UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Az-Zumar - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ

Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Az-Zumar, Verse 1


إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ

Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa
Surah Az-Zumar, Verse 2


أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ

Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane
Surah Az-Zumar, Verse 3


لَّوۡ أَرَادَ ٱللَّهُ أَن يَتَّخِذَ وَلَدٗا لَّٱصۡطَفَىٰ مِمَّا يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ سُبۡحَٰنَهُۥۖ هُوَ ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ

Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni We Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga
Surah Az-Zumar, Verse 4


خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّۖ يُكَوِّرُ ٱلَّيۡلَ عَلَى ٱلنَّهَارِ وَيُكَوِّرُ ٱلنَّهَارَ عَلَى ٱلَّيۡلِۖ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِي لِأَجَلٖ مُّسَمًّىۗ أَلَا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفَّـٰرُ

Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kigendera (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko We (Allah) ari Umunyacyubahiro bihebuje, Umunyembabazi uhebuje
Surah Az-Zumar, Verse 5


خَلَقَكُم مِّن نَّفۡسٖ وَٰحِدَةٖ ثُمَّ جَعَلَ مِنۡهَا زَوۡجَهَا وَأَنزَلَ لَكُم مِّنَ ٱلۡأَنۡعَٰمِ ثَمَٰنِيَةَ أَزۡوَٰجٖۚ يَخۡلُقُكُمۡ فِي بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡ خَلۡقٗا مِّنۢ بَعۡدِ خَلۡقٖ فِي ظُلُمَٰتٖ ثَلَٰثٖۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡ لَهُ ٱلۡمُلۡكُۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَأَنَّىٰ تُصۡرَفُونَ

Yabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we (Hawa) amumukomoyemo. Yabaremeye amatungo umunani (ingabo n’ingore mu ngamiya, inka, intama ndetse n’ihene). Abaremera muri nyababyeyi za ba nyoko, mu byiciro bikurikirana, mu myijima itatu (mu nda, muri nyababyeyi no mu ngobyi). Uwo ni We Allah Nyagasani wanyu, nyir’ubwami bwose. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute mureka kugaragira (Allah wenyine)
Surah Az-Zumar, Verse 6


إِن تَكۡفُرُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ عَنكُمۡۖ وَلَا يَرۡضَىٰ لِعِبَادِهِ ٱلۡكُفۡرَۖ وَإِن تَشۡكُرُواْ يَرۡضَهُ لَكُمۡۗ وَلَا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰۚ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُم مَّرۡجِعُكُمۡ فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

(Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri Allah arihagije (nta cyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira. Kandi nta we uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma igarukiro ryanyu rizaba kwa Nyagasani wanyu, maze ababwire ibyo mwakoraga. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
Surah Az-Zumar, Verse 7


۞وَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ضُرّٞ دَعَا رَبَّهُۥ مُنِيبًا إِلَيۡهِ ثُمَّ إِذَا خَوَّلَهُۥ نِعۡمَةٗ مِّنۡهُ نَسِيَ مَا كَانَ يَدۡعُوٓاْ إِلَيۡهِ مِن قَبۡلُ وَجَعَلَ لِلَّهِ أَندَادٗا لِّيُضِلَّ عَن سَبِيلِهِۦۚ قُلۡ تَمَتَّعۡ بِكُفۡرِكَ قَلِيلًا إِنَّكَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلنَّارِ

N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku nema ze, akibagirwa uwo yatabazaga mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri uri mu bazajya mu muriro.”
Surah Az-Zumar, Verse 8


أَمَّنۡ هُوَ قَٰنِتٌ ءَانَآءَ ٱلَّيۡلِ سَاجِدٗا وَقَآئِمٗا يَحۡذَرُ ٱلۡأٓخِرَةَ وَيَرۡجُواْ رَحۡمَةَ رَبِّهِۦۗ قُلۡ هَلۡ يَسۡتَوِي ٱلَّذِينَ يَعۡلَمُونَ وَٱلَّذِينَ لَا يَعۡلَمُونَۗ إِنَّمَا يَتَذَكَّرُ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Ese wa wundi usenga (Allah) mu bihe by’ijoro, yubama, anahagarara kubera gutinya imperuka, aniringira impuhwe za Nyagasani we (ni kimwe na wa wundi uhakana Allah?) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese abafite ubumenyi bahwanye n’abatabufite? Mu by’ukuri abanyabwenge ni bo babizirikana.”
Surah Az-Zumar, Verse 9


قُلۡ يَٰعِبَادِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمۡۚ لِلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا حَسَنَةٞۗ وَأَرۡضُ ٱللَّهِ وَٰسِعَةٌۗ إِنَّمَا يُوَفَّى ٱلصَّـٰبِرُونَ أَجۡرَهُم بِغَيۡرِ حِسَابٖ

Vuga uti “Yemwe bagaragu banjye bemeye! Nimugandukire Nyagasani wanyu; ba bandi bakoze neza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Kandi isi ya Allah ni ngari (niba aho muri bitaborohera kugaragira Allah, nimwimukire ahandi). Mu by’ukuri abihangana bazagororerwa ibihembo byabo byuzuye, nta kugera.”
Surah Az-Zumar, Verse 10


قُلۡ إِنِّيٓ أُمِرۡتُ أَنۡ أَعۡبُدَ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ

Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kugaragira Allah (wenyine) nkora ibikorwa byiza kubera we
Surah Az-Zumar, Verse 11


وَأُمِرۡتُ لِأَنۡ أَكُونَ أَوَّلَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ

Kandi nategetswe kuba uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”
Surah Az-Zumar, Verse 12


قُلۡ إِنِّيٓ أَخَافُ إِنۡ عَصَيۡتُ رَبِّي عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ

Vuga uti “Mu by’ukuri mfite ubwoba bw’ibihano by’umunsi uhambaye, igihe naba nigometse kuri Nyagasani wanjye.”
Surah Az-Zumar, Verse 13


قُلِ ٱللَّهَ أَعۡبُدُ مُخۡلِصٗا لَّهُۥ دِينِي

Vuga uti “Ngaragira Allah wenyine nkora ibikorwa byiza kubera we.”
Surah Az-Zumar, Verse 14


فَٱعۡبُدُواْ مَا شِئۡتُم مِّن دُونِهِۦۗ قُلۡ إِنَّ ٱلۡخَٰسِرِينَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَأَهۡلِيهِمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَا ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡخُسۡرَانُ ٱلۡمُبِينُ

Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari We. Vuga uti “Mu by’ukuri abanyagihombo ku munsi w’imperuka ni ba bandi bazaba bariyoretse ubwabo ndetse boreka n’imiryango yabo.” Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara
Surah Az-Zumar, Verse 15


لَهُم مِّن فَوۡقِهِمۡ ظُلَلٞ مِّنَ ٱلنَّارِ وَمِن تَحۡتِهِمۡ ظُلَلٞۚ ذَٰلِكَ يُخَوِّفُ ٱللَّهُ بِهِۦ عِبَادَهُۥۚ يَٰعِبَادِ فَٱتَّقُونِ

Bazaba batwikiriwe n’ibicu by’umuriro ndetse no munsi yabo hari ibindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Ngaho bagaragu banjye, nimuntinye
Surah Az-Zumar, Verse 16


وَٱلَّذِينَ ٱجۡتَنَبُواْ ٱلطَّـٰغُوتَ أَن يَعۡبُدُوهَا وَأَنَابُوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ لَهُمُ ٱلۡبُشۡرَىٰۚ فَبَشِّرۡ عِبَادِ

Naho ba bandi bitandukanyije no kugaragira ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Ngaho geza inkuru nziza ku bagaragu banjye
Surah Az-Zumar, Verse 17


ٱلَّذِينَ يَسۡتَمِعُونَ ٱلۡقَوۡلَ فَيَتَّبِعُونَ أَحۡسَنَهُۥٓۚ أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ هَدَىٰهُمُ ٱللَّهُۖ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمۡ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Ba bandi batega amatwi imvugo (nyinshi zivugwa) maze bagakurikira inziza muri zo. Abo ni bo Allah yayoboye kandi ni bo banyabwenge
Surah Az-Zumar, Verse 18


أَفَمَنۡ حَقَّ عَلَيۡهِ كَلِمَةُ ٱلۡعَذَابِ أَفَأَنتَ تُنقِذُ مَن فِي ٱلنَّارِ

Nonese wa wundi uzahamwa n’imvugo y’ibihano (washobora kumuyobora)? Ese wowe urokora uri mu muriro
Surah Az-Zumar, Verse 19


لَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ لَهُمۡ غُرَفٞ مِّن فَوۡقِهَا غُرَفٞ مَّبۡنِيَّةٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ لَا يُخۡلِفُ ٱللَّهُ ٱلۡمِيعَادَ

Ariko ba bandi bagandukira Nyagasani wabo, bazagororerwa amazu yubatse agerekeranye; imigezi itemba munsi yayo. (Iri) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano
Surah Az-Zumar, Verse 20


أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَسَلَكَهُۥ يَنَٰبِيعَ فِي ٱلۡأَرۡضِ ثُمَّ يُخۡرِجُ بِهِۦ زَرۡعٗا مُّخۡتَلِفًا أَلۡوَٰنُهُۥ ثُمَّ يَهِيجُ فَتَرَىٰهُ مُصۡفَرّٗا ثُمَّ يَجۡعَلُهُۥ حُطَٰمًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge
Surah Az-Zumar, Verse 21


أَفَمَن شَرَحَ ٱللَّهُ صَدۡرَهُۥ لِلۡإِسۡلَٰمِ فَهُوَ عَلَىٰ نُورٖ مِّن رَّبِّهِۦۚ فَوَيۡلٞ لِّلۡقَٰسِيَةِ قُلُوبُهُم مِّن ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ أُوْلَـٰٓئِكَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ

Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akaba ari ku rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara
Surah Az-Zumar, Verse 22


ٱللَّهُ نَزَّلَ أَحۡسَنَ ٱلۡحَدِيثِ كِتَٰبٗا مُّتَشَٰبِهٗا مَّثَانِيَ تَقۡشَعِرُّ مِنۡهُ جُلُودُ ٱلَّذِينَ يَخۡشَوۡنَ رَبَّهُمۡ ثُمَّ تَلِينُ جُلُودُهُمۡ وَقُلُوبُهُمۡ إِلَىٰ ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ هُدَى ٱللَّهِ يَهۡدِي بِهِۦ مَن يَشَآءُۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٍ

Allah yamanuye inkuru nziza kurusha izindi; ari cyo gitabo (Qur’an) gifite imirongo yuzuzanya kandi yisubiramo (itarambirana), ituma impu z’abatinya Nyagasani wabo zikangarana (iyo bayumvise isomwa), hanyuma impu n’imitima byabo bikoroha bigasingiza Allah. Uwo ni wo muyoboro wa Allah ayoboresha uwo ashaka; kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora
Surah Az-Zumar, Verse 23


أَفَمَن يَتَّقِي بِوَجۡهِهِۦ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَقِيلَ لِلظَّـٰلِمِينَ ذُوقُواْ مَا كُنتُمۡ تَكۡسِبُونَ

Ese uzaba ahungisha uburanga bwe ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka (yaba kimwe n’uzinjira mu ijuru mu buryo bworoshye)? Icyo gihe inkozi z’ibibi zizabwirwa ziti “Ngaho nimwumve (ibihano by’) ibyo mwakoraga!”
Surah Az-Zumar, Verse 24


كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَأَتَىٰهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَشۡعُرُونَ

Ababayeho mbere yabo barahakanye maze ibihano bibageraho mu buryo batiyumvishaga
Surah Az-Zumar, Verse 25


فَأَذَاقَهُمُ ٱللَّهُ ٱلۡخِزۡيَ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَكۡبَرُۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ

Nuko Allah abasogongeza ugusuzugurika mu buzima bwo ku isi, kandi ibihano byo ku mperuka ni byo biruta ibindi; iyaba bari babizi
Surah Az-Zumar, Verse 26


وَلَقَدۡ ضَرَبۡنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ مِن كُلِّ مَثَلٖ لَّعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ

Kandi rwose twahaye abantu ingero z’ubwoko bwose muri iyi Qur’an kugira ngo bibuke
Surah Az-Zumar, Verse 27


قُرۡءَانًا عَرَبِيًّا غَيۡرَ ذِي عِوَجٖ لَّعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ

Qur’an yahishuwe mu rurimi rw’Icyarabu izira amayobera, kugira ngo batinye Allah
Surah Az-Zumar, Verse 28


ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا رَّجُلٗا فِيهِ شُرَكَآءُ مُتَشَٰكِسُونَ وَرَجُلٗا سَلَمٗا لِّرَجُلٍ هَلۡ يَسۡتَوِيَانِ مَثَلًاۚ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi
Surah Az-Zumar, Verse 29


إِنَّكَ مَيِّتٞ وَإِنَّهُم مَّيِّتُونَ

Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uzapfa kandi na bo bazapfa
Surah Az-Zumar, Verse 30


ثُمَّ إِنَّكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ عِندَ رَبِّكُمۡ تَخۡتَصِمُونَ

Hanyuma mwese ku munsi w’imperuka muzajya impaka imbere ya Nyagasani wanyu
Surah Az-Zumar, Verse 31


۞فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّن كَذَبَ عَلَى ٱللَّهِ وَكَذَّبَ بِٱلصِّدۡقِ إِذۡ جَآءَهُۥٓۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡكَٰفِرِينَ

Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi
Surah Az-Zumar, Verse 32


وَٱلَّذِي جَآءَ بِٱلصِّدۡقِ وَصَدَّقَ بِهِۦٓ أُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُتَّقُونَ

Naho uwazanye ukuri (Qur’an) ndetse n’uwakwemeye; abo ni bo bagandukira Allah
Surah Az-Zumar, Verse 33


لَهُم مَّا يَشَآءُونَ عِندَ رَبِّهِمۡۚ ذَٰلِكَ جَزَآءُ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Bazabona ibyo bazifuza byose kwa Nyagasani wabo. Ibyo ni byo bihembo by’abakora ibyiza
Surah Az-Zumar, Verse 34


لِيُكَفِّرَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ أَسۡوَأَ ٱلَّذِي عَمِلُواْ وَيَجۡزِيَهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ ٱلَّذِي كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

(Ibyo) ni ukugira ngo Allah abababarire ibibi kurusha ibindi mu byo bakoze kandi anabahembere ibyiza bakoraga
Surah Az-Zumar, Verse 35


أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِكَافٍ عَبۡدَهُۥۖ وَيُخَوِّفُونَكَ بِٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٖ

Ese Allah ntahagije (kuba umurinzi w’) umugaragu we? Nyamara bagukangisha ibyo basenga bitari We! Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora
Surah Az-Zumar, Verse 36


وَمَن يَهۡدِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن مُّضِلٍّۗ أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِعَزِيزٖ ذِي ٱنتِقَامٖ

Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka nta wamuyobya. Ese Allah si Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura
Surah Az-Zumar, Verse 37


وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۚ قُلۡ أَفَرَءَيۡتُم مَّا تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ إِنۡ أَرَادَنِيَ ٱللَّهُ بِضُرٍّ هَلۡ هُنَّ كَٰشِفَٰتُ ضُرِّهِۦٓ أَوۡ أَرَادَنِي بِرَحۡمَةٍ هَلۡ هُنَّ مُمۡسِكَٰتُ رَحۡمَتِهِۦۚ قُلۡ حَسۡبِيَ ٱللَّهُۖ عَلَيۡهِ يَتَوَكَّلُ ٱلۡمُتَوَكِّلُونَ

N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi”? Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Murabona ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashaka ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze”? Vuga uti “Allah arampagije kandi abiringira bajye baba ari We biringira.”
Surah Az-Zumar, Verse 38


قُلۡ يَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَٰمِلٞۖ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Hanyuma muzamenya
Surah Az-Zumar, Verse 39


مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَيَحِلُّ عَلَيۡهِ عَذَابٞ مُّقِيمٌ

Uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza (hano ku isi), ndetse akazanagerwaho n’ibihano bihoraho.”
Surah Az-Zumar, Verse 40


إِنَّآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ لِلنَّاسِ بِٱلۡحَقِّۖ فَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ فَلِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن ضَلَّ فَإِنَّمَا يَضِلُّ عَلَيۡهَاۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡهِم بِوَكِيلٍ

Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo
Surah Az-Zumar, Verse 41


ٱللَّهُ يَتَوَفَّى ٱلۡأَنفُسَ حِينَ مَوۡتِهَا وَٱلَّتِي لَمۡ تَمُتۡ فِي مَنَامِهَاۖ فَيُمۡسِكُ ٱلَّتِي قَضَىٰ عَلَيۡهَا ٱلۡمَوۡتَ وَيُرۡسِلُ ٱلۡأُخۡرَىٰٓ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمًّىۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ

Allah ni We utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo cyo gupfa kigeze, ndetse n’iz’abazima basinziriye igihe cyazo cyo gupfa kitaragera (ni We uzitwara). Nuko akagumana roho z’abo yageneye gupfa, maze izindi akazohereza (mu mibiri yazo) zikabaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza
Surah Az-Zumar, Verse 42


أَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ شُفَعَآءَۚ قُلۡ أَوَلَوۡ كَانُواْ لَا يَمۡلِكُونَ شَيۡـٔٗا وَلَا يَعۡقِلُونَ

Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho abavugizi batari Allah? Vuga uti “None se n’iyo baba nta cyo batunze cyangwa nta bwenge bafite (mwakomeza kubiringira)?”
Surah Az-Zumar, Verse 43


قُل لِّلَّهِ ٱلشَّفَٰعَةُ جَمِيعٗاۖ لَّهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ ثُمَّ إِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

Vuga uti “Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah. Ni We nyir’ubwami bw’ibirere n’isi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa.”
Surah Az-Zumar, Verse 44


وَإِذَا ذُكِرَ ٱللَّهُ وَحۡدَهُ ٱشۡمَأَزَّتۡ قُلُوبُ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِۖ وَإِذَا ذُكِرَ ٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦٓ إِذَا هُمۡ يَسۡتَبۡشِرُونَ

Kandi iyo havuzwe Allah wenyine, imitima y’abatemera imperuka irabyinubira, nyamara havugwa ibitari We (Allah), bakanezerwa
Surah Az-Zumar, Verse 45


قُلِ ٱللَّهُمَّ فَاطِرَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ عَٰلِمَ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ أَنتَ تَحۡكُمُ بَيۡنَ عِبَادِكَ فِي مَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ

Vuga uti “Nyagasani wanjye! Muremyi w’ibirere n’isi! Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ni Wowe uzakiranura abagaragu bawe ku byo batavugagaho rumwe.”
Surah Az-Zumar, Verse 46


وَلَوۡ أَنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا وَمِثۡلَهُۥ مَعَهُۥ لَٱفۡتَدَوۡاْ بِهِۦ مِن سُوٓءِ ٱلۡعَذَابِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَبَدَا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مَا لَمۡ يَكُونُواْ يَحۡتَسِبُونَ

Kandi iyo inkozi z’ibibi ziza kuba zifite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, zari kubitangaho incungu kugira ngo bizirinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarizwa na Allah ibyo batakekaga (ibihano)
Surah Az-Zumar, Verse 47


وَبَدَا لَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ

Ndetse bazanagaragarizwa ibibi bakoze, kandi bazazengurukwa n’ibyo bajyaga bannyega
Surah Az-Zumar, Verse 48


فَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ضُرّٞ دَعَانَا ثُمَّ إِذَا خَوَّلۡنَٰهُ نِعۡمَةٗ مِّنَّا قَالَ إِنَّمَآ أُوتِيتُهُۥ عَلَىٰ عِلۡمِۭۚ بَلۡ هِيَ فِتۡنَةٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo inema ziduturutseho, akavuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi.”
Surah Az-Zumar, Verse 49


قَدۡ قَالَهَا ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Rwose abababanjirije bavuze nk’ibi, ariko ibyo bakoraga nta cyo byabamariye
Surah Az-Zumar, Verse 50


فَأَصَابَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْۚ وَٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡ هَـٰٓؤُلَآءِ سَيُصِيبُهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَمَا هُم بِمُعۡجِزِينَ

Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo (abahakanyi b’i Maka), bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi)
Surah Az-Zumar, Verse 51


أَوَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ

Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza uwo ashaka? Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu bemera
Surah Az-Zumar, Verse 52


۞قُلۡ يَٰعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ أَسۡرَفُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ لَا تَقۡنَطُواْ مِن رَّحۡمَةِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَغۡفِرُ ٱلذُّنُوبَ جَمِيعًاۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho). Mu by’ukuri Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Surah Az-Zumar, Verse 53


وَأَنِيبُوٓاْ إِلَىٰ رَبِّكُمۡ وَأَسۡلِمُواْ لَهُۥ مِن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ

Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe
Surah Az-Zumar, Verse 54


وَٱتَّبِعُوٓاْ أَحۡسَنَ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُم مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ بَغۡتَةٗ وَأَنتُمۡ لَا تَشۡعُرُونَ

Munakurikire ibyiza mwamanuriwe (Qur’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi
Surah Az-Zumar, Verse 55


أَن تَقُولَ نَفۡسٞ يَٰحَسۡرَتَىٰ عَلَىٰ مَا فَرَّطتُ فِي جَنۢبِ ٱللَّهِ وَإِن كُنتُ لَمِنَ ٱلسَّـٰخِرِينَ

(Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati “Mbega akaga ngize kubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga.”
Surah Az-Zumar, Verse 56


أَوۡ تَقُولَ لَوۡ أَنَّ ٱللَّهَ هَدَىٰنِي لَكُنتُ مِنَ ٱلۡمُتَّقِينَ

Cyangwa akavuga ati “Rwose iyo Allah aza kunyobora, nari kuba mu bagandukira (Allah).”
Surah Az-Zumar, Verse 57


أَوۡ تَقُولَ حِينَ تَرَى ٱلۡعَذَابَ لَوۡ أَنَّ لِي كَرَّةٗ فَأَكُونَ مِنَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati “Rwose iyaba nari mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi, nari kuzaba mu bakora ibyiza.”
Surah Az-Zumar, Verse 58


بَلَىٰ قَدۡ جَآءَتۡكَ ءَايَٰتِي فَكَذَّبۡتَ بِهَا وَٱسۡتَكۡبَرۡتَ وَكُنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

(Azasubizwa ati) “Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba mu bahakanyi.”
Surah Az-Zumar, Verse 59


وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ تَرَى ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ عَلَى ٱللَّهِ وُجُوهُهُم مُّسۡوَدَّةٌۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡمُتَكَبِّرِينَ

Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa ba bandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone
Surah Az-Zumar, Verse 60


وَيُنَجِّي ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ بِمَفَازَتِهِمۡ لَا يَمَسُّهُمُ ٱلسُّوٓءُ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ

Kandi Allah azarokora ba bandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda
Surah Az-Zumar, Verse 61


ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ

Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu
Surah Az-Zumar, Verse 62


لَّهُۥ مَقَالِيدُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ أُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ

Ni We nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho ba bandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo
Surah Az-Zumar, Verse 63


قُلۡ أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ تَأۡمُرُوٓنِّيٓ أَعۡبُدُ أَيُّهَا ٱلۡجَٰهِلُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ibitari Allah ni byo muntegeka kugaragira, yemwe mwa njiji mwe?”
Surah Az-Zumar, Verse 64


وَلَقَدۡ أُوحِيَ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ لَئِنۡ أَشۡرَكۡتَ لَيَحۡبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ

Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo
Surah Az-Zumar, Verse 65


بَلِ ٱللَّهَ فَٱعۡبُدۡ وَكُن مِّنَ ٱلشَّـٰكِرِينَ

Ahubwo Allah (wenyine) ube ari We ugaragira, kandi ube mu bashimira
Surah Az-Zumar, Verse 66


وَمَا قَدَرُواْ ٱللَّهَ حَقَّ قَدۡرِهِۦ وَٱلۡأَرۡضُ جَمِيعٗا قَبۡضَتُهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَٱلسَّمَٰوَٰتُ مَطۡوِيَّـٰتُۢ بِيَمِينِهِۦۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe (mu gipfunsi kimwe), ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo
Surah Az-Zumar, Verse 67


وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَصَعِقَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا مَن شَآءَ ٱللَّهُۖ ثُمَّ نُفِخَ فِيهِ أُخۡرَىٰ فَإِذَا هُمۡ قِيَامٞ يَنظُرُونَ

Nuko ubwo impanda izavuzwa, abari mu birere no mu isi bazagwa igihumure (bapfe), uretse uwo Allah azashaka. Hanyuma yongere ivuzwe bwa kabiri, maze bahaguruke (bazuke bose) bategereje (uko Allah ari bubagenze)
Surah Az-Zumar, Verse 68


وَأَشۡرَقَتِ ٱلۡأَرۡضُ بِنُورِ رَبِّهَا وَوُضِعَ ٱلۡكِتَٰبُ وَجِاْيٓءَ بِٱلنَّبِيِّـۧنَ وَٱلشُّهَدَآءِ وَقُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ

Kandi isi izarabagirana biturutse ku rumuri rwa Nyagasani wayo, nuko buri wese ahabwe igitabo (cy’ibikorwa bye), hanyuma abahanuzi n’abahamya bazanwe, maze (abantu) bacirwe urubanza mu kuri, batarenganyijwe
Surah Az-Zumar, Verse 69


وَوُفِّيَتۡ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا عَمِلَتۡ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِمَا يَفۡعَلُونَ

Na buri wese azahemberwa ibyo yakoze, kandi (Allah) ni We uzi bihebuje ibyo bakoraga
Surah Az-Zumar, Verse 70


وَسِيقَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ جَهَنَّمَ زُمَرًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُوهَا فُتِحَتۡ أَبۡوَٰبُهَا وَقَالَ لَهُمۡ خَزَنَتُهَآ أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ رُسُلٞ مِّنكُمۡ يَتۡلُونَ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِ رَبِّكُمۡ وَيُنذِرُونَكُمۡ لِقَآءَ يَوۡمِكُمۡ هَٰذَاۚ قَالُواْ بَلَىٰ وَلَٰكِنۡ حَقَّتۡ كَلِمَةُ ٱلۡعَذَابِ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ

Abahakanyi bazajyanwa muri Jahanamu mu matsinda, kugeza ubwo bazayigeraho maze imiryango yayo igafunguka, nuko abarinzi bayo bavuge bati “Ese ntimwagezweho n’intumwa zibaturutsemo, zibasomera amagambo (Ayat) ya Nyagasani wanyu, ndetse zinababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?” Bazavuga bati “Yego! Ahubwo imvugo y’ibihano yabaye impamo ku bahakanyi (ari bo twe).”
Surah Az-Zumar, Verse 71


قِيلَ ٱدۡخُلُوٓاْ أَبۡوَٰبَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ فَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلۡمُتَكَبِّرِينَ

Nuko babwirwe bati “Nimwinjire mu miryango ya Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone!”
Surah Az-Zumar, Verse 72


وَسِيقَ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ إِلَى ٱلۡجَنَّةِ زُمَرًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُوهَا وَفُتِحَتۡ أَبۡوَٰبُهَا وَقَالَ لَهُمۡ خَزَنَتُهَا سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡ طِبۡتُمۡ فَٱدۡخُلُوهَا خَٰلِدِينَ

Naho ba bandi batinye Nyagasani wabo, bazajyanwa mu ijuru bari mu matsinda, kugeza ubwo bazarigeraho maze imiryango yaryo ifunguke, nuko abarinzi baryo bavuge bati “Amahoro nabe kuri mwe! Mwakoze neza, ngaho nimuryinjiremo (muribemo) ubuziraherezo.”
Surah Az-Zumar, Verse 73


وَقَالُواْ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي صَدَقَنَا وَعۡدَهُۥ وَأَوۡرَثَنَا ٱلۡأَرۡضَ نَتَبَوَّأُ مِنَ ٱلۡجَنَّةِ حَيۡثُ نَشَآءُۖ فَنِعۡمَ أَجۡرُ ٱلۡعَٰمِلِينَ

Na bo bavuge bati “Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, We wubahirije isezerano rye akanaduha kuzungura ubutaka bw’Ijuru tukaba dutuye aho dushaka. Mbega ukuntu ibihembo by’abakora neza ari byiza bihebuje!”
Surah Az-Zumar, Verse 74


وَتَرَى ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةَ حَآفِّينَ مِنۡ حَوۡلِ ٱلۡعَرۡشِ يُسَبِّحُونَ بِحَمۡدِ رَبِّهِمۡۚ وَقُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡحَقِّۚ وَقِيلَ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Uzabona kandi abamalayika bakikije Ar’shi, basingiza ikuzo n’ishimwe bya Nyagasani wabo. Kandi (ibiremwa byose) bizakiranurwa mu kuri. Nuko havugwe ngo “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Surah Az-Zumar, Verse 75


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 38
>> Surah 40

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai