Surah Ash-Shuara - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
طسٓمٓ
Twaa Siin Miim
Surah Ash-Shuara, Verse 1
تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ
Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an)
Surah Ash-Shuara, Verse 2
لَعَلَّكَ بَٰخِعٞ نَّفۡسَكَ أَلَّا يَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ
Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe)
Surah Ash-Shuara, Verse 3
إِن نَّشَأۡ نُنَزِّلۡ عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ ءَايَةٗ فَظَلَّتۡ أَعۡنَٰقُهُمۡ لَهَا خَٰضِعِينَ
Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora akicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko nta we dushaka guhatira kwemera)
Surah Ash-Shuara, Verse 4
وَمَا يَأۡتِيهِم مِّن ذِكۡرٖ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ مُحۡدَثٍ إِلَّا كَانُواْ عَنۡهُ مُعۡرِضِينَ
Kandi nta rwibutso rushya ruturutse kuri (Allah) Nyirimpuhwe rubageraho ngo babure kurwirengagiza
Surah Ash-Shuara, Verse 5
فَقَدۡ كَذَّبُواْ فَسَيَأۡتِيهِمۡ أَنۢبَـٰٓؤُاْ مَا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Rwose barahakanye; bityo inkuru z’ibyo bakerensaga zizabageraho (bidatinze)
Surah Ash-Shuara, Verse 6
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَمۡ أَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوۡجٖ كَرِيمٍ
Ese ntibitegereza uko isi twayimejejeho buri bwoko bwiza (bw’ibimera)
Surah Ash-Shuara, Verse 7
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 8
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 9
وَإِذۡ نَادَىٰ رَبُّكَ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱئۡتِ ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّـٰلِمِينَ
(Unibuke) ubwo Nyagasani wawe yahamagaraga Musa (akamubwira ati) “Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi”
Surah Ash-Shuara, Verse 10
قَوۡمَ فِرۡعَوۡنَۚ أَلَا يَتَّقُونَ
Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) “Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)?”
Surah Ash-Shuara, Verse 11
قَالَ رَبِّ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ
(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri ndatinya ko bazampinyura
Surah Ash-Shuara, Verse 12
وَيَضِيقُ صَدۡرِي وَلَا يَنطَلِقُ لِسَانِي فَأَرۡسِلۡ إِلَىٰ هَٰرُونَ
Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera intimba n’agahinda), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo nyoherereza Haruna (aze amfashe).”
Surah Ash-Shuara, Verse 13
وَلَهُمۡ عَلَيَّ ذَنۢبٞ فَأَخَافُ أَن يَقۡتُلُونِ
“Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica.”
Surah Ash-Shuara, Verse 14
قَالَ كَلَّاۖ فَٱذۡهَبَا بِـَٔايَٰتِنَآۖ إِنَّا مَعَكُم مُّسۡتَمِعُونَ
(Allah) aravuga ati “Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri tuzaba turi kumwe namwe twumva (ibizavugwa byose).”
Surah Ash-Shuara, Verse 15
فَأۡتِيَا فِرۡعَوۡنَ فَقُولَآ إِنَّا رَسُولُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Mwembi nimujye kwa Farawo mumubwire muti “Mu by’ukuri twe turi intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Ash-Shuara, Verse 16
أَنۡ أَرۡسِلۡ مَعَنَا بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ
(Adutumye) ngo “Rekura bene Isiraheli tubajyane.”
Surah Ash-Shuara, Verse 17
قَالَ أَلَمۡ نُرَبِّكَ فِينَا وَلِيدٗا وَلَبِثۡتَ فِينَا مِنۡ عُمُرِكَ سِنِينَ
(Farawo) aravuga ati “Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe?”
Surah Ash-Shuara, Verse 18
وَفَعَلۡتَ فَعۡلَتَكَ ٱلَّتِي فَعَلۡتَ وَأَنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mu ndashima (ineza twakugiriye)!”
Surah Ash-Shuara, Verse 19
قَالَ فَعَلۡتُهَآ إِذٗا وَأَنَا۠ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ
(Musa) aravuga ati “Nagikoze ubwo nari mu bayobye”
Surah Ash-Shuara, Verse 20
فَفَرَرۡتُ مِنكُمۡ لَمَّا خِفۡتُكُمۡ فَوَهَبَ لِي رَبِّي حُكۡمٗا وَجَعَلَنِي مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
“Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze)
Surah Ash-Shuara, Verse 21
وَتِلۡكَ نِعۡمَةٞ تَمُنُّهَا عَلَيَّ أَنۡ عَبَّدتَّ بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ
Ese ibyo (kundera) ni yo neza uncyurira kandi waragize bene Isiraheli abacakara?”
Surah Ash-Shuara, Verse 22
قَالَ فِرۡعَوۡنُ وَمَا رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Farawo aravuga ati “Ese Nyagasani w’ibiremwa byose ni nde?”
Surah Ash-Shuara, Verse 23
قَالَ رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ
(Musa) aravuga ati “Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari We wabiremye ngaho nimumwemere).”
Surah Ash-Shuara, Verse 24
قَالَ لِمَنۡ حَوۡلَهُۥٓ أَلَا تَسۡتَمِعُونَ
(Farawo) abwira abamukikije ati “Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)?”
Surah Ash-Shuara, Verse 25
قَالَ رَبُّكُمۡ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu!”
Surah Ash-Shuara, Verse 26
قَالَ إِنَّ رَسُولَكُمُ ٱلَّذِيٓ أُرۡسِلَ إِلَيۡكُمۡ لَمَجۡنُونٞ
(Farawo) aravuga ati “Mu by’ukuri, iyi ntumwa yanyu yabatumweho ni umusazi!”
Surah Ash-Shuara, Verse 27
قَالَ رَبُّ ٱلۡمَشۡرِقِ وَٱلۡمَغۡرِبِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡقِلُونَ
(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, (ibyo ni ibyatuma mumwemera) niba mufite ubwenge.”
Surah Ash-Shuara, Verse 28
قَالَ لَئِنِ ٱتَّخَذۡتَ إِلَٰهًا غَيۡرِي لَأَجۡعَلَنَّكَ مِنَ ٱلۡمَسۡجُونِينَ
(Farawo) aravuga ati “Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe.”
Surah Ash-Shuara, Verse 29
قَالَ أَوَلَوۡ جِئۡتُكَ بِشَيۡءٖ مُّبِينٖ
(Musa) aravuga ati “Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)?”
Surah Ash-Shuara, Verse 30
قَالَ فَأۡتِ بِهِۦٓ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ
(Farawo) aravuga ati “Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri.”
Surah Ash-Shuara, Verse 31
فَأَلۡقَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ ثُعۡبَانٞ مُّبِينٞ
Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, maze ihinduka inzoka igaragara
Surah Ash-Shuara, Verse 32
وَنَزَعَ يَدَهُۥ فَإِذَا هِيَ بَيۡضَآءُ لِلنَّـٰظِرِينَ
Anavana ukuboko kwe (mu kwaha), kuza kwererana kugaragarira abareba
Surah Ash-Shuara, Verse 33
قَالَ لِلۡمَلَإِ حَوۡلَهُۥٓ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٌ عَلِيمٞ
(Farawo) abwira ibyegera bye ati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga
Surah Ash-Shuara, Verse 34
يُرِيدُ أَن يُخۡرِجَكُم مِّنۡ أَرۡضِكُم بِسِحۡرِهِۦ فَمَاذَا تَأۡمُرُونَ
Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu akoresheje uburozi bwe. Murabivugaho iki?”
Surah Ash-Shuara, Verse 35
قَالُوٓاْ أَرۡجِهۡ وَأَخَاهُ وَٱبۡعَثۡ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Baravuga bati “Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya abantu mu mijyi
Surah Ash-Shuara, Verse 36
يَأۡتُوكَ بِكُلِّ سَحَّارٍ عَلِيمٖ
Bakuzanire buri murozi wese w’umuhanga.”
Surah Ash-Shuara, Verse 37
فَجُمِعَ ٱلسَّحَرَةُ لِمِيقَٰتِ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ
Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe (byo guhura na Musa)
Surah Ash-Shuara, Verse 38
وَقِيلَ لِلنَّاسِ هَلۡ أَنتُم مُّجۡتَمِعُونَ
Maze abantu barabwirwa bati “Ese muraza mu iteraniro?”
Surah Ash-Shuara, Verse 39
لَعَلَّنَا نَتَّبِعُ ٱلسَّحَرَةَ إِن كَانُواْ هُمُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
“Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze
Surah Ash-Shuara, Verse 40
فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالُواْ لِفِرۡعَوۡنَ أَئِنَّ لَنَا لَأَجۡرًا إِن كُنَّا نَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
Nuko abarozi baje, babwira Farawo bati “Ese hari igihembo tubona nituramuka dutsinze?”
Surah Ash-Shuara, Verse 41
قَالَ نَعَمۡ وَإِنَّكُمۡ إِذٗا لَّمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ
(Farawo) aravuga ati “Yego! Kandi mu by’ukuri muraba mu byegera (byanjye).”
Surah Ash-Shuara, Verse 42
قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلۡقُواْ مَآ أَنتُم مُّلۡقُونَ
Musa arababwira ati “Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)!”
Surah Ash-Shuara, Verse 43
فَأَلۡقَوۡاْ حِبَالَهُمۡ وَعِصِيَّهُمۡ وَقَالُواْ بِعِزَّةِ فِرۡعَوۡنَ إِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati “Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda.”
Surah Ash-Shuara, Verse 44
فَأَلۡقَىٰ مُوسَىٰ عَصَاهُ فَإِذَا هِيَ تَلۡقَفُ مَا يَأۡفِكُونَ
Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba
Surah Ash-Shuara, Verse 45
فَأُلۡقِيَ ٱلسَّحَرَةُ سَٰجِدِينَ
Nuko abarozi bitura hasi bubamye
Surah Ash-Shuara, Verse 46
قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Bavuga bati “Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose,”
Surah Ash-Shuara, Verse 47
رَبِّ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
“Nyagasani wa Musa na Haruna.”
Surah Ash-Shuara, Verse 48
قَالَ ءَامَنتُمۡ لَهُۥ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّهُۥ لَكَبِيرُكُمُ ٱلَّذِي عَلَّمَكُمُ ٱلسِّحۡرَ فَلَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَۚ لَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٖ وَلَأُصَلِّبَنَّكُمۡ أَجۡمَعِينَ
(Farawo) aravuga ati “Mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira. Mu by’ukuri (Musa) ni umukuru wanyu wabigishije uburozi. Rwose muraza kumenya (icyo nza kubakorera)! Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese.”
Surah Ash-Shuara, Verse 49
قَالُواْ لَا ضَيۡرَۖ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا مُنقَلِبُونَ
Baravuga bati “Nta cyo bitwaye! Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”
Surah Ash-Shuara, Verse 50
إِنَّا نَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لَنَا رَبُّنَا خَطَٰيَٰنَآ أَن كُنَّآ أَوَّلَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubaye aba mbere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa)
Surah Ash-Shuara, Verse 51
۞وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَسۡرِ بِعِبَادِيٓ إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ
Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) “Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze).”
Surah Ash-Shuara, Verse 52
فَأَرۡسَلَ فِرۡعَوۡنُ فِي ٱلۡمَدَآئِنِ حَٰشِرِينَ
Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira)
Surah Ash-Shuara, Verse 53
إِنَّ هَـٰٓؤُلَآءِ لَشِرۡذِمَةٞ قَلِيلُونَ
(Farawo arababwira ati) “Mu by’ukuri bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake.”
Surah Ash-Shuara, Verse 54
وَإِنَّهُمۡ لَنَا لَغَآئِظُونَ
“Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabibahereye uburenganzira).”
Surah Ash-Shuara, Verse 55
وَإِنَّا لَجَمِيعٌ حَٰذِرُونَ
“Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana na bo).”
Surah Ash-Shuara, Verse 56
فَأَخۡرَجۡنَٰهُم مِّن جَنَّـٰتٖ وَعُيُونٖ
Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu cye kirimo) ubusitani n’imigezi
Surah Ash-Shuara, Verse 57
وَكُنُوزٖ وَمَقَامٖ كَرِيمٖ
(Tubakura) mu mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye
Surah Ash-Shuara, Verse 58
كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ
Uko (kubasohora mu byabo) ni ko twabizunguje bene Isiraheli
Surah Ash-Shuara, Verse 59
فَأَتۡبَعُوهُم مُّشۡرِقِينَ
Maze (Farawo n’ingabo ze) barabakurikira mu gitondo izuba rirashe (kugira ngo babice)
Surah Ash-Shuara, Verse 60
فَلَمَّا تَرَـٰٓءَا ٱلۡجَمۡعَانِ قَالَ أَصۡحَٰبُ مُوسَىٰٓ إِنَّا لَمُدۡرَكُونَ
Nuko ubwo amatsinda yombi yarebanaga, abantu ba Musa baravuga bati “Mu by’ukuri batugezeho!”
Surah Ash-Shuara, Verse 61
قَالَ كَلَّآۖ إِنَّ مَعِيَ رَبِّي سَيَهۡدِينِ
(Musa) aravuga ati “Si ko bimeze! Mu by’ukuri ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora.”
Surah Ash-Shuara, Verse 62
فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ أَنِ ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡبَحۡرَۖ فَٱنفَلَقَ فَكَانَ كُلُّ فِرۡقٖ كَٱلطَّوۡدِ ٱلۡعَظِيمِ
Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane.”
Surah Ash-Shuara, Verse 63
وَأَزۡلَفۡنَا ثَمَّ ٱلۡأٓخَرِينَ
Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (na bo bakurikira iyo nzira)
Surah Ash-Shuara, Verse 64
وَأَنجَيۡنَا مُوسَىٰ وَمَن مَّعَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ
Nuko turokora Musa n’abari kumwe na we bose
Surah Ash-Shuara, Verse 65
ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha
Surah Ash-Shuara, Verse 66
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 67
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 68
وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ إِبۡرَٰهِيمَ
(Yewe Muhamadi) unabasomere inkuru ya Ibrahimu
Surah Ash-Shuara, Verse 69
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَا تَعۡبُدُونَ
Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ese ibi ni ibiki musenga?”
Surah Ash-Shuara, Verse 70
قَالُواْ نَعۡبُدُ أَصۡنَامٗا فَنَظَلُّ لَهَا عَٰكِفِينَ
Baravuga bati “Tugaragira ibishusho kandi tuzahora tubisenga.”
Surah Ash-Shuara, Verse 71
قَالَ هَلۡ يَسۡمَعُونَكُمۡ إِذۡ تَدۡعُونَ
(Ibrahimu) aravuga ati “Ese iyo mubisabye birabumva?”
Surah Ash-Shuara, Verse 72
أَوۡ يَنفَعُونَكُمۡ أَوۡ يَضُرُّونَ
“Cyangwa hari icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”
Surah Ash-Shuara, Verse 73
قَالُواْ بَلۡ وَجَدۡنَآ ءَابَآءَنَا كَذَٰلِكَ يَفۡعَلُونَ
Baravuga bati “(Oya)! Ahubwo twasanze abakurambere bacu babikora batyo.”
Surah Ash-Shuara, Verse 74
قَالَ أَفَرَءَيۡتُم مَّا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ
(Ibrahimu) aravuga ati “Ese ntimutekereza ku byo musenga?”
Surah Ash-Shuara, Verse 75
أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُمُ ٱلۡأَقۡدَمُونَ
“Mwebwe n’abakurambere banyu bo hambere?”
Surah Ash-Shuara, Verse 76
فَإِنَّهُمۡ عَدُوّٞ لِّيٓ إِلَّا رَبَّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Mu by’ukuri ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Ash-Shuara, Verse 77
ٱلَّذِي خَلَقَنِي فَهُوَ يَهۡدِينِ
“We wandemye akaba ari na We unyobora.”
Surah Ash-Shuara, Verse 78
وَٱلَّذِي هُوَ يُطۡعِمُنِي وَيَسۡقِينِ
“Ni na We umpa icyo kurya n’icyo kunywa.”
Surah Ash-Shuara, Verse 79
وَإِذَا مَرِضۡتُ فَهُوَ يَشۡفِينِ
“N’iyo ndwaye ni We unkiza.”
Surah Ash-Shuara, Verse 80
وَٱلَّذِي يُمِيتُنِي ثُمَّ يُحۡيِينِ
“Ni na We uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka)
Surah Ash-Shuara, Verse 81
وَٱلَّذِيٓ أَطۡمَعُ أَن يَغۡفِرَ لِي خَطِيٓـَٔتِي يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Kandi ni We niringiye ko azambabarira ibyaha byanjye ku munsi w’imperuka
Surah Ash-Shuara, Verse 82
رَبِّ هَبۡ لِي حُكۡمٗا وَأَلۡحِقۡنِي بِٱلصَّـٰلِحِينَ
Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane
Surah Ash-Shuara, Verse 83
وَٱجۡعَل لِّي لِسَانَ صِدۡقٖ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Kandi umpe kuzavugwa neza mu bazaza nyuma
Surah Ash-Shuara, Verse 84
وَٱجۡعَلۡنِي مِن وَرَثَةِ جَنَّةِ ٱلنَّعِيمِ
Unanshyire mu bazazungura Ijuru ryuje inema
Surah Ash-Shuara, Verse 85
وَٱغۡفِرۡ لِأَبِيٓ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلضَّآلِّينَ
Unababarire data kuko mu by’ukuri ari mu bayobye
Surah Ash-Shuara, Verse 86
وَلَا تُخۡزِنِي يَوۡمَ يُبۡعَثُونَ
Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa
Surah Ash-Shuara, Verse 87
يَوۡمَ لَا يَنفَعُ مَالٞ وَلَا بَنُونَ
Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo)
Surah Ash-Shuara, Verse 88
إِلَّا مَنۡ أَتَى ٱللَّهَ بِقَلۡبٖ سَلِيمٖ
Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana)
Surah Ash-Shuara, Verse 89
وَأُزۡلِفَتِ ٱلۡجَنَّةُ لِلۡمُتَّقِينَ
Kandi ijuru rizegerezwa abagandukira Allah
Surah Ash-Shuara, Verse 90
وَبُرِّزَتِ ٱلۡجَحِيمُ لِلۡغَاوِينَ
N’umuriro uzagaragarizwa abayobye (ba nyamujya iyo bijya)
Surah Ash-Shuara, Verse 91
وَقِيلَ لَهُمۡ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡ تَعۡبُدُونَ
Nuko babwirwe bati “Ibyo mwajyaga musenga biri he
Surah Ash-Shuara, Verse 92
مِن دُونِ ٱللَّهِ هَلۡ يَنصُرُونَكُمۡ أَوۡ يَنتَصِرُونَ
“Bitari Allah? Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo?”
Surah Ash-Shuara, Verse 93
فَكُبۡكِبُواْ فِيهَا هُمۡ وَٱلۡغَاوُۥنَ
Maze bo ndetse n’abayobye bajugunywemo (mu muriro) bacuramye
Surah Ash-Shuara, Verse 94
وَجُنُودُ إِبۡلِيسَ أَجۡمَعُونَ
Ndetse n’ingabo za Ibilisi (Shitani) zose
Surah Ash-Shuara, Verse 95
قَالُواْ وَهُمۡ فِيهَا يَخۡتَصِمُونَ
Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati
Surah Ash-Shuara, Verse 96
تَٱللَّهِ إِن كُنَّا لَفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
“Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga).”
Surah Ash-Shuara, Verse 97
إِذۡ نُسَوِّيكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose
Surah Ash-Shuara, Verse 98
وَمَآ أَضَلَّنَآ إِلَّا ٱلۡمُجۡرِمُونَ
Kandi nta bandi batuyobeje batari inkozi z’ibibi
Surah Ash-Shuara, Verse 99
فَمَا لَنَا مِن شَٰفِعِينَ
None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano)
Surah Ash-Shuara, Verse 100
وَلَا صَدِيقٍ حَمِيمٖ
Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe)
Surah Ash-Shuara, Verse 101
فَلَوۡ أَنَّ لَنَا كَرَّةٗ فَنَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Iyaba twagiraga (amahirwe yo) gusubira ku isi maze ngo tube mu bemeramana
Surah Ash-Shuara, Verse 102
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 103
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 104
كَذَّبَتۡ قَوۡمُ نُوحٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu ba Nuhu bahakanye Intumwa
Surah Ash-Shuara, Verse 105
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ نُوحٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati “Ese ntimugandukira Allah?”
Surah Ash-Shuara, Verse 106
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi intumwa yanyu yizewe.”
Surah Ash-Shuara, Verse 107
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 108
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Ash-Shuara, Verse 109
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 110
۞قَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لَكَ وَٱتَّبَعَكَ ٱلۡأَرۡذَلُونَ
Baravuga bati “Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse?”
Surah Ash-Shuara, Verse 111
قَالَ وَمَا عِلۡمِي بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
(Nuhu) aravuga ati “Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)”
Surah Ash-Shuara, Verse 112
إِنۡ حِسَابُهُمۡ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّيۖ لَوۡ تَشۡعُرُونَ
Ibarura ryabo rireba Nyagasani wanjye, iyaba mwari mubizi
Surah Ash-Shuara, Verse 113
وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi njye sinshobora kwirukana abemeramana
Surah Ash-Shuara, Verse 114
إِنۡ أَنَا۠ إِلَّا نَذِيرٞ مُّبِينٞ
Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara
Surah Ash-Shuara, Verse 115
قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰنُوحُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمَرۡجُومِينَ
Baravuga bati “Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mu bazaterwa amabuye (kugeza upfuye).”
Surah Ash-Shuara, Verse 116
قَالَ رَبِّ إِنَّ قَوۡمِي كَذَّبُونِ
(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri abantu banjye barampakanye”
Surah Ash-Shuara, Verse 117
فَٱفۡتَحۡ بَيۡنِي وَبَيۡنَهُمۡ فَتۡحٗا وَنَجِّنِي وَمَن مَّعِيَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
“Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemeramana turi kumwe.”
Surah Ash-Shuara, Verse 118
فَأَنجَيۡنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِي ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ
Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo)
Surah Ash-Shuara, Verse 119
ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا بَعۡدُ ٱلۡبَاقِينَ
Maze nyuma tworeka abasigaye (abahakanye)
Surah Ash-Shuara, Verse 120
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 121
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 122
كَذَّبَتۡ عَادٌ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Aba Adi (na bo) bahinyuye intumwa
Surah Ash-Shuara, Verse 123
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ هُودٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”
Surah Ash-Shuara, Verse 124
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi intumwa yanyu yizewe.”
Surah Ash-Shuara, Verse 125
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 126
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Ash-Shuara, Verse 127
أَتَبۡنُونَ بِكُلِّ رِيعٍ ءَايَةٗ تَعۡبَثُونَ
Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)
Surah Ash-Shuara, Verse 128
وَتَتَّخِذُونَ مَصَانِعَ لَعَلَّكُمۡ تَخۡلُدُونَ
Mukanubaka ingoro z’imitamenwa nk’aho muzazibamo ubuziraherezo
Surah Ash-Shuara, Verse 129
وَإِذَا بَطَشۡتُم بَطَشۡتُمۡ جَبَّارِينَ
N’iyo mugabye igitero (ku wo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 130
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 131
وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِيٓ أَمَدَّكُم بِمَا تَعۡلَمُونَ
Kandi mugandukire uwabahaye inema (zose) muzi
Surah Ash-Shuara, Verse 132
أَمَدَّكُم بِأَنۡعَٰمٖ وَبَنِينَ
Yabahaye amatungo n’urubyaro
Surah Ash-Shuara, Verse 133
وَجَنَّـٰتٖ وَعُيُونٍ
(Anabaha) imirima n’imigezi
Surah Ash-Shuara, Verse 134
إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
(Hudu aravuga ati) “Mu by’ukuri ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye.”
Surah Ash-Shuara, Verse 135
قَالُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡنَآ أَوَعَظۡتَ أَمۡ لَمۡ تَكُن مِّنَ ٱلۡوَٰعِظِينَ
Baravuga bati “Watwigisha utatwigisha byose ni kimwe kuri twe (ntidushobora kukwemera).”
Surah Ash-Shuara, Verse 136
إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا خُلُقُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere (gakondo) y’abo hambere
Surah Ash-Shuara, Verse 137
وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ
Kandi ntituzahanwa (nk’uko ubivuga)
Surah Ash-Shuara, Verse 138
فَكَذَّبُوهُ فَأَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 139
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi
Surah Ash-Shuara, Verse 140
كَذَّبَتۡ ثَمُودُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (na bo) bahinyuye intumwa
Surah Ash-Shuara, Verse 141
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ صَٰلِحٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”
Surah Ash-Shuara, Verse 142
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi intumwa yanyu yizewe.”
Surah Ash-Shuara, Verse 143
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 144
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Ash-Shuara, Verse 145
أَتُتۡرَكُونَ فِي مَا هَٰهُنَآ ءَامِنِينَ
“Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)?”
Surah Ash-Shuara, Verse 146
فِي جَنَّـٰتٖ وَعُيُونٖ
“Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba),”
Surah Ash-Shuara, Verse 147
وَزُرُوعٖ وَنَخۡلٖ طَلۡعُهَا هَضِيمٞ
“No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye?”
Surah Ash-Shuara, Verse 148
وَتَنۡحِتُونَ مِنَ ٱلۡجِبَالِ بُيُوتٗا فَٰرِهِينَ
“Kandi muhanga amazu mu misozi mu buryo bwa gihanga.”
Surah Ash-Shuara, Verse 149
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 150
وَلَا تُطِيعُوٓاْ أَمۡرَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ
“Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi.”
Surah Ash-Shuara, Verse 151
ٱلَّذِينَ يُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا يُصۡلِحُونَ
“Ba bandi bakora ubwononnyi ku isi kandi ntibagire ibyo batunganya.”
Surah Ash-Shuara, Verse 152
قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ
Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe!”
Surah Ash-Shuara, Verse 153
مَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا فَأۡتِ بِـَٔايَةٍ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ
“Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nkatwe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri intumwa) niba koko uri mu banyakuri!”
Surah Ash-Shuara, Verse 154
قَالَ هَٰذِهِۦ نَاقَةٞ لَّهَا شِرۡبٞ وَلَكُمۡ شِرۡبُ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ
(Swalehe) aravuga ati “Dore iyi ngamiya y’ishashi, izajya inywa amazi umunsi umwe namwe munywe ku wundi munsi uzwi.”
Surah Ash-Shuara, Verse 155
وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٖ فَيَأۡخُذَكُمۡ عَذَابُ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
“Kandi muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye.”
Surah Ash-Shuara, Verse 156
فَعَقَرُوهَا فَأَصۡبَحُواْ نَٰدِمِينَ
Ariko barayishe maze basigara bicuza
Surah Ash-Shuara, Verse 157
فَأَخَذَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 158
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 159
كَذَّبَتۡ قَوۡمُ لُوطٍ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye intumwa (zaboherejweho)
Surah Ash-Shuara, Verse 160
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ أَخُوهُمۡ لُوطٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”
Surah Ash-Shuara, Verse 161
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi intumwa yanyu yizewe.”
Surah Ash-Shuara, Verse 162
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 163
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Ash-Shuara, Verse 164
أَتَأۡتُونَ ٱلذُّكۡرَانَ مِنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kuki muhitamo kuryamana n’abantu b’igitsinagabo (nkamwe),”
Surah Ash-Shuara, Verse 165
وَتَذَرُونَ مَا خَلَقَ لَكُمۡ رَبُّكُم مِّنۡ أَزۡوَٰجِكُمۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٌ عَادُونَ
“Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah).”
Surah Ash-Shuara, Verse 166
قَالُواْ لَئِن لَّمۡ تَنتَهِ يَٰلُوطُ لَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُخۡرَجِينَ
Baravuga bati “Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba mu bazirukanwa (mu gihugu cyacu)!”
Surah Ash-Shuara, Verse 167
قَالَ إِنِّي لِعَمَلِكُم مِّنَ ٱلۡقَالِينَ
(Lutwi) aravuga ati “Mu by’ukuri ibyo mukora ndabyanga cyane.”
Surah Ash-Shuara, Verse 168
رَبِّ نَجِّنِي وَأَهۡلِي مِمَّا يَعۡمَلُونَ
(Lutwi aravuga ati) “Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye (uturinde) ibyo bakora.”
Surah Ash-Shuara, Verse 169
فَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ
Nuko tumurokorana n’umuryango we wose
Surah Ash-Shuara, Verse 170
إِلَّا عَجُوزٗا فِي ٱلۡغَٰبِرِينَ
Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse
Surah Ash-Shuara, Verse 171
ثُمَّ دَمَّرۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma turimbura abasigaye bose
Surah Ash-Shuara, Verse 172
وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِم مَّطَرٗاۖ فَسَآءَ مَطَرُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Nuko tubanyagiza imvura (y’amabuye); iba imvura mbi ku baburiwe (ntibumve)
Surah Ash-Shuara, Verse 173
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 174
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 175
كَذَّبَ أَصۡحَٰبُ لۡـَٔيۡكَةِ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Abantu bari batuye Ayikati (na bo) bahinyuye Intumwa
Surah Ash-Shuara, Verse 176
إِذۡ قَالَ لَهُمۡ شُعَيۡبٌ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo Shuwayibu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”
Surah Ash-Shuara, Verse 177
إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
“Mu by’ukuri njye ndi intumwa yanyu yizewe.”
Surah Ash-Shuara, Verse 178
فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ
“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”
Surah Ash-Shuara, Verse 179
وَمَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَىٰ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Ash-Shuara, Verse 180
۞أَوۡفُواْ ٱلۡكَيۡلَ وَلَا تَكُونُواْ مِنَ ٱلۡمُخۡسِرِينَ
“Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo.”
Surah Ash-Shuara, Verse 181
وَزِنُواْ بِٱلۡقِسۡطَاسِ ٱلۡمُسۡتَقِيمِ
“Kandi mujye mupimisha iminzani itunganye.”
Surah Ash-Shuara, Verse 182
وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ
“Ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.”
Surah Ash-Shuara, Verse 183
وَٱتَّقُواْ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ وَٱلۡجِبِلَّةَ ٱلۡأَوَّلِينَ
“Munatinye uwabaremye, mwe n’ababayeho mbere (yanyu).”
Surah Ash-Shuara, Verse 184
قَالُوٓاْ إِنَّمَآ أَنتَ مِنَ ٱلۡمُسَحَّرِينَ
Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe!”
Surah Ash-Shuara, Verse 185
وَمَآ أَنتَ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا وَإِن نَّظُنُّكَ لَمِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ
Wowe nta kindi uri cyo, usibye kuba uri umuntu nkatwe. Kandi tunakeka ko uri umunyabinyoma
Surah Ash-Shuara, Verse 186
فَأَسۡقِطۡ عَلَيۡنَا كِسَفٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ
(Baravuga bati) “Ngaho tugusheho ikirere ibice bice niba koko uri umwe mu banyakuri!”
Surah Ash-Shuara, Verse 187
قَالَ رَبِّيٓ أَعۡلَمُ بِمَا تَعۡمَلُونَ
(Shuwayibu) aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza ibyo mukora.”
Surah Ash-Shuara, Verse 188
فَكَذَّبُوهُ فَأَخَذَهُمۡ عَذَابُ يَوۡمِ ٱلظُّلَّةِۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٍ
Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucucucu. Mu by’ukuri byari ibihano by’umunsi uhambaye
Surah Ash-Shuara, Verse 189
إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗۖ وَمَا كَانَ أَكۡثَرُهُم مُّؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera
Surah Ash-Shuara, Verse 190
وَإِنَّ رَبَّكَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 191
وَإِنَّهُۥ لَتَنزِيلُ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi mu by’ukuri iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose)
Surah Ash-Shuara, Verse 192
نَزَلَ بِهِ ٱلرُّوحُ ٱلۡأَمِينُ
Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli]
Surah Ash-Shuara, Verse 193
عَلَىٰ قَلۡبِكَ لِتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُنذِرِينَ
(Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira
Surah Ash-Shuara, Verse 194
بِلِسَانٍ عَرَبِيّٖ مُّبِينٖ
(Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse
Surah Ash-Shuara, Verse 195
وَإِنَّهُۥ لَفِي زُبُرِ ٱلۡأَوَّلِينَ
Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo byahishuriwe intumwa zo hambere
Surah Ash-Shuara, Verse 196
أَوَلَمۡ يَكُن لَّهُمۡ ءَايَةً أَن يَعۡلَمَهُۥ عُلَمَـٰٓؤُاْ بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ
Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)
Surah Ash-Shuara, Verse 197
وَلَوۡ نَزَّلۡنَٰهُ عَلَىٰ بَعۡضِ ٱلۡأَعۡجَمِينَ
N’iyo (Qur’an) tuza kuyihishurira umwe mu batari Abarabu
Surah Ash-Shuara, Verse 198
فَقَرَأَهُۥ عَلَيۡهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ مُؤۡمِنِينَ
Maze akayibasomera, ntibari kuyemera
Surah Ash-Shuara, Verse 199
كَذَٰلِكَ سَلَكۡنَٰهُ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an)
Surah Ash-Shuara, Verse 200
لَا يُؤۡمِنُونَ بِهِۦ حَتَّىٰ يَرَوُاْ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ
Ntibazigera bayemera kugeza igihe bazabonera ibihano bibabaza
Surah Ash-Shuara, Verse 201
فَيَأۡتِيَهُم بَغۡتَةٗ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ
Bikabageraho bibatunguye, batabizi
Surah Ash-Shuara, Verse 202
فَيَقُولُواْ هَلۡ نَحۡنُ مُنظَرُونَ
Maze bakavuga bati “Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)?”
Surah Ash-Shuara, Verse 203
أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ
Ubu koko ibihano byacu (ni byo) basaba ko byihutishwa
Surah Ash-Shuara, Verse 204
أَفَرَءَيۡتَ إِن مَّتَّعۡنَٰهُمۡ سِنِينَ
Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire
Surah Ash-Shuara, Verse 205
ثُمَّ جَآءَهُم مَّا كَانُواْ يُوعَدُونَ
Hanyuma bakagerwaho n’ibyo basezeranyijwe (ibihano)
Surah Ash-Shuara, Verse 206
مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يُمَتَّعُونَ
Ibyo bahawe ngo babyinezezemo ntibyagira icyo bibamarira
Surah Ash-Shuara, Verse 207
وَمَآ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةٍ إِلَّا لَهَا مُنذِرُونَ
Kandi nta mudugudu n’umwe twarimbuye utaragize ababurizi
Surah Ash-Shuara, Verse 208
ذِكۡرَىٰ وَمَا كُنَّا ظَٰلِمِينَ
(Twohereje) ngo bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije)
Surah Ash-Shuara, Verse 209
وَمَا تَنَزَّلَتۡ بِهِ ٱلشَّيَٰطِينُ
Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an)
Surah Ash-Shuara, Verse 210
وَمَا يَنۢبَغِي لَهُمۡ وَمَا يَسۡتَطِيعُونَ
Nta n’ubwo abikwiye ndetse ntiyanabishobora
Surah Ash-Shuara, Verse 211
إِنَّهُمۡ عَنِ ٱلسَّمۡعِ لَمَعۡزُولُونَ
Mu by’ukuri ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru)
Surah Ash-Shuara, Verse 212
فَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُعَذَّبِينَ
Bityo (uramenye) ntuzabangikanye Allah n’izindi mana, utazavaho ukaba umwe mu bazahanwa
Surah Ash-Shuara, Verse 213
وَأَنذِرۡ عَشِيرَتَكَ ٱلۡأَقۡرَبِينَ
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe
Surah Ash-Shuara, Verse 214
وَٱخۡفِضۡ جَنَاحَكَ لِمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Unicishe bugufi ku bemeramana bakuyobotse
Surah Ash-Shuara, Verse 215
فَإِنۡ عَصَوۡكَ فَقُلۡ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تَعۡمَلُونَ
Ariko nibaramuka bakwigometseho, uzababwire uti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n’ibyo mukora.”
Surah Ash-Shuara, Verse 216
وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱلۡعَزِيزِ ٱلرَّحِيمِ
Kandi ujye uniringira (Allah), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shuara, Verse 217
ٱلَّذِي يَرَىٰكَ حِينَ تَقُومُ
We ukureba igihe ubyutse gukora iswala (mu gicuku)
Surah Ash-Shuara, Verse 218
وَتَقَلُّبَكَ فِي ٱلسَّـٰجِدِينَ
Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abubama
Surah Ash-Shuara, Verse 219
إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah Ash-Shuara, Verse 220
هَلۡ أُنَبِّئُكُمۡ عَلَىٰ مَن تَنَزَّلُ ٱلشَّيَٰطِينُ
Ese (mwa bantu mwe!) mbabwire abo amashitani amanukiraho
Surah Ash-Shuara, Verse 221
تَنَزَّلُ عَلَىٰ كُلِّ أَفَّاكٍ أَثِيمٖ
Amanukira buri munyabinyoma, w’umunyabyaha
Surah Ash-Shuara, Verse 222
يُلۡقُونَ ٱلسَّمۡعَ وَأَكۡثَرُهُمۡ كَٰذِبُونَ
Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma
Surah Ash-Shuara, Verse 223
وَٱلشُّعَرَآءُ يَتَّبِعُهُمُ ٱلۡغَاوُۥنَ
Naho abasizi bakurikirwa n’abayobye
Surah Ash-Shuara, Verse 224
أَلَمۡ تَرَ أَنَّهُمۡ فِي كُلِّ وَادٖ يَهِيمُونَ
Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebya
Surah Ash-Shuara, Verse 225
وَأَنَّهُمۡ يَقُولُونَ مَا لَا يَفۡعَلُونَ
Kandi ko mu by’ukuri bavuga ibyo badakora
Surah Ash-Shuara, Verse 226
إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ وَذَكَرُواْ ٱللَّهَ كَثِيرٗا وَٱنتَصَرُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا ظُلِمُواْۗ وَسَيَعۡلَمُ ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ أَيَّ مُنقَلَبٖ يَنقَلِبُونَ
Usibye gusa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo
Surah Ash-Shuara, Verse 227