UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Sad - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


صٓۚ وَٱلۡقُرۡءَانِ ذِي ٱلذِّكۡرِ

Swad111! Ndahiriye kuri Qur’an yuje urwibutso
Surah Sad, Verse 1


بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فِي عِزَّةٖ وَشِقَاقٖ

Nyamara abahakanye bari mu bwibone n’ubwigomeke
Surah Sad, Verse 2


كَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَبۡلِهِم مِّن قَرۡنٖ فَنَادَواْ وَّلَاتَ حِينَ مَنَاصٖ

Ese ni ibisekuru bingahe tworetse mbere yabo, bigatakamba by’impitagihe
Surah Sad, Verse 3


وَعَجِبُوٓاْ أَن جَآءَهُم مُّنذِرٞ مِّنۡهُمۡۖ وَقَالَ ٱلۡكَٰفِرُونَ هَٰذَا سَٰحِرٞ كَذَّابٌ

(Abarabu b’ababangikanya-mana) batangajwe no kugerwaho n’umuburizi (Muhamadi) ubakomokamo. Nuko abahakanyi baravuga bati "Uyu ni umurozi w’umubeshyi
Surah Sad, Verse 4


أَجَعَلَ ٱلۡأٓلِهَةَ إِلَٰهٗا وَٰحِدًاۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٌ عُجَابٞ

Ese arashaka ko imana (zacu) zose ziba Imana imwe? Mu by’ ukuri, iki ni ikintu gitangaje
Surah Sad, Verse 5


وَٱنطَلَقَ ٱلۡمَلَأُ مِنۡهُمۡ أَنِ ٱمۡشُواْ وَٱصۡبِرُواْ عَلَىٰٓ ءَالِهَتِكُمۡۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٞ يُرَادُ

Maze ibikomerezwa muri bo bigenda bivuga biti "Nimugende munambe ku mana zanyu. Mu by’ukuri, uyu ni umugambi wateguwe
Surah Sad, Verse 6


مَا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِي ٱلۡمِلَّةِ ٱلۡأٓخِرَةِ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا ٱخۡتِلَٰقٌ

Ibi ntitwigeze tubyumva mu myizerere yo hambere. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari ibihimbano
Surah Sad, Verse 7


أَءُنزِلَ عَلَيۡهِ ٱلذِّكۡرُ مِنۢ بَيۡنِنَاۚ بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ مِّن ذِكۡرِيۚ بَل لَّمَّا يَذُوقُواْ عَذَابِ

Ese ni we wenyine muri twe waba warahishuriwe urwibutso? Ahubwo barashidikanya ku rwibutso rwanjye (Qur’an), kuko batarasogongera ku bihano byanjye
Surah Sad, Verse 8


أَمۡ عِندَهُمۡ خَزَآئِنُ رَحۡمَةِ رَبِّكَ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡوَهَّابِ

Ese baba bafite ibigega by’impuhwe za Nyagasani wawe, Umunyembaraga zihebuje, Ugaba bihebuje
Surah Sad, Verse 9


أَمۡ لَهُم مُّلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَاۖ فَلۡيَرۡتَقُواْ فِي ٱلۡأَسۡبَٰبِ

Cyangwa baba bafite ubwami bw’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo? Niba ari uko bimeze, ngaho nibazamuke mu kirere bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose (maze bakumire ubutumwa)
Surah Sad, Verse 10


جُندٞ مَّا هُنَالِكَ مَهۡزُومٞ مِّنَ ٱلۡأَحۡزَابِ

Izo ni ingabo zizatsindwa (nk’uko) iz’udutsiko zatsinzwe (mbere)
Surah Sad, Verse 11


كَذَّبَتۡ قَبۡلَهُمۡ قَوۡمُ نُوحٖ وَعَادٞ وَفِرۡعَوۡنُ ذُو ٱلۡأَوۡتَادِ

Mbere yabo (hari benshi) bahinyuye (intumwa); nk’abantu ba Nuhu, aba Adi ndetse na Farawo wari ufite inyubako zitangaje
Surah Sad, Verse 12


وَثَمُودُ وَقَوۡمُ لُوطٖ وَأَصۡحَٰبُ لۡـَٔيۡكَةِۚ أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلۡأَحۡزَابُ

N’aba Thamudu, abantu ba Lutwi ndetse n’aba Ayikat (b’i Mediyani), bose bari udutsiko
Surah Sad, Verse 13


إِن كُلٌّ إِلَّا كَذَّبَ ٱلرُّسُلَ فَحَقَّ عِقَابِ

Nta na kamwe muri two katahinyuye intumwa, nuko ibihano byanjye biba impamo
Surah Sad, Verse 14


وَمَا يَنظُرُ هَـٰٓؤُلَآءِ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ مَّا لَهَا مِن فَوَاقٖ

Aba nta kindi bategereje kitari urusaku rumwe rudasubira
Surah Sad, Verse 15


وَقَالُواْ رَبَّنَا عَجِّل لَّنَا قِطَّنَا قَبۡلَ يَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ

Kandi baravuga bati "Nyagasani wacu! Twihutishirize ibyo watugeneye (ibihano) mbere y’uko umunsi w’ibarura ugera
Surah Sad, Verse 16


ٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَٱذۡكُرۡ عَبۡدَنَا دَاوُۥدَ ذَا ٱلۡأَيۡدِۖ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٌ

Ihanganire ibyo bavuga (yewe Muhamadi), kandi wibuke umugaragu wacu Dawudi wari umunyembaraga (mu kutugaragira). Mu by’ukuri, yicuzaga kuri Allah cyane
Surah Sad, Verse 17


إِنَّا سَخَّرۡنَا ٱلۡجِبَالَ مَعَهُۥ يُسَبِّحۡنَ بِٱلۡعَشِيِّ وَٱلۡإِشۡرَاقِ

Mu by’ukuri, twashoboje imisozi gufatanya nawe (Dawudi) kudusingiza buri uko bucyeye n’uko bwije
Surah Sad, Verse 18


وَٱلطَّيۡرَ مَحۡشُورَةٗۖ كُلّٞ لَّهُۥٓ أَوَّابٞ

Ndetse n’inyoni zikusanyirijwe hamwe, zaramwumviye (zifatanya nawe mu kudusingiza)
Surah Sad, Verse 19


وَشَدَدۡنَا مُلۡكَهُۥ وَءَاتَيۡنَٰهُ ٱلۡحِكۡمَةَ وَفَصۡلَ ٱلۡخِطَابِ

Maze dukomeza ubwami bwe, tunamuha ubushishozi no guca imanza neza
Surah Sad, Verse 20


۞وَهَلۡ أَتَىٰكَ نَبَؤُاْ ٱلۡخَصۡمِ إِذۡ تَسَوَّرُواْ ٱلۡمِحۡرَابَ

Ese (yewe Muhamadi) inkuru y’abari bashyamiranye yaba yarakugezeho, ubwo buriraga bagasanga (Dawudi) aho yasengeraga (Mih’rab)
Surah Sad, Verse 21


إِذۡ دَخَلُواْ عَلَىٰ دَاوُۥدَ فَفَزِعَ مِنۡهُمۡۖ قَالُواْ لَا تَخَفۡۖ خَصۡمَانِ بَغَىٰ بَعۡضُنَا عَلَىٰ بَعۡضٖ فَٱحۡكُم بَيۡنَنَا بِٱلۡحَقِّ وَلَا تُشۡطِطۡ وَٱهۡدِنَآ إِلَىٰ سَوَآءِ ٱلصِّرَٰطِ

Ubwo binjiraga kwa Dawudi maze akabikanga, bakavuga bati "Wigira ubwoba! Twembi twashyamiranye; umwe muri twe yahuguje undi. Bityo, dukiranure mu kuri kandi ntubogame, ndetse unatuyobore inzira igororotse
Surah Sad, Verse 22


إِنَّ هَٰذَآ أَخِي لَهُۥ تِسۡعٞ وَتِسۡعُونَ نَعۡجَةٗ وَلِيَ نَعۡجَةٞ وَٰحِدَةٞ فَقَالَ أَكۡفِلۡنِيهَا وَعَزَّنِي فِي ٱلۡخِطَابِ

Mu by’ukuri, uyu muvandimwe wanjye afite intama mirongo cyenda n’icyenda, mu gihe njye mfite intama imwe (gusa), ariko yavuze ati "Nayo yindagize!" (Nyamara njye simbishaka), none yandushije ijwi
Surah Sad, Verse 23


قَالَ لَقَدۡ ظَلَمَكَ بِسُؤَالِ نَعۡجَتِكَ إِلَىٰ نِعَاجِهِۦۖ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلۡخُلَطَآءِ لَيَبۡغِي بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٍ إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ وَقَلِيلٞ مَّا هُمۡۗ وَظَنَّ دَاوُۥدُ أَنَّمَا فَتَنَّـٰهُ فَٱسۡتَغۡفَرَ رَبَّهُۥ وَخَرَّۤ رَاكِعٗاۤ وَأَنَابَ۩

(Dawudi atabanje kumva undi) aravuga ati "Rwose yaguhuguje kuba yagusabye intama yawe ngo ayongere mu ze. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bafatanyije imitungo barahuguzanya, uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; kandi ni bo bake". Nuko Dawudi amenya ko twamugerageje asaba imbabazi Nyagasani we, yitura hasi yubamye, anicuza (kuri Allah)
Surah Sad, Verse 24


فَغَفَرۡنَا لَهُۥ ذَٰلِكَۖ وَإِنَّ لَهُۥ عِندَنَا لَزُلۡفَىٰ وَحُسۡنَ مَـَٔابٖ

Nuko ibyo turabimubabarira. Kandi mu by’ukuri, ari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)
Surah Sad, Verse 25


يَٰدَاوُۥدُ إِنَّا جَعَلۡنَٰكَ خَلِيفَةٗ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَٱحۡكُم بَيۡنَ ٱلنَّاسِ بِٱلۡحَقِّ وَلَا تَتَّبِعِ ٱلۡهَوَىٰ فَيُضِلَّكَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَضِلُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدُۢ بِمَا نَسُواْ يَوۡمَ ٱلۡحِسَابِ

Yewe Dawudi! Mu by’ukuri, twakugize umusigire ku isi, bityo jya ukiranura abantu mu kuri kandi ntuzagendere ku marangamutima, kugira ngo atazavaho akuyobya inzira ya Allah. Mu by’ukuri, abazayoba inzira ya Allah bazahanishwa ibihano bikaze, kubera kwibagirwa umunsi w’ibarura
Surah Sad, Verse 26


وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَآءَ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا بَٰطِلٗاۚ ذَٰلِكَ ظَنُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۚ فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِنَ ٱلنَّارِ

Ntitwanaremye ikirere n’isi ndetse n’ibiri hagati ya byo nta mpamvu. Uko ni ko abahakanye bibwira. Bityo, ibihano bikaze by’umuriro bizaba ku bahakanyi
Surah Sad, Verse 27


أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ كَٱلۡمُفۡسِدِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَمۡ نَجۡعَلُ ٱلۡمُتَّقِينَ كَٱلۡفُجَّارِ

Ese abemeye bakanakora ibikorwa byiza twabafata kimwe n’abangizi ku isi? Cyangwa se ngo dufate kimwe abatinya Imana n’inkozi z’ibibi
Surah Sad, Verse 28


كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ إِلَيۡكَ مُبَٰرَكٞ لِّيَدَّبَّرُوٓاْ ءَايَٰتِهِۦ وَلِيَتَذَكَّرَ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Iki ni igitabo cyuje imigisha twaguhishuriye (yewe Muhamadi), kugira ngo (abantu) batekereze ku mirongo yacyo ndetse no kugira ngo abanyabwenge bibuke
Surah Sad, Verse 29


وَوَهَبۡنَا لِدَاوُۥدَ سُلَيۡمَٰنَۚ نِعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٌ

Kandi Dawudi twamuhaye Sulayimani nk’impano. Yari umugaragu mwiza. Mu by’ukuri, yicuzaga kuri Allah cyane
Surah Sad, Verse 30


إِذۡ عُرِضَ عَلَيۡهِ بِٱلۡعَشِيِّ ٱلصَّـٰفِنَٰتُ ٱلۡجِيَادُ

(Ibuka) ubwo nimugoroba yamurikirwaga amafarasi y’ubwoko bwiza kandi yiruka cyane
Surah Sad, Verse 31


فَقَالَ إِنِّيٓ أَحۡبَبۡتُ حُبَّ ٱلۡخَيۡرِ عَن ذِكۡرِ رَبِّي حَتَّىٰ تَوَارَتۡ بِٱلۡحِجَابِ

Nuko akavuga ati "Nakunze iby’isi kugeza ubwo nibagirwa Nyagasani wanjye, izuba ririnda rirenga
Surah Sad, Verse 32


رُدُّوهَا عَلَيَّۖ فَطَفِقَ مَسۡحَۢا بِٱلسُّوقِ وَٱلۡأَعۡنَاقِ

Ngaho nimuzingarurire!" Maze atangira kuzagaza ku maguru no ku majosi
Surah Sad, Verse 33


وَلَقَدۡ فَتَنَّا سُلَيۡمَٰنَ وَأَلۡقَيۡنَا عَلَىٰ كُرۡسِيِّهِۦ جَسَدٗا ثُمَّ أَنَابَ

Kandi rwose twagerageje Sulayimani tujugunya ikibiri112 ku ntebe ye y’ubwami, (bimutera gusa nk’utakaje ubwami bwe, abona ko yageragejwe) nyuma yicuza ku Mana
Surah Sad, Verse 34


قَالَ رَبِّ ٱغۡفِرۡ لِي وَهَبۡ لِي مُلۡكٗا لَّا يَنۢبَغِي لِأَحَدٖ مِّنۢ بَعۡدِيٓۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡوَهَّابُ

Aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mbabarira, unangabire ubwami butazigera buhabwa undi nyuma yanjye. Mu by’ukuri, ni wowe ugaba bihebuje
Surah Sad, Verse 35


فَسَخَّرۡنَا لَهُ ٱلرِّيحَ تَجۡرِي بِأَمۡرِهِۦ رُخَآءً حَيۡثُ أَصَابَ

Nuko dutegeka umuyaga guca bugufi ku itegeko rye, akawerekeza aho ashaka (kujya hose)
Surah Sad, Verse 36


وَٱلشَّيَٰطِينَ كُلَّ بَنَّآءٖ وَغَوَّاصٖ

Ndetse n’amashitani y’amoko yose; yaba ayubaka n’ayibira mu mazi (twayategetse kumwumvira)
Surah Sad, Verse 37


وَءَاخَرِينَ مُقَرَّنِينَ فِي ٱلۡأَصۡفَادِ

Naho andi (yamwigomekagaho) yayafungaga ku minyururu
Surah Sad, Verse 38


هَٰذَا عَطَآؤُنَا فَٱمۡنُنۡ أَوۡ أَمۡسِكۡ بِغَيۡرِ حِسَابٖ

(Allah abwira Sulayimani ati) "Ibi ni impano yacu; bityo ha (uwo ushatse) cyangwa wime (uwo ushatse), nta cyo uzabazwa
Surah Sad, Verse 39


وَإِنَّ لَهُۥ عِندَنَا لَزُلۡفَىٰ وَحُسۡنَ مَـَٔابٖ

Kandi mu by’ukuri, yari hafi yacu ndetse azagira igarukiro ryiza (Ijuru)
Surah Sad, Verse 40


وَٱذۡكُرۡ عَبۡدَنَآ أَيُّوبَ إِذۡ نَادَىٰ رَبَّهُۥٓ أَنِّي مَسَّنِيَ ٱلشَّيۡطَٰنُ بِنُصۡبٖ وَعَذَابٍ

Unibuke ubwo umugaragu wacu Ayubu yatakambiraga Nyagasani we agira ati "Mu by’ukuri, Shitani yanteje ibyago n’ububabare
Surah Sad, Verse 41


ٱرۡكُضۡ بِرِجۡلِكَۖ هَٰذَا مُغۡتَسَلُۢ بَارِدٞ وَشَرَابٞ

(Allah aramubwira ati) "Kubita ikirenge cyawe hasi; ayo mazi akonje (avuyemo) ni ayo kwiyuhagira no kunywa
Surah Sad, Verse 42


وَوَهَبۡنَا لَهُۥٓ أَهۡلَهُۥ وَمِثۡلَهُم مَّعَهُمۡ رَحۡمَةٗ مِّنَّا وَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Nuko k’ubwimpuhwe ziduturutseho, tumugarurira umuryango we uri kumwe n’abandi nkawo, kugira ngo bibe urwibutso ku banyabwenge
Surah Sad, Verse 43


وَخُذۡ بِيَدِكَ ضِغۡثٗا فَٱضۡرِب بِّهِۦ وَلَا تَحۡنَثۡۗ إِنَّا وَجَدۡنَٰهُ صَابِرٗاۚ نِّعۡمَ ٱلۡعَبۡدُ إِنَّهُۥٓ أَوَّابٞ

Unafate umuba w’udushari mu kuboko kwawe maze uwukubitishe (umugore wawe113), kugira ngo udatatira indahiro. Mu by’ukuri, twasanze (Ayubu) ari umuntu wihangana akaba n’umugaragu mwiza, kandi rwose yicuzaga cyane (kuri Allah)
Surah Sad, Verse 44


وَٱذۡكُرۡ عِبَٰدَنَآ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡحَٰقَ وَيَعۡقُوبَ أُوْلِي ٱلۡأَيۡدِي وَٱلۡأَبۡصَٰرِ

Kandi wibuke (yewe Muhamadi) abagaragu bacu; Ibrahimu, Isihaka na Yakubu; bari abanyamurava (mu kudusenga) bakanagira ubushishozi (mu idini)
Surah Sad, Verse 45


إِنَّآ أَخۡلَصۡنَٰهُم بِخَالِصَةٖ ذِكۡرَى ٱلدَّارِ

Mu by’ukuri, twarabatoranyije tubaha umwihariko wo kwibuka imperuka
Surah Sad, Verse 46


وَإِنَّهُمۡ عِندَنَا لَمِنَ ٱلۡمُصۡطَفَيۡنَ ٱلۡأَخۡيَارِ

Kandi rwose imbere yacu bari intoranywa bakaba n’abantu beza
Surah Sad, Verse 47


وَٱذۡكُرۡ إِسۡمَٰعِيلَ وَٱلۡيَسَعَ وَذَا ٱلۡكِفۡلِۖ وَكُلّٞ مِّنَ ٱلۡأَخۡيَارِ

Unibuke Isimayili, Aliyasa na Dhul’kifli; bose bari abantu beza
Surah Sad, Verse 48


هَٰذَا ذِكۡرٞۚ وَإِنَّ لِلۡمُتَّقِينَ لَحُسۡنَ مَـَٔابٖ

Iyi (Qur’an) ni urwibutso. Kandi mu by’ukuri, abatinya (Allah) bazagira igarukiro ryiza
Surah Sad, Verse 49


جَنَّـٰتِ عَدۡنٖ مُّفَتَّحَةٗ لَّهُمُ ٱلۡأَبۡوَٰبُ

Ijuru rihoraho, bazafungurirwa imiryango yaryo
Surah Sad, Verse 50


مُتَّكِـِٔينَ فِيهَا يَدۡعُونَ فِيهَا بِفَٰكِهَةٖ كَثِيرَةٖ وَشَرَابٖ

Aho bazaba begamye, batumiza imbuto nyinshi n’ibinyobwa
Surah Sad, Verse 51


۞وَعِندَهُمۡ قَٰصِرَٰتُ ٱلطَّرۡفِ أَتۡرَابٌ

Bazaba bari kumwe n’abagore barangamiye abagabo babo (gusa) kandi b’urungano
Surah Sad, Verse 52


هَٰذَا مَا تُوعَدُونَ لِيَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ

Ibyo ni byo (bihembo) by’umunsi w’ibarura mwasezeranyijwe
Surah Sad, Verse 53


إِنَّ هَٰذَا لَرِزۡقُنَا مَا لَهُۥ مِن نَّفَادٍ

Mu by’ukuri, ibyo ni amafunguro yacu adateze kuzashira
Surah Sad, Verse 54


هَٰذَاۚ وَإِنَّ لِلطَّـٰغِينَ لَشَرَّ مَـَٔابٖ

Ibyo (ni byo bizagororerwa abemera). Naho abanyabyaha bazagira igarukiro ribi
Surah Sad, Verse 55


جَهَنَّمَ يَصۡلَوۡنَهَا فَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ

Umuriro wa Jahanamu bazinjiramo, ukazaba ari bwo buturo bubi
Surah Sad, Verse 56


هَٰذَا فَلۡيَذُوقُوهُ حَمِيمٞ وَغَسَّاقٞ

Ibyo (ni byo bihano bazahanishwa). Bityo, nibabisogongere; ni amazi yatuye n’amashyira
Surah Sad, Verse 57


وَءَاخَرُ مِن شَكۡلِهِۦٓ أَزۡوَٰجٌ

N’ibindi (bihano) bimeze nkabyo by’ingeri nyinshi
Surah Sad, Verse 58


هَٰذَا فَوۡجٞ مُّقۡتَحِمٞ مَّعَكُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِهِمۡۚ إِنَّهُمۡ صَالُواْ ٱلنَّارِ

(Abayobeje abandi bazabwirwa bati) "Aka ni agatsiko kaje kubana namwe (mu muriro)", (bavuge bati) "Nta heza bashyikiye kuko mu by’ukuri, binjiye mu muriro
Surah Sad, Verse 59


قَالُواْ بَلۡ أَنتُمۡ لَا مَرۡحَبَۢا بِكُمۡۖ أَنتُمۡ قَدَّمۡتُمُوهُ لَنَاۖ فَبِئۡسَ ٱلۡقَرَارُ

(Abayobejwe) bazavuga bati "Ahubwo ni mwe mutashyikiye aheza kuko ari mwe mwawudukururiye (umuriro); kandi ni cyo cyicaro kibi
Surah Sad, Verse 60


قَالُواْ رَبَّنَا مَن قَدَّمَ لَنَا هَٰذَا فَزِدۡهُ عَذَابٗا ضِعۡفٗا فِي ٱلنَّارِ

Bazavuga bati "Nyagasani wacu! Uwadukururiye ibi mwongerere ibihano byo mu muriro byikubye kabiri
Surah Sad, Verse 61


وَقَالُواْ مَا لَنَا لَا نَرَىٰ رِجَالٗا كُنَّا نَعُدُّهُم مِّنَ ٱلۡأَشۡرَارِ

Bazanavuga bati "Byatugendekeye bite ko tutabona bamwe mu bantu twabaraga mu nkozi z’ibibi
Surah Sad, Verse 62


أَتَّخَذۡنَٰهُمۡ سِخۡرِيًّا أَمۡ زَاغَتۡ عَنۡهُمُ ٱلۡأَبۡصَٰرُ

Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona
Surah Sad, Verse 63


إِنَّ ذَٰلِكَ لَحَقّٞ تَخَاصُمُ أَهۡلِ ٱلنَّارِ

Mu by’ukuri, uko gusubiranamo kw’abantu bo mu muriro ni impamo
Surah Sad, Verse 64


قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ مُنذِرٞۖ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّا ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga
Surah Sad, Verse 65


رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفَّـٰرُ

Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyembaraga zihebuje,Umunyembabazi uhebuje
Surah Sad, Verse 66


قُلۡ هُوَ نَبَؤٌاْ عَظِيمٌ

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi (Qur’an) ni inkuru ihambaye
Surah Sad, Verse 67


أَنتُمۡ عَنۡهُ مُعۡرِضُونَ

Ariko mwayiteye umugongo
Surah Sad, Verse 68


مَا كَانَ لِيَ مِنۡ عِلۡمِۭ بِٱلۡمَلَإِ ٱلۡأَعۡلَىٰٓ إِذۡ يَخۡتَصِمُونَ

Nta bumenyi nari mfite ku mpaka zagibwaga n’abamalayika bo mu ijuru (ku iremwa rya Adamu)
Surah Sad, Verse 69


إِن يُوحَىٰٓ إِلَيَّ إِلَّآ أَنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٞ مُّبِينٌ

Usibye ko nabihishuriwe kuko ndi umuburizi ugaragara
Surah Sad, Verse 70


إِذۡ قَالَ رَبُّكَ لِلۡمَلَـٰٓئِكَةِ إِنِّي خَٰلِقُۢ بَشَرٗا مِّن طِينٖ

(Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye kurema umuntu mu ibumba
Surah Sad, Verse 71


فَإِذَا سَوَّيۡتُهُۥ وَنَفَخۡتُ فِيهِ مِن رُّوحِي فَقَعُواْ لَهُۥ سَٰجِدِينَ

Nimara kumutunganya nkanamuhuhamo roho, mumwikubite imbere mwubamye
Surah Sad, Verse 72


فَسَجَدَ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ كُلُّهُمۡ أَجۡمَعُونَ

Nuko abamalayika bose barubama
Surah Sad, Verse 73


إِلَّآ إِبۡلِيسَ ٱسۡتَكۡبَرَ وَكَانَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Usibye Ibilisi (Shitani) wagize ubwibone maze akaba mu bahakanye
Surah Sad, Verse 74


قَالَ يَـٰٓإِبۡلِيسُ مَا مَنَعَكَ أَن تَسۡجُدَ لِمَا خَلَقۡتُ بِيَدَيَّۖ أَسۡتَكۡبَرۡتَ أَمۡ كُنتَ مِنَ ٱلۡعَالِينَ

(Nuko Allah akavuga ati) "Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wabaye mu bishyize hejuru
Surah Sad, Verse 75


قَالَ أَنَا۠ خَيۡرٞ مِّنۡهُ خَلَقۡتَنِي مِن نَّارٖ وَخَلَقۡتَهُۥ مِن طِينٖ

(Ibilisi) iravuga iti "Njye ndi mwiza kumurusha kuko wandemye mu muriro, we ukamurema mu ibumba
Surah Sad, Verse 76


قَالَ فَٱخۡرُجۡ مِنۡهَا فَإِنَّكَ رَجِيمٞ

Allah aravuga ati "Ngaho sohoka aha ( mu ijuru), kuko ubaye ikivume
Surah Sad, Verse 77


وَإِنَّ عَلَيۡكَ لَعۡنَتِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلدِّينِ

Kandi rwose umuvumo wanjye uzagukurikirana kuzageza ku munsi w’ibihembo
Surah Sad, Verse 78


قَالَ رَبِّ فَأَنظِرۡنِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ

(Ibilisi) iravuga iti "Nyagasani wanjye! Mpa kuramba kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho
Surah Sad, Verse 79


قَالَ فَإِنَّكَ مِنَ ٱلۡمُنظَرِينَ

(Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubaye mu bazaramba
Surah Sad, Verse 80


إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡوَقۡتِ ٱلۡمَعۡلُومِ

Kugeza ku munsi w’igihe kizwi
Surah Sad, Verse 81


قَالَ فَبِعِزَّتِكَ لَأُغۡوِيَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ

(Ibilisi) iravuga iti "Ndahiye ku bw’icyubahiro cyawe, ko rwose nzabayobya bose
Surah Sad, Verse 82


إِلَّا عِبَادَكَ مِنۡهُمُ ٱلۡمُخۡلَصِينَ

Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo
Surah Sad, Verse 83


قَالَ فَٱلۡحَقُّ وَٱلۡحَقَّ أَقُولُ

(Allah) avuga arahira ati "Ni ukuri, kandi ibyo mvuga ni ukuri
Surah Sad, Verse 84


لَأَمۡلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنكَ وَمِمَّن تَبِعَكَ مِنۡهُمۡ أَجۡمَعِينَ

Ko wowe na bamwe mu bazagukurikira nzabuzurisha umuriro wa Jahanamu
Surah Sad, Verse 85


قُلۡ مَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مِنۡ أَجۡرٖ وَمَآ أَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُتَكَلِّفِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo na kimwe, ndetse nta n’ubwo ndi mu bishushanya (bakora ibyo batategetswe)
Surah Sad, Verse 86


إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ

Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose
Surah Sad, Verse 87


وَلَتَعۡلَمُنَّ نَبَأَهُۥ بَعۡدَ حِينِۭ

Kandi rwose muzamenya inkuru yayo bidatinze" Yahishuriwe i Maka, ig
Surah Sad, Verse 88


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 37
>> Surah 39

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai