Surah Al-Ahzab - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ ٱتَّقِ ٱللَّهَ وَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقِينَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا
Yewe Muhanuzi! (Komeza) ugandukire Allah, kandi ntukumvire abahakanyi ndetse n’indyarya. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Al-Ahzab, Verse 1
وَٱتَّبِعۡ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٗا
Kandi jya ukurikira ibyo uhishurirwa bituruka kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
Surah Al-Ahzab, Verse 2
وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلٗا
Uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umurinzi
Surah Al-Ahzab, Verse 3
مَّا جَعَلَ ٱللَّهُ لِرَجُلٖ مِّن قَلۡبَيۡنِ فِي جَوۡفِهِۦۚ وَمَا جَعَلَ أَزۡوَٰجَكُمُ ٱلَّـٰٓـِٔي تُظَٰهِرُونَ مِنۡهُنَّ أُمَّهَٰتِكُمۡۚ وَمَا جَعَلَ أَدۡعِيَآءَكُمۡ أَبۡنَآءَكُمۡۚ ذَٰلِكُمۡ قَوۡلُكُم بِأَفۡوَٰهِكُمۡۖ وَٱللَّهُ يَقُولُ ٱلۡحَقَّ وَهُوَ يَهۡدِي ٱلسَّبِيلَ
Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije na bo murahirira kutazongera kubonana na bo. Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu (b’ukuri). Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na We uyobora inzira itunganye
Surah Al-Ahzab, Verse 4
ٱدۡعُوهُمۡ لِأٓبَآئِهِمۡ هُوَ أَقۡسَطُ عِندَ ٱللَّهِۚ فَإِن لَّمۡ تَعۡلَمُوٓاْ ءَابَآءَهُمۡ فَإِخۡوَٰنُكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَمَوَٰلِيكُمۡۚ وَلَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ جُنَاحٞ فِيمَآ أَخۡطَأۡتُم بِهِۦ وَلَٰكِن مَّا تَعَمَّدَتۡ قُلُوبُكُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمًا
(Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, mujye mubita abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mutabizi, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Al-Ahzab, Verse 5
ٱلنَّبِيُّ أَوۡلَىٰ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ مِنۡ أَنفُسِهِمۡۖ وَأَزۡوَٰجُهُۥٓ أُمَّهَٰتُهُمۡۗ وَأُوْلُواْ ٱلۡأَرۡحَامِ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلَىٰ بِبَعۡضٖ فِي كِتَٰبِ ٱللَّهِ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُهَٰجِرِينَ إِلَّآ أَن تَفۡعَلُوٓاْ إِلَىٰٓ أَوۡلِيَآئِكُم مَّعۡرُوفٗاۚ كَانَ ذَٰلِكَ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مَسۡطُورٗا
Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo (ni ibisanzwe) biranditse mu gitabo
Surah Al-Ahzab, Verse 6
وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِنَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مِيثَٰقَهُمۡ وَمِنكَ وَمِن نُّوحٖ وَإِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ وَعِيسَى ٱبۡنِ مَرۡيَمَۖ وَأَخَذۡنَا مِنۡهُم مِّيثَٰقًا غَلِيظٗا
(Unibuke) ubwo twagiranaga isezerano n’abahanuzi, ndetse (turigirana) nawe (Muhamadi), na Nuhu, na Ibrahimu, na Musa, na Issa mwene Mariyamu. Kandi twagiranye nabo isezerano rikomeye cyane
Surah Al-Ahzab, Verse 7
لِّيَسۡـَٔلَ ٱلصَّـٰدِقِينَ عَن صِدۡقِهِمۡۚ وَأَعَدَّ لِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابًا أَلِيمٗا
Kugira ngo (Allah) azabaze abanyakuri ibijyanye n’ukuri kwabo. Kandi yateganyirije abahakanyi ibihano bibabaza
Surah Al-Ahzab, Verse 8
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱذۡكُرُواْ نِعۡمَةَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ إِذۡ جَآءَتۡكُمۡ جُنُودٞ فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ رِيحٗا وَجُنُودٗا لَّمۡ تَرَوۡهَاۚ وَكَانَ ٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرًا
Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah yabahundagajeho, ubwo ingabo zabateraga, tukazoherezamo umuyaga n’ingabo mutabonaga (Abamalayika). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Surah Al-Ahzab, Verse 9
إِذۡ جَآءُوكُم مِّن فَوۡقِكُمۡ وَمِنۡ أَسۡفَلَ مِنكُمۡ وَإِذۡ زَاغَتِ ٱلۡأَبۡصَٰرُ وَبَلَغَتِ ٱلۡقُلُوبُ ٱلۡحَنَاجِرَ وَتَظُنُّونَ بِٱللَّهِ ٱلظُّنُونَا۠
Ubwo zabateraga zibaturutse haruguru no hepfo yanyu mukanuye amaso, imitima yabageze mu ngoto (kubera ubwoba), mutangiye gukekera Allah byinshi
Surah Al-Ahzab, Verse 10
هُنَالِكَ ٱبۡتُلِيَ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَزُلۡزِلُواْ زِلۡزَالٗا شَدِيدٗا
Aho abemera barahageragerejwe, banahindishwa umushyitsi ukomeye cyane
Surah Al-Ahzab, Verse 11
وَإِذۡ يَقُولُ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ مَّا وَعَدَنَا ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥٓ إِلَّا غُرُورٗا
(Unazirikane) ubwo indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo gushidikanya) bavugaga bati “lbyo Allah n’Intumwa ye badusezeranyije ni ibinyoma”
Surah Al-Ahzab, Verse 12
وَإِذۡ قَالَت طَّآئِفَةٞ مِّنۡهُمۡ يَـٰٓأَهۡلَ يَثۡرِبَ لَا مُقَامَ لَكُمۡ فَٱرۡجِعُواْۚ وَيَسۡتَـٔۡذِنُ فَرِيقٞ مِّنۡهُمُ ٱلنَّبِيَّ يَقُولُونَ إِنَّ بُيُوتَنَا عَوۡرَةٞ وَمَا هِيَ بِعَوۡرَةٍۖ إِن يُرِيدُونَ إِلَّا فِرَارٗا
Kandi [wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati “Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati “Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho”, kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga (urugamba)
Surah Al-Ahzab, Verse 13
وَلَوۡ دُخِلَتۡ عَلَيۡهِم مِّنۡ أَقۡطَارِهَا ثُمَّ سُئِلُواْ ٱلۡفِتۡنَةَ لَأٓتَوۡهَا وَمَا تَلَبَّثُواْ بِهَآ إِلَّا يَسِيرٗا
N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zawo zose (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) nta shiti bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’ubwo bari gutindiganya (guhakana)
Surah Al-Ahzab, Verse 14
وَلَقَدۡ كَانُواْ عَٰهَدُواْ ٱللَّهَ مِن قَبۡلُ لَا يُوَلُّونَ ٱلۡأَدۡبَٰرَۚ وَكَانَ عَهۡدُ ٱللَّهِ مَسۡـُٔولٗا
Ndetse rwose mbere, bari barasezeranyije Allah ko batazahunga urugamba. Kandi isezerano rya Allah bazaribazwa
Surah Al-Ahzab, Verse 15
قُل لَّن يَنفَعَكُمُ ٱلۡفِرَارُ إِن فَرَرۡتُم مِّنَ ٱلۡمَوۡتِ أَوِ ٱلۡقَتۡلِ وَإِذٗا لَّا تُمَتَّعُونَ إِلَّا قَلِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Guhunga nta cyo byabamarira mubaye muhunga urupfu cyangwa kwicwa, kandi ntimwanezezwa (n’ubuzima bw’isi) usibye igihe gito (mwagenewe cyo kubaho)”
Surah Al-Ahzab, Verse 16
قُلۡ مَن ذَا ٱلَّذِي يَعۡصِمُكُم مِّنَ ٱللَّهِ إِنۡ أَرَادَ بِكُمۡ سُوٓءًا أَوۡ أَرَادَ بِكُمۡ رَحۡمَةٗۚ وَلَا يَجِدُونَ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde wabarinda Allah aramutse ashatse kubahana, cyangwa (ngo akumire) impuhwe ze (aramutse ashatse kuzibahundagazaho)? Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah.”
Surah Al-Ahzab, Verse 17
۞قَدۡ يَعۡلَمُ ٱللَّهُ ٱلۡمُعَوِّقِينَ مِنكُمۡ وَٱلۡقَآئِلِينَ لِإِخۡوَٰنِهِمۡ هَلُمَّ إِلَيۡنَاۖ وَلَا يَأۡتُونَ ٱلۡبَأۡسَ إِلَّا قَلِيلًا
Rwose Allah azi abagandisha abandi muri mwe ndetse n’ababwira abavandimwe babo bati “Nimuze ku ruhande rwacu (mureke kujyana na Muhamadi).” Kandi ntibajya bajya ku rugamba usibye gake cyane (kugira ngo babeshye abemeramana)
Surah Al-Ahzab, Verse 18
أَشِحَّةً عَلَيۡكُمۡۖ فَإِذَا جَآءَ ٱلۡخَوۡفُ رَأَيۡتَهُمۡ يَنظُرُونَ إِلَيۡكَ تَدُورُ أَعۡيُنُهُمۡ كَٱلَّذِي يُغۡشَىٰ عَلَيۡهِ مِنَ ٱلۡمَوۡتِۖ فَإِذَا ذَهَبَ ٱلۡخَوۡفُ سَلَقُوكُم بِأَلۡسِنَةٍ حِدَادٍ أَشِحَّةً عَلَى ٱلۡخَيۡرِۚ أُوْلَـٰٓئِكَ لَمۡ يُؤۡمِنُواْ فَأَحۡبَطَ ٱللَّهُ أَعۡمَٰلَهُمۡۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٗا
Babagirira ubugugu maze bagerwaho n’ubwoba (bw’intambara) ukabona bakureba bakanaguzwa amaso nk’umuntu urimo gusamba; ariko iyo ubwoba bushize, babasesereza bakoresheje indimi zabo zityaye, bagira ubugugu bwo gukora ibyiza. Abo ntibigeze bemera, bityo ibikorwa byabo Allah yabigize imfabusa. Kandi ibyo kuri Allah biroroshye
Surah Al-Ahzab, Verse 19
يَحۡسَبُونَ ٱلۡأَحۡزَابَ لَمۡ يَذۡهَبُواْۖ وَإِن يَأۡتِ ٱلۡأَحۡزَابُ يَوَدُّواْ لَوۡ أَنَّهُم بَادُونَ فِي ٱلۡأَعۡرَابِ يَسۡـَٔلُونَ عَنۡ أَنۢبَآئِكُمۡۖ وَلَوۡ كَانُواْ فِيكُم مَّا قَٰتَلُوٓاْ إِلَّا قَلِيلٗا
(Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi nta ho twagiye; nyamara utwo dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza ko (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye gake cyane
Surah Al-Ahzab, Verse 20
لَّقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِي رَسُولِ ٱللَّهِ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَ وَذَكَرَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا
Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku Ntumwa ya Allah (Muhamadi). Ibyo ni kuri wa wundi wizera Allah (akemera) n’umunsi w’imperuka kandi agasingiza Allah kenshi
Surah Al-Ahzab, Verse 21
وَلَمَّا رَءَا ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلۡأَحۡزَابَ قَالُواْ هَٰذَا مَا وَعَدَنَا ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥ وَصَدَقَ ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥۚ وَمَا زَادَهُمۡ إِلَّآ إِيمَٰنٗا وَتَسۡلِيمٗا
Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati “Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri.” Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah)
Surah Al-Ahzab, Verse 22
مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ رِجَالٞ صَدَقُواْ مَا عَٰهَدُواْ ٱللَّهَ عَلَيۡهِۖ فَمِنۡهُم مَّن قَضَىٰ نَحۡبَهُۥ وَمِنۡهُم مَّن يَنتَظِرُۖ وَمَا بَدَّلُواْ تَبۡدِيلٗا
Mu bemeramana harimo abagabo basohoje ibyo basezeranyije Allah. Muri bo hari abatabarutse, ndetse no muri bo hari abagitegereje, kandi ntibigeze bahindura (isezerano ryabo) na mba
Surah Al-Ahzab, Verse 23
لِّيَجۡزِيَ ٱللَّهُ ٱلصَّـٰدِقِينَ بِصِدۡقِهِمۡ وَيُعَذِّبَ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ إِن شَآءَ أَوۡ يَتُوبَ عَلَيۡهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Kugira ngo Allah azagororere abanyakuri kubera ukuri kwabo, kandi nabishaka azahane indyarya cyangwa azibabarire. Mu by’ukuri Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Al-Ahzab, Verse 24
وَرَدَّ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِغَيۡظِهِمۡ لَمۡ يَنَالُواْ خَيۡرٗاۚ وَكَفَى ٱللَّهُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ٱلۡقِتَالَۚ وَكَانَ ٱللَّهُ قَوِيًّا عَزِيزٗا
Nuko Allah asubiza inyuma ba bandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Nyiricyubahiro bihebuje
Surah Al-Ahzab, Verse 25
وَأَنزَلَ ٱلَّذِينَ ظَٰهَرُوهُم مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ مِن صَيَاصِيهِمۡ وَقَذَفَ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلرُّعۡبَ فَرِيقٗا تَقۡتُلُونَ وَتَأۡسِرُونَ فَرِيقٗا
Naho ba bandi babashyigikiye mu bahawe igitabo, (Allah) abamanura mu nyubako zabo (ndende) z’imitamenwa, anabateza ubwoba mu mitima. Bityo, bamwe murabica abandi mubagira ingaruzwamuheto
Surah Al-Ahzab, Verse 26
وَأَوۡرَثَكُمۡ أَرۡضَهُمۡ وَدِيَٰرَهُمۡ وَأَمۡوَٰلَهُمۡ وَأَرۡضٗا لَّمۡ تَطَـُٔوهَاۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٗا
Maze (Allah) abaha kwigarurira ubutaka bwabo, amazu yabo, imitungo yabo, ndetse n’ubutaka mutigeze mukandagiraho (bwa Khayibari). Kandi Allah ni Ushobora byose
Surah Al-Ahzab, Verse 27
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ قُل لِّأَزۡوَٰجِكَ إِن كُنتُنَّ تُرِدۡنَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتَهَا فَتَعَالَيۡنَ أُمَتِّعۡكُنَّ وَأُسَرِّحۡكُنَّ سَرَاحٗا جَمِيلٗا
Yewe muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe uti “Niba mwifuza ubuzima bw’iyi si n’imitako yayo, nimuze mbakorere ibyo mwifuza maze mbasende, dutane ku neza.”
Surah Al-Ahzab, Verse 28
وَإِن كُنتُنَّ تُرِدۡنَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَٱلدَّارَ ٱلۡأٓخِرَةَ فَإِنَّ ٱللَّهَ أَعَدَّ لِلۡمُحۡسِنَٰتِ مِنكُنَّ أَجۡرًا عَظِيمٗا
“Ariko niba mushaka (kwishimirwa na) Allah n’intumwa ye ndetse (munashaka) n’ubuturo bw’imperuka (Ijuru), mu by’ukuri (mumenye ko) Allah yateguriye ibihembo bihambaye abakora ibyiza muri mwe.”
Surah Al-Ahzab, Verse 29
يَٰنِسَآءَ ٱلنَّبِيِّ مَن يَأۡتِ مِنكُنَّ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖ يُضَٰعَفۡ لَهَا ٱلۡعَذَابُ ضِعۡفَيۡنِۚ وَكَانَ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٗا
Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Muri mwe uzakora icyaha cy’urukozasoni mu buryo bugaragara, ibihano bye bizikuba kabiri, kandi ibyo kuri Allah biroroshye
Surah Al-Ahzab, Verse 30
۞وَمَن يَقۡنُتۡ مِنكُنَّ لِلَّهِ وَرَسُولِهِۦ وَتَعۡمَلۡ صَٰلِحٗا نُّؤۡتِهَآ أَجۡرَهَا مَرَّتَيۡنِ وَأَعۡتَدۡنَا لَهَا رِزۡقٗا كَرِيمٗا
Kandi muri mwe uzumvira Allah n’intumwa ye akanakora ibikorwa byiza, tuzamugororera ibihembo byikubye kabiri, kandi (ku mperuka) twanamuteguriye amafunguro meza
Surah Al-Ahzab, Verse 31
يَٰنِسَآءَ ٱلنَّبِيِّ لَسۡتُنَّ كَأَحَدٖ مِّنَ ٱلنِّسَآءِ إِنِ ٱتَّقَيۡتُنَّۚ فَلَا تَخۡضَعۡنَ بِٱلۡقَوۡلِ فَيَطۡمَعَ ٱلَّذِي فِي قَلۡبِهِۦ مَرَضٞ وَقُلۡنَ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Ntabwo mumeze nk’abandi bagore basanzwe. Niba mutinya (Allah) muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye
Surah Al-Ahzab, Verse 32
وَقَرۡنَ فِي بُيُوتِكُنَّ وَلَا تَبَرَّجۡنَ تَبَرُّجَ ٱلۡجَٰهِلِيَّةِ ٱلۡأُولَىٰۖ وَأَقِمۡنَ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتِينَ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَطِعۡنَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓۚ إِنَّمَا يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيُذۡهِبَ عَنكُمُ ٱلرِّجۡسَ أَهۡلَ ٱلۡبَيۡتِ وَيُطَهِّرَكُمۡ تَطۡهِيرٗا
Mujye munaguma mu ngo zanyu kandi ntimukagaragaze imitako yanyu nk’uko abagore bo mu bihe by’ubujiji babikoraga. Mujye muhozaho iswala, mutange amaturo kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye. Mu by’ukuri yemwe bantu bo mu rugo (rw’Intumwa)! Allah arashaka kubakuriraho ibibi n’ibyaha ndetse no kubasukura byimazeyo
Surah Al-Ahzab, Verse 33
وَٱذۡكُرۡنَ مَا يُتۡلَىٰ فِي بُيُوتِكُنَّ مِنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ وَٱلۡحِكۡمَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ لَطِيفًا خَبِيرًا
Munazirikane amagambo ya Allah n’amagambo y’Intumwa bisomerwa mu ngo zanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ugenzabuhoro, Umumenyi uhebuje
Surah Al-Ahzab, Verse 34
إِنَّ ٱلۡمُسۡلِمِينَ وَٱلۡمُسۡلِمَٰتِ وَٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ وَٱلۡقَٰنِتِينَ وَٱلۡقَٰنِتَٰتِ وَٱلصَّـٰدِقِينَ وَٱلصَّـٰدِقَٰتِ وَٱلصَّـٰبِرِينَ وَٱلصَّـٰبِرَٰتِ وَٱلۡخَٰشِعِينَ وَٱلۡخَٰشِعَٰتِ وَٱلۡمُتَصَدِّقِينَ وَٱلۡمُتَصَدِّقَٰتِ وَٱلصَّـٰٓئِمِينَ وَٱلصَّـٰٓئِمَٰتِ وَٱلۡحَٰفِظِينَ فُرُوجَهُمۡ وَٱلۡحَٰفِظَٰتِ وَٱلذَّـٰكِرِينَ ٱللَّهَ كَثِيرٗا وَٱلذَّـٰكِرَٰتِ أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُم مَّغۡفِرَةٗ وَأَجۡرًا عَظِيمٗا
Mu by’ukuri Abayisilamu n’Abayisilamukazi, abemeramana n’abemeramanakazi, abagabo n’abagore bibombarika (kuri Allah), abagabo n’abagore b’abanyakuri, abagabo n’abagore bihangana, abagabo n’abagore bicisha bugufi, abagabo n’abagore batanga amaturo, abagabo n’abagore basiba (Swawumu), abagabo n’abagore barinda ubwambure bwabo, abagabo n’abagore basingiza Allah kenshi; Allah yabateguriye kuzabababarira ibyaha no kuzabaha igihembo gihambaye (Ijuru)
Surah Al-Ahzab, Verse 35
وَمَا كَانَ لِمُؤۡمِنٖ وَلَا مُؤۡمِنَةٍ إِذَا قَضَى ٱللَّهُ وَرَسُولُهُۥٓ أَمۡرًا أَن يَكُونَ لَهُمُ ٱلۡخِيَرَةُ مِنۡ أَمۡرِهِمۡۗ وَمَن يَعۡصِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَقَدۡ ضَلَّ ضَلَٰلٗا مُّبِينٗا
Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemeramanakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara
Surah Al-Ahzab, Verse 36
وَإِذۡ تَقُولُ لِلَّذِيٓ أَنۡعَمَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِ وَأَنۡعَمۡتَ عَلَيۡهِ أَمۡسِكۡ عَلَيۡكَ زَوۡجَكَ وَٱتَّقِ ٱللَّهَ وَتُخۡفِي فِي نَفۡسِكَ مَا ٱللَّهُ مُبۡدِيهِ وَتَخۡشَى ٱلنَّاسَ وَٱللَّهُ أَحَقُّ أَن تَخۡشَىٰهُۖ فَلَمَّا قَضَىٰ زَيۡدٞ مِّنۡهَا وَطَرٗا زَوَّجۡنَٰكَهَا لِكَيۡ لَا يَكُونَ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ حَرَجٞ فِيٓ أَزۡوَٰجِ أَدۡعِيَآئِهِمۡ إِذَا قَضَوۡاْ مِنۡهُنَّ وَطَرٗاۚ وَكَانَ أَمۡرُ ٱللَّهِ مَفۡعُولٗا
Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga uwo Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza, ari we Zayidi mwene Haritha), ugira uti “Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah.” Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore wasenzwe n’umwana wareze) kandi Allah ari We ukwiriye kugandukira. Nuko ubwo Zayidi yari amaze kubona ko atakimukeneye (amaze kumusenda), turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye na bo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa
Surah Al-Ahzab, Verse 37
مَّا كَانَ عَلَى ٱلنَّبِيِّ مِنۡ حَرَجٖ فِيمَا فَرَضَ ٱللَّهُ لَهُۥۖ سُنَّةَ ٱللَّهِ فِي ٱلَّذِينَ خَلَوۡاْ مِن قَبۡلُۚ وَكَانَ أَمۡرُ ٱللَّهِ قَدَرٗا مَّقۡدُورًا
Nta cyaha kuba umuhanuzi (Muhamadi) yakora ibyo Allah yamutegetse (kurongora umugore wasenzwe n’umwana yareze), uko ni ko Allah yabigenzaga no ku (ntumwa) zabayeho mbere. Kandi itegeko rya Allah ni ihame ridakuka
Surah Al-Ahzab, Verse 38
ٱلَّذِينَ يُبَلِّغُونَ رِسَٰلَٰتِ ٱللَّهِ وَيَخۡشَوۡنَهُۥ وَلَا يَخۡشَوۡنَ أَحَدًا إِلَّا ٱللَّهَۗ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ حَسِيبٗا
Ba bandi basohoza ubutumwa bwa Allah bakanamutinya, ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Kandi Allah arahagije kuba ari uhebuje mu kubarura
Surah Al-Ahzab, Verse 39
مَّا كَانَ مُحَمَّدٌ أَبَآ أَحَدٖ مِّن رِّجَالِكُمۡ وَلَٰكِن رَّسُولَ ٱللَّهِ وَخَاتَمَ ٱلنَّبِيِّـۧنَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Ntabwo Muhamadi ari se w’uwo ari we wese muri mwe, ahubwo ni intumwa ya Allah akaba n’uwasozereje abahanuzi. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose
Surah Al-Ahzab, Verse 40
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱذۡكُرُواْ ٱللَّهَ ذِكۡرٗا كَثِيرٗا
Yemwe abemeye! Nimusingize Allah kenshi
Surah Al-Ahzab, Verse 41
وَسَبِّحُوهُ بُكۡرَةٗ وَأَصِيلًا
Kandi munamusingize mu gitondo no ku gicamunsi
Surah Al-Ahzab, Verse 42
هُوَ ٱلَّذِي يُصَلِّي عَلَيۡكُمۡ وَمَلَـٰٓئِكَتُهُۥ لِيُخۡرِجَكُم مِّنَ ٱلظُّلُمَٰتِ إِلَى ٱلنُّورِۚ وَكَانَ بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ رَحِيمٗا
Ni We ubagirira impuhwe n’Abamalayika be (bakabasabira kubabarirwa ibyaha), kugira ngo abakure mu mwijima (ubuhakanyi) abaganisha ku rumuri (ukwemera). Kandi (Allah) ni Nyirimbabazi ku bemera
Surah Al-Ahzab, Verse 43
تَحِيَّتُهُمۡ يَوۡمَ يَلۡقَوۡنَهُۥ سَلَٰمٞۚ وَأَعَدَّ لَهُمۡ أَجۡرٗا كَرِيمٗا
Indamukanyo yabo umunsi bazahura na We izaba kwifurizanya amahoro (Salamu). Kandi yabateganyirije ibihembo bishimishije
Surah Al-Ahzab, Verse 44
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ إِنَّآ أَرۡسَلۡنَٰكَ شَٰهِدٗا وَمُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, ndetse ukaba n’umuburizi
Surah Al-Ahzab, Verse 45
وَدَاعِيًا إِلَى ٱللَّهِ بِإِذۡنِهِۦ وَسِرَاجٗا مُّنِيرٗا
Uhamagarira (abantu) kuyoboka Allah ku bw’uburenganzira bwe, ndetse unabe itara rimurika
Surah Al-Ahzab, Verse 46
وَبَشِّرِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ بِأَنَّ لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ فَضۡلٗا كَبِيرٗا
Kandi uhe inkuru nziza abemeramana y’uko bafite ingabire zihambaye zituruka kwa Allah
Surah Al-Ahzab, Verse 47
وَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَدَعۡ أَذَىٰهُمۡ وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلٗا
Ntuzanumvire abahakanyi n’indyarya, kandi ntukite ku bibi byabo (ngo bikubuze gusohoza ubutumwa), ndetse ujye uniringira Allah. Kandi Allah arahagije kuba umurinzi
Surah Al-Ahzab, Verse 48
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا نَكَحۡتُمُ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ ثُمَّ طَلَّقۡتُمُوهُنَّ مِن قَبۡلِ أَن تَمَسُّوهُنَّ فَمَا لَكُمۡ عَلَيۡهِنَّ مِنۡ عِدَّةٖ تَعۡتَدُّونَهَاۖ فَمَتِّعُوهُنَّ وَسَرِّحُوهُنَّ سَرَاحٗا جَمِيلٗا
Yemwe abemeye! Nimurongora abemeramanakazi hanyuma mukabasenda mbere y’uko mukorana imibonano, (icyo gihe) nta Eda mugomba kubabarira. Bityo mujye mubaha ibibanezeza (mu mitungo yanyu) hanyuma mubasezerere ku neza
Surah Al-Ahzab, Verse 49
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ إِنَّآ أَحۡلَلۡنَا لَكَ أَزۡوَٰجَكَ ٱلَّـٰتِيٓ ءَاتَيۡتَ أُجُورَهُنَّ وَمَا مَلَكَتۡ يَمِينُكَ مِمَّآ أَفَآءَ ٱللَّهُ عَلَيۡكَ وَبَنَاتِ عَمِّكَ وَبَنَاتِ عَمَّـٰتِكَ وَبَنَاتِ خَالِكَ وَبَنَاتِ خَٰلَٰتِكَ ٱلَّـٰتِي هَاجَرۡنَ مَعَكَ وَٱمۡرَأَةٗ مُّؤۡمِنَةً إِن وَهَبَتۡ نَفۡسَهَا لِلنَّبِيِّ إِنۡ أَرَادَ ٱلنَّبِيُّ أَن يَسۡتَنكِحَهَا خَالِصَةٗ لَّكَ مِن دُونِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَۗ قَدۡ عَلِمۡنَا مَا فَرَضۡنَا عَلَيۡهِمۡ فِيٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ وَمَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ لِكَيۡلَا يَكُونَ عَلَيۡكَ حَرَجٞۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakuziruriye (kurongora) abagore bawe wahaye inkwano, abaja utunze Allah yaguhaye nk’iminyago, abakobwa ba so wanyu, abakobwa ba ba nyogosenge, abakobwa ba nyokorome, abakobwa ba ba nyoko wanyu bimukanye nawe (muva i Maka mujya i Madina), ndetse n’umugore (uwo ari we wese) w’umwemeramanakazi aramutse yishyingiye umuhanuzi (nta nkwano amutanzeho), hanyuma umuhanuzi akemera kumurongora (yabikora); (ariko ibyo) ni umwihariko wawe (Muhamadi) ntibireba abandi bemeramana. Rwose tuzi neza ibyo twabategetse (mu kurongora) abagore babo (batarenze bane) ndetse n’abaja babo, (ibyo ni) ukugira ngo bitazakubera imbogamizi (igihe ugize abo washaka kurongora). Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Surah Al-Ahzab, Verse 50
۞تُرۡجِي مَن تَشَآءُ مِنۡهُنَّ وَتُـٔۡوِيٓ إِلَيۡكَ مَن تَشَآءُۖ وَمَنِ ٱبۡتَغَيۡتَ مِمَّنۡ عَزَلۡتَ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكَۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَن تَقَرَّ أَعۡيُنُهُنَّ وَلَا يَحۡزَنَّ وَيَرۡضَيۡنَ بِمَآ ءَاتَيۡتَهُنَّ كُلُّهُنَّۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا فِي قُلُوبِكُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلِيمًا حَلِيمٗا
Wigizayo igihe (cyo kujya kurara) ku wo ushaka muri bo (abo bagore), ukanakira iwawe uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo wari warashyize ku ruhande (by’agateganyo), icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo ni byo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be)
Surah Al-Ahzab, Verse 51
لَّا يَحِلُّ لَكَ ٱلنِّسَآءُ مِنۢ بَعۡدُ وَلَآ أَن تَبَدَّلَ بِهِنَّ مِنۡ أَزۡوَٰجٖ وَلَوۡ أَعۡجَبَكَ حُسۡنُهُنَّ إِلَّا مَا مَلَكَتۡ يَمِينُكَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ رَّقِيبٗا
Ntabwo uziruriwe (kurongora) abandi bagore nyuma y’abo (ufite), cyangwa kubagurana abandi bagore, kabone n’ubwo washimishwa n’ubwiza bwabo; usibye gusa abaja bawe. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu
Surah Al-Ahzab, Verse 52
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَدۡخُلُواْ بُيُوتَ ٱلنَّبِيِّ إِلَّآ أَن يُؤۡذَنَ لَكُمۡ إِلَىٰ طَعَامٍ غَيۡرَ نَٰظِرِينَ إِنَىٰهُ وَلَٰكِنۡ إِذَا دُعِيتُمۡ فَٱدۡخُلُواْ فَإِذَا طَعِمۡتُمۡ فَٱنتَشِرُواْ وَلَا مُسۡتَـٔۡنِسِينَ لِحَدِيثٍۚ إِنَّ ذَٰلِكُمۡ كَانَ يُؤۡذِي ٱلنَّبِيَّ فَيَسۡتَحۡيِۦ مِنكُمۡۖ وَٱللَّهُ لَا يَسۡتَحۡيِۦ مِنَ ٱلۡحَقِّۚ وَإِذَا سَأَلۡتُمُوهُنَّ مَتَٰعٗا فَسۡـَٔلُوهُنَّ مِن وَرَآءِ حِجَابٖۚ ذَٰلِكُمۡ أَطۡهَرُ لِقُلُوبِكُمۡ وَقُلُوبِهِنَّۚ وَمَا كَانَ لَكُمۡ أَن تُؤۡذُواْ رَسُولَ ٱللَّهِ وَلَآ أَن تَنكِحُوٓاْ أَزۡوَٰجَهُۥ مِنۢ بَعۡدِهِۦٓ أَبَدًاۚ إِنَّ ذَٰلِكُمۡ كَانَ عِندَ ٱللَّهِ عَظِيمًا
Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah
Surah Al-Ahzab, Verse 53
إِن تُبۡدُواْ شَيۡـًٔا أَوۡ تُخۡفُوهُ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٗا
Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose
Surah Al-Ahzab, Verse 54
لَّا جُنَاحَ عَلَيۡهِنَّ فِيٓ ءَابَآئِهِنَّ وَلَآ أَبۡنَآئِهِنَّ وَلَآ إِخۡوَٰنِهِنَّ وَلَآ أَبۡنَآءِ إِخۡوَٰنِهِنَّ وَلَآ أَبۡنَآءِ أَخَوَٰتِهِنَّ وَلَا نِسَآئِهِنَّ وَلَا مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُنَّۗ وَٱتَّقِينَ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدًا
Nta cyaha kuri bo (abagore b’intumwa, baramutse batikwije) imbere ya ba se, abahungu babo, basaza babo, abahungu ba basaza babo, abahungu ba bakuru babo cyangwa barumuna babo, abagore bagenzi babo cyangwa abaja babo. Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu
Surah Al-Ahzab, Verse 55
إِنَّ ٱللَّهَ وَمَلَـٰٓئِكَتَهُۥ يُصَلُّونَ عَلَى ٱلنَّبِيِّۚ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ صَلُّواْ عَلَيۡهِ وَسَلِّمُواْ تَسۡلِيمًا
Mu by’ukuri Allah ahundagaza impuhwe ze ku Muhanuzi (Muhamadi) ndetse n’Abamalayika bakazimusabira. Yemwe abemeye! Nimumusabire impuhwe munamwifurize amahoro
Surah Al-Ahzab, Verse 56
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ لَعَنَهُمُ ٱللَّهُ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِ وَأَعَدَّ لَهُمۡ عَذَابٗا مُّهِينٗا
Mu by’ukuri ba bandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza
Surah Al-Ahzab, Verse 57
وَٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِ بِغَيۡرِ مَا ٱكۡتَسَبُواْ فَقَدِ ٱحۡتَمَلُواْ بُهۡتَٰنٗا وَإِثۡمٗا مُّبِينٗا
Na ba bandi babuza amahoro abemeramana n’abemeramanakazi nta kibi bakoze, rwose baba bishyizeho umutwaro wo gushinja ikinyoma n’icyaha kigaragara
Surah Al-Ahzab, Verse 58
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ قُل لِّأَزۡوَٰجِكَ وَبَنَاتِكَ وَنِسَآءِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ يُدۡنِينَ عَلَيۡهِنَّ مِن جَلَٰبِيبِهِنَّۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَن يُعۡرَفۡنَ فَلَا يُؤۡذَيۡنَۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمٗا
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira abagore bawe, abakobwa bawe n’abagore b’abemeramana bambare imyambaro yabo bikwije; ibyo ni byo bizatuma bamenyekana (nk’abagore biyubashye), bityo ntibasagarirwe. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Surah Al-Ahzab, Verse 59
۞لَّئِن لَّمۡ يَنتَهِ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ وَٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ وَٱلۡمُرۡجِفُونَ فِي ٱلۡمَدِينَةِ لَنُغۡرِيَنَّكَ بِهِمۡ ثُمَّ لَا يُجَاوِرُونَكَ فِيهَآ إِلَّا قَلِيلٗا
Indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo kurarikira ubusambanyi) ndetse n’abakwirakwiza ibihuha mu mujyi wa Madina, nibatabireka, rwose tuzagushishikariza kubatera, hanyuma ntibazongere kuwuturanamo na we usibye igihe gito
Surah Al-Ahzab, Verse 60
مَّلۡعُونِينَۖ أَيۡنَمَا ثُقِفُوٓاْ أُخِذُواْ وَقُتِّلُواْ تَقۡتِيلٗا
(Abo) ni ibivume. Aho bazasangwa hose bazafatwe maze bicwe (nta mpuhwe)
Surah Al-Ahzab, Verse 61
سُنَّةَ ٱللَّهِ فِي ٱلَّذِينَ خَلَوۡاْ مِن قَبۡلُۖ وَلَن تَجِدَ لِسُنَّةِ ٱللَّهِ تَبۡدِيلٗا
Uwo ni umugenzo wa Allah kuri ba bandi (indyarya) babayeho mbere. Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah
Surah Al-Ahzab, Verse 62
يَسۡـَٔلُكَ ٱلنَّاسُ عَنِ ٱلسَّاعَةِۖ قُلۡ إِنَّمَا عِلۡمُهَا عِندَ ٱللَّهِۚ وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّ ٱلسَّاعَةَ تَكُونُ قَرِيبًا
(Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese wabibwirwa n’iki? Wenda igihe (cy’imperuka) kiri bugufi.”
Surah Al-Ahzab, Verse 63
إِنَّ ٱللَّهَ لَعَنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَأَعَدَّ لَهُمۡ سَعِيرًا
Mu by’ukuri Allah yavumye abahakanyi, anabateganyiriza umuriro ugurumana
Surah Al-Ahzab, Verse 64
خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ لَّا يَجِدُونَ وَلِيّٗا وَلَا نَصِيرٗا
Bazabamo ubuziraherezo. Ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi
Surah Al-Ahzab, Verse 65
يَوۡمَ تُقَلَّبُ وُجُوهُهُمۡ فِي ٱلنَّارِ يَقُولُونَ يَٰلَيۡتَنَآ أَطَعۡنَا ٱللَّهَ وَأَطَعۡنَا ٱلرَّسُولَا۠
Umunsi uburanga bwabo buzagaragurwa mu muriro, bakavuga bati “Iyo tuza kuba twarumviye Allah tukanumvira n’Intumwa (ye)!”
Surah Al-Ahzab, Verse 66
وَقَالُواْ رَبَّنَآ إِنَّآ أَطَعۡنَا سَادَتَنَا وَكُبَرَآءَنَا فَأَضَلُّونَا ٱلسَّبِيلَا۠
Bazanavuga bati “Nyagasani! Mu by’ukuri twumviye abayobozi bacu n’ibikomerezwa muri twe, maze batuyobya inzira (itunganye).”
Surah Al-Ahzab, Verse 67
رَبَّنَآ ءَاتِهِمۡ ضِعۡفَيۡنِ مِنَ ٱلۡعَذَابِ وَٱلۡعَنۡهُمۡ لَعۡنٗا كَبِيرٗا
“Nyagasani wacu! Bahe ibihano byikubye kabiri, unabavume umuvumo ukomeye.”
Surah Al-Ahzab, Verse 68
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ ءَاذَوۡاْ مُوسَىٰ فَبَرَّأَهُ ٱللَّهُ مِمَّا قَالُواْۚ وَكَانَ عِندَ ٱللَّهِ وَجِيهٗا
Yemwe abemeye! Ntimuzabe nka ba bandi babujije amahoro (intumwa) Musa, maze Allah akamugira umwere ku byo bamuvugagaho. Kandi (Musa) yari umunyacyubahiro imbere ya Allah
Surah Al-Ahzab, Verse 69
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَقُولُواْ قَوۡلٗا سَدِيدٗا
Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi mujye muvuga imvugo z’ukuri
Surah Al-Ahzab, Verse 70
يُصۡلِحۡ لَكُمۡ أَعۡمَٰلَكُمۡ وَيَغۡفِرۡ لَكُمۡ ذُنُوبَكُمۡۗ وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ فَقَدۡ فَازَ فَوۡزًا عَظِيمًا
(Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye
Surah Al-Ahzab, Verse 71
إِنَّا عَرَضۡنَا ٱلۡأَمَانَةَ عَلَى ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱلۡجِبَالِ فَأَبَيۡنَ أَن يَحۡمِلۡنَهَا وَأَشۡفَقۡنَ مِنۡهَا وَحَمَلَهَا ٱلۡإِنسَٰنُۖ إِنَّهُۥ كَانَ ظَلُومٗا جَهُولٗا
Mu by’ukuri twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye
Surah Al-Ahzab, Verse 72
لِّيُعَذِّبَ ٱللَّهُ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ وَٱلۡمُنَٰفِقَٰتِ وَٱلۡمُشۡرِكِينَ وَٱلۡمُشۡرِكَٰتِ وَيَتُوبَ ٱللَّهُ عَلَى ٱلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۗ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمَۢا
(Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Al-Ahzab, Verse 73