Surah As-Saaffat - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
وَٱلصَّـٰٓفَّـٰتِ صَفّٗا
Ndahiye (abamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga)
Surah As-Saaffat, Verse 1
فَٱلزَّـٰجِرَٰتِ زَجۡرٗا
N’abajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka)
Surah As-Saaffat, Verse 2
فَٱلتَّـٰلِيَٰتِ ذِكۡرًا
N’abasoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo)
Surah As-Saaffat, Verse 3
إِنَّ إِلَٰهَكُمۡ لَوَٰحِدٞ
Mu by’ukuri Imana yanyu ni imwe
Surah As-Saaffat, Verse 4
رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا وَرَبُّ ٱلۡمَشَٰرِقِ
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose
Surah As-Saaffat, Verse 5
إِنَّا زَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنۡيَا بِزِينَةٍ ٱلۡكَوَاكِبِ
Mu by’ukuri ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri
Surah As-Saaffat, Verse 6
وَحِفۡظٗا مِّن كُلِّ شَيۡطَٰنٖ مَّارِدٖ
Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro)
Surah As-Saaffat, Verse 7
لَّا يَسَّمَّعُونَ إِلَى ٱلۡمَلَإِ ٱلۡأَعۡلَىٰ وَيُقۡذَفُونَ مِن كُلِّ جَانِبٖ
Ntashobora (amashitani) kumviriza (ibivugwa n’) abanyacyubahiro bo hejuru (abamalayika), kubera ko aterwa (ibishashi) mu mpande zose
Surah As-Saaffat, Verse 8
دُحُورٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٞ وَاصِبٌ
Bigamije kuyirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) azahanishwa ibihano bihoraho
Surah As-Saaffat, Verse 9
إِلَّا مَنۡ خَطِفَ ٱلۡخَطۡفَةَ فَأَتۡبَعَهُۥ شِهَابٞ ثَاقِبٞ
Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro
Surah As-Saaffat, Verse 10
فَٱسۡتَفۡتِهِمۡ أَهُمۡ أَشَدُّ خَلۡقًا أَم مَّنۡ خَلَقۡنَآۚ إِنَّا خَلَقۡنَٰهُم مِّن طِينٖ لَّازِبِۭ
Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira
Surah As-Saaffat, Verse 11
بَلۡ عَجِبۡتَ وَيَسۡخَرُونَ
Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) naho bo banannyega (ubutumwa bwawe)
Surah As-Saaffat, Verse 12
وَإِذَا ذُكِّرُواْ لَا يَذۡكُرُونَ
N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntibibuka
Surah As-Saaffat, Verse 13
وَإِذَا رَأَوۡاْ ءَايَةٗ يَسۡتَسۡخِرُونَ
N’iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) bashishikarizanya kukinnyega
Surah As-Saaffat, Verse 14
وَقَالُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٌ
Maze bakavuga bati “Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara.”
Surah As-Saaffat, Verse 15
أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ
“Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko?”
Surah As-Saaffat, Verse 16
أَوَءَابَآؤُنَا ٱلۡأَوَّلُونَ
“N’abakurambere bacu (bazazurwa) se?”
Surah As-Saaffat, Verse 17
قُلۡ نَعَمۡ وَأَنتُمۡ دَٰخِرُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! (muzazurwa), kandi muzaba musuzuguritse.”
Surah As-Saaffat, Verse 18
فَإِنَّمَا هِيَ زَجۡرَةٞ وَٰحِدَةٞ فَإِذَا هُمۡ يَنظُرُونَ
Mu by’ukuri impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranyijwe)
Surah As-Saaffat, Verse 19
وَقَالُواْ يَٰوَيۡلَنَا هَٰذَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Nuko bavuge bati “Mbega ishyano tubonye! Uyu ni umunsi w’ibihembo.”
Surah As-Saaffat, Verse 20
هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura
Surah As-Saaffat, Verse 21
۞ٱحۡشُرُواْ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ وَأَزۡوَٰجَهُمۡ وَمَا كَانُواْ يَعۡبُدُونَ
(Abamalayika bazababwira) bati “Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga
Surah As-Saaffat, Verse 22
مِن دُونِ ٱللَّهِ فَٱهۡدُوهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلۡجَحِيمِ
“Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira igana umuriro ugurumana”
Surah As-Saaffat, Verse 23
وَقِفُوهُمۡۖ إِنَّهُم مَّسۡـُٔولُونَ
“Munabahagarike kuko mu by’ukuri bagomba (kubanza) kubazwa.”
Surah As-Saaffat, Verse 24
مَا لَكُمۡ لَا تَنَاصَرُونَ
(Bazabazwa bati) “Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ku isi)?”
Surah As-Saaffat, Verse 25
بَلۡ هُمُ ٱلۡيَوۡمَ مُسۡتَسۡلِمُونَ
Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse)
Surah As-Saaffat, Verse 26
وَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ
Nuko bamwe bahindukire berekere ku bandi babazanya
Surah As-Saaffat, Verse 27
قَالُوٓاْ إِنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَأۡتُونَنَا عَنِ ٱلۡيَمِينِ
Bavuga bati “Mu by’ukuri ni mwe mwatugeragaho mwitwaje idini kandi mugamije kutuyobya.”
Surah As-Saaffat, Verse 28
قَالُواْ بَل لَّمۡ تَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ
Abandi babasubize bati “Ahubwo ntabwo mwari abemeramana”
Surah As-Saaffat, Verse 29
وَمَا كَانَ لَنَا عَلَيۡكُم مِّن سُلۡطَٰنِۭۖ بَلۡ كُنتُمۡ قَوۡمٗا طَٰغِينَ
“Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah).”
Surah As-Saaffat, Verse 30
فَحَقَّ عَلَيۡنَا قَوۡلُ رَبِّنَآۖ إِنَّا لَذَآئِقُونَ
“None imvugo ya Nyagasani wacu idusohoreyeho ko tugomba kumva ububabare bw’ibihano.”
Surah As-Saaffat, Verse 31
فَأَغۡوَيۡنَٰكُمۡ إِنَّا كُنَّا غَٰوِينَ
“Twarabayobeje kuko mu by’ukuri natwe twari twarayobye.”
Surah As-Saaffat, Verse 32
فَإِنَّهُمۡ يَوۡمَئِذٖ فِي ٱلۡعَذَابِ مُشۡتَرِكُونَ
Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano
Surah As-Saaffat, Verse 33
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi
Surah As-Saaffat, Verse 34
إِنَّهُمۡ كَانُوٓاْ إِذَا قِيلَ لَهُمۡ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱللَّهُ يَسۡتَكۡبِرُونَ
Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga
Surah As-Saaffat, Verse 35
وَيَقُولُونَ أَئِنَّا لَتَارِكُوٓاْ ءَالِهَتِنَا لِشَاعِرٖ مَّجۡنُونِۭ
Bakanavuga bati “Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi?”
Surah As-Saaffat, Verse 36
بَلۡ جَآءَ بِٱلۡحَقِّ وَصَدَّقَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Ahubwo (Intumwa Muhamadi) yazanye ukuri inahamya iby’intumwa zayibanjirije
Surah As-Saaffat, Verse 37
إِنَّكُمۡ لَذَآئِقُواْ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡأَلِيمِ
Mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) mugiye kumva ibihano bibabaza
Surah As-Saaffat, Verse 38
وَمَا تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoze
Surah As-Saaffat, Verse 39
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera
Surah As-Saaffat, Verse 40
أُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمۡ رِزۡقٞ مَّعۡلُومٞ
Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru)
Surah As-Saaffat, Verse 41
فَوَٰكِهُ وَهُم مُّكۡرَمُونَ
Imbuto; kandi bazaba bubashywe
Surah As-Saaffat, Verse 42
فِي جَنَّـٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Mu busitani bwuje inema (Ijuru)
Surah As-Saaffat, Verse 43
عَلَىٰ سُرُرٖ مُّتَقَٰبِلِينَ
Bari ku bitanda berekeranye
Surah As-Saaffat, Verse 44
يُطَافُ عَلَيۡهِم بِكَأۡسٖ مِّن مَّعِينِۭ
Bazengurutswamo ibirahuri by’inzoga (zidasindisha) zavomwe mu migezi itemba
Surah As-Saaffat, Verse 45
بَيۡضَآءَ لَذَّةٖ لِّلشَّـٰرِبِينَ
Zererana, ziryoheye abazinywa
Surah As-Saaffat, Verse 46
لَا فِيهَا غَوۡلٞ وَلَا هُمۡ عَنۡهَا يُنزَفُونَ
Nta ngaruka zizabagiraho ndetse nta n’ubwo zizatuma bata ubwenge
Surah As-Saaffat, Verse 47
وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ عِينٞ
Kandi bazaba bafite (abagore) barinda indoro zabo, b’amaso meza manini
Surah As-Saaffat, Verse 48
كَأَنَّهُنَّ بَيۡضٞ مَّكۡنُونٞ
Bameze nk’amagi yarinzwe neza
Surah As-Saaffat, Verse 49
فَأَقۡبَلَ بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖ يَتَسَآءَلُونَ
Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye
Surah As-Saaffat, Verse 50
قَالَ قَآئِلٞ مِّنۡهُمۡ إِنِّي كَانَ لِي قَرِينٞ
Umwe muri bo azavuga ati “Mu by’ukuri nari mfite inshuti magara (ku isi)”
Surah As-Saaffat, Verse 51
يَقُولُ أَءِنَّكَ لَمِنَ ٱلۡمُصَدِّقِينَ
Yajyaga ivuga iti “Ese wowe koko uri mu bemera (izuka)”
Surah As-Saaffat, Verse 52
أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَدِينُونَ
“Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko?”
Surah As-Saaffat, Verse 53
قَالَ هَلۡ أَنتُم مُّطَّلِعُونَ
Avuge ati “Ese mushobora kureba (mu muriro)?”
Surah As-Saaffat, Verse 54
فَٱطَّلَعَ فَرَءَاهُ فِي سَوَآءِ ٱلۡجَحِيمِ
Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana
Surah As-Saaffat, Verse 55
قَالَ تَٱللَّهِ إِن كِدتَّ لَتُرۡدِينِ
Avuge ati “Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyoreka.”
Surah As-Saaffat, Verse 56
وَلَوۡلَا نِعۡمَةُ رَبِّي لَكُنتُ مِنَ ٱلۡمُحۡضَرِينَ
“Iyo bitaza kuba ku bw’inema ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro nka we).”
Surah As-Saaffat, Verse 57
أَفَمَا نَحۡنُ بِمَيِّتِينَ
(Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati) “Ese ntabwo tuzongera gupfa?”
Surah As-Saaffat, Verse 58
إِلَّا مَوۡتَتَنَا ٱلۡأُولَىٰ وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ
“Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru)?”
Surah As-Saaffat, Verse 59
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
“Mu by’ukuri iyi ni intsinzi ihambaye.”
Surah As-Saaffat, Verse 60
لِمِثۡلِ هَٰذَا فَلۡيَعۡمَلِ ٱلۡعَٰمِلُونَ
Ku rugero nk’uru, ngaho abakora (ibyiza) nibakore
Surah As-Saaffat, Verse 61
أَذَٰلِكَ خَيۡرٞ نُّزُلًا أَمۡ شَجَرَةُ ٱلزَّقُّومِ
Ese kwakirwa gutyo si ko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya Zaqum (kigira imbuto zirura cyane, ni byo byiza)
Surah As-Saaffat, Verse 62
إِنَّا جَعَلۡنَٰهَا فِتۡنَةٗ لِّلظَّـٰلِمِينَ
Mu by’ukuri (icyo giti) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi
Surah As-Saaffat, Verse 63
إِنَّهَا شَجَرَةٞ تَخۡرُجُ فِيٓ أَصۡلِ ٱلۡجَحِيمِ
Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana
Surah As-Saaffat, Verse 64
طَلۡعُهَا كَأَنَّهُۥ رُءُوسُ ٱلشَّيَٰطِينِ
Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani
Surah As-Saaffat, Verse 65
فَإِنَّهُمۡ لَأٓكِلُونَ مِنۡهَا فَمَالِـُٔونَ مِنۡهَا ٱلۡبُطُونَ
Mu by’ukuri bazazirya bazuzuze inda
Surah As-Saaffat, Verse 66
ثُمَّ إِنَّ لَهُمۡ عَلَيۡهَا لَشَوۡبٗا مِّنۡ حَمِيمٖ
Maze barenzeho amazi avangiye yatuye
Surah As-Saaffat, Verse 67
ثُمَّ إِنَّ مَرۡجِعَهُمۡ لَإِلَى ٱلۡجَحِيمِ
Hanyuma ukugaruka kwabo kuzabe kwerekera mu muriro ugurumana
Surah As-Saaffat, Verse 68
إِنَّهُمۡ أَلۡفَوۡاْ ءَابَآءَهُمۡ ضَآلِّينَ
Mu by’ukuri basanze abakurambere babo barayobye
Surah As-Saaffat, Verse 69
فَهُمۡ عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِمۡ يُهۡرَعُونَ
Nuko na bo bihutira kugera ikirenge mu cyabo
Surah As-Saaffat, Verse 70
وَلَقَدۡ ضَلَّ قَبۡلَهُمۡ أَكۡثَرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye
Surah As-Saaffat, Verse 71
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا فِيهِم مُّنذِرِينَ
Kandi mu by’ukuri twaranaboherereje ababurizi
Surah As-Saaffat, Verse 72
فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze
Surah As-Saaffat, Verse 73
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera
Surah As-Saaffat, Verse 74
وَلَقَدۡ نَادَىٰنَا نُوحٞ فَلَنِعۡمَ ٱلۡمُجِيبُونَ
Kandi rwose Nuhu yaratwiyambaje kandi ni twe beza bo gusubiza (uwatwiyambaje)
Surah As-Saaffat, Verse 75
وَنَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥ مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye
Surah As-Saaffat, Verse 76
وَجَعَلۡنَا ذُرِّيَّتَهُۥ هُمُ ٱلۡبَاقِينَ
Maze dusigaza abamukomokaho
Surah As-Saaffat, Verse 77
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye
Surah As-Saaffat, Verse 78
سَلَٰمٌ عَلَىٰ نُوحٖ فِي ٱلۡعَٰلَمِينَ
Amahoro nabe kuri Nuhu mu biremwa byose
Surah As-Saaffat, Verse 79
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza
Surah As-Saaffat, Verse 80
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye)
Surah As-Saaffat, Verse 81
ثُمَّ أَغۡرَقۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma turohamisha abandi (bahakanye)
Surah As-Saaffat, Verse 82
۞وَإِنَّ مِن شِيعَتِهِۦ لَإِبۡرَٰهِيمَ
Mu by’ukuri no mu bamukurikije harimo Ibrahimu
Surah As-Saaffat, Verse 83
إِذۡ جَآءَ رَبَّهُۥ بِقَلۡبٖ سَلِيمٍ
Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye
Surah As-Saaffat, Verse 84
إِذۡ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوۡمِهِۦ مَاذَا تَعۡبُدُونَ
Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ibi mugaragira ni ibiki?”
Surah As-Saaffat, Verse 85
أَئِفۡكًا ءَالِهَةٗ دُونَ ٱللَّهِ تُرِيدُونَ
“Ese ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah ni byo mushaka?”
Surah As-Saaffat, Verse 86
فَمَا ظَنُّكُم بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
“Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose?”
Surah As-Saaffat, Verse 87
فَنَظَرَ نَظۡرَةٗ فِي ٱلنُّجُومِ
Nuko (Ibrahimu) yitegereza inyenyeri
Surah As-Saaffat, Verse 88
فَقَالَ إِنِّي سَقِيمٞ
Maze aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndarwaye”
Surah As-Saaffat, Verse 89
فَتَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ مُدۡبِرِينَ
Nuko barahindukira barigendera
Surah As-Saaffat, Verse 90
فَرَاغَ إِلَىٰٓ ءَالِهَتِهِمۡ فَقَالَ أَلَا تَأۡكُلُونَ
Maze yinyabya (mu ibanga) ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati “Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe)?”
Surah As-Saaffat, Verse 91
مَا لَكُمۡ لَا تَنطِقُونَ
“Bite byanyu ko mutavuga?”
Surah As-Saaffat, Verse 92
فَرَاغَ عَلَيۡهِمۡ ضَرۡبَۢا بِٱلۡيَمِينِ
Maze arabyadukira (mu ibanga) abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo
Surah As-Saaffat, Verse 93
فَأَقۡبَلُوٓاْ إِلَيۡهِ يَزِفُّونَ
Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta
Surah As-Saaffat, Verse 94
قَالَ أَتَعۡبُدُونَ مَا تَنۡحِتُونَ
Arababwira ati “Ese mugaragira ibyo mwihangiye”
Surah As-Saaffat, Verse 95
وَٱللَّهُ خَلَقَكُمۡ وَمَا تَعۡمَلُونَ
“Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mukora?”
Surah As-Saaffat, Verse 96
قَالُواْ ٱبۡنُواْ لَهُۥ بُنۡيَٰنٗا فَأَلۡقُوهُ فِي ٱلۡجَحِيمِ
Baravuga bati “Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana.”
Surah As-Saaffat, Verse 97
فَأَرَادُواْ بِهِۦ كَيۡدٗا فَجَعَلۡنَٰهُمُ ٱلۡأَسۡفَلِينَ
Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza
Surah As-Saaffat, Verse 98
وَقَالَ إِنِّي ذَاهِبٌ إِلَىٰ رَبِّي سَيَهۡدِينِ
Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati “Mu by’ukuri ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora.”
Surah As-Saaffat, Verse 99
رَبِّ هَبۡ لِي مِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ
“Nyagasani wanjye! Mpa (umwana) uzaba umwe mu ntungane.”
Surah As-Saaffat, Verse 100
فَبَشَّرۡنَٰهُ بِغُلَٰمٍ حَلِيمٖ
Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara umuhungu witonda (ari we Isimayili)
Surah As-Saaffat, Verse 101
فَلَمَّا بَلَغَ مَعَهُ ٱلسَّعۡيَ قَالَ يَٰبُنَيَّ إِنِّيٓ أَرَىٰ فِي ٱلۡمَنَامِ أَنِّيٓ أَذۡبَحُكَ فَٱنظُرۡ مَاذَا تَرَىٰۚ قَالَ يَـٰٓأَبَتِ ٱفۡعَلۡ مَا تُؤۡمَرُۖ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّـٰبِرِينَ
Maze (umuhungu we) amaze kugera mu kigero cyo kugendana na we, (ise) aravuga ati “Mwana wanjye! Mu by’ukuri narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona. Aravuga ati “Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana.”
Surah As-Saaffat, Verse 102
فَلَمَّآ أَسۡلَمَا وَتَلَّهُۥ لِلۡجَبِينِ
Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage)
Surah As-Saaffat, Verse 103
وَنَٰدَيۡنَٰهُ أَن يَـٰٓإِبۡرَٰهِيمُ
Maze turamuhamagara tuti “Yewe Ibrahimu
Surah As-Saaffat, Verse 104
قَدۡ صَدَّقۡتَ ٱلرُّءۡيَآۚ إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri uko ni ko duhemba abakora neza.”
Surah As-Saaffat, Verse 105
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡبَلَـٰٓؤُاْ ٱلۡمُبِينُ
Mu by’ukuri iki ni cyo kigeragezo kigaragara
Surah As-Saaffat, Verse 106
وَفَدَيۡنَٰهُ بِذِبۡحٍ عَظِيمٖ
Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama)
Surah As-Saaffat, Verse 107
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye
Surah As-Saaffat, Verse 108
سَلَٰمٌ عَلَىٰٓ إِبۡرَٰهِيمَ
Amahoro nabe kuri Ibrahimu
Surah As-Saaffat, Verse 109
كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Uko ni ko tugororera abakoze neza
Surah As-Saaffat, Verse 110
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana
Surah As-Saaffat, Verse 111
وَبَشَّرۡنَٰهُ بِإِسۡحَٰقَ نَبِيّٗا مِّنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ
Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane
Surah As-Saaffat, Verse 112
وَبَٰرَكۡنَا عَلَيۡهِ وَعَلَىٰٓ إِسۡحَٰقَۚ وَمِن ذُرِّيَّتِهِمَا مُحۡسِنٞ وَظَالِمٞ لِّنَفۡسِهِۦ مُبِينٞ
Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara
Surah As-Saaffat, Verse 113
وَلَقَدۡ مَنَنَّا عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa)
Surah As-Saaffat, Verse 114
وَنَجَّيۡنَٰهُمَا وَقَوۡمَهُمَا مِنَ ٱلۡكَرۡبِ ٱلۡعَظِيمِ
Maze bombi n’abantu babo tubakiza amakuba ahambaye (yo kurohama)
Surah As-Saaffat, Verse 115
وَنَصَرۡنَٰهُمۡ فَكَانُواْ هُمُ ٱلۡغَٰلِبِينَ
Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda
Surah As-Saaffat, Verse 116
وَءَاتَيۡنَٰهُمَا ٱلۡكِتَٰبَ ٱلۡمُسۡتَبِينَ
Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse
Surah As-Saaffat, Verse 117
وَهَدَيۡنَٰهُمَا ٱلصِّرَٰطَ ٱلۡمُسۡتَقِيمَ
Tunabayobora inzira igororotse
Surah As-Saaffat, Verse 118
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِمَا فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo
Surah As-Saaffat, Verse 119
سَلَٰمٌ عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
Amahoro nabe kuri Musa na Haruna
Surah As-Saaffat, Verse 120
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza
Surah As-Saaffat, Verse 121
إِنَّهُمَا مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemeramana
Surah As-Saaffat, Verse 122
وَإِنَّ إِلۡيَاسَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi mu by’ukuri Iliyasi yari umwe mu ntumwa
Surah As-Saaffat, Verse 123
إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦٓ أَلَا تَتَّقُونَ
Ubwo yabwiraga abantu be ati “Ese ntimugandukira Allah
Surah As-Saaffat, Verse 124
أَتَدۡعُونَ بَعۡلٗا وَتَذَرُونَ أَحۡسَنَ ٱلۡخَٰلِقِينَ
Ese musaba Ba’ala (ikigirwamana) muretse Umuremyi usumba abandi
Surah As-Saaffat, Verse 125
ٱللَّهَ رَبَّكُمۡ وَرَبَّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu?”
Surah As-Saaffat, Verse 126
فَكَذَّبُوهُ فَإِنَّهُمۡ لَمُحۡضَرُونَ
Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri bazazanwa (kugira ngo bahanwe)
Surah As-Saaffat, Verse 127
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera
Surah As-Saaffat, Verse 128
وَتَرَكۡنَا عَلَيۡهِ فِي ٱلۡأٓخِرِينَ
Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye
Surah As-Saaffat, Verse 129
سَلَٰمٌ عَلَىٰٓ إِلۡ يَاسِينَ
Amahoro nabe kuri Iliyasi n’abamukurikiye
Surah As-Saaffat, Verse 130
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza
Surah As-Saaffat, Verse 131
إِنَّهُۥ مِنۡ عِبَادِنَا ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri (Iliyasi) yari mu bagaragu bacu b’abemeramana
Surah As-Saaffat, Verse 132
وَإِنَّ لُوطٗا لَّمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa
Surah As-Saaffat, Verse 133
إِذۡ نَجَّيۡنَٰهُ وَأَهۡلَهُۥٓ أَجۡمَعِينَ
Ubwo twamurokoraga n’ab’iwe bose
Surah As-Saaffat, Verse 134
إِلَّا عَجُوزٗا فِي ٱلۡغَٰبِرِينَ
Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mu basigaye (mu bihano)
Surah As-Saaffat, Verse 135
ثُمَّ دَمَّرۡنَا ٱلۡأٓخَرِينَ
Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura
Surah As-Saaffat, Verse 136
وَإِنَّكُمۡ لَتَمُرُّونَ عَلَيۡهِم مُّصۡبِحِينَ
Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo
Surah As-Saaffat, Verse 137
وَبِٱلَّيۡلِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza
Surah As-Saaffat, Verse 138
وَإِنَّ يُونُسَ لَمِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi mu by’ukuri Yunusu yari umwe mu ntumwa
Surah As-Saaffat, Verse 139
إِذۡ أَبَقَ إِلَى ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ
(Wibuke) ubwo yahungiraga (nta ruhushya rwa Allah) mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu)
Surah As-Saaffat, Verse 140
فَسَاهَمَ فَكَانَ مِنَ ٱلۡمُدۡحَضِينَ
Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo)
Surah As-Saaffat, Verse 141
فَٱلۡتَقَمَهُ ٱلۡحُوتُ وَهُوَ مُلِيمٞ
Nuko ifi iramumira agayitse (kuko yari yakoze igikorwa cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah)
Surah As-Saaffat, Verse 142
فَلَوۡلَآ أَنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلۡمُسَبِّحِينَ
Iyo aza kuba atari mu basingiza Allah
Surah As-Saaffat, Verse 143
لَلَبِثَ فِي بَطۡنِهِۦٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho
Surah As-Saaffat, Verse 144
۞فَنَبَذۡنَٰهُ بِٱلۡعَرَآءِ وَهُوَ سَقِيمٞ
Nuko tumujugunya ku butaka bw’agasi ameze nk’umurwayi
Surah As-Saaffat, Verse 145
وَأَنۢبَتۡنَا عَلَيۡهِ شَجَرَةٗ مِّن يَقۡطِينٖ
Maze aho yari ari tuhameza uruyuzi rwera ibihaza (kugira ngo rumugirire akamaro)
Surah As-Saaffat, Verse 146
وَأَرۡسَلۡنَٰهُ إِلَىٰ مِاْئَةِ أَلۡفٍ أَوۡ يَزِيدُونَ
Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga
Surah As-Saaffat, Verse 147
فَـَٔامَنُواْ فَمَتَّعۡنَٰهُمۡ إِلَىٰ حِينٖ
Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito
Surah As-Saaffat, Verse 148
فَٱسۡتَفۡتِهِمۡ أَلِرَبِّكَ ٱلۡبَنَاتُ وَلَهُمُ ٱلۡبَنُونَ
Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti “Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu
Surah As-Saaffat, Verse 149
أَمۡ خَلَقۡنَا ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةَ إِنَٰثٗا وَهُمۡ شَٰهِدُونَ
Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore)
Surah As-Saaffat, Verse 150
أَلَآ إِنَّهُم مِّنۡ إِفۡكِهِمۡ لَيَقُولُونَ
Mu by’ukuri no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati)
Surah As-Saaffat, Verse 151
وَلَدَ ٱللَّهُ وَإِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ
“Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)” Nyamara rwose ni abanyabinyoma
Surah As-Saaffat, Verse 152
أَصۡطَفَى ٱلۡبَنَاتِ عَلَى ٱلۡبَنِينَ
None se (ni ukubera iki) yaba yaratonesheje abakobwa akabarutisha abahungu
Surah As-Saaffat, Verse 153
مَا لَكُمۡ كَيۡفَ تَحۡكُمُونَ
Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki
Surah As-Saaffat, Verse 154
أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
Ese ntimutekereza
Surah As-Saaffat, Verse 155
أَمۡ لَكُمۡ سُلۡطَٰنٞ مُّبِينٞ
Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara
Surah As-Saaffat, Verse 156
فَأۡتُواْ بِكِتَٰبِكُمۡ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri
Surah As-Saaffat, Verse 157
وَجَعَلُواْ بَيۡنَهُۥ وَبَيۡنَ ٱلۡجِنَّةِ نَسَبٗاۚ وَلَقَدۡ عَلِمَتِ ٱلۡجِنَّةُ إِنَّهُمۡ لَمُحۡضَرُونَ
Kandi banashyize isano hagati Ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza)
Surah As-Saaffat, Verse 158
سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira
Surah As-Saaffat, Verse 159
إِلَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira)
Surah As-Saaffat, Verse 160
فَإِنَّكُمۡ وَمَا تَعۡبُدُونَ
Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah
Surah As-Saaffat, Verse 161
مَآ أَنتُمۡ عَلَيۡهِ بِفَٰتِنِينَ
Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya
Surah As-Saaffat, Verse 162
إِلَّا مَنۡ هُوَ صَالِ ٱلۡجَحِيمِ
Uretse abazajya mu muriro ugurumana
Surah As-Saaffat, Verse 163
وَمَامِنَّآ إِلَّا لَهُۥ مَقَامٞ مَّعۡلُومٞ
Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru)
Surah As-Saaffat, Verse 164
وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلصَّآفُّونَ
Mu by’ukuri twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusali nk’uko Abayisilamu babigenza)
Surah As-Saaffat, Verse 165
وَإِنَّا لَنَحۡنُ ٱلۡمُسَبِّحُونَ
Kandi mu by’ukuri ni twe dusingiza (Allah)
Surah As-Saaffat, Verse 166
وَإِن كَانُواْ لَيَقُولُونَ
Kandi mu by’ukuri (ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati
Surah As-Saaffat, Verse 167
لَوۡ أَنَّ عِندَنَا ذِكۡرٗا مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ
“Iyo tuza kugira urwibutso tuvanye ku bo hambere (mbere y’uko intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa)
Surah As-Saaffat, Verse 168
لَكُنَّا عِبَادَ ٱللَّهِ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera.”
Surah As-Saaffat, Verse 169
فَكَفَرُواْ بِهِۦۖ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ
Nyamara (nyuma y’uko Qur’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazaba bamenya (ukuri)
Surah As-Saaffat, Verse 170
وَلَقَدۡ سَبَقَتۡ كَلِمَتُنَا لِعِبَادِنَا ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi rwose, isezerano ryacu ku bagaragu bacu b’Intumwa, ryaje mbere
Surah As-Saaffat, Verse 171
إِنَّهُمۡ لَهُمُ ٱلۡمَنصُورُونَ
Ko mu by’ukuri ari bo bazatabarwa
Surah As-Saaffat, Verse 172
وَإِنَّ جُندَنَا لَهُمُ ٱلۡغَٰلِبُونَ
Ndetse ko mu by’ukuri ingabo zacu ari zo zizatsinda
Surah As-Saaffat, Verse 173
فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ
Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka
Surah As-Saaffat, Verse 174
وَأَبۡصِرۡهُمۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ
Maze ubahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano)
Surah As-Saaffat, Verse 175
أَفَبِعَذَابِنَا يَسۡتَعۡجِلُونَ
Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha
Surah As-Saaffat, Verse 176
فَإِذَا نَزَلَ بِسَاحَتِهِمۡ فَسَآءَ صَبَاحُ ٱلۡمُنذَرِينَ
Nyamara ubwo bizabamanukiraho, kizaba ari igitondo kibi ku baburiwe
Surah As-Saaffat, Verse 177
وَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ حَتَّىٰ حِينٖ
Bityo rero (yewe Muhamadi), birengagize igihe runaka
Surah As-Saaffat, Verse 178
وَأَبۡصِرۡ فَسَوۡفَ يُبۡصِرُونَ
Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano)
Surah As-Saaffat, Verse 179
سُبۡحَٰنَ رَبِّكَ رَبِّ ٱلۡعِزَّةِ عَمَّا يَصِفُونَ
Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira
Surah As-Saaffat, Verse 180
وَسَلَٰمٌ عَلَى ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi amahoro nabe ku Ntumwa (zose za Allah)
Surah As-Saaffat, Verse 181
وَٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
Surah As-Saaffat, Verse 182