Surah Sad - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
صٓۚ وَٱلۡقُرۡءَانِ ذِي ٱلذِّكۡرِ
Swad! Ndahiye iyi Qur’an yuje urwibutso
Surah Sad, Verse 1
بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي عِزَّةٖ وَشِقَاقٖ
Nyamara abahakanye bari mu bwibone n’ubwigomeke
Surah Sad, Verse 2
كَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَبۡلِهِم مِّن قَرۡنٖ فَنَادَواْ وَّلَاتَ حِينَ مَنَاصٖ
Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, bigatakamba by’impitagihe
Surah Sad, Verse 3
وَعَجِبُوٓاْ أَن جَآءَهُم مُّنذِرٞ مِّنۡهُمۡۖ وَقَالَ ٱلۡكَٰفِرُونَ هَٰذَا سَٰحِرٞ كَذَّابٌ
(Abarabu b’ababangikanyamana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati “Uyu ni umurozi w’umubeshyi.”
Surah Sad, Verse 4
أَجَعَلَ ٱلۡأٓلِهَةَ إِلَٰهٗا وَٰحِدًاۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٌ عُجَابٞ
“(Arafata) imana (zacu) zose akazigira Imana imwe? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje!”
Surah Sad, Verse 5
وَٱنطَلَقَ ٱلۡمَلَأُ مِنۡهُمۡ أَنِ ٱمۡشُواْ وَٱصۡبِرُواْ عَلَىٰٓ ءَالِهَتِكُمۡۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٞ يُرَادُ
Maze ibikomerezwa muri bo bigenda bivuga biti “Nimugende mutsimbarare ku mana zanyu. Mu by’ukuri iki ni ikintu gikenewe.”
Surah Sad, Verse 6
مَا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِي ٱلۡمِلَّةِ ٱلۡأٓخِرَةِ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا ٱخۡتِلَٰقٌ
Ibi ntitwigeze tubyumva mu myizerere yo hambere. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari ibihimbano
Surah Sad, Verse 7
أَءُنزِلَ عَلَيۡهِ ٱلذِّكۡرُ مِنۢ بَيۡنِنَاۚ بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ مِّن ذِكۡرِيۚ بَل لَّمَّا يَذُوقُواْ عَذَابِ
Ese ni we wenyine muri twe waba waramanuriwe urwibutso? Ahubwo barashidikanya ku rwibutso rwanjye (Qur’an), kuko batarumva ku bihano byanjye
Surah Sad, Verse 8
أَمۡ عِندَهُمۡ خَزَآئِنُ رَحۡمَةِ رَبِّكَ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡوَهَّابِ
Ese baba bafite ibigega by’impuhwe za Nyagasani wawe, Umunyacyubahiro bihebuje, Ugaba bihebuje
Surah Sad, Verse 9
أَمۡ لَهُم مُّلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَاۖ فَلۡيَرۡتَقُواْ فِي ٱلۡأَسۡبَٰبِ
Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)
Surah Sad, Verse 10
جُندٞ مَّا هُنَالِكَ مَهۡزُومٞ مِّنَ ٱلۡأَحۡزَابِ
Zimwe mu ngabo z’udutsiko zizakubitirwa inshuro aha ngaha (nk’uko iz’udutsiko ari ko byazigendekeye mbere)
Surah Sad, Verse 11
كَذَّبَتۡ قَبۡلَهُمۡ قَوۡمُ نُوحٖ وَعَادٞ وَفِرۡعَوۡنُ ذُو ٱلۡأَوۡتَادِ
Mbere yabo, abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zisongoye (piramide) barahinyuye
Surah Sad, Verse 12
وَثَمُودُ وَقَوۡمُ لُوطٖ وَأَصۡحَٰبُ لۡـَٔيۡكَةِۚ أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلۡأَحۡزَابُ
N’aba Thamudu, abantu ba Lutwi ndetse n’aba Ayikat (b’i Madiyani), bose bari udutsiko
Surah Sad, Verse 13
إِن كُلٌّ إِلَّا كَذَّبَ ٱلرُّسُلَ فَحَقَّ عِقَابِ
Nta na kamwe muri two katahinyuye intumwa, nuko ibihano byanjye biba impamo
Surah Sad, Verse 14
وَمَا يَنظُرُ هَـٰٓؤُلَآءِ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ مَّا لَهَا مِن فَوَاقٖ
Aba nta kindi bategereje kitari urusaku rumwe rudasubira
Surah Sad, Verse 15
وَقَالُواْ رَبَّنَا عَجِّل لَّنَا قِطَّنَا قَبۡلَ يَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ
Kandi baravuze bati “Nyagasani wacu! Twihutishirize umugabane wacu (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera.”
Surah Sad, Verse 16
ٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَٱذۡكُرۡ عَبۡدَنَا دَاوُۥدَ ذَا ٱلۡأَيۡدِۖ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٌ
Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu guhangana n’umwanzi). Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane
Surah Sad, Verse 17
إِنَّا سَخَّرۡنَا ٱلۡجِبَالَ مَعَهُۥ يُسَبِّحۡنَ بِٱلۡعَشِيِّ وَٱلۡإِشۡرَاقِ
Mu by’ukuri twashoboje imisozi gufatanya na we (Dawudi) kudusingiza buri uko bwije n’uko bucyeye
Surah Sad, Verse 18
وَٱلطَّيۡرَ مَحۡشُورَةٗۖ كُلّٞ لَّهُۥٓ أَوَّابٞ
Ndetse n’inyoni zikusanyirijwe hamwe, zaramwumviye (zifatanya na we mu kudusingiza)
Surah Sad, Verse 19
وَشَدَدۡنَا مُلۡكَهُۥ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡحِكۡمَةَ وَفَصۡلَ ٱلۡخِطَابِ
Maze dukomeza ubwami bwe, tunamuha ubushishozi no guca imanza neza
Surah Sad, Verse 20
۞وَهَلۡ أَتَىٰكَ نَبَؤُاْ ٱلۡخَصۡمِ إِذۡ تَسَوَّرُواْ ٱلۡمِحۡرَابَ
Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab)
Surah Sad, Verse 21
إِذۡ دَخَلُواْ عَلَىٰ دَاوُۥدَ فَفَزِعَ مِنۡهُمۡۖ قَالُواْ لَا تَخَفۡۖ خَصۡمَانِ بَغَىٰ بَعۡضُنَا عَلَىٰ بَعۡضٖ فَٱحۡكُم بَيۡنَنَا بِٱلۡحَقِّ وَلَا تُشۡطِطۡ وَٱهۡدِنَآ إِلَىٰ سَوَآءِ ٱلصِّرَٰطِ
Ubwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati “Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse.”
Surah Sad, Verse 22
إِنَّ هَٰذَآ أَخِي لَهُۥ تِسۡعٞ وَتِسۡعُونَ نَعۡجَةٗ وَلِيَ نَعۡجَةٞ وَٰحِدَةٞ فَقَالَ أَكۡفِلۡنِيهَا وَعَزَّنِي فِي ٱلۡخِطَابِ
Mu by’ukuri uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati “Na yo yindagize!” (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi
Surah Sad, Verse 23
قَالَ لَقَدۡ ظَلَمَكَ بِسُؤَالِ نَعۡجَتِكَ إِلَىٰ نِعَاجِهِۦۖ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلۡخُلَطَآءِ لَيَبۡغِي بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٍ إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ وَقَلِيلٞ مَّا هُمۡۗ وَظَنَّ دَاوُۥدُ أَنَّمَا فَتَنَّـٰهُ فَٱسۡتَغۡفَرَ رَبَّهُۥ وَخَرَّۤ رَاكِعٗاۤ وَأَنَابَ۩
(Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati “Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake.” Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah)
Surah Sad, Verse 24
فَغَفَرۡنَا لَهُۥ ذَٰلِكَۖ وَإِنَّ لَهُۥ عِندَنَا لَزُلۡفَىٰ وَحُسۡنَ مَـَٔابٖ
Nuko ibyo turabimubabarira. Kandi mu by’ukuri ari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)
Surah Sad, Verse 25
يَٰدَاوُۥدُ إِنَّا جَعَلۡنَٰكَ خَلِيفَةٗ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱحۡكُم بَيۡنَ ٱلنَّاسِ بِٱلۡحَقِّ وَلَا تَتَّبِعِ ٱلۡهَوَىٰ فَيُضِلَّكَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَضِلُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدُۢ بِمَا نَسُواْ يَوۡمَ ٱلۡحِسَابِ
Yewe Dawudi! Mu by’ukuri twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura
Surah Sad, Verse 26
وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَآءَ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا بَٰطِلٗاۚ ذَٰلِكَ ظَنُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنَ ٱلنَّارِ
Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi
Surah Sad, Verse 27
أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ كَٱلۡمُفۡسِدِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلۡمُتَّقِينَ كَٱلۡفُجَّارِ
Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se twafata kimwe abagandukira Allah n’inkozi z’ibibi
Surah Sad, Verse 28
كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ إِلَيۡكَ مُبَٰرَكٞ لِّيَدَّبَّرُوٓاْ ءَايَٰتِهِۦ وَلِيَتَذَكَّرَ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke
Surah Sad, Verse 29
وَوَهَبۡنَا لِدَاوُۥدَ سُلَيۡمَٰنَۚ نِعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٌ
Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri yicuzaga kuri Allah cyane
Surah Sad, Verse 30
إِذۡ عُرِضَ عَلَيۡهِ بِٱلۡعَشِيِّ ٱلصَّـٰفِنَٰتُ ٱلۡجِيَادُ
(Ibuka) ubwo nimugoroba yamurikirwaga amafarasi y’ubwoko bwiza kandi yiruka cyane
Surah Sad, Verse 31
فَقَالَ إِنِّيٓ أَحۡبَبۡتُ حُبَّ ٱلۡخَيۡرِ عَن ذِكۡرِ رَبِّي حَتَّىٰ تَوَارَتۡ بِٱلۡحِجَابِ
Nuko akavuga ati “Nakunze imitungo y’isi kugeza ubwo nibagirwa Nyagasani wanjye, izuba ririnda rirenga!”
Surah Sad, Verse 32
رُدُّوهَا عَلَيَّۖ فَطَفِقَ مَسۡحَۢا بِٱلسُّوقِ وَٱلۡأَعۡنَاقِ
“Ngaho nimuzingarurire!” Maze atangira kuzagaza ku maguru no ku majosi
Surah Sad, Verse 33
وَلَقَدۡ فَتَنَّا سُلَيۡمَٰنَ وَأَلۡقَيۡنَا عَلَىٰ كُرۡسِيِّهِۦ جَسَدٗا ثُمَّ أَنَابَ
Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana
Surah Sad, Verse 34
قَالَ رَبِّ ٱغۡفِرۡ لِي وَهَبۡ لِي مُلۡكٗا لَّا يَنۢبَغِي لِأَحَدٖ مِّنۢ بَعۡدِيٓۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡوَهَّابُ
Aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa n’umwe nyuma yanjye. Mu by’ukuri ni wowe ugaba bihebuje.”
Surah Sad, Verse 35
فَسَخَّرۡنَا لَهُ ٱلرِّيحَ تَجۡرِي بِأَمۡرِهِۦ رُخَآءً حَيۡثُ أَصَابَ
Nuko dutegeka umuyaga kumwumvira, ugahuha ku itegeko rye buke buke (akawerekeza) aho ashaka (kujya hose)
Surah Sad, Verse 36
وَٱلشَّيَٰطِينَ كُلَّ بَنَّآءٖ وَغَوَّاصٖ
Ndetse n’amajini y’amoko yose; ayubaka n’ayibira mu mazi (twayategetse kumwumvira)
Surah Sad, Verse 37
وَءَاخَرِينَ مُقَرَّنِينَ فِي ٱلۡأَصۡفَادِ
Naho andi (yamwigomekagaho yayahambiraga) ku minyururu
Surah Sad, Verse 38
هَٰذَا عَطَآؤُنَا فَٱمۡنُنۡ أَوۡ أَمۡسِكۡ بِغَيۡرِ حِسَابٖ
(Allah abwira Sulayimani ati) “Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa
Surah Sad, Verse 39
وَإِنَّ لَهُۥ عِندَنَا لَزُلۡفَىٰ وَحُسۡنَ مَـَٔابٖ
Kandi mu by’ukuri yari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)
Surah Sad, Verse 40
وَٱذۡكُرۡ عَبۡدَنَآ أَيُّوبَ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَسَّنِيَ ٱلشَّيۡطَٰنُ بِنُصۡبٖ وَعَذَابٍ
Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri Shitani yanteje ibyago n’ububabare.”
Surah Sad, Verse 41
ٱرۡكُضۡ بِرِجۡلِكَۖ هَٰذَا مُغۡتَسَلُۢ بَارِدٞ وَشَرَابٞ
(Allah aramubwira ati) “Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa.”
Surah Sad, Verse 42
وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ أَهۡلَهُۥ وَمِثۡلَهُم مَّعَهُمۡ رَحۡمَةٗ مِّنَّا وَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Nuko ku bw’impuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nka wo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge
Surah Sad, Verse 43
وَخُذۡ بِيَدِكَ ضِغۡثٗا فَٱضۡرِب بِّهِۦ وَلَا تَحۡنَثۡۗ إِنَّا وَجَدۡنَٰهُ صَابِرٗاۚ نِّعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٞ
Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe), kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana. Mbega ukuntu yari umugaragu mwiza! Kandi rwose yicuzaga kenshi (kuri Allah)
Surah Sad, Verse 44
وَٱذۡكُرۡ عِبَٰدَنَآ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ أُوْلِي ٱلۡأَيۡدِي وَٱلۡأَبۡصَٰرِ
Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kutugaragira) bakanagira ubushishozi (mu idini)
Surah Sad, Verse 45
إِنَّآ أَخۡلَصۡنَٰهُم بِخَالِصَةٖ ذِكۡرَى ٱلدَّارِ
Mu by’ukuri twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka
Surah Sad, Verse 46
وَإِنَّهُمۡ عِندَنَا لَمِنَ ٱلۡمُصۡطَفَيۡنَ ٱلۡأَخۡيَارِ
Kandi rwose imbere yacu bari mu ntoranywa, mu beza kurusha abandi
Surah Sad, Verse 47
وَٱذۡكُرۡ إِسۡمَٰعِيلَ وَٱلۡيَسَعَ وَذَا ٱلۡكِفۡلِۖ وَكُلّٞ مِّنَ ٱلۡأَخۡيَارِ
Unibuke Isimayili, Aliyasa na Dhul’kifli; bose bari mu beza kurusha abandi
Surah Sad, Verse 48
هَٰذَا ذِكۡرٞۚ وَإِنَّ لِلۡمُتَّقِينَ لَحُسۡنَ مَـَٔابٖ
Iyi (Qur’an) ni urwibutso. Kandi mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagira igarukiro ryiza
Surah Sad, Verse 49
جَنَّـٰتِ عَدۡنٖ مُّفَتَّحَةٗ لَّهُمُ ٱلۡأَبۡوَٰبُ
Ijuru rihoraho, bazafungurirwa imiryango yaryo
Surah Sad, Verse 50
مُتَّكِـِٔينَ فِيهَا يَدۡعُونَ فِيهَا بِفَٰكِهَةٖ كَثِيرَةٖ وَشَرَابٖ
Aho bazaba begamye, batumiza imbuto nyinshi n’ibinyobwa
Surah Sad, Verse 51
۞وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ أَتۡرَابٌ
Bazaba bari kumwe n’abagore barangamiye abagabo babo (gusa) kandi b’urungano
Surah Sad, Verse 52
هَٰذَا مَا تُوعَدُونَ لِيَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ
Ibyo ni byo (bihembo) mwasezeranyijwe ku munsi w’ibarura
Surah Sad, Verse 53
إِنَّ هَٰذَا لَرِزۡقُنَا مَا لَهُۥ مِن نَّفَادٍ
Mu by’ukuri ibyo ni amafunguro yacu adateze kuzashira
Surah Sad, Verse 54
هَٰذَاۚ وَإِنَّ لِلطَّـٰغِينَ لَشَرَّ مَـَٔابٖ
Ibyo (ni byo bizagororerwa abemeramana). Naho abanyabyaha bazagira igarukiro ribi
Surah Sad, Verse 55
جَهَنَّمَ يَصۡلَوۡنَهَا فَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
Jahanamu bazahiramo. Mbega ubuturo bubi
Surah Sad, Verse 56
هَٰذَا فَلۡيَذُوقُوهُ حَمِيمٞ وَغَسَّاقٞ
Ibyo (ni byo bihano bazahanishwa). Bityo, nibabyumve; ni amazi yatuye n’amashyira
Surah Sad, Verse 57
وَءَاخَرُ مِن شَكۡلِهِۦٓ أَزۡوَٰجٌ
N’ibindi (bihano) bimeze nka byo by’ingeri nyinshi
Surah Sad, Verse 58
هَٰذَا فَوۡجٞ مُّقۡتَحِمٞ مَّعَكُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِهِمۡۚ إِنَّهُمۡ صَالُواْ ٱلنَّارِ
(Abayobeje abandi bazabwirwa bati) “Aka ni agatsiko kiroshye mu gihe kimwe namwe (mu muriro)”, (bavuge bati) “Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, bagiye guhira mu muriro.”
Surah Sad, Verse 59
قَالُواْ بَلۡ أَنتُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِكُمۡۖ أَنتُمۡ قَدَّمۡتُمُوهُ لَنَاۖ فَبِئۡسَ ٱلۡقَرَارُ
(Abayobejwe) bazavuga bati “Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi.”
Surah Sad, Verse 60
قَالُواْ رَبَّنَا مَن قَدَّمَ لَنَا هَٰذَا فَزِدۡهُ عَذَابٗا ضِعۡفٗا فِي ٱلنَّارِ
Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Uwadukururiye ibi mwongerere ibihano byo mu muriro byikubye kabiri.”
Surah Sad, Verse 61
وَقَالُواْ مَا لَنَا لَا نَرَىٰ رِجَالٗا كُنَّا نَعُدُّهُم مِّنَ ٱلۡأَشۡرَارِ
Bazanavuga bati “Byatugendekeye bite ko tutabona bamwe mu bantu twabaraga mu nkozi z’ibibi?”
Surah Sad, Verse 62
أَتَّخَذۡنَٰهُمۡ سِخۡرِيًّا أَمۡ زَاغَتۡ عَنۡهُمُ ٱلۡأَبۡصَٰرُ
Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona
Surah Sad, Verse 63
إِنَّ ذَٰلِكَ لَحَقّٞ تَخَاصُمُ أَهۡلِ ٱلنَّارِ
Mu by’ukuri, uko ni ko gusubiranamo kw’abantu bo mu muriro
Surah Sad, Verse 64
قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ مُنذِرٞۖ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّا ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga
Surah Sad, Verse 65
رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفَّـٰرُ
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyacyubahiro bihebuje,Umunyembabazi uhebuje.”
Surah Sad, Verse 66
قُلۡ هُوَ نَبَؤٌاْ عَظِيمٌ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyi (Qur’an) ni inkuru ihambaye
Surah Sad, Verse 67
أَنتُمۡ عَنۡهُ مُعۡرِضُونَ
Ariko mwayiteye umugongo
Surah Sad, Verse 68
مَا كَانَ لِيَ مِنۡ عِلۡمِۭ بِٱلۡمَلَإِ ٱلۡأَعۡلَىٰٓ إِذۡ يَخۡتَصِمُونَ
Nta bumenyi nari mfite ku bamalayika bo mu ijuru ubwo bajyaga impaka (ku iremwa rya Adamu)
Surah Sad, Verse 69
إِن يُوحَىٰٓ إِلَيَّ إِلَّآ أَنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٞ مُّبِينٌ
Usibye ko nabihishuriwe kuko ndi umuburizi ugaragara.”
Surah Sad, Verse 70
إِذۡ قَالَ رَبُّكَ لِلۡمَلَـٰٓئِكَةِ إِنِّي خَٰلِقُۢ بَشَرٗا مِّن طِينٖ
(Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu mu ibumba.”
Surah Sad, Verse 71
فَإِذَا سَوَّيۡتُهُۥ وَنَفَخۡتُ فِيهِ مِن رُّوحِي فَقَعُواْ لَهُۥ سَٰجِدِينَ
Nimara kumutunganya nkanamuhuhamo roho inturutseho, mumwikubite imbere mwubamye
Surah Sad, Verse 72
فَسَجَدَ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ كُلُّهُمۡ أَجۡمَعُونَ
Nuko abamalayika bose barubama
Surah Sad, Verse 73
إِلَّآ إِبۡلِيسَ ٱسۡتَكۡبَرَ وَكَانَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Usibye Ibilisi (Shitani) wagize ubwibone maze akaba mu bahakanye
Surah Sad, Verse 74
قَالَ يَـٰٓإِبۡلِيسُ مَا مَنَعَكَ أَن تَسۡجُدَ لِمَا خَلَقۡتُ بِيَدَيَّۖ أَسۡتَكۡبَرۡتَ أَمۡ كُنتَ مِنَ ٱلۡعَالِينَ
(Nuko Allah akavuga ati) “Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wiyumva nk’uri mu bo mu nzego zo hejuru?”
Surah Sad, Verse 75
قَالَ أَنَا۠ خَيۡرٞ مِّنۡهُ خَلَقۡتَنِي مِن نَّارٖ وَخَلَقۡتَهُۥ مِن طِينٖ
(Ibilisi) iravuga iti “Njye ndi mwiza kumurusha kuko wandemye mu muriro, we ukamurema mu ibumba.”
Surah Sad, Verse 76
قَالَ فَٱخۡرُجۡ مِنۡهَا فَإِنَّكَ رَجِيمٞ
(Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka aha ( mu ijuru), kuko ubaye ikivume.”
Surah Sad, Verse 77
وَإِنَّ عَلَيۡكَ لَعۡنَتِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلدِّينِ
Kandi rwose umuvumo wanjye uzagukurikirana kuzageza ku munsi w’ibihembo
Surah Sad, Verse 78
قَالَ رَبِّ فَأَنظِرۡنِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
(Ibilisi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mpa kuramba kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”
Surah Sad, Verse 79
قَالَ فَإِنَّكَ مِنَ ٱلۡمُنظَرِينَ
(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazaramba
Surah Sad, Verse 80
إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡوَقۡتِ ٱلۡمَعۡلُومِ
Kugeza ku munsi w’igihe kizwi.”
Surah Sad, Verse 81
قَالَ فَبِعِزَّتِكَ لَأُغۡوِيَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ
(Ibilisi) iravuga iti “Ndahiye ku bw’icyubahiro cyawe, ko rwose nzabayobya bose
Surah Sad, Verse 82
إِلَّا عِبَادَكَ مِنۡهُمُ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
“Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo.”
Surah Sad, Verse 83
قَالَ فَٱلۡحَقُّ وَٱلۡحَقَّ أَقُولُ
(Allah) avuga arahira ati “Ni ukuri, kandi ibyo mvuga ni ukuri
Surah Sad, Verse 84
لَأَمۡلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنكَ وَمِمَّن تَبِعَكَ مِنۡهُمۡ أَجۡمَعِينَ
Ko wowe na bamwe mu bazagukurikira nzabuzurisha umuriro wa Jahanamu.”
Surah Sad, Verse 85
قُلۡ مَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٖ وَمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُتَكَلِّفِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo na kimwe, ndetse nta n’ubwo ndi mu bishushanya (bigira intumwa batari zo, banakora ibyo batategetswe).”
Surah Sad, Verse 86
إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ
“Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.”
Surah Sad, Verse 87
وَلَتَعۡلَمُنَّ نَبَأَهُۥ بَعۡدَ حِينِۭ
“Kandi rwose muzamenya inkuru yayo bidatinze”
Surah Sad, Verse 88