Surah Aal-e-Imran Verse 81 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Aal-e-Imranوَإِذۡ أَخَذَ ٱللَّهُ مِيثَٰقَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ لَمَآ ءَاتَيۡتُكُم مِّن كِتَٰبٖ وَحِكۡمَةٖ ثُمَّ جَآءَكُمۡ رَسُولٞ مُّصَدِّقٞ لِّمَا مَعَكُمۡ لَتُؤۡمِنُنَّ بِهِۦ وَلَتَنصُرُنَّهُۥۚ قَالَ ءَأَقۡرَرۡتُمۡ وَأَخَذۡتُمۡ عَلَىٰ ذَٰلِكُمۡ إِصۡرِيۖ قَالُوٓاْ أَقۡرَرۡنَاۚ قَالَ فَٱشۡهَدُواْ وَأَنَا۠ مَعَكُم مِّنَ ٱلشَّـٰهِدِينَ
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yagiranaga n’abahanuzi isezerano rikomeye (rigira riti) “Nimbaha igitabo n’ubushishozi, maze Intumwa (Muhamadi) ikabageraho ishimangira ibyo mufite, mugomba kuzayemera mukanayirengera.” (Allah) aravuga ati “Ese murabyemeye munabigira isezerano ryanjye?” Baravuga bati “Turabyemeye.” Aravuga ati “Ngaho nimubihamye, nanjye ndi kumwe namwe mu babihamya.”