ٱلرِّيَٰحَ بُشۡرَۢا بَيۡنَ يَدَيۡ رَحۡمَتِهِۦۚ وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ طَهُورٗا

Ni na We wohereza imiyaga itanga icyizere, ibanziriza impuhwe ze (imvura); kandi tumanura mu kirere amazi asukuye
Surah Al-Furqan, Verse 48


لِّنُحۡـِۧيَ بِهِۦ بَلۡدَةٗ مَّيۡتٗا وَنُسۡقِيَهُۥ مِمَّا خَلَقۡنَآ أَنۡعَٰمٗا وَأَنَاسِيَّ كَثِيرٗا

Kugira ngo dusubize ubuzima ubutaka bwapfuye (bwakakaye), kandi tunayanywesha byinshi mu byo twaremye; (yaba) amatungo ndetse n’abantu
Surah Al-Furqan, Verse 49


وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَٰهُ بَيۡنَهُمۡ لِيَذَّكَّرُواْ فَأَبَىٰٓ أَكۡثَرُ ٱلنَّاسِ إِلَّا كُفُورٗا

Kandi rwose (imvura) twarayibasaranganyije kugira ngo batekereze (inema za Allah), ariko abenshi mu bantu baranze bahitamo guhakana
Surah Al-Furqan, Verse 50


وَلَوۡ شِئۡنَا لَبَعَثۡنَا فِي كُلِّ قَرۡيَةٖ نَّذِيرٗا

N’iyo dushaka twari kohereza umuburizi muri buri mudugudu
Surah Al-Furqan, Verse 51


فَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَجَٰهِدۡهُم بِهِۦ جِهَادٗا كَبِيرٗا

Bityo ntuzumvire abahakanyi, ahubwo ujye uhangana na bo (ubigisha) uyifashishije (Qur’an)
Surah Al-Furqan, Verse 52


۞وَهُوَ ٱلَّذِي مَرَجَ ٱلۡبَحۡرَيۡنِ هَٰذَا عَذۡبٞ فُرَاتٞ وَهَٰذَا مِلۡحٌ أُجَاجٞ وَجَعَلَ بَيۡنَهُمَا بَرۡزَخٗا وَحِجۡرٗا مَّحۡجُورٗا

Kandi (Allah) ni We wahuje inyanja ebyiri; ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, naho indi ikaba urwunyunyu rukaze. Maze ashyira urubibi hagati yazo rutuma zitivanga
Surah Al-Furqan, Verse 53


وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ مِنَ ٱلۡمَآءِ بَشَرٗا فَجَعَلَهُۥ نَسَبٗا وَصِهۡرٗاۗ وَكَانَ رَبُّكَ قَدِيرٗا

Ndetse ni na We waremye umuntu amukomoye mu mazi (intanga), anamushyiriraho uburyo azajya agira amasano binyuze mu maraso ndetse no gushyingiranwa. Kandi Nyagasani wawe ni Ushobora byose
Surah Al-Furqan, Verse 54


وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُهُمۡ وَلَا يَضُرُّهُمۡۗ وَكَانَ ٱلۡكَافِرُ عَلَىٰ رَبِّهِۦ ظَهِيرٗا

(Abahakanyi) basenga ibitari Allah bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara. Kandi umuhakanyi afatanya (na Shitani) kwigomeka kuri Nyagasani we
Surah Al-Furqan, Verse 55


وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا مُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا

Kandi nta kindi twakoherereje usibye kuba utanga inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazumvira Allah) ndetse n’umuburizi (ku bazigomeka)
Surah Al-Furqan, Verse 56


قُلۡ مَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍ إِلَّا مَن شَآءَ أَن يَتَّخِذَ إِلَىٰ رَبِّهِۦ سَبِيلٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, ariko uzashaka gukurikira inzira imuganisha kwa Nyagasani we (yemerewe kugira icyo atanga mu nzira ya Allah ku bushake bwe).”
Surah Al-Furqan, Verse 57


وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡحَيِّ ٱلَّذِي لَا يَمُوتُ وَسَبِّحۡ بِحَمۡدِهِۦۚ وَكَفَىٰ بِهِۦ بِذُنُوبِ عِبَادِهِۦ خَبِيرًا

Ujye uniringira Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye), Udapfa, unamusingize umushima. Kandi arahagije kuba azi byimazeyo ibyaha by’abagaragu be
Surah Al-Furqan, Verse 58


ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ ٱلرَّحۡمَٰنُ فَسۡـَٔلۡ بِهِۦ خَبِيرٗا

We waremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma Nyirimpuhwe (Allah) aganza hejuru ya Ar’shi. Bityo (yewe Muhamadi) mubaze ibijyanye na We (akwibwire kuko) ariyizi neza
Surah Al-Furqan, Verse 59


وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱسۡجُدُواْۤ لِلرَّحۡمَٰنِ قَالُواْ وَمَا ٱلرَّحۡمَٰنُ أَنَسۡجُدُ لِمَا تَأۡمُرُنَا وَزَادَهُمۡ نُفُورٗا۩

N’iyo (abahakanyi) babwiwe bati “Nimwubamire Nyirimpuhwe!” Baravuga bati “Nyirimpuhwe nde? Ese tugomba kubamira uwo (wowe Muhamadi) udutegetse?” Nuko ibyo bikabongerera guhunga (ukuri)
Surah Al-Furqan, Verse 60


تَبَارَكَ ٱلَّذِي جَعَلَ فِي ٱلسَّمَآءِ بُرُوجٗا وَجَعَلَ فِيهَا سِرَٰجٗا وَقَمَرٗا مُّنِيرٗا

Ubutagatifu ni ubw’uwashyize inyenyeri nini mu kirere, akanashyiramo itara ryaka (izuba) ndetse n’ukwezi kumurika
Surah Al-Furqan, Verse 61


وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ خِلۡفَةٗ لِّمَنۡ أَرَادَ أَن يَذَّكَّرَ أَوۡ أَرَادَ شُكُورٗا

Ni na We washyizeho ugusimburana kw’ijoro n’amanywa (kugira ngo bibere isomo) wa wundi ushaka kwibuka cyangwa gushimira
Surah Al-Furqan, Verse 62


وَعِبَادُ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلَّذِينَ يَمۡشُونَ عَلَى ٱلۡأَرۡضِ هَوۡنٗا وَإِذَا خَاطَبَهُمُ ٱلۡجَٰهِلُونَ قَالُواْ سَلَٰمٗا

Kandi abagaragu ba (Allah) Nyirimpuhwe ni ba bandi bagenda ku isi biyoroheje. N’iyo injiji zibavugishije (amagambo mabi) baravuga bati “Amahoro!”
Surah Al-Furqan, Verse 63


وَٱلَّذِينَ يَبِيتُونَ لِرَبِّهِمۡ سُجَّدٗا وَقِيَٰمٗا

Ni na bo barara amajoro bubama, ndetse banahagaze (basingiza) Nyagasani wabo
Surah Al-Furqan, Verse 64


وَٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَا ٱصۡرِفۡ عَنَّا عَذَابَ جَهَنَّمَۖ إِنَّ عَذَابَهَا كَانَ غَرَامًا

Ni na bo bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukize ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kubera ko mu by’ukuri ibihano byawo bizahoraho.”
Surah Al-Furqan, Verse 65


إِنَّهَا سَآءَتۡ مُسۡتَقَرّٗا وَمُقَامٗا

Mu by’ukuri (umuriro) ni ho hantu habi ho kuba no gutura
Surah Al-Furqan, Verse 66


وَٱلَّذِينَ إِذَآ أَنفَقُواْ لَمۡ يُسۡرِفُواْ وَلَمۡ يَقۡتُرُواْ وَكَانَ بَيۡنَ ذَٰلِكَ قَوَامٗا

Ni na bo batanga (mu byo batunze) badasesagura, cyangwa ngo bagundire. Ahubwo bajya hagati y’ibyo byombi
Surah Al-Furqan, Verse 67


وَٱلَّذِينَ لَا يَدۡعُونَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ وَلَا يَقۡتُلُونَ ٱلنَّفۡسَ ٱلَّتِي حَرَّمَ ٱللَّهُ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَلَا يَزۡنُونَۚ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ يَلۡقَ أَثَامٗا

Ni na bo batabangikanya Allah n’izindi mana, ntibice icyo Allah yaziririje bitanyuze mu kuri, kandi ntibanasambane. Kandi ukora ibyo azahura n’ibihano (bibabaza)
Surah Al-Furqan, Verse 68


يُضَٰعَفۡ لَهُ ٱلۡعَذَابُ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَيَخۡلُدۡ فِيهِۦ مُهَانًا

Azongererwa ibihano ku munsi w’imperuka, kandi azabibamo ubuziraherezo asuzuguritse
Surah Al-Furqan, Verse 69


إِلَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ عَمَلٗا صَٰلِحٗا فَأُوْلَـٰٓئِكَ يُبَدِّلُ ٱللَّهُ سَيِّـَٔاتِهِمۡ حَسَنَٰتٖۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا

Usibye uzicuza akanemera (Allah) ndetse akanakora ibikorwa byiza; abo ibikorwa byabo bibi Allah azabihinduramo ibyiza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Al-Furqan, Verse 70


وَمَن تَابَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَإِنَّهُۥ يَتُوبُ إِلَى ٱللَّهِ مَتَابٗا

Kandi uwicujije akanakora ibyiza, mu by’ukuri aba yicujije kuri Allah ukwicuza nyako
Surah Al-Furqan, Verse 71


وَٱلَّذِينَ لَا يَشۡهَدُونَ ٱلزُّورَ وَإِذَا مَرُّواْ بِٱللَّغۡوِ مَرُّواْ كِرَامٗا

(Abagaragu ba Nyirimpuhwe kandi) ni na bo batajya baba abahamya b’ibinyoma, kandi iyo banyuze ku bidafite akamaro, babinyuraho biyubashye
Surah Al-Furqan, Verse 72


وَٱلَّذِينَ إِذَا ذُكِّرُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ لَمۡ يَخِرُّواْ عَلَيۡهَا صُمّٗا وَعُمۡيَانٗا

Ni na bo kandi igihe bibukijwe amagambo ya Nyagasani wabo, batifata nk’abatumva cyangwa nk’abatabona
Surah Al-Furqan, Verse 73


وَٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَا هَبۡ لَنَا مِنۡ أَزۡوَٰجِنَا وَذُرِّيَّـٰتِنَا قُرَّةَ أَعۡيُنٖ وَٱجۡعَلۡنَا لِلۡمُتَّقِينَ إِمَامًا

Ni na bo kandi bavuga bati “Nyagasani wacu! Duhe kunezezwa n’abagore bacu ndetse n’urubyaro rwacu, kandi utugire kuba abayobozi b’abagandukiramana.”
Surah Al-Furqan, Verse 74


أُوْلَـٰٓئِكَ يُجۡزَوۡنَ ٱلۡغُرۡفَةَ بِمَا صَبَرُواْ وَيُلَقَّوۡنَ فِيهَا تَحِيَّةٗ وَسَلَٰمًا

Abo ni bo bazahembwa imyanya yo hejuru (mu ijuru) kubera ukwihangana kwabo. Bazakirizwamo indamutso n’amagambo by’amahoro
Surah Al-Furqan, Verse 75


خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ حَسُنَتۡ مُسۡتَقَرّٗا وَمُقَامٗا

Bazabamo ubuziraherezo. Ni ho hantu heza ho kuba no gutura
Surah Al-Furqan, Verse 76


قُلۡ مَا يَعۡبَؤُاْ بِكُمۡ رَبِّي لَوۡلَا دُعَآؤُكُمۡۖ فَقَدۡ كَذَّبۡتُمۡ فَسَوۡفَ يَكُونُ لِزَامَۢا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo bitaza kuba ugusaba kwanyu, Nyagasani wanjye ntiyari kubitaho ariko (mwebwe abahakanyi) mwahinyuye (Intumwa ye). Bityo ibihano byanyu bizahoraho.”
Surah Al-Furqan, Verse 77


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 24
>> Surah 26

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai