Surah Az-Zumar Verse 8 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Az-Zumar۞وَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ضُرّٞ دَعَا رَبَّهُۥ مُنِيبًا إِلَيۡهِ ثُمَّ إِذَا خَوَّلَهُۥ نِعۡمَةٗ مِّنۡهُ نَسِيَ مَا كَانَ يَدۡعُوٓاْ إِلَيۡهِ مِن قَبۡلُ وَجَعَلَ لِلَّهِ أَندَادٗا لِّيُضِلَّ عَن سَبِيلِهِۦۚ قُلۡ تَمَتَّعۡ بِكُفۡرِكَ قَلِيلًا إِنَّكَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلنَّارِ
N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku nema ze, akibagirwa uwo yatabazaga mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri uri mu bazajya mu muriro.”