UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Aal-e-Imran - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


الٓمٓ

Alif Laam Miim
Surah Aal-e-Imran, Verse 1


ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡحَيُّ ٱلۡقَيُّومُ

Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho, Uwigize (Nyirubuzima bwuzuye) akanabeshaho ibiriho byose
Surah Aal-e-Imran, Verse 2


نَزَّلَ عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ وَأَنزَلَ ٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ

Yaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, gishimangira ibyakibanjirije. Yanahishuye Tawurati na Injili (Ivanjili)
Surah Aal-e-Imran, Verse 3


مِن قَبۡلُ هُدٗى لِّلنَّاسِ وَأَنزَلَ ٱلۡفُرۡقَانَۗ إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدٞۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٍ

Mbere yaho, kugira ngo bibe umuyoboro ku bantu (muri icyo gihe). Yanahishuye ibitandukanya ukuri n’ikinyoma. Mu by’ukuri, abahakanye ibimenyetso bya Allah bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi Allah ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze
Surah Aal-e-Imran, Verse 4


إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَخۡفَىٰ عَلَيۡهِ شَيۡءٞ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فِي ٱلسَّمَآءِ

Mu by’ukuri, Allah ntakimwihisha ku isi no mu kirere
Surah Aal-e-Imran, Verse 5


هُوَ ٱلَّذِي يُصَوِّرُكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡحَامِ كَيۡفَ يَشَآءُۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Ni We ubagenera imiterere uko ashaka mukiri muri nyababyeyi. Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa uretse We. Ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 6


هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ مِنۡهُ ءَايَٰتٞ مُّحۡكَمَٰتٌ هُنَّ أُمُّ ٱلۡكِتَٰبِ وَأُخَرُ مُتَشَٰبِهَٰتٞۖ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِمۡ زَيۡغٞ فَيَتَّبِعُونَ مَا تَشَٰبَهَ مِنۡهُ ٱبۡتِغَآءَ ٱلۡفِتۡنَةِ وَٱبۡتِغَآءَ تَأۡوِيلِهِۦۖ وَمَا يَعۡلَمُ تَأۡوِيلَهُۥٓ إِلَّا ٱللَّهُۗ وَٱلرَّـٰسِخُونَ فِي ٱلۡعِلۡمِ يَقُولُونَ ءَامَنَّا بِهِۦ كُلّٞ مِّنۡ عِندِ رَبِّنَاۗ وَمَا يَذَّكَّرُ إِلَّآ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge
Surah Aal-e-Imran, Verse 7


رَبَّنَا لَا تُزِغۡ قُلُوبَنَا بَعۡدَ إِذۡ هَدَيۡتَنَا وَهَبۡ لَنَا مِن لَّدُنكَ رَحۡمَةًۚ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡوَهَّابُ

Nyagasani wacu! Ntuzatume imitima yacu iyoba nyuma y’uko utuyoboye, kandi unaduhundagazeho impuhwe ziguturutseho. Mu by’ukuri ni Wowe Mugaba uhebuje
Surah Aal-e-Imran, Verse 8


رَبَّنَآ إِنَّكَ جَامِعُ ٱلنَّاسِ لِيَوۡمٖ لَّا رَيۡبَ فِيهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُخۡلِفُ ٱلۡمِيعَادَ

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni Wowe uzakoranya abantu ku munsi udashidikanywaho. Mu by’ukuri, Allah ntiyica isezerano rye
Surah Aal-e-Imran, Verse 9


إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۖ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمۡ وَقُودُ ٱلنَّارِ

Mu by’ukuri, abahakanye nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira imbere ya Allah; kandi abo ni bo bazaba ibicanwa by’umuriro
Surah Aal-e-Imran, Verse 10


كَدَأۡبِ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُ بِذُنُوبِهِمۡۗ وَٱللَّهُ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ

(Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni Nyiribihano bikaze
Surah Aal-e-Imran, Verse 11


قُل لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ سَتُغۡلَبُونَ وَتُحۡشَرُونَ إِلَىٰ جَهَنَّمَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ

Bwira abahakanye uti “Muzatsindwa maze mukoranyirizwe mu muriro, kandi ni na ho buruhukiro bubi.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 12


قَدۡ كَانَ لَكُمۡ ءَايَةٞ فِي فِئَتَيۡنِ ٱلۡتَقَتَاۖ فِئَةٞ تُقَٰتِلُ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَأُخۡرَىٰ كَافِرَةٞ يَرَوۡنَهُم مِّثۡلَيۡهِمۡ رَأۡيَ ٱلۡعَيۡنِۚ وَٱللَّهُ يُؤَيِّدُ بِنَصۡرِهِۦ مَن يَشَآءُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَعِبۡرَةٗ لِّأُوْلِي ٱلۡأَبۡصَٰرِ

Mu by’ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga ku maso (abemeramana) babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza
Surah Aal-e-Imran, Verse 13


زُيِّنَ لِلنَّاسِ حُبُّ ٱلشَّهَوَٰتِ مِنَ ٱلنِّسَآءِ وَٱلۡبَنِينَ وَٱلۡقَنَٰطِيرِ ٱلۡمُقَنطَرَةِ مِنَ ٱلذَّهَبِ وَٱلۡفِضَّةِ وَٱلۡخَيۡلِ ٱلۡمُسَوَّمَةِ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ وَٱلۡحَرۡثِۗ ذَٰلِكَ مَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَٱللَّهُ عِندَهُۥ حُسۡنُ ٱلۡمَـَٔابِ

Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi ya zahabu na feza, amafarasi y’agaciro, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; ariko kwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza
Surah Aal-e-Imran, Verse 14


۞قُلۡ أَؤُنَبِّئُكُم بِخَيۡرٖ مِّن ذَٰلِكُمۡۖ لِلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ عِندَ رَبِّهِمۡ جَنَّـٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَأَزۡوَٰجٞ مُّطَهَّرَةٞ وَرِضۡوَٰنٞ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ

Vuga uti “Ese mbabwire ibiruta ibyo? Ba bandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abafasha basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 15


ٱلَّذِينَ يَقُولُونَ رَبَّنَآ إِنَّنَآ ءَامَنَّا فَٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَقِنَا عَذَابَ ٱلنَّارِ

Ba bandi bavuga bati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twe twaremeye, ku bw’ibyo, tubabarire ibyaha byacu unaturinde ibihano by’umuriro.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 16


ٱلصَّـٰبِرِينَ وَٱلصَّـٰدِقِينَ وَٱلۡقَٰنِتِينَ وَٱلۡمُنفِقِينَ وَٱلۡمُسۡتَغۡفِرِينَ بِٱلۡأَسۡحَارِ

(Abo ni) abihangana, abanyakuri, abibombarika, abatanga (mu nzira ya Allah) n’abasaba imbabazi z’ibyaha mbere y’uko umuseke utambika
Surah Aal-e-Imran, Verse 17


شَهِدَ ٱللَّهُ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ وَٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ وَأُوْلُواْ ٱلۡعِلۡمِ قَآئِمَۢا بِٱلۡقِسۡطِۚ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; We ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 18


إِنَّ ٱلدِّينَ عِندَ ٱللَّهِ ٱلۡإِسۡلَٰمُۗ وَمَا ٱخۡتَلَفَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُ بَغۡيَۢا بَيۡنَهُمۡۗ وَمَن يَكۡفُرۡ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَإِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ

Mu by’ukuri idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Isilamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura
Surah Aal-e-Imran, Verse 19


فَإِنۡ حَآجُّوكَ فَقُلۡ أَسۡلَمۡتُ وَجۡهِيَ لِلَّهِ وَمَنِ ٱتَّبَعَنِۗ وَقُل لِّلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡأُمِّيِّـۧنَ ءَأَسۡلَمۡتُمۡۚ فَإِنۡ أَسۡلَمُواْ فَقَدِ ٱهۡتَدَواْۖ وَّإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّمَا عَلَيۡكَ ٱلۡبَلَٰغُۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ

Nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti “Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye) n’abankurikiye.” Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti “Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?” Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje
Surah Aal-e-Imran, Verse 20


إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَيَقۡتُلُونَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ بِغَيۡرِ حَقّٖ وَيَقۡتُلُونَ ٱلَّذِينَ يَأۡمُرُونَ بِٱلۡقِسۡطِ مِنَ ٱلنَّاسِ فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ

Mu by’ukuri, abahakana ibimenyetso bya Allah, bakica abahanuzi nta shingiro bafite, bakanica ababwiriza ubutabera mu bantu, bahe inkuru y’uko bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah Aal-e-Imran, Verse 21


أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمَا لَهُم مِّن نَّـٰصِرِينَ

Abo ni ba bandi ibikorwa byabo byabaye imfabusa ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara
Surah Aal-e-Imran, Verse 22


أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ نَصِيبٗا مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ يُدۡعَوۡنَ إِلَىٰ كِتَٰبِ ٱللَّهِ لِيَحۡكُمَ بَيۡنَهُمۡ ثُمَّ يَتَوَلَّىٰ فَرِيقٞ مِّنۡهُمۡ وَهُم مُّعۡرِضُونَ

Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye ba bandi bahawe ingabire (yo gusobanukirwa) Igitabo, bahamagarirwa kugana Igitabo cya Allah kugira ngo kibakiranure, maze bamwe muri bo bagatera umugongo bakanirengangiza
Surah Aal-e-Imran, Verse 23


ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَالُواْ لَن تَمَسَّنَا ٱلنَّارُ إِلَّآ أَيَّامٗا مَّعۡدُودَٰتٖۖ وَغَرَّهُمۡ فِي دِينِهِم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ

Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati “Umuriro ntuzatugeraho uretse iminsi mbarwa.” Kandi boshywa n’ibyo bihimbiraga mu idini ryabo (ko bazababarirwa cyangwa bakaba mu muriro iminsi mike)
Surah Aal-e-Imran, Verse 24


فَكَيۡفَ إِذَا جَمَعۡنَٰهُمۡ لِيَوۡمٖ لَّا رَيۡبَ فِيهِ وَوُفِّيَتۡ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ

Bizamera bite nitubakusanyiriza hamwe ku munsi udashidikanywaho, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze? Kandi ntabwo bazahuguzwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 25


قُلِ ٱللَّهُمَّ مَٰلِكَ ٱلۡمُلۡكِ تُؤۡتِي ٱلۡمُلۡكَ مَن تَشَآءُ وَتَنزِعُ ٱلۡمُلۡكَ مِمَّن تَشَآءُ وَتُعِزُّ مَن تَشَآءُ وَتُذِلُّ مَن تَشَآءُۖ بِيَدِكَ ٱلۡخَيۡرُۖ إِنَّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Vuga uti “Nyagasani Mwami (Nyirubwami)! Ugabira ubwami uwo ushaka ukanyaga ubwami uwo ushaka. Wubahisha uwo ushaka ugasuzuguza uwo ushaka. Ibyiza biri mu kuboko kwawe. Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 26


تُولِجُ ٱلَّيۡلَ فِي ٱلنَّهَارِ وَتُولِجُ ٱلنَّهَارَ فِي ٱلَّيۡلِۖ وَتُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَتُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّۖ وَتَرۡزُقُ مَن تَشَآءُ بِغَيۡرِ حِسَابٖ

“Winjiza ijoro mu manywa, ukaninjiza amanywa mu ijoro. Ukura ikizima mu cyapfuye unakura icyapfuye mu kizima, kandi ugaha amafunguro uwo ushaka nta kugera.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 27


لَّا يَتَّخِذِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلۡكَٰفِرِينَ أَوۡلِيَآءَ مِن دُونِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۖ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ فَلَيۡسَ مِنَ ٱللَّهِ فِي شَيۡءٍ إِلَّآ أَن تَتَّقُواْ مِنۡهُمۡ تُقَىٰةٗۗ وَيُحَذِّرُكُمُ ٱللَّهُ نَفۡسَهُۥۗ وَإِلَى ٱللَّهِ ٱلۡمَصِيرُ

Abemeramana ntibakagire abahakanyi inshuti ngo babarutishe abemera. Uzakora ibyo azaba yitandukanyije na Allah, keretse hari inabi mutinya ko yabaturukaho (icyo gihe ntimuzabereke urwango. Nimunavuga urukundo bizabe ari ku munwa bitari ku mutima). Allah arababurira kumutinya, kandi kwa Allah ni ho (byose) bizasubira
Surah Aal-e-Imran, Verse 28


قُلۡ إِن تُخۡفُواْ مَا فِي صُدُورِكُمۡ أَوۡ تُبۡدُوهُ يَعۡلَمۡهُ ٱللَّهُۗ وَيَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwahisha ibiri mu bituza byanyu cyangwa mukabigaragaza, Allah arabimenya, akanamenya ibiri mu birere no mu isi.” Kandi Allah ni Ushobora byose
Surah Aal-e-Imran, Verse 29


يَوۡمَ تَجِدُ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا عَمِلَتۡ مِنۡ خَيۡرٖ مُّحۡضَرٗا وَمَا عَمِلَتۡ مِن سُوٓءٖ تَوَدُّ لَوۡ أَنَّ بَيۡنَهَا وَبَيۡنَهُۥٓ أَمَدَۢا بَعِيدٗاۗ وَيُحَذِّرُكُمُ ٱللَّهُ نَفۡسَهُۥۗ وَٱللَّهُ رَءُوفُۢ بِٱلۡعِبَادِ

Umunsi buri muntu azasanga ibyiza yakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be
Surah Aal-e-Imran, Verse 30


قُلۡ إِن كُنتُمۡ تُحِبُّونَ ٱللَّهَ فَٱتَّبِعُونِي يُحۡبِبۡكُمُ ٱللَّهُ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mukunda Allah ngaho nimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 31


قُلۡ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَۖ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi).” Ariko nibatera umugongo (ntibabyemere), (bamenye ko) mu by’ukuri Allah adakunda abahakanyi
Surah Aal-e-Imran, Verse 32


۞إِنَّ ٱللَّهَ ٱصۡطَفَىٰٓ ءَادَمَ وَنُوحٗا وَءَالَ إِبۡرَٰهِيمَ وَءَالَ عِمۡرَٰنَ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ

Mu by’ukuri, Allah yatoranyije Adamu, Nuhu (Nowa), umuryango wa Aburahamu n’umuryango wa Imurani, abarutisha ibiremwa (byose byo mu gihe cyabo)
Surah Aal-e-Imran, Verse 33


ذُرِّيَّةَۢ بَعۡضُهَا مِنۢ بَعۡضٖۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ

(Izo ntumwa) ni urubyaro rukomoka ku rundi, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah Aal-e-Imran, Verse 34


إِذۡ قَالَتِ ٱمۡرَأَتُ عِمۡرَٰنَ رَبِّ إِنِّي نَذَرۡتُ لَكَ مَا فِي بَطۡنِي مُحَرَّرٗا فَتَقَبَّلۡ مِنِّيٓۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ

Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo umugore wa Imurani yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri nshyizeho umugambi wo kukwegurira uwo ntwite (ngo azabe umukozi w’ingoro yawe y’i Yeruzalemu), bityo binyakirire. Mu by’ukuri, ni Wowe Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 35


فَلَمَّا وَضَعَتۡهَا قَالَتۡ رَبِّ إِنِّي وَضَعۡتُهَآ أُنثَىٰ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا وَضَعَتۡ وَلَيۡسَ ٱلذَّكَرُ كَٱلۡأُنثَىٰۖ وَإِنِّي سَمَّيۡتُهَا مَرۡيَمَ وَإِنِّيٓ أُعِيذُهَا بِكَ وَذُرِّيَّتَهَا مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ ٱلرَّجِيمِ

Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa” -nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse- “kandi umuhungu si nk’umukobwa, kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwose ndamukuragije n’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitani wavumwe.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 36


فَتَقَبَّلَهَا رَبُّهَا بِقَبُولٍ حَسَنٖ وَأَنۢبَتَهَا نَبَاتًا حَسَنٗا وَكَفَّلَهَا زَكَرِيَّاۖ كُلَّمَا دَخَلَ عَلَيۡهَا زَكَرِيَّا ٱلۡمِحۡرَابَ وَجَدَ عِندَهَا رِزۡقٗاۖ قَالَ يَٰمَرۡيَمُ أَنَّىٰ لَكِ هَٰذَاۖ قَالَتۡ هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ إِنَّ ٱللَّهَ يَرۡزُقُ مَن يَشَآءُ بِغَيۡرِ حِسَابٍ

Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuza mu burere bwiza kandi agena ko arerwa na Zakariya. Buri uko Zakariya yinjiraga aho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, maze akamubaza ati “Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he?” Akavuga ati “Ibi bituruka kwa Allah.” Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera
Surah Aal-e-Imran, Verse 37


هُنَالِكَ دَعَا زَكَرِيَّا رَبَّهُۥۖ قَالَ رَبِّ هَبۡ لِي مِن لَّدُنكَ ذُرِّيَّةٗ طَيِّبَةًۖ إِنَّكَ سَمِيعُ ٱلدُّعَآءِ

Aho ni ho Zakariya yasabye Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Mpa urubyaro rwiza ruguturutseho. Mu by’ukuri, uri Uwumva ubusabe bihebuje.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 38


فَنَادَتۡهُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ وَهُوَ قَآئِمٞ يُصَلِّي فِي ٱلۡمِحۡرَابِ أَنَّ ٱللَّهَ يُبَشِّرُكَ بِيَحۡيَىٰ مُصَدِّقَۢا بِكَلِمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَسَيِّدٗا وَحَصُورٗا وَنَبِيّٗا مِّنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ

Ubwo (Zakariya) yari ahagaze asali mu cyumba cy’iswala, abamalayika baramuhamagaye baramubwira bati “Allah aguhaye inkuru nziza yo kuzabyara umwana w’umuhungu (uzitwa) Yahaya, uzahamya ijambo riturutse kwa Allah (iremwa rya Yesu), akazaba umunyacyubahiro, utazashaka umugore ndetse akazaba umuhanuzi n’umwe mu ntungane.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 39


قَالَ رَبِّ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي غُلَٰمٞ وَقَدۡ بَلَغَنِيَ ٱلۡكِبَرُ وَٱمۡرَأَتِي عَاقِرٞۖ قَالَ كَذَٰلِكَ ٱللَّهُ يَفۡعَلُ مَا يَشَآءُ

(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umuhungu kandi ngeze mu zabukuru n’umugore wanjye akaba ari urubereri?” Aravuga ati “Ni ko bimeze; Allah akora ibyo ashaka.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 40


قَالَ رَبِّ ٱجۡعَل لِّيٓ ءَايَةٗۖ قَالَ ءَايَتُكَ أَلَّا تُكَلِّمَ ٱلنَّاسَ ثَلَٰثَةَ أَيَّامٍ إِلَّا رَمۡزٗاۗ وَٱذۡكُر رَّبَّكَ كَثِيرٗا وَسَبِّحۡ بِٱلۡعَشِيِّ وَٱلۡإِبۡكَٰرِ

(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso.” (Allah) aravuga ati “Ikimenyetso cyawe ni uko utazavugisha abantu iminsi itatu, usibye guca amarenga. Kandi wibuke (usingize) Nyagasani wawe kenshi, unamusingiza nimunsi no mu museso.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 41


وَإِذۡ قَالَتِ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ يَٰمَرۡيَمُ إِنَّ ٱللَّهَ ٱصۡطَفَىٰكِ وَطَهَّرَكِ وَٱصۡطَفَىٰكِ عَلَىٰ نِسَآءِ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Unibuke ubwo abamalayika bavugaga bati “Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah yaragutoranyije (ngo umugandukire), arakweza, anakurutisha abagore bo mu isi (mu gihe cyawe).”
Surah Aal-e-Imran, Verse 42


يَٰمَرۡيَمُ ٱقۡنُتِي لِرَبِّكِ وَٱسۡجُدِي وَٱرۡكَعِي مَعَ ٱلرَّـٰكِعِينَ

Yewe Mariyamu! Ibombarike kuri Nyagasani wawe, wubame ndetse ununame (usenga Allah) hamwe n’abunama
Surah Aal-e-Imran, Verse 43


ذَٰلِكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡغَيۡبِ نُوحِيهِ إِلَيۡكَۚ وَمَا كُنتَ لَدَيۡهِمۡ إِذۡ يُلۡقُونَ أَقۡلَٰمَهُمۡ أَيُّهُمۡ يَكۡفُلُ مَرۡيَمَ وَمَا كُنتَ لَدَيۡهِمۡ إِذۡ يَخۡتَصِمُونَ

Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo wari hamwe na bo ubwo banagaga amakaramu yabo (batombora) kugira ngo muri bo haboneke uzarera Mariyamu; ndetse nta n’ubwo wari kumwe na bo ubwo bajyaga impaka
Surah Aal-e-Imran, Verse 44


إِذۡ قَالَتِ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ يَٰمَرۡيَمُ إِنَّ ٱللَّهَ يُبَشِّرُكِ بِكَلِمَةٖ مِّنۡهُ ٱسۡمُهُ ٱلۡمَسِيحُ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ وَجِيهٗا فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ

Ibuka ubwo Malayika yavugaga ati “Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah aguhaye inkuru nziza y’ijambo rimuturutseho (ry’uko uzabyara umwana w’umuhungu). Izina rye ni Masihi Issa (Yesu) mwene Mariyamu. Azaba umunyacyubahiro ku isi no ku mperuka, kandi azaba mu bari hafi ya Allah.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 45


وَيُكَلِّمُ ٱلنَّاسَ فِي ٱلۡمَهۡدِ وَكَهۡلٗا وَمِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ

Azavugisha abantu mu buhinja no mu bukwerere, kandi azaba umwe mu ntungane
Surah Aal-e-Imran, Verse 46


قَالَتۡ رَبِّ أَنَّىٰ يَكُونُ لِي وَلَدٞ وَلَمۡ يَمۡسَسۡنِي بَشَرٞۖ قَالَ كَذَٰلِكِ ٱللَّهُ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ إِذَا قَضَىٰٓ أَمۡرٗا فَإِنَّمَا يَقُولُ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana kandi nta mugabo wigeze ankoraho?” Aravuga ati “Uko ni ko bimeze, Allah arema icyo ashaka. Iyo aciye iteka ry’ikintu, mu by’ukuri, arakibwira ati “Ba! Ubwo kikaba.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 47


وَيُعَلِّمُهُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَٱلتَّوۡرَىٰةَ وَٱلۡإِنجِيلَ

Kandi (Allah) azamwigisha igitabo, ubushishozi, Tawurati na Injili (Ivanjili)
Surah Aal-e-Imran, Verse 48


وَرَسُولًا إِلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ أَنِّي قَدۡ جِئۡتُكُم بِـَٔايَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ أَنِّيٓ أَخۡلُقُ لَكُم مِّنَ ٱلطِّينِ كَهَيۡـَٔةِ ٱلطَّيۡرِ فَأَنفُخُ فِيهِ فَيَكُونُ طَيۡرَۢا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۖ وَأُبۡرِئُ ٱلۡأَكۡمَهَ وَٱلۡأَبۡرَصَ وَأُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۖ وَأُنَبِّئُكُم بِمَا تَأۡكُلُونَ وَمَا تَدَّخِرُونَ فِي بُيُوتِكُمۡۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ

Azanaba Intumwa kuri bene Isiraheli (ababwire) ati “Mu by’ukuri, njye mbazaniye igitangaza giturutse kwa Nyagasani wanyu; ndababumbira mu ibumba ikimeze nk’inyoni, ngihuhemo maze gihinduke inyoni ku bushobozi bwa Allah. Ndakiza uwavukanye ubumuga bwo kutabona, umubembe, nzure abapfuye mbishobojwe na Allah, ndetse mbabwire ibyo mwariye n’ibyo muhunitse mu ngo zanyu.” Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera
Surah Aal-e-Imran, Verse 49


وَمُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيَّ مِنَ ٱلتَّوۡرَىٰةِ وَلِأُحِلَّ لَكُم بَعۡضَ ٱلَّذِي حُرِّمَ عَلَيۡكُمۡۚ وَجِئۡتُكُم بِـَٔايَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُونِ

“Kandi naje nshimangira ibyambanjirije biri muri Tawurati, no kugira ngo mbazirurire bimwe mu byo mwari mwaraziririjwe. Ndetse mbazaniye ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, nimugandukire Allah munanyumvire.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 50


إِنَّ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُوهُۚ هَٰذَا صِرَٰطٞ مُّسۡتَقِيمٞ

“Mu by’ukuri, Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; ku bw’ibyo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 51


۞فَلَمَّآ أَحَسَّ عِيسَىٰ مِنۡهُمُ ٱلۡكُفۡرَ قَالَ مَنۡ أَنصَارِيٓ إِلَى ٱللَّهِۖ قَالَ ٱلۡحَوَارِيُّونَ نَحۡنُ أَنصَارُ ٱللَّهِ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَٱشۡهَدۡ بِأَنَّا مُسۡلِمُونَ

Nuko Issa (Yesu) amaze kubatahuraho ubuhakanyi, aravuga ati “Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah?” Inkoramutima (abigishwa be) baravuga bati “Twe turi abashyigikira (inzira ya) Allah, twemeye Allah kandi unatubere umuhamya ko turi Abayisilamu (abicisha bugufi).”
Surah Aal-e-Imran, Verse 52


رَبَّنَآ ءَامَنَّا بِمَآ أَنزَلۡتَ وَٱتَّبَعۡنَا ٱلرَّسُولَ فَٱكۡتُبۡنَا مَعَ ٱلشَّـٰهِدِينَ

Nyagasani wacu! Twemeye ibyo wahishuye tunakurikira Intumwa (zawe); bityo twandike mu bahamya (b’ukuri)
Surah Aal-e-Imran, Verse 53


وَمَكَرُواْ وَمَكَرَ ٱللَّهُۖ وَٱللَّهُ خَيۡرُ ٱلۡمَٰكِرِينَ

Banacuze imigambi mibisha (ubwo abahakanyi bashakaga kwica Issa), Allah na we acura imigambi (yo kuburizamo iyabo). Kandi Allah ni We uhebuje mu kuburizamo imigambi y’abantu babi
Surah Aal-e-Imran, Verse 54


إِذۡ قَالَ ٱللَّهُ يَٰعِيسَىٰٓ إِنِّي مُتَوَفِّيكَ وَرَافِعُكَ إِلَيَّ وَمُطَهِّرُكَ مِنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَجَاعِلُ ٱلَّذِينَ ٱتَّبَعُوكَ فَوۡقَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ ثُمَّ إِلَيَّ مَرۡجِعُكُمۡ فَأَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡ فِيمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ

Ibuka ubwo Allah yavugaga ati “Yewe Issa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ngiye gushyira iherezo ku gihe cyawe (cyo kuba ku isi, ngusinzirize) maze nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanyi, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye maze mbakiranure mu byo mutavugagaho rumwe.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 55


فَأَمَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَأُعَذِّبُهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدٗا فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَمَا لَهُم مِّن نَّـٰصِرِينَ

Ba bandi bahakanye nzabahanisha ibihano bikaze ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara
Surah Aal-e-Imran, Verse 56


وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ فَيُوَفِّيهِمۡ أُجُورَهُمۡۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, (Allah) azabagororera ingororano zabo zuzuye, kandi Allah ntakunda abanyamahugu
Surah Aal-e-Imran, Verse 57


ذَٰلِكَ نَتۡلُوهُ عَلَيۡكَ مِنَ ٱلۡأٓيَٰتِ وَٱلذِّكۡرِ ٱلۡحَكِيمِ

Ibi tugusomera ni ibimenyetso n’urwibutso byuje ubushishozi
Surah Aal-e-Imran, Verse 58


إِنَّ مَثَلَ عِيسَىٰ عِندَ ٱللَّهِ كَمَثَلِ ءَادَمَۖ خَلَقَهُۥ مِن تُرَابٖ ثُمَّ قَالَ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ

Mu by’ukuri, urugero rwa Issa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwa Adamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati “Ba”, nuko abaho
Surah Aal-e-Imran, Verse 59


ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ

(Uku) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, bityo ntukabe mu bashidikanya
Surah Aal-e-Imran, Verse 60


فَمَنۡ حَآجَّكَ فِيهِ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ فَقُلۡ تَعَالَوۡاْ نَدۡعُ أَبۡنَآءَنَا وَأَبۡنَآءَكُمۡ وَنِسَآءَنَا وَنِسَآءَكُمۡ وَأَنفُسَنَا وَأَنفُسَكُمۡ ثُمَّ نَبۡتَهِلۡ فَنَجۡعَل لَّعۡنَتَ ٱللَّهِ عَلَى ٱلۡكَٰذِبِينَ

Bityo, abazakugisha impaka kubirebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti “Nimuze duhamagare abana bacu n’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, natwe ubwacu namwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 61


إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡقَصَصُ ٱلۡحَقُّۚ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّا ٱللَّهُۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi nta we ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandi mu by’ukuri, Allah ni We Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 62


فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِٱلۡمُفۡسِدِينَ

Kandi nibanatera umugongo (bakanga kwemera ibi bimenyetso), mu by’ukuri Allah azi neza abangizi
Surah Aal-e-Imran, Verse 63


قُلۡ يَـٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ تَعَالَوۡاْ إِلَىٰ كَلِمَةٖ سَوَآءِۭ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمۡ أَلَّا نَعۡبُدَ إِلَّا ٱللَّهَ وَلَا نُشۡرِكَ بِهِۦ شَيۡـٔٗا وَلَا يَتَّخِذَ بَعۡضُنَا بَعۡضًا أَرۡبَابٗا مِّن دُونِ ٱللَّهِۚ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُولُواْ ٱشۡهَدُواْ بِأَنَّا مُسۡلِمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe abahawe igitabo! Nimuze (duhurize) ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ry’uko tutagomba kugira uwo tugaragira utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah.” Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti “Nimuhamye ko twe turi abicisha bugufi (Abayisilamu).”
Surah Aal-e-Imran, Verse 64


يَـٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تُحَآجُّونَ فِيٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَمَآ أُنزِلَتِ ٱلتَّوۡرَىٰةُ وَٱلۡإِنجِيلُ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِهِۦٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati na Injili (Ivanjili) byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza
Surah Aal-e-Imran, Verse 65


هَـٰٓأَنتُمۡ هَـٰٓؤُلَآءِ حَٰجَجۡتُمۡ فِيمَا لَكُم بِهِۦ عِلۡمٞ فَلِمَ تُحَآجُّونَ فِيمَا لَيۡسَ لَكُم بِهِۦ عِلۡمٞۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ

Dore mwagiye impaka ku byo mufitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Muhamadi)! None se kuki mujya impaka z’ibyo mudafitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Aburahamu)? Allah ni We ubizi naho mwe nta byo muzi
Surah Aal-e-Imran, Verse 66


مَا كَانَ إِبۡرَٰهِيمُ يَهُودِيّٗا وَلَا نَصۡرَانِيّٗا وَلَٰكِن كَانَ حَنِيفٗا مُّسۡلِمٗا وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Aburahamu ntiyari Umuyahudi cyangwa Umunaswara, ahubwo yasengaga Imana imwe rukumbi akanicisha bugufi ku mategeko yayo (Umuyisilamu); kandi ntabwo yari mu babangikanyamana
Surah Aal-e-Imran, Verse 67


إِنَّ أَوۡلَى ٱلنَّاسِ بِإِبۡرَٰهِيمَ لَلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُ وَهَٰذَا ٱلنَّبِيُّ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۗ وَٱللَّهُ وَلِيُّ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Mu by’ukuri abegereye cyane (abafitanye isano na) Aburahamu ni abamukurikiye n’uyu muhanuzi (Muhamadi) hamwe n'abemeye. Kandi Allah ni umukunzi w’abemera
Surah Aal-e-Imran, Verse 68


وَدَّت طَّآئِفَةٞ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ لَوۡ يُضِلُّونَكُمۡ وَمَا يُضِلُّونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡ وَمَا يَشۡعُرُونَ

Bamwe mu bahawe igitabo bifuza kubayobya. Nyamara ntawe bayobya uretse bo ubwabo, ariko ntibabyiyumvisha
Surah Aal-e-Imran, Verse 69


يَـٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَأَنتُمۡ تَشۡهَدُونَ

Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana amagambo ya Allah kandi mwe mubihamya (ko ari ukuri)
Surah Aal-e-Imran, Verse 70


يَـٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَلۡبِسُونَ ٱلۡحَقَّ بِٱلۡبَٰطِلِ وَتَكۡتُمُونَ ٱلۡحَقَّ وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

Yemwe abahawe igitabo! Kuki muvanga ukuri n’ikinyoma, mukanahisha ukuri kandi mukuzi
Surah Aal-e-Imran, Verse 71


وَقَالَت طَّآئِفَةٞ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ ءَامِنُواْ بِٱلَّذِيٓ أُنزِلَ عَلَى ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَجۡهَ ٱلنَّهَارِ وَٱكۡفُرُوٓاْ ءَاخِرَهُۥ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ

Kandi bamwe mu bahawe igitabo baravuze bati “Mu gitondo, mujye mwemera ibyahishuriwe abemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), maze nibwira mubihakane, kugira ngo bagaruke (bareke idini ryabo).”
Surah Aal-e-Imran, Verse 72


وَلَا تُؤۡمِنُوٓاْ إِلَّا لِمَن تَبِعَ دِينَكُمۡ قُلۡ إِنَّ ٱلۡهُدَىٰ هُدَى ٱللَّهِ أَن يُؤۡتَىٰٓ أَحَدٞ مِّثۡلَ مَآ أُوتِيتُمۡ أَوۡ يُحَآجُّوكُمۡ عِندَ رَبِّكُمۡۗ قُلۡ إِنَّ ٱلۡفَضۡلَ بِيَدِ ٱللَّهِ يُؤۡتِيهِ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ وَٰسِعٌ عَلِيمٞ

Kandi ntimuzagire uwo mwizera uretse ukurikira idini ryanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, umuyoboro nyawo ni umuyoboro wa Allah.” (Baranavuze bati) kandi ntimuzemere ko hari n’umwe wahabwa nk’ibyo mwahawe (ubumenyi), kugira ngo (abemeye ubutumwa bwa Muhamadi) batazabikoresha bababuranya imbere ya Nyagasani wanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, ingabire zose ziri mu kuboko kwa Allah, azigabira uwo ashaka. Kandi Allah ni Nyir’ingabire zagutse, Umumenyi uhebuje.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 73


يَخۡتَصُّ بِرَحۡمَتِهِۦ مَن يَشَآءُۗ وَٱللَّهُ ذُو ٱلۡفَضۡلِ ٱلۡعَظِيمِ

(Allah) aharira impuhwe ze (ubutumwa) uwo ashaka, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 74


۞وَمِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ مَنۡ إِن تَأۡمَنۡهُ بِقِنطَارٖ يُؤَدِّهِۦٓ إِلَيۡكَ وَمِنۡهُم مَّنۡ إِن تَأۡمَنۡهُ بِدِينَارٖ لَّا يُؤَدِّهِۦٓ إِلَيۡكَ إِلَّا مَا دُمۡتَ عَلَيۡهِ قَآئِمٗاۗ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَالُواْ لَيۡسَ عَلَيۡنَا فِي ٱلۡأُمِّيِّـۧنَ سَبِيلٞ وَيَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ

No mu bahawe igitabo, hari uwo waragiza umutungo utubutse akawugusubiza, no muri bo kandi harimo uwo waragiza idinari ntarigusubize, keretse ubanje kumutitiriza (umwishyuza ubudahwema). Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati “Nta nkurikizi kuri twe mu guhemukira abadasobanukiwe (abatari twe).” Bakanabeshyera Allah (ko yabibaziruriye) kandi babizi (ko babeshya)
Surah Aal-e-Imran, Verse 75


بَلَىٰۚ مَنۡ أَوۡفَىٰ بِعَهۡدِهِۦ وَٱتَّقَىٰ فَإِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَّقِينَ

Si uko bimeze! Ahubwo usohoje isezerano rye akanatinya Allah, rwose Allah akunda abamutinya
Surah Aal-e-Imran, Verse 76


إِنَّ ٱلَّذِينَ يَشۡتَرُونَ بِعَهۡدِ ٱللَّهِ وَأَيۡمَٰنِهِمۡ ثَمَنٗا قَلِيلًا أُوْلَـٰٓئِكَ لَا خَلَٰقَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ وَلَا يُكَلِّمُهُمُ ٱللَّهُ وَلَا يَنظُرُ إِلَيۡهِمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَلَا يُزَكِّيهِمۡ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Mu by’ukuri abagurana isezerano rya Allah n’indahiro zabo indonke niyo zaba nke, abo nta mugabane w’ingororano bazabona ku munsi w’imperuka. Ntabwo Allah azabavugisha, ntazanabareba (n’ijisho ry’impuhwe) ku munsi w’izuka, ndetse nta n’ubwo azabeza (ibyaha byabo) kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah Aal-e-Imran, Verse 77


وَإِنَّ مِنۡهُمۡ لَفَرِيقٗا يَلۡوُۥنَ أَلۡسِنَتَهُم بِٱلۡكِتَٰبِ لِتَحۡسَبُوهُ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَمَا هُوَ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَيَقُولُونَ هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ وَمَا هُوَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِۖ وَيَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ

Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati “Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah” kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi
Surah Aal-e-Imran, Verse 78


مَا كَانَ لِبَشَرٍ أَن يُؤۡتِيَهُ ٱللَّهُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحُكۡمَ وَٱلنُّبُوَّةَ ثُمَّ يَقُولَ لِلنَّاسِ كُونُواْ عِبَادٗا لِّي مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِن كُونُواْ رَبَّـٰنِيِّـۧنَ بِمَا كُنتُمۡ تُعَلِّمُونَ ٱلۡكِتَٰبَ وَبِمَا كُنتُمۡ تَدۡرُسُونَ

Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, ubushishozi (gukiranura abantu) ndetse n’ubuhanuzi, maze yarangiza akabwira abantu ati “Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah!” Ahubwo (yababwira ati) “Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigisha igitabo no kubera ko mukiga.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 79


وَلَا يَأۡمُرَكُمۡ أَن تَتَّخِذُواْ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةَ وَٱلنَّبِيِّـۧنَ أَرۡبَابًاۚ أَيَأۡمُرُكُم بِٱلۡكُفۡرِ بَعۡدَ إِذۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ

Ndetse nta n’ubwo yabategeka kugira abamalayika n’abahanuzi ibigirwamana. Ese yabategeka guhakana nyuma y’uko mubaye Abayisilamu
Surah Aal-e-Imran, Verse 80


وَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ لَمَآ ءَاتَيۡتُكُم مِّن كِتَٰبٖ وَحِكۡمَةٖ ثُمَّ جَآءَكُمۡ رَسُولٞ مُّصَدِّقٞ لِّمَا مَعَكُمۡ لَتُؤۡمِنُنَّ بِهِۦ وَلَتَنصُرُنَّهُۥۚ قَالَ ءَأَقۡرَرۡتُمۡ وَأَخَذۡتُمۡ عَلَىٰ ذَٰلِكُمۡ إِصۡرِيۖ قَالُوٓاْ أَقۡرَرۡنَاۚ قَالَ فَٱشۡهَدُواْ وَأَنَا۠ مَعَكُم مِّنَ ٱلشَّـٰهِدِينَ

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yagiranaga n’abahanuzi isezerano rikomeye (rigira riti) “Nimbaha igitabo n’ubushishozi, maze Intumwa (Muhamadi) ikabageraho ishimangira ibyo mufite, mugomba kuzayemera mukanayirengera.” (Allah) aravuga ati “Ese murabyemeye munabigira isezerano ryanjye?” Baravuga bati “Turabyemeye.” Aravuga ati “Ngaho nimubihamye, nanjye ndi kumwe namwe mu babihamya.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 81


فَمَن تَوَلَّىٰ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ

Ariko abazahindukira (bakica isezerano) nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi
Surah Aal-e-Imran, Verse 82


أَفَغَيۡرَ دِينِ ٱللَّهِ يَبۡغُونَ وَلَهُۥٓ أَسۡلَمَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ طَوۡعٗا وَكَرۡهٗا وَإِلَيۡهِ يُرۡجَعُونَ

Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari We ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 83


قُلۡ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَمَآ أُنزِلَ عَلَيۡنَا وَمَآ أُنزِلَ عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡمَٰعِيلَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ وَٱلۡأَسۡبَاطِ وَمَآ أُوتِيَ مُوسَىٰ وَعِيسَىٰ وَٱلنَّبِيُّونَ مِن رَّبِّهِمۡ لَا نُفَرِّقُ بَيۡنَ أَحَدٖ مِّنۡهُمۡ وَنَحۡنُ لَهُۥ مُسۡلِمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, ibyahishuriwe Aburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro rwe, ibyahawe Musa, Issa (Yesu) ndetse n’ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 84


وَمَن يَبۡتَغِ غَيۡرَ ٱلۡإِسۡلَٰمِ دِينٗا فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡهُ وَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ

Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo
Surah Aal-e-Imran, Verse 85


كَيۡفَ يَهۡدِي ٱللَّهُ قَوۡمٗا كَفَرُواْ بَعۡدَ إِيمَٰنِهِمۡ وَشَهِدُوٓاْ أَنَّ ٱلرَّسُولَ حَقّٞ وَجَآءَهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُۚ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Ni gute Allah yayobora abantu bahakanye nyuma y’uko bemeye, kandi barahamije ko intumwa (Muhamadi) ari ukuri, ndetse baranagezweho n’ibimenyetso bigaragara? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
Surah Aal-e-Imran, Verse 86


أُوْلَـٰٓئِكَ جَزَآؤُهُمۡ أَنَّ عَلَيۡهِمۡ لَعۡنَةَ ٱللَّهِ وَٱلۡمَلَـٰٓئِكَةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ

Abo igihembo cyabo ni ukuzagerwaho n’umuvumo wa Allah, uw’abamalayika n’uw’abantu bose
Surah Aal-e-Imran, Verse 87


خَٰلِدِينَ فِيهَا لَا يُخَفَّفُ عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابُ وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ

Bazawubamo ubuziraherezo. Ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazahabwa agahenge
Surah Aal-e-Imran, Verse 88


إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ وَأَصۡلَحُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ

Uretse ba bandi bicujije nyuma y’ibyo bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Aal-e-Imran, Verse 89


إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بَعۡدَ إِيمَٰنِهِمۡ ثُمَّ ٱزۡدَادُواْ كُفۡرٗا لَّن تُقۡبَلَ تَوۡبَتُهُمۡ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلضَّآلُّونَ

Mu by’ukuri ba bandi bahakanye nyuma y’uko bemeye, hanyuma bakongera ubuhakanyi bwabo (kugeza urupfu rubagezeho); ukwicuza kwabo ntikuzigera kwemerwa, kandi abo ni bo bayobye
Surah Aal-e-Imran, Verse 90


إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَمَاتُواْ وَهُمۡ كُفَّارٞ فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡ أَحَدِهِم مِّلۡءُ ٱلۡأَرۡضِ ذَهَبٗا وَلَوِ ٱفۡتَدَىٰ بِهِۦٓۗ أُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ وَمَا لَهُم مِّن نَّـٰصِرِينَ

Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanapfa ari abahakanyi, nta n’umwe muri bo uzemererwa kwigura (kugira ngo adahanwa) n’ubwo yatanga zahabu yuzuye isi. Abo bazahanishwa ibihano bibabaza, ndetse ntibazagira ababatabara
Surah Aal-e-Imran, Verse 91


لَن تَنَالُواْ ٱلۡبِرَّ حَتَّىٰ تُنفِقُواْ مِمَّا تُحِبُّونَۚ وَمَا تُنفِقُواْ مِن شَيۡءٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ بِهِۦ عَلِيمٞ

Ntimuzigera mubona ibyiza (Ijuru) keretse mutanze mu byo mukunda, kandi icyo ari cyo cyose muzatanga, mu by’ukuri Allah arakizi neza
Surah Aal-e-Imran, Verse 92


۞كُلُّ ٱلطَّعَامِ كَانَ حِلّٗا لِّبَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ إِلَّا مَا حَرَّمَ إِسۡرَـٰٓءِيلُ عَلَىٰ نَفۡسِهِۦ مِن قَبۡلِ أَن تُنَزَّلَ ٱلتَّوۡرَىٰةُۚ قُلۡ فَأۡتُواْ بِٱلتَّوۡرَىٰةِ فَٱتۡلُوهَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Ibiribwa byose byari biziruwe kuri bene Isiraheli, uretse ibyo Isiraheli (Yakobo) yiziririje ubwe mbere y’uko Tawurati ihishurwa. Vuga uti “Ngaho nimuzane Tawurati, muyisome (mugaragaze ko ibyo Yakobo yaziririje ubwe ari Allah wabimuziririje) niba koko muri abanyakuri.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 93


فَمَنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ فَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّـٰلِمُونَ

Bityo uzahimbira Allah ibyo atavuze nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi (abahakanyi ba nyabo)
Surah Aal-e-Imran, Verse 94


قُلۡ صَدَقَ ٱللَّهُۗ فَٱتَّبِعُواْ مِلَّةَ إِبۡرَٰهِيمَ حَنِيفٗاۖ وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni we uvuga ukuri.” Bityo, nimukurikire idini rya Aburahamu wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntiyari mu babangikanyamana
Surah Aal-e-Imran, Verse 95


إِنَّ أَوَّلَ بَيۡتٖ وُضِعَ لِلنَّاسِ لَلَّذِي بِبَكَّةَ مُبَارَكٗا وَهُدٗى لِّلۡعَٰلَمِينَ

Mu by’ukuri, ingoro ya mbere yashyiriweho abantu (kugira ngo isengerwemo Allah) ni ya yindi iri i Baka (Maka); yuje imigisha ikaba n’umuyoboro ku biremwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 96


فِيهِ ءَايَٰتُۢ بَيِّنَٰتٞ مَّقَامُ إِبۡرَٰهِيمَۖ وَمَن دَخَلَهُۥ كَانَ ءَامِنٗاۗ وَلِلَّهِ عَلَى ٱلنَّاسِ حِجُّ ٱلۡبَيۡتِ مَنِ ٱسۡتَطَاعَ إِلَيۡهِ سَبِيلٗاۚ وَمَن كَفَرَ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ عَنِ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Irimo ibimenyetso bigaragara; (muri byo hari) ahantu Aburahamu yahagaze (ayubaka); kandi uyinjiyemo aba atekanye. Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri, Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 97


قُلۡ يَـٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَٱللَّهُ شَهِيدٌ عَلَىٰ مَا تَعۡمَلُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe abahawe igitabo!” Kuki muhakana ibimenyetso bya Allah, kandi Allah ari Umuhamya w’ibyo mukora?”
Surah Aal-e-Imran, Verse 98


قُلۡ يَـٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ مَنۡ ءَامَنَ تَبۡغُونَهَا عِوَجٗا وَأَنتُمۡ شُهَدَآءُۗ وَمَا ٱللَّهُ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ

Vuga uti “Yemwe abahawe igitabo! Kuki mukumira abashaka kugana inzira ya Allah (idini rya Isilamu), muyihimbira ko idatunganye, nyamara namwe muri abahamya (ko Isilamu ari yo nzira y’ukuri)? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 99


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِن تُطِيعُواْ فَرِيقٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ يَرُدُّوكُم بَعۡدَ إِيمَٰنِكُمۡ كَٰفِرِينَ

Yemwe abemeye! Nimugira bamwe mwumvira mu bahawe igitabo, bazabasubiza mu buhakanyi nyuma y’uko mwamaze kwemera
Surah Aal-e-Imran, Verse 100


وَكَيۡفَ تَكۡفُرُونَ وَأَنتُمۡ تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتُ ٱللَّهِ وَفِيكُمۡ رَسُولُهُۥۗ وَمَن يَعۡتَصِم بِٱللَّهِ فَقَدۡ هُدِيَ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwose aba ayobowe inzira igororotse
Surah Aal-e-Imran, Verse 101


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ حَقَّ تُقَاتِهِۦ وَلَا تَمُوتُنَّ إِلَّا وَأَنتُم مُّسۡلِمُونَ

Yemwe abemeye! Nimungandukire Allah uko bikwiye, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri)
Surah Aal-e-Imran, Verse 102


وَٱعۡتَصِمُواْ بِحَبۡلِ ٱللَّهِ جَمِيعٗا وَلَا تَفَرَّقُواْۚ وَٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ كُنتُمۡ أَعۡدَآءٗ فَأَلَّفَ بَيۡنَ قُلُوبِكُمۡ فَأَصۡبَحۡتُم بِنِعۡمَتِهِۦٓ إِخۡوَٰنٗا وَكُنتُمۡ عَلَىٰ شَفَا حُفۡرَةٖ مِّنَ ٱلنَّارِ فَأَنقَذَكُم مِّنۡهَاۗ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ

Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah (Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwo bamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke
Surah Aal-e-Imran, Verse 103


وَلۡتَكُن مِّنكُمۡ أُمَّةٞ يَدۡعُونَ إِلَى ٱلۡخَيۡرِ وَيَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِۚ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Kandi muri mwe habemo itsinda rihamagarira gukora ibyiza, ritegeka ibiboneye rikanabuza ibibi. Rwose abo ni bo bakiranutsi
Surah Aal-e-Imran, Verse 104


وَلَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ تَفَرَّقُواْ وَٱخۡتَلَفُواْ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُۚ وَأُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ

Ntimuzanabe nka ba bandi batatanye ntibanavuge rumwe nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Abo bazahanishwa ibihano bihambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 105


يَوۡمَ تَبۡيَضُّ وُجُوهٞ وَتَسۡوَدُّ وُجُوهٞۚ فَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱسۡوَدَّتۡ وُجُوهُهُمۡ أَكَفَرۡتُم بَعۡدَ إِيمَٰنِكُمۡ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡفُرُونَ

Ku munsi (w’imperuka) uburanga buzererana ubundi bwijime; abo uburanga bwabo buzaba bwijimye (bazabwirwa) bati “Ese mwahakanye nyuma y’uko mwemeye? Ngaho nimusogongere ububabare bw’ibihano kubera ubuhakanyi bwanyu.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 106


وَأَمَّا ٱلَّذِينَ ٱبۡيَضَّتۡ وُجُوهُهُمۡ فَفِي رَحۡمَةِ ٱللَّهِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Naho abo uburanga bwabo buzaba bwererana, bazaba mu mpuhwe za Allah, bazazibemo ubuziraherezo
Surah Aal-e-Imran, Verse 107


تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱللَّهِ نَتۡلُوهَا عَلَيۡكَ بِٱلۡحَقِّۗ وَمَا ٱللَّهُ يُرِيدُ ظُلۡمٗا لِّلۡعَٰلَمِينَ

Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi), kandi Allah ntajya ahuguza ibiremwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 108


وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ

Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, ndetse kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 109


كُنتُمۡ خَيۡرَ أُمَّةٍ أُخۡرِجَتۡ لِلنَّاسِ تَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَتَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَتُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِۗ وَلَوۡ ءَامَنَ أَهۡلُ ٱلۡكِتَٰبِ لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۚ مِّنۡهُمُ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَأَكۡثَرُهُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ

Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke
Surah Aal-e-Imran, Verse 110


لَن يَضُرُّوكُمۡ إِلَّآ أَذٗىۖ وَإِن يُقَٰتِلُوكُمۡ يُوَلُّوكُمُ ٱلۡأَدۡبَارَ ثُمَّ لَا يُنصَرُونَ

Nta cyo bazabatwara uretse kubabangamira (mu mvugo) kandi nibanabarwanya bazabatera imigongo (bahunga), kandi ntibazatabarwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 111


ضُرِبَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلذِّلَّةُ أَيۡنَ مَا ثُقِفُوٓاْ إِلَّا بِحَبۡلٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَحَبۡلٖ مِّنَ ٱلنَّاسِ وَبَآءُو بِغَضَبٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَضُرِبَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَسۡكَنَةُۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَانُواْ يَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَيَقۡتُلُونَ ٱلۡأَنۢبِيَآءَ بِغَيۡرِ حَقّٖۚ ذَٰلِكَ بِمَا عَصَواْ وَّكَانُواْ يَعۡتَدُونَ

Bokamwe no gusuzugurika aho bari hose, uretse ku bw’isezerano rya Allah n’isezerano ry’abantu (amasezerano yemerera abatari Abayisilamu kuba mu bihugu bya kiyisilamu batekanye). Bahora barakariwe na Allah ndetse bokamwe n’ubukene. Ibyo ni ukubera ko bahakanaga ibimenyetso bya Allah bakanica abahanuzi kandi bidakwiye. Ibyo ni ukubera ko bigometse bakanarengera (amategeko ya Allah)
Surah Aal-e-Imran, Verse 112


۞لَيۡسُواْ سَوَآءٗۗ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ أُمَّةٞ قَآئِمَةٞ يَتۡلُونَ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ ءَانَآءَ ٱلَّيۡلِ وَهُمۡ يَسۡجُدُونَ

Ariko bose ntibameze kimwe; mu bahawe igitabo harimo itsinda ritunganye (kuko ryemeye ubutumwa bwa Muhamadi), risoma amagambo ya Allah mu bihe by’ijoro kandi rikubama (risenga)
Surah Aal-e-Imran, Verse 113


يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَيَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَيُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِۖ وَأُوْلَـٰٓئِكَ مِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ

Bemera Allah n’umunsi w’imperuka, bagategeka gukora ibiboneye, bakabuza gukora ibibi, bakanarushanwa mu kwihutira gukora ibyiza. Rwose abo ni bamwe mu ntungane
Surah Aal-e-Imran, Verse 114


وَمَا يَفۡعَلُواْ مِنۡ خَيۡرٖ فَلَن يُكۡفَرُوهُۗ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِٱلۡمُتَّقِينَ

Ndetse ibyiza byose bazakora, ntibazabura kubihemberwa. Kandi Allah azi neza abamutinya
Surah Aal-e-Imran, Verse 115


إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۖ وَأُوْلَـٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Naho ba bandi bahakanye, mu by’ukuri nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira kwa Allah. Rwose abo ni abo mu muriro; bazawubamo ubuziraherezo
Surah Aal-e-Imran, Verse 116


مَثَلُ مَا يُنفِقُونَ فِي هَٰذِهِ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَثَلِ رِيحٖ فِيهَا صِرٌّ أَصَابَتۡ حَرۡثَ قَوۡمٖ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَأَهۡلَكَتۡهُۚ وَمَا ظَلَمَهُمُ ٱللَّهُ وَلَٰكِنۡ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ

Urugero rw’ibyo batanga muri ubu buzima bw’isi, ni nk’urw’umuyaga urimo imbeho nyinshi, wangiza ibihingwa by’abantu bihemukiye (b’abanyabyaha) ukabyoreka. Nyamara Allah ntiyabahuguje ahubwo ni bo ubwabo bihuguje
Surah Aal-e-Imran, Verse 117


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ بِطَانَةٗ مِّن دُونِكُمۡ لَا يَأۡلُونَكُمۡ خَبَالٗا وَدُّواْ مَا عَنِتُّمۡ قَدۡ بَدَتِ ٱلۡبَغۡضَآءُ مِنۡ أَفۡوَٰهِهِمۡ وَمَا تُخۡفِي صُدُورُهُمۡ أَكۡبَرُۚ قَدۡ بَيَّنَّا لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِۖ إِن كُنتُمۡ تَعۡقِلُونَ

Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abatari muri mwe, kuko badahwema kubagirira inabi banabifuriza ibibi. Rwose urwango rwagaragaye mu mvugo zabo kandi ibyo ibituza byabo bihishe ni byo bikomeye. Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso, niba koko mufite ubwenge butekereza
Surah Aal-e-Imran, Verse 118


هَـٰٓأَنتُمۡ أُوْلَآءِ تُحِبُّونَهُمۡ وَلَا يُحِبُّونَكُمۡ وَتُؤۡمِنُونَ بِٱلۡكِتَٰبِ كُلِّهِۦ وَإِذَا لَقُوكُمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَإِذَا خَلَوۡاْ عَضُّواْ عَلَيۡكُمُ ٱلۡأَنَامِلَ مِنَ ٱلۡغَيۡظِۚ قُلۡ مُوتُواْ بِغَيۡظِكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Dore mwe murabakunda nyamara bo ntibabakunda, kandi mwemera ibitabo byose. N’iyo bahuye namwe bavuga (babaryarya) bati “Twaremeye”, ariko bakwiherera bakabarumira imitwe y’intoki (babakubitira agatoki ku kandi) kubera uburakari (ndengakamere) babafitiye. Vuga uti “Nimwicwe n’uburakari bwanyu!” Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza
Surah Aal-e-Imran, Verse 119


إِن تَمۡسَسۡكُمۡ حَسَنَةٞ تَسُؤۡهُمۡ وَإِن تُصِبۡكُمۡ سَيِّئَةٞ يَفۡرَحُواْ بِهَاۖ وَإِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ لَا يَضُرُّكُمۡ كَيۡدُهُمۡ شَيۡـًٔاۗ إِنَّ ٱللَّهَ بِمَا يَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ

Iyo mugezweho n’icyiza, birabababaza, mwagerwaho n’ikibi bakabyishimira. Nyamara nimwihangana mukanatinya (Allah), imigambi mibisha yabo nta cyo izabatwara. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora
Surah Aal-e-Imran, Verse 120


وَإِذۡ غَدَوۡتَ مِنۡ أَهۡلِكَ تُبَوِّئُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ مَقَٰعِدَ لِلۡقِتَالِۗ وَٱللَّهُ سَمِيعٌ عَلِيمٌ

Kandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo usize umuryango wawe (ukajya) gushyira abemeramana mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah Aal-e-Imran, Verse 121


إِذۡ هَمَّت طَّآئِفَتَانِ مِنكُمۡ أَن تَفۡشَلَا وَٱللَّهُ وَلِيُّهُمَاۗ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ

Unibuke ubwo amatsinda abiri muri mwe yashaka guhunga urugamba kandi Allah ari umunywanyi (umurengezi) wabo. Bityo abemera bajye biringira Allah
Surah Aal-e-Imran, Verse 122


وَلَقَدۡ نَصَرَكُمُ ٱللَّهُ بِبَدۡرٖ وَأَنتُمۡ أَذِلَّةٞۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ

Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri igihe mwari mwasuzuguritse (nta ntege mufite). Ngaho nimugandukire Allah kugira ngo mushimire
Surah Aal-e-Imran, Verse 123


إِذۡ تَقُولُ لِلۡمُؤۡمِنِينَ أَلَن يَكۡفِيَكُمۡ أَن يُمِدَّكُمۡ رَبُّكُم بِثَلَٰثَةِ ءَالَٰفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةِ مُنزَلِينَ

(Ibuka) ubwo wabwiraga abemera uti “Ese ntibibahagije kuba Nyagasani wanyu yabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitatu (bavuye mu ijuru)?”
Surah Aal-e-Imran, Verse 124


بَلَىٰٓۚ إِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ وَيَأۡتُوكُم مِّن فَوۡرِهِمۡ هَٰذَا يُمۡدِدۡكُمۡ رَبُّكُم بِخَمۡسَةِ ءَالَٰفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةِ مُسَوِّمِينَ

Ni byo! Nimwihangana mukanatinya Allah, nuko (abanzi) bakabatera bihuse, Nyagasani wanyu azabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitanu bafite ibimenyetso bibaranga
Surah Aal-e-Imran, Verse 125


وَمَا جَعَلَهُ ٱللَّهُ إِلَّا بُشۡرَىٰ لَكُمۡ وَلِتَطۡمَئِنَّ قُلُوبُكُم بِهِۦۗ وَمَا ٱلنَّصۡرُ إِلَّا مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ

Ibyo kandi nta kindi Allah yabikoreye, uretse kuba inkuru nziza kuri mwe no kugira ngo imitima yanyu ituze. Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 126


لِيَقۡطَعَ طَرَفٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَوۡ يَكۡبِتَهُمۡ فَيَنقَلِبُواْ خَآئِبِينَ

(Ibyo yabikoze) kugira ngo arimbure agatsiko k’abahakanye cyangwa agasuzuguze, nuko batahe bamwaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 127


لَيۡسَ لَكَ مِنَ ٱلۡأَمۡرِ شَيۡءٌ أَوۡ يَتُوبَ عَلَيۡهِمۡ أَوۡ يُعَذِّبَهُمۡ فَإِنَّهُمۡ ظَٰلِمُونَ

Kuba (Allah) yakwakira ukwicuza (kw'abakwemeye yewe Muhamadi, bakagukurikira) cyangwa yahana (abazakomeza guhakana); ibyo nta bushobozi ubifitiye, kuko mu by’ukuri ari inkozi z’ibibi
Surah Aal-e-Imran, Verse 128


وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ يَغۡفِرُ لِمَن يَشَآءُ وَيُعَذِّبُ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ

Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Aal-e-Imran, Verse 129


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَأۡكُلُواْ ٱلرِّبَوٰٓاْ أَضۡعَٰفٗا مُّضَٰعَفَةٗۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ

Yemwe abemeye! Ntimukarye Riba mukomeza kuzitubura, kandi mugandukire Allah kugira ngo mugere ku ntsinzi
Surah Aal-e-Imran, Verse 130


وَٱتَّقُواْ ٱلنَّارَ ٱلَّتِيٓ أُعِدَّتۡ لِلۡكَٰفِرِينَ

Munatinye umuriro wateguriwe abahakanyi
Surah Aal-e-Imran, Verse 131


وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ

Ndetse munumvire Allah n’intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe
Surah Aal-e-Imran, Verse 132


۞وَسَارِعُوٓاْ إِلَىٰ مَغۡفِرَةٖ مِّن رَّبِّكُمۡ وَجَنَّةٍ عَرۡضُهَا ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ أُعِدَّتۡ لِلۡمُتَّقِينَ

Kandi mwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijuru rifite ubugari bungana n’ibirere n’isi; ryateguriwe abagandukira (Allah)
Surah Aal-e-Imran, Verse 133


ٱلَّذِينَ يُنفِقُونَ فِي ٱلسَّرَّآءِ وَٱلضَّرَّآءِ وَٱلۡكَٰظِمِينَ ٱلۡغَيۡظَ وَٱلۡعَافِينَ عَنِ ٱلنَّاسِۗ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Ba bandi batanga mu bihe byiza no mu bihe by’ingorane, abatsinda uburakari, n’abababarira abantu, kandi Allah akunda abakora ibyiza (nk’abo)
Surah Aal-e-Imran, Verse 134


وَٱلَّذِينَ إِذَا فَعَلُواْ فَٰحِشَةً أَوۡ ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ ذَكَرُواْ ٱللَّهَ فَٱسۡتَغۡفَرُواْ لِذُنُوبِهِمۡ وَمَن يَغۡفِرُ ٱلذُّنُوبَ إِلَّا ٱللَّهُ وَلَمۡ يُصِرُّواْ عَلَىٰ مَا فَعَلُواْ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ

Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo -ese ni nde wababarira ibyaha uretse Allah?- ntibanagume mu byo bakoraga kandi babizi (ko ari ibyaha)
Surah Aal-e-Imran, Verse 135


أُوْلَـٰٓئِكَ جَزَآؤُهُم مَّغۡفِرَةٞ مِّن رَّبِّهِمۡ وَجَنَّـٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَنِعۡمَ أَجۡرُ ٱلۡعَٰمِلِينَ

Abo ibihembo byabo ni imbabazi ziturutse kwa Nyagasani wabo n’ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Mbega ukuntu ibihembo by’abakora (neza) bihebuje
Surah Aal-e-Imran, Verse 136


قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِكُمۡ سُنَنٞ فَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُكَذِّبِينَ

Mbere yanyu hagiye habaho ingero (z’ibyabaye ku bababanjirije). Ngaho nimutambagire isi maze murebe uko iherezo ry’abahakanye ryagenze
Surah Aal-e-Imran, Verse 137


هَٰذَا بَيَانٞ لِّلنَّاسِ وَهُدٗى وَمَوۡعِظَةٞ لِّلۡمُتَّقِينَ

Ibi (Qur’an) ni ibisobanuro ku bantu, bikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinyamana
Surah Aal-e-Imran, Verse 138


وَلَا تَهِنُواْ وَلَا تَحۡزَنُواْ وَأَنتُمُ ٱلۡأَعۡلَوۡنَ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ

Ntimucike intege cyangwa ngo mugire agahinda, kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), niba koko muri abemera
Surah Aal-e-Imran, Verse 139


إِن يَمۡسَسۡكُمۡ قَرۡحٞ فَقَدۡ مَسَّ ٱلۡقَوۡمَ قَرۡحٞ مِّثۡلُهُۥۚ وَتِلۡكَ ٱلۡأَيَّامُ نُدَاوِلُهَا بَيۡنَ ٱلنَّاسِ وَلِيَعۡلَمَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَيَتَّخِذَ مِنكُمۡ شُهَدَآءَۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Niba mwagezweho n’igikomere (cyangwa urupfu mu rugamba rwa Uhudi), mu by’ukuri n’abandi (abanzi banyu) igikomere nk’icyo cyabagezeho (mu rugamba rwa Bad’ri). Iyo ni iminsi dusimburanya hagati y’abantu (gutsinda cyangwa gutsindwa) no kugira ngo Allah agaragaze abemeye, anagire muri mwe intwari (zicwa ziharanira ubusugire bw’ukwemera kwazo). Kandi Allah ntakunda inkozi z’ibibi
Surah Aal-e-Imran, Verse 140


وَلِيُمَحِّصَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَيَمۡحَقَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

No kugira ngo Allah yeze abemera ndetse anoreke abahakanyi
Surah Aal-e-Imran, Verse 141


أَمۡ حَسِبۡتُمۡ أَن تَدۡخُلُواْ ٱلۡجَنَّةَ وَلَمَّا يَعۡلَمِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ جَٰهَدُواْ مِنكُمۡ وَيَعۡلَمَ ٱلصَّـٰبِرِينَ

Cyangwa mwibwira ko muzinjira mu ijuru Allah atari yabagerageza ngo yerekane abaharaniye inzira ye n’abihangana muri mwe
Surah Aal-e-Imran, Verse 142


وَلَقَدۡ كُنتُمۡ تَمَنَّوۡنَ ٱلۡمَوۡتَ مِن قَبۡلِ أَن تَلۡقَوۡهُ فَقَدۡ رَأَيۡتُمُوهُ وَأَنتُمۡ تَنظُرُونَ

Nyamara mwajyaga mwifuza urupfu (kugwa ku rugamba) mbere y’uko muhura na rwo. Ngaho murarubonye n’amaso yanyu
Surah Aal-e-Imran, Verse 143


وَمَا مُحَمَّدٌ إِلَّا رَسُولٞ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهِ ٱلرُّسُلُۚ أَفَإِيْن مَّاتَ أَوۡ قُتِلَ ٱنقَلَبۡتُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡۚ وَمَن يَنقَلِبۡ عَلَىٰ عَقِبَيۡهِ فَلَن يَضُرَّ ٱللَّهَ شَيۡـٔٗاۚ وَسَيَجۡزِي ٱللَّهُ ٱلشَّـٰكِرِينَ

Kandi Muhamadi nta kindi ari cyo uretse kuba Intumwa, yanabanjirijwe n’izindi ntumwa. Ese aramutse apfuye cyangwa akicwa mwahita muhindukira (mugasubira mu buhakanyi)? N’uzahindukira nta cyo bizatwara Allah; kandi Allah azagororera abashimira
Surah Aal-e-Imran, Verse 144


وَمَا كَانَ لِنَفۡسٍ أَن تَمُوتَ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِ كِتَٰبٗا مُّؤَجَّلٗاۗ وَمَن يُرِدۡ ثَوَابَ ٱلدُّنۡيَا نُؤۡتِهِۦ مِنۡهَا وَمَن يُرِدۡ ثَوَابَ ٱلۡأٓخِرَةِ نُؤۡتِهِۦ مِنۡهَاۚ وَسَنَجۡزِي ٱلشَّـٰكِرِينَ

Kandi nta muntu wapfa bitari ku bushake bwa Allah no ku gihe cyagenwe. N’uzashaka ingororano zo ku isi tuzazimuha, ndetse n’uzashaka ingororano zo ku munsi w’imperuka tuzazimuha. Kandi ni ukuri tuzagororera abashimira
Surah Aal-e-Imran, Verse 145


وَكَأَيِّن مِّن نَّبِيّٖ قَٰتَلَ مَعَهُۥ رِبِّيُّونَ كَثِيرٞ فَمَا وَهَنُواْ لِمَآ أَصَابَهُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَمَا ضَعُفُواْ وَمَا ٱسۡتَكَانُواْۗ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلصَّـٰبِرِينَ

Ni bangahe mu bahanuzi barwanye bari kumwe n’abayoboke babo benshi, ariko ntibatezuka kubera ibyababayeho mu nzira ya Allah, ntibanacika intege ndetse ntibanava ku izima. Kandi Allah akunda abihangana
Surah Aal-e-Imran, Verse 146


وَمَا كَانَ قَوۡلَهُمۡ إِلَّآ أَن قَالُواْ رَبَّنَا ٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَإِسۡرَافَنَا فِيٓ أَمۡرِنَا وَثَبِّتۡ أَقۡدَامَنَا وَٱنصُرۡنَا عَلَى ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Nta rindi jambo ryabarangaga uretse kuvuga bati “Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu no kurengera kwacu mu byo dukora; uhe ibirenge byacu gushikama, udutabare, kandi uduhe gutsinda abahakanyi.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 147


فَـَٔاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ ثَوَابَ ٱلدُّنۡيَا وَحُسۡنَ ثَوَابِ ٱلۡأٓخِرَةِۗ وَٱللَّهُ يُحِبُّ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Nuko Allah abaha ingororano zo ku isi n’ingororano zihebuje zo ku munsi w’imperuka. Kandi Allah akunda abakora ibyiza
Surah Aal-e-Imran, Verse 148


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِن تُطِيعُواْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَرُدُّوكُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡ فَتَنقَلِبُواْ خَٰسِرِينَ

Yemwe abemeye! Nimwumvira abahakanye, bazabasubiza mu buhakanyi, maze mube abanyagihombo
Surah Aal-e-Imran, Verse 149


بَلِ ٱللَّهُ مَوۡلَىٰكُمۡۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلنَّـٰصِرِينَ

Ahubwo, Allah ni We Mugenga wanyu, kandi ni We Mutabazi uhebuje
Surah Aal-e-Imran, Verse 150


سَنُلۡقِي فِي قُلُوبِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ ٱلرُّعۡبَ بِمَآ أَشۡرَكُواْ بِٱللَّهِ مَا لَمۡ يُنَزِّلۡ بِهِۦ سُلۡطَٰنٗاۖ وَمَأۡوَىٰهُمُ ٱلنَّارُۖ وَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلظَّـٰلِمِينَ

Tuzatera ubwoba mu mitima y’abahakanye kuko babangikanyije Allah (n’ibigirwamana) badafitiye gihamya. Ubuturo bwabo buzaba umuriro kandi ni cyo cyicaro kibi cy’inkozi z’ibibi
Surah Aal-e-Imran, Verse 151


وَلَقَدۡ صَدَقَكُمُ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥٓ إِذۡ تَحُسُّونَهُم بِإِذۡنِهِۦۖ حَتَّىٰٓ إِذَا فَشِلۡتُمۡ وَتَنَٰزَعۡتُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِ وَعَصَيۡتُم مِّنۢ بَعۡدِ مَآ أَرَىٰكُم مَّا تُحِبُّونَۚ مِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلدُّنۡيَا وَمِنكُم مَّن يُرِيدُ ٱلۡأٓخِرَةَۚ ثُمَّ صَرَفَكُمۡ عَنۡهُمۡ لِيَبۡتَلِيَكُمۡۖ وَلَقَدۡ عَفَا عَنكُمۡۗ وَٱللَّهُ ذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Kandi rwose Allah yasohoje isezerano rye kuri mwe (ryo gutsinda urugamba rwa Uhudi), ubwo mwabicaga abibahereye uburenganzira, kugeza ubwo mudohotse, mukajya impaka ku itegeko (ry’Intumwa ryo kutava mu birindiro). Mwanyuranyije na ryo nyuma y’uko abereka ibyo mukunda (intsinzi). Muri mwe hari abashaka isi (iminyago) no muri mwe hari abashaka imperuka. Hanyuma (Allah) atuma babigaranzura kugira ngo abagerageze. Rwose yarabababariye; kandi Allah ni Nyiringabire ku bemera
Surah Aal-e-Imran, Verse 152


۞إِذۡ تُصۡعِدُونَ وَلَا تَلۡوُۥنَ عَلَىٰٓ أَحَدٖ وَٱلرَّسُولُ يَدۡعُوكُمۡ فِيٓ أُخۡرَىٰكُمۡ فَأَثَٰبَكُمۡ غَمَّۢا بِغَمّٖ لِّكَيۡلَا تَحۡزَنُواْ عَلَىٰ مَا فَاتَكُمۡ وَلَا مَآ أَصَٰبَكُمۡۗ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ

Mwibuke ubwo mwirukaga muhunga ubudakebuka, mu gihe Intumwa (Muhamadi) yabahamagaraga iri inyuma yanyu (ngo mugaruke), nuko (Allah) akabahemba ishavu ryiyongera ku rindi. (Yarabibababariye) kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse (intsinzi n’iminyago) ndetse n’ibyababayeho (gutsindwa). Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora
Surah Aal-e-Imran, Verse 153


ثُمَّ أَنزَلَ عَلَيۡكُم مِّنۢ بَعۡدِ ٱلۡغَمِّ أَمَنَةٗ نُّعَاسٗا يَغۡشَىٰ طَآئِفَةٗ مِّنكُمۡۖ وَطَآئِفَةٞ قَدۡ أَهَمَّتۡهُمۡ أَنفُسُهُمۡ يَظُنُّونَ بِٱللَّهِ غَيۡرَ ٱلۡحَقِّ ظَنَّ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِۖ يَقُولُونَ هَل لَّنَا مِنَ ٱلۡأَمۡرِ مِن شَيۡءٖۗ قُلۡ إِنَّ ٱلۡأَمۡرَ كُلَّهُۥ لِلَّهِۗ يُخۡفُونَ فِيٓ أَنفُسِهِم مَّا لَا يُبۡدُونَ لَكَۖ يَقُولُونَ لَوۡ كَانَ لَنَا مِنَ ٱلۡأَمۡرِ شَيۡءٞ مَّا قُتِلۡنَا هَٰهُنَاۗ قُل لَّوۡ كُنتُمۡ فِي بُيُوتِكُمۡ لَبَرَزَ ٱلَّذِينَ كُتِبَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَتۡلُ إِلَىٰ مَضَاجِعِهِمۡۖ وَلِيَبۡتَلِيَ ٱللَّهُ مَا فِي صُدُورِكُمۡ وَلِيُمَحِّصَ مَا فِي قُلُوبِكُمۡۚ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Maze nyuma y’ishavu abamanurira ituze, itsinda muri mwe rirasinzira (kugira ngo baruhuke), mu gihe irindi tsinda ryari ryihugiyeho, ritekereza kuri Allah ibitari ukuri; ibitekerezo bya kijiji. Nuko baravuga bati “Ese ibi (kuza ku rugamba) hari uruhare twabigizemo?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Gahunda zose zigenwa na Allah”, bahisha mu mitima yabo ibyo batakugaragariza, bavuga bati “Iyo tuza kugira amahitamo ntitwari kwicirwa hano.” Vuga uti “N’iyo muza kuguma mu ngo zanyu, abagenewe gupfa bari kujya kugwa aho bagenewe.” (Ibyo byose byabaye) kugira ngo Allah agaragaze ibiri mu bituza byanyu ndetse anasukure ibiri mu mitima yanyu. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (byanyu)
Surah Aal-e-Imran, Verse 154


إِنَّ ٱلَّذِينَ تَوَلَّوۡاْ مِنكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡتَقَى ٱلۡجَمۡعَانِ إِنَّمَا ٱسۡتَزَلَّهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ بِبَعۡضِ مَا كَسَبُواْۖ وَلَقَدۡ عَفَا ٱللَّهُ عَنۡهُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٌ حَلِيمٞ

Mu by’ukuri ba bandi bahunze (urugamba rwa Uhudi) muri mwe umunsi amatsinda abiri yasakiranaga, rwose Shitani yarabasitaje kubera bimwe mu byo bakoze. Ariko Allah yarabababariye. Rwose Allah ni Ubabarira ibyaha, Udahaniraho
Surah Aal-e-Imran, Verse 155


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَقَالُواْ لِإِخۡوَٰنِهِمۡ إِذَا ضَرَبُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَوۡ كَانُواْ غُزّٗى لَّوۡ كَانُواْ عِندَنَا مَا مَاتُواْ وَمَا قُتِلُواْ لِيَجۡعَلَ ٱللَّهُ ذَٰلِكَ حَسۡرَةٗ فِي قُلُوبِهِمۡۗ وَٱللَّهُ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ

Yemwe abemeye! Ntimukabe nka ba bandi bahakanye bavuga ku byerekeye abavandimwe babo bari ku rugendo cyangwa ku rugamba bati “Iyo bagumana natwe ntibari gupfa cyangwa ngo bicwe.” Ibyo Allah abikora kugira ngo bibe agahinda mu mitima yabo (kuko batemera igeno). Nyamara Allah ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Surah Aal-e-Imran, Verse 156


وَلَئِن قُتِلۡتُمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَوۡ مُتُّمۡ لَمَغۡفِرَةٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَرَحۡمَةٌ خَيۡرٞ مِّمَّا يَجۡمَعُونَ

Kandi muramutse mwiciwe mu nzira ya Allah (ku rugamba rutagatifu) cyangwa mugapfa (mutaguye ku rugamba, nta cyo muzaba muhombye), mumenye ko imbabazi n’impuhwe bya Allah biruta ibyo barundanya (mu mitungo yo ku isi)
Surah Aal-e-Imran, Verse 157


وَلَئِن مُّتُّمۡ أَوۡ قُتِلۡتُمۡ لَإِلَى ٱللَّهِ تُحۡشَرُونَ

Kandi nimuramuka mupfuye (urw’ikirago) cyangwa mukicwa (ku rugamba), rwose kwa Allah ni ho muzakoranyirizwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 158


فَبِمَا رَحۡمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ لِنتَ لَهُمۡۖ وَلَوۡ كُنتَ فَظًّا غَلِيظَ ٱلۡقَلۡبِ لَٱنفَضُّواْ مِنۡ حَوۡلِكَۖ فَٱعۡفُ عَنۡهُمۡ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لَهُمۡ وَشَاوِرۡهُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِۖ فَإِذَا عَزَمۡتَ فَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَوَكِّلِينَ

No ku bw’impuhwe za Allah (yewe Muhamadi) waraboroheye. Kandi iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima mubi, bari kuguhunga. Bityo bababarire, ubasabire imbabazi (kwa Allah), unabagishe inama mu byo ukora. Kandi mu gihe ufashe umwanzuro (nyuma yo kugisha inama), ujye wiringira Allah; mu by’ukuri, Allah akunda abamwiringira
Surah Aal-e-Imran, Verse 159


إِن يَنصُرۡكُمُ ٱللَّهُ فَلَا غَالِبَ لَكُمۡۖ وَإِن يَخۡذُلۡكُمۡ فَمَن ذَا ٱلَّذِي يَنصُرُكُم مِّنۢ بَعۡدِهِۦۗ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ

Allah aramutse abatabaye ntawabatsinda, anabatereranye ni nde wundi utari We wabatabara? Bityo, abemera bajye biringira Allah (wenyine)
Surah Aal-e-Imran, Verse 160


وَمَا كَانَ لِنَبِيٍّ أَن يَغُلَّۚ وَمَن يَغۡلُلۡ يَأۡتِ بِمَا غَلَّ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ ثُمَّ تُوَفَّىٰ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ

Ntibikwiye ko umuhanuzi yariganya (yikubira iminyago). N’uwo ari we wese uzakora uburiganya, ku munsi w’imperuka azaryozwa ibyo yariganyije. Hanyuma buri muntu ahemberwe ibyo yakoze mu buryo bwuzuye, kandi ntibazahuguzwa
Surah Aal-e-Imran, Verse 161


أَفَمَنِ ٱتَّبَعَ رِضۡوَٰنَ ٱللَّهِ كَمَنۢ بَآءَ بِسَخَطٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَمَأۡوَىٰهُ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ

Ese ukora agamije kwishimirwa na Allah ni kimwe n’uwikururiye uburakari bwa Allah ndetse n’icyicaro cye kikaba ari mu muriro? Kandi (mu muriro) ni ryo shyikiro ribi
Surah Aal-e-Imran, Verse 162


هُمۡ دَرَجَٰتٌ عِندَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِمَا يَعۡمَلُونَ

Abo bombi bazaba bari mu nzego (zitandukanye) imbere ya Allah, kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora
Surah Aal-e-Imran, Verse 163


لَقَدۡ مَنَّ ٱللَّهُ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ إِذۡ بَعَثَ فِيهِمۡ رَسُولٗا مِّنۡ أَنفُسِهِمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِهِۦ وَيُزَكِّيهِمۡ وَيُعَلِّمُهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَإِن كَانُواْ مِن قَبۡلُ لَفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ

Mu by’ukuri Allah yahaye inema abemera ubwo yaboherezagamo Intumwa ibaturutsemo, ibasomera amagambo Ye, ikanabeza (ibyaha byabo kuko bayikurikiye), ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa), kandi mbere y’ibyo bari mu buyobe bugaragara
Surah Aal-e-Imran, Verse 164


أَوَلَمَّآ أَصَٰبَتۡكُم مُّصِيبَةٞ قَدۡ أَصَبۡتُم مِّثۡلَيۡهَا قُلۡتُمۡ أَنَّىٰ هَٰذَاۖ قُلۡ هُوَ مِنۡ عِندِ أَنفُسِكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Ese ubwo mwagerwagaho n’amakuba (mu rugamba rwa Uhudi), -nyamara mwarayakubye kabiri (ku banzi banyu mu rugamba rwa Badiri)- maze mukavuga muti “Ibi bitewe n’iki?” Vuga uti “Ibyo bitewe namwe ubwanyu (kubera ibikorwa byanyu bibi).” Mu by’ukuri Allah ni Ushoborabyose
Surah Aal-e-Imran, Verse 165


وَمَآ أَصَٰبَكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡتَقَى ٱلۡجَمۡعَانِ فَبِإِذۡنِ ٱللَّهِ وَلِيَعۡلَمَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Kandi amakuba yababayeho umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (mu rugamba rwa Uhudi) byari ku bushake bwa Allah no kugira ngo agaragaze abemera (nyakuri)
Surah Aal-e-Imran, Verse 166


وَلِيَعۡلَمَ ٱلَّذِينَ نَافَقُواْۚ وَقِيلَ لَهُمۡ تَعَالَوۡاْ قَٰتِلُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَوِ ٱدۡفَعُواْۖ قَالُواْ لَوۡ نَعۡلَمُ قِتَالٗا لَّٱتَّبَعۡنَٰكُمۡۗ هُمۡ لِلۡكُفۡرِ يَوۡمَئِذٍ أَقۡرَبُ مِنۡهُمۡ لِلۡإِيمَٰنِۚ يَقُولُونَ بِأَفۡوَٰهِهِم مَّا لَيۡسَ فِي قُلُوبِهِمۡۚ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا يَكۡتُمُونَ

No kugira ngo Allah agaragaze indyarya, ubwo zabwirwaga ziti “Nimuze murwane mu nzira ya Allah, cyangwa (mudufashe) gukumira (umwanzi).” (Izo ndyarya) ziravuga ziti “Iyo tumenya ko hari urugamba, twari kubakurikira.” Kuri uwo munsi, bari hafi cyane y’ubuhakanyi kurusha uko bari abemera; bavugisha iminwa yabo ibitari mu mitima yabo. Kandi Allah azi bihebuje ibyo bahisha
Surah Aal-e-Imran, Verse 167


ٱلَّذِينَ قَالُواْ لِإِخۡوَٰنِهِمۡ وَقَعَدُواْ لَوۡ أَطَاعُونَا مَا قُتِلُواْۗ قُلۡ فَٱدۡرَءُواْ عَنۡ أَنفُسِكُمُ ٱلۡمَوۡتَ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Ba bandi basigaye (mu ngo zabo) bakavuga bagenzi babo bishwe bagira bati “Iyo batwumvira ntibari kwicwa.” Babwire uti “Ngaho nimwikingire urupfu niba koko muri abanyakuri.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 168


وَلَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ قُتِلُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَمۡوَٰتَۢاۚ بَلۡ أَحۡيَآءٌ عِندَ رَبِّهِمۡ يُرۡزَقُونَ

Ntuzanacyeke na gato ko abishwe mu nzira ya Allah bapfuye; ahubwo ni bazima kwa Nyagasani wabo, ndetse banahabwa amafunguro
Surah Aal-e-Imran, Verse 169


فَرِحِينَ بِمَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦ وَيَسۡتَبۡشِرُونَ بِٱلَّذِينَ لَمۡ يَلۡحَقُواْ بِهِم مِّنۡ خَلۡفِهِمۡ أَلَّا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ

Bishimiye ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze, kandi banaha inkuru nziza abatarabakurikira (abatarapfa), bakiri inyuma yabo ko batagomba kugira ubwoba (bwo gupfa mu nzira ya Allah) kandi ko batazagira agahinda
Surah Aal-e-Imran, Verse 170


۞يَسۡتَبۡشِرُونَ بِنِعۡمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَفَضۡلٖ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Bishimira inema n’ingabire bivuye kwa Allah, kandi mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by’abemera
Surah Aal-e-Imran, Verse 171


ٱلَّذِينَ ٱسۡتَجَابُواْ لِلَّهِ وَٱلرَّسُولِ مِنۢ بَعۡدِ مَآ أَصَابَهُمُ ٱلۡقَرۡحُۚ لِلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ مِنۡهُمۡ وَٱتَّقَوۡاْ أَجۡرٌ عَظِيمٌ

Ba bandi bitabye umuhamagaro wa Allah n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko bagezweho n’ibikomere; abakoze ibyiza muri bo bakanatinya (Allah), bazagororerwa ibihembo bihambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 172


ٱلَّذِينَ قَالَ لَهُمُ ٱلنَّاسُ إِنَّ ٱلنَّاسَ قَدۡ جَمَعُواْ لَكُمۡ فَٱخۡشَوۡهُمۡ فَزَادَهُمۡ إِيمَٰنٗا وَقَالُواْ حَسۡبُنَا ٱللَّهُ وَنِعۡمَ ٱلۡوَكِيلُ

Ba bandi abantu babwiye bati “Mu by’ukuri abantu (Abakurayishi) babateraniyeho, bityo nimubatinye.” Ariko ibyo byabongereye ukwemera, maze baravuga bati “Allah araduhagije kandi ni We Murinzi mwiza.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 173


فَٱنقَلَبُواْ بِنِعۡمَةٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَفَضۡلٖ لَّمۡ يَمۡسَسۡهُمۡ سُوٓءٞ وَٱتَّبَعُواْ رِضۡوَٰنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ ذُو فَضۡلٍ عَظِيمٍ

Maze batahukana inema n’ingabire bya Allah nta kibi kibagezeho. Bakurikiye kwishimirwa na Allah, kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 174


إِنَّمَا ذَٰلِكُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ يُخَوِّفُ أَوۡلِيَآءَهُۥ فَلَا تَخَافُوهُمۡ وَخَافُونِ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ

Mu by’ukuri, uwo ni Shitani ubatinyisha abambari be; bityo ntimuzabatinye, ahubwo muntinye niba muri abemera nyakuri
Surah Aal-e-Imran, Verse 175


وَلَا يَحۡزُنكَ ٱلَّذِينَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡكُفۡرِۚ إِنَّهُمۡ لَن يَضُرُّواْ ٱللَّهَ شَيۡـٔٗاۚ يُرِيدُ ٱللَّهُ أَلَّا يَجۡعَلَ لَهُمۡ حَظّٗا فِي ٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٌ

Kandi abihutira kujya mu buhakanyi ntibakagutere agahinda; mu by’ukuri, nta cyo bashobora gutwara Allah. Allah arashaka ko nta mugabane (w’ibyiza) bazabona ku munsi w’imperuka; kandi bazahanishwa ibihano bihambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 176


إِنَّ ٱلَّذِينَ ٱشۡتَرَوُاْ ٱلۡكُفۡرَ بِٱلۡإِيمَٰنِ لَن يَضُرُّواْ ٱللَّهَ شَيۡـٔٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Mu by’ukuri ba bandi bahisemo ubuhakanyi bakabugurana ukwemera, nta cyo bazatwara Allah; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah Aal-e-Imran, Verse 177


وَلَا يَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَنَّمَا نُمۡلِي لَهُمۡ خَيۡرٞ لِّأَنفُسِهِمۡۚ إِنَّمَا نُمۡلِي لَهُمۡ لِيَزۡدَادُوٓاْ إِثۡمٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ

Kandi abahakanye ntibakibwire na rimwe ko kuba tubarindiriza (ntitubahanireho) ari byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, tubarindiriza kugira ngo bongere ibyaha; kandi bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Surah Aal-e-Imran, Verse 178


مَّا كَانَ ٱللَّهُ لِيَذَرَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ عَلَىٰ مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ حَتَّىٰ يَمِيزَ ٱلۡخَبِيثَ مِنَ ٱلطَّيِّبِۗ وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيُطۡلِعَكُمۡ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَجۡتَبِي مِن رُّسُلِهِۦ مَن يَشَآءُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦۚ وَإِن تُؤۡمِنُواْ وَتَتَّقُواْ فَلَكُمۡ أَجۡرٌ عَظِيمٞ

Allah ntiyari kurekera abemeramana muri ubu buryo murimo, kugeza agaragaje ababi mu beza. Kandi Allah ntiyari kubahishurira ibitagaragara, cyakora Allah ahitamo uwo ashaka mu Ntumwa ze (akaba ari we abihishurira). Ku bw’ibyo, nimwemere Allah n’Intumwa ze. Kandi nimwemera mukanatinya Allah, muzagororerwa ibihembo bihambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 179


وَلَا يَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ يَبۡخَلُونَ بِمَآ ءَاتَىٰهُمُ ٱللَّهُ مِن فَضۡلِهِۦ هُوَ خَيۡرٗا لَّهُمۖ بَلۡ هُوَ شَرّٞ لَّهُمۡۖ سَيُطَوَّقُونَ مَا بَخِلُواْ بِهِۦ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ وَلِلَّهِ مِيرَٰثُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ

Na ba bandi bagira ubugugu mu byo Allah yabahaye mu ngabire ze, ntibakibwire na rimwe ko ari byo byiza kuri bo, ahubwo ni byo bibi kuri bo; ku munsi w’izuka bazanigirizwa ibyo bagiriye ubugugu. Kandi Allah ni We uzazungura ibirere n’isi, kandi Allah azi neza ibyo mukora
Surah Aal-e-Imran, Verse 180


لَّقَدۡ سَمِعَ ٱللَّهُ قَوۡلَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ فَقِيرٞ وَنَحۡنُ أَغۡنِيَآءُۘ سَنَكۡتُبُ مَا قَالُواْ وَقَتۡلَهُمُ ٱلۡأَنۢبِيَآءَ بِغَيۡرِ حَقّٖ وَنَقُولُ ذُوقُواْ عَذَابَ ٱلۡحَرِيقِ

Rwose Allah yumvise imvugo ya ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah ni umutindi naho twe tukaba abakungu.” Tuzandika ibyo bavuze ndetse no kwica abahanuzi kwabo babarenganyije, tunababwire tuti “Nimwumve ububabare bw’ibihano bitwika.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 181


ذَٰلِكَ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيكُمۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ لَيۡسَ بِظَلَّامٖ لِّلۡعَبِيدِ

Ibyo ni ukubera ibyo amaboko yanyu yakoze. Kandi mu by’ukuri, Allah ntabwo arenganya abagaragu (be)
Surah Aal-e-Imran, Verse 182


ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ إِنَّ ٱللَّهَ عَهِدَ إِلَيۡنَآ أَلَّا نُؤۡمِنَ لِرَسُولٍ حَتَّىٰ يَأۡتِيَنَا بِقُرۡبَانٖ تَأۡكُلُهُ ٱلنَّارُۗ قُلۡ قَدۡ جَآءَكُمۡ رُسُلٞ مِّن قَبۡلِي بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَبِٱلَّذِي قُلۡتُمۡ فَلِمَ قَتَلۡتُمُوهُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah yadusezeranyije kutazemera intumwa iyo ari yo yose keretse izatuzanira igitambo kizotswa n’umuriro (uvuye mu ijuru).” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Intumwa zabagezeho mbere yanjye zifite ibimenyetso bigaragara ndetse (zinafite) n’ibyo muvuga; none se kuki mwazishe niba muri abanyakuri?”
Surah Aal-e-Imran, Verse 183


فَإِن كَذَّبُوكَ فَقَدۡ كُذِّبَ رُسُلٞ مِّن قَبۡلِكَ جَآءُو بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلزُّبُرِ وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُنِيرِ

Nibaguhinyura, rwose n’izindi Ntumwa (zabayeho) mbere yawe zarahinyuwe, kandi zarazanye ibimenyetso bigaragara, ibitabo ndetse n’igitabo gifite urumuri
Surah Aal-e-Imran, Verse 184


كُلُّ نَفۡسٖ ذَآئِقَةُ ٱلۡمَوۡتِۗ وَإِنَّمَا تُوَفَّوۡنَ أُجُورَكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ فَمَن زُحۡزِحَ عَنِ ٱلنَّارِ وَأُدۡخِلَ ٱلۡجَنَّةَ فَقَدۡ فَازَۗ وَمَا ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَآ إِلَّا مَتَٰعُ ٱلۡغُرُورِ

Buri wese azasogongera ku rupfu. Kandi rwose ku munsi w’izuka muzagororerwa ibihembo byanyu mu buryo bwuzuye. Bityo, uzashyirwa kure y’umuriro akinjizwa mu ijuru, rwose azaba atsinze. Kandi ubuzima bw’isi nta cyo buri cyo uretse ko ari ibyishimo bishuka (abantu)
Surah Aal-e-Imran, Verse 185


۞لَتُبۡلَوُنَّ فِيٓ أَمۡوَٰلِكُمۡ وَأَنفُسِكُمۡ وَلَتَسۡمَعُنَّ مِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكُمۡ وَمِنَ ٱلَّذِينَ أَشۡرَكُوٓاْ أَذٗى كَثِيرٗاۚ وَإِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ فَإِنَّ ذَٰلِكَ مِنۡ عَزۡمِ ٱلۡأُمُورِ

Rwose muzageragezwa mu mitungo yanyu no kubura abanyu, kandi muzumva ibibababaza byinshi biturutse ku bahawe ibitabo mbere yanyu (Abayahudi n’Abanaswara) ndetse n’ababangikanyamana; ariko nimwihangana mukanagandukira (Allah). Mu by’ukuri ibyo ni bimwe mu byemezo bihambaye
Surah Aal-e-Imran, Verse 186


وَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ لَتُبَيِّنُنَّهُۥ لِلنَّاسِ وَلَا تَكۡتُمُونَهُۥ فَنَبَذُوهُ وَرَآءَ ظُهُورِهِمۡ وَٱشۡتَرَوۡاْ بِهِۦ ثَمَنٗا قَلِيلٗاۖ فَبِئۡسَ مَا يَشۡتَرُونَ

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga isezerano rikomeye abahawe igitabo (cya Tawurati n’Ivanjili) ry’uko bagomba kubisobanurira abantu batabihisha, ariko babiteye umugongo babigurana ikiguzi gito. Nyamara ibyo bahisemo ni bibi
Surah Aal-e-Imran, Verse 187


لَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ يَفۡرَحُونَ بِمَآ أَتَواْ وَّيُحِبُّونَ أَن يُحۡمَدُواْ بِمَا لَمۡ يَفۡعَلُواْ فَلَا تَحۡسَبَنَّهُم بِمَفَازَةٖ مِّنَ ٱلۡعَذَابِۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Ntukibwire ko ba bandi bishimira ibikorwa (bibi) bakoze, bakanakunda gushimirwa ibyo batakoze; rwose ntutekereze ko bazakiranuka n’ibihano; ahubwo bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah Aal-e-Imran, Verse 188


وَلِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah, ndetse Allah ni Ushobora byose
Surah Aal-e-Imran, Verse 189


إِنَّ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ لَأٓيَٰتٖ لِّأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi no gusimburana kw’ijoro n’amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge
Surah Aal-e-Imran, Verse 190


ٱلَّذِينَ يَذۡكُرُونَ ٱللَّهَ قِيَٰمٗا وَقُعُودٗا وَعَلَىٰ جُنُوبِهِمۡ وَيَتَفَكَّرُونَ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ رَبَّنَا مَا خَلَقۡتَ هَٰذَا بَٰطِلٗا سُبۡحَٰنَكَ فَقِنَا عَذَابَ ٱلنَّارِ

Ba bandi basingiza Allah, baba bahagaze, bicaye, cyangwa baryamye, bakanatekereza ku iremwa ry’ibirere n’isi (bagira bati) “Nyagasani wacu! Ibi ntiwabiremye nta mpamvu. Ubutagatifu ni ubwawe! Ngaho turinde ibihano by’umuriro.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 191


رَبَّنَآ إِنَّكَ مَن تُدۡخِلِ ٱلنَّارَ فَقَدۡ أَخۡزَيۡتَهُۥۖ وَمَا لِلظَّـٰلِمِينَ مِنۡ أَنصَارٖ

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uwo uzinjiza mu muriro uzaba umusuzuguje; kandi inkozi z’ibibi ntizizigera zibona abatabazi
Surah Aal-e-Imran, Verse 192


رَّبَّنَآ إِنَّنَا سَمِعۡنَا مُنَادِيٗا يُنَادِي لِلۡإِيمَٰنِ أَنۡ ءَامِنُواْ بِرَبِّكُمۡ فَـَٔامَنَّاۚ رَبَّنَا فَٱغۡفِرۡ لَنَا ذُنُوبَنَا وَكَفِّرۡ عَنَّا سَيِّـَٔاتِنَا وَتَوَفَّنَا مَعَ ٱلۡأَبۡرَارِ

Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twumvise umuhamagazi (Intumwa Muhamadi) uhamagarira ukwemera (agira ati) “Nimwemere Nyagasani wanyu”, nuko turemera. None Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu, udukize ibicumuro byacu, kandi uzadukure ku isi turi mu beza
Surah Aal-e-Imran, Verse 193


رَبَّنَا وَءَاتِنَا مَا وَعَدتَّنَا عَلَىٰ رُسُلِكَ وَلَا تُخۡزِنَا يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۖ إِنَّكَ لَا تُخۡلِفُ ٱلۡمِيعَادَ

Nyagasani wacu! Unaduhe ibyo wadusezeranyije binyuze ku ntumwa zawe. Kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka, kuko mu by’ukuri utajya wica isezerano (ryawe)
Surah Aal-e-Imran, Verse 194


فَٱسۡتَجَابَ لَهُمۡ رَبُّهُمۡ أَنِّي لَآ أُضِيعُ عَمَلَ عَٰمِلٖ مِّنكُم مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰۖ بَعۡضُكُم مِّنۢ بَعۡضٖۖ فَٱلَّذِينَ هَاجَرُواْ وَأُخۡرِجُواْ مِن دِيَٰرِهِمۡ وَأُوذُواْ فِي سَبِيلِي وَقَٰتَلُواْ وَقُتِلُواْ لَأُكَفِّرَنَّ عَنۡهُمۡ سَيِّـَٔاتِهِمۡ وَلَأُدۡخِلَنَّهُمۡ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ ثَوَابٗا مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِۚ وَٱللَّهُ عِندَهُۥ حُسۡنُ ٱلثَّوَابِ

Nuko Nyagasani wabo abakirira ubusabe (agira ati) “Mu by’ukuri, njye sinagira imfabusa igikorwa cyakozwe n’umwe muri mwe, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kuko mukomokanaho (murareshya mu guhemberwa ibyo mukora). Bityo ba bandi bimutse bakanameneshwa mu ngo zabo, bagatotezwa bazira kugana inzira yanjye, bakarwana, bakanicwa, rwose nzabababarira ibyaha byabo nanabinjize mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi. Ibyo ni ibihembo biturutse kwa Allah, kandi kwa Allah ni ho hari ibihembo byiza.”
Surah Aal-e-Imran, Verse 195


لَا يَغُرَّنَّكَ تَقَلُّبُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ

Ntuzashukwe n’umudendezo abahakanye bafite ku isi
Surah Aal-e-Imran, Verse 196


مَتَٰعٞ قَلِيلٞ ثُمَّ مَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ

Ni umunezero w’akanya gato, hanyuma ubuturo bwabo bukaba mu muriro wa Jahanamu kandi ni yo buturo bubi
Surah Aal-e-Imran, Verse 197


لَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ لَهُمۡ جَنَّـٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا نُزُلٗا مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِۗ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لِّلۡأَبۡرَارِ

Ariko ba bandi batinye Nyagasani wabo, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (mu ijuru), bazabubamo ubuziraherezo. Bizaba ari izimano rivuye kwa Allah, kandi ibiri kwa Allah ni akarusho ku bakora neza
Surah Aal-e-Imran, Verse 198


وَإِنَّ مِنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ لَمَن يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُمۡ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡهِمۡ خَٰشِعِينَ لِلَّهِ لَا يَشۡتَرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ ثَمَنٗا قَلِيلًاۚ أُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمۡ أَجۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ

Mu by’ukuri mu bahawe ibitabo harimo abemera Allah n’ibyo mwahishuriwe (Qur’an) ndetse n’ibyo bahishuriwe (Tawurati n’Ivanjili); bibombarika imbere ya Allah. Ntibagurana amagambo ya Allah indonke (n’ubwo zaba) nke; abo bazahabwa ingororano zabo kwa Nyagasani wabo. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura
Surah Aal-e-Imran, Verse 199


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱصۡبِرُواْ وَصَابِرُواْ وَرَابِطُواْ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ

Yemwe abemeye! Nimwihangane munihanganishanye, kandi mushikame (ku rugamba), ndetse mugandukire Allah kugira ngo mugere ku ntsinzi
Surah Aal-e-Imran, Verse 200


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 2
>> Surah 4

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai