Surah Al-Ahzab Verse 4 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Ahzabمَّا جَعَلَ ٱللَّهُ لِرَجُلٖ مِّن قَلۡبَيۡنِ فِي جَوۡفِهِۦۚ وَمَا جَعَلَ أَزۡوَٰجَكُمُ ٱلَّـٰٓـِٔي تُظَٰهِرُونَ مِنۡهُنَّ أُمَّهَٰتِكُمۡۚ وَمَا جَعَلَ أَدۡعِيَآءَكُمۡ أَبۡنَآءَكُمۡۚ ذَٰلِكُمۡ قَوۡلُكُم بِأَفۡوَٰهِكُمۡۖ وَٱللَّهُ يَقُولُ ٱلۡحَقَّ وَهُوَ يَهۡدِي ٱلسَّبِيلَ
Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije na bo murahirira kutazongera kubonana na bo. Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu (b’ukuri). Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na We uyobora inzira itunganye