Surah Fussilat - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
حمٓ
Haa Miim
Surah Fussilat, Verse 1
تَنزِيلٞ مِّنَ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ
Ihishurwa ry’(iyi Qur’an) ryaturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Surah Fussilat, Verse 2
كِتَٰبٞ فُصِّلَتۡ ءَايَٰتُهُۥ قُرۡءَانًا عَرَبِيّٗا لِّقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ
Ni igitabo gifite imirongo yasesenguwe, gisomwa mu rurimi rw’Icyarabu ku bantu basobanukiwe (kuko ari bo babimenya bakanabishyira mu bikorwa)
Surah Fussilat, Verse 3
بَشِيرٗا وَنَذِيرٗا فَأَعۡرَضَ أَكۡثَرُهُمۡ فَهُمۡ لَا يَسۡمَعُونَ
(Icyo gitabo) kivuga inkuru nziza ndetse kikanaburira, nyamara abenshi muri bo bagitera umugongo, bityo ntibumve (ngo bacyemere)
Surah Fussilat, Verse 4
وَقَالُواْ قُلُوبُنَا فِيٓ أَكِنَّةٖ مِّمَّا تَدۡعُونَآ إِلَيۡهِ وَفِيٓ ءَاذَانِنَا وَقۡرٞ وَمِنۢ بَيۡنِنَا وَبَيۡنِكَ حِجَابٞ فَٱعۡمَلۡ إِنَّنَا عَٰمِلُونَ
Baranavuga bati “Imitima yacu iranangiye (ntishobora kumva) ibyo uduhamagarira, kandi n’amatwi yacu yarazibye ndetse hagati yacu na we hari urusika, bityo kora ibyawe natwe dukore ibyacu.”
Surah Fussilat, Verse 5
قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُوحَىٰٓ إِلَيَّ أَنَّمَآ إِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞ فَٱسۡتَقِيمُوٓاْ إِلَيۡهِ وَٱسۡتَغۡفِرُوهُۗ وَوَيۡلٞ لِّلۡمُشۡرِكِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye ndi umuntu nkamwe, nahishuriwe ko Imana yanyu ari imwe rukumbi (Allah). Bityo, nimuyitunganire kandi muyicuzeho, (munamenye ko) ibyago bihambaye bizaba ku babangikanyamana.”
Surah Fussilat, Verse 6
ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ كَٰفِرُونَ
Ni ba bandi badatanga amaturo bakanahakana imperuka
Surah Fussilat, Verse 7
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ لَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونٖ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza bazagororerwa ibihembo bihoraho
Surah Fussilat, Verse 8
۞قُلۡ أَئِنَّكُمۡ لَتَكۡفُرُونَ بِٱلَّذِي خَلَقَ ٱلۡأَرۡضَ فِي يَوۡمَيۡنِ وَتَجۡعَلُونَ لَهُۥٓ أَندَادٗاۚ ذَٰلِكَ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu by’ukuri muhakana uwaremye isi mu minsi ibiri ndetse mukamubangikanya n’ibigirwamana? Uwo ni We Nyagasani w’ibiremwa byose”
Surah Fussilat, Verse 9
وَجَعَلَ فِيهَا رَوَٰسِيَ مِن فَوۡقِهَا وَبَٰرَكَ فِيهَا وَقَدَّرَ فِيهَآ أَقۡوَٰتَهَا فِيٓ أَرۡبَعَةِ أَيَّامٖ سَوَآءٗ لِّلسَّآئِلِينَ
Yayishimangiyeho imisozi ku buso bwayo ndetse anayiha imigisha, anayigenaho ibitunga (ibinyabuzima) biyiriho mu minsi ine ingana. (Icyo ni cyo gisubizo) kubabaza (iby’iremwa ryayo)
Surah Fussilat, Verse 10
ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰٓ إِلَى ٱلسَّمَآءِ وَهِيَ دُخَانٞ فَقَالَ لَهَا وَلِلۡأَرۡضِ ٱئۡتِيَا طَوۡعًا أَوۡ كَرۡهٗا قَالَتَآ أَتَيۡنَا طَآئِعِينَ
Hanyuma yerekera ku kirere mu gihe cyari umwotsi, maze arakibwira cyo n’isi ati “Nimuze mwembi, mwanze mukunze!” Nuko biravuga biti “Tuje turi abumvira.”
Surah Fussilat, Verse 11
فَقَضَىٰهُنَّ سَبۡعَ سَمَٰوَاتٖ فِي يَوۡمَيۡنِ وَأَوۡحَىٰ فِي كُلِّ سَمَآءٍ أَمۡرَهَاۚ وَزَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنۡيَا بِمَصَٰبِيحَ وَحِفۡظٗاۚ ذَٰلِكَ تَقۡدِيرُ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡعَلِيمِ
Nuko (cya kirere) aca iteka (ryo kukiremamo) ibirere birindwi mu minsi ibiri, maze ahishurira buri kirere inshingano zacyo. Kandi ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), anakirinda (kuvogerwa n‘amashitani). Uko ni ukugena kwa (Allah) Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah Fussilat, Verse 12
فَإِنۡ أَعۡرَضُواْ فَقُلۡ أَنذَرۡتُكُمۡ صَٰعِقَةٗ مِّثۡلَ صَٰعِقَةِ عَادٖ وَثَمُودَ
Nibaramuka birengagije (ibyo ubabwira), uvuge uti “Ndababurira kuzagerwaho n’urusaku rw’inkuba nk’urw’iyarimbuye aba Adi n’aba Thamudu.”
Surah Fussilat, Verse 13
إِذۡ جَآءَتۡهُمُ ٱلرُّسُلُ مِنۢ بَيۡنِ أَيۡدِيهِمۡ وَمِنۡ خَلۡفِهِمۡ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۖ قَالُواْ لَوۡ شَآءَ رَبُّنَا لَأَنزَلَ مَلَـٰٓئِكَةٗ فَإِنَّا بِمَآ أُرۡسِلۡتُم بِهِۦ كَٰفِرُونَ
Ubwo intumwa zabageragaho zibaturutse imbere n’inyuma, zarababwiye ziti “Ntimukagire indi mana musenga itari Allah.” Hanyuma baravuga bati “Iyo Nyagasani wacu ashaka (kutwoherereza intumwa) yari kohereza abamalayika. Rwose twe duhakanye ubwo butumwa (muvuga ko mwaje) mutuzaniye.”
Surah Fussilat, Verse 14
فَأَمَّا عَادٞ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَقَالُواْ مَنۡ أَشَدُّ مِنَّا قُوَّةًۖ أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ ٱلَّذِي خَلَقَهُمۡ هُوَ أَشَدُّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗۖ وَكَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يَجۡحَدُونَ
Naho aba Adi bagize ubwibone ku isi bitari mu kuri, maze baravuga bati “Ni nde waturusha imbaraga?” Ese ntibabona ko Allah wabaremye ari We ubarusha imbaraga? Kandi bahakanaga ibimenyetso byacu
Surah Fussilat, Verse 15
فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ رِيحٗا صَرۡصَرٗا فِيٓ أَيَّامٖ نَّحِسَاتٖ لِّنُذِيقَهُمۡ عَذَابَ ٱلۡخِزۡيِ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَخۡزَىٰۖ وَهُمۡ لَا يُنصَرُونَ
Nuko tuboherereza inkubi y’umuyaga uvuza ubuhuha mu minsi y’amakuba, kugira ngo tubasogongeze ku bihano bibasuzuguza mu buzima bwo ku isi. Kandi ibihano by’imperuka ni byo bizabasuzuguza kurushaho, ndetse ntibazanatabarwa
Surah Fussilat, Verse 16
وَأَمَّا ثَمُودُ فَهَدَيۡنَٰهُمۡ فَٱسۡتَحَبُّواْ ٱلۡعَمَىٰ عَلَى ٱلۡهُدَىٰ فَأَخَذَتۡهُمۡ صَٰعِقَةُ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡهُونِ بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
N’aba Thamudu twabayoboye (inzira igororotse), ariko aho kuyoboka bahisemo ubuhumyi (kwirengagiza ukuri). Nuko bakubitwa n’inkuba nk’igihano gisuzuguritse cy’ibyo bakoraga
Surah Fussilat, Verse 17
وَنَجَّيۡنَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَكَانُواْ يَتَّقُونَ
Maze turokora ba bandi bemeye kandi bagandukira Allah
Surah Fussilat, Verse 18
وَيَوۡمَ يُحۡشَرُ أَعۡدَآءُ ٱللَّهِ إِلَى ٱلنَّارِ فَهُمۡ يُوزَعُونَ
(Ubibutse) umunsi abanzi ba Allah bazakoranyirizwa hamwe bajyanywe mu muriro; (aba mbere n’aba nyuma) nuko bawuganishweho
Surah Fussilat, Verse 19
حَتَّىٰٓ إِذَا مَا جَآءُوهَا شَهِدَ عَلَيۡهِمۡ سَمۡعُهُمۡ وَأَبۡصَٰرُهُمۡ وَجُلُودُهُم بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Maze nibamara kuwugeraho, amatwi yabo n’amaso yabo ndetse n’impu zabo bizabashinja ibyo bajyaga bakora
Surah Fussilat, Verse 20
وَقَالُواْ لِجُلُودِهِمۡ لِمَ شَهِدتُّمۡ عَلَيۡنَاۖ قَالُوٓاْ أَنطَقَنَا ٱللَّهُ ٱلَّذِيٓ أَنطَقَ كُلَّ شَيۡءٖۚ وَهُوَ خَلَقَكُمۡ أَوَّلَ مَرَّةٖ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Nuko babwire impu zabo bati “Kuki mwadushinjije (ibyo twakoze)?” Maze zivuge ziti “Allah wahaye buri kintu ubushobozi bwo kuvuga ni We watumye tuvuga. Kandi ni na We wabaremye bwa mbere, ndetse iwe ni ho muzagarurwa.”
Surah Fussilat, Verse 21
وَمَا كُنتُمۡ تَسۡتَتِرُونَ أَن يَشۡهَدَ عَلَيۡكُمۡ سَمۡعُكُمۡ وَلَآ أَبۡصَٰرُكُمۡ وَلَا جُلُودُكُمۡ وَلَٰكِن ظَنَنتُمۡ أَنَّ ٱللَّهَ لَا يَعۡلَمُ كَثِيرٗا مِّمَّا تَعۡمَلُونَ
Nta n’ubwo mwari gushobora guhisha (ibyo mwakoraga) amatwi yanyu, amaso yanyu, cyangwa impu zanyu kugira ngo bitazabashinja. Ahubwo mwibwiraga ko Allah atazi byinshi mu byo mukora
Surah Fussilat, Verse 22
وَذَٰلِكُمۡ ظَنُّكُمُ ٱلَّذِي ظَنَنتُم بِرَبِّكُمۡ أَرۡدَىٰكُمۡ فَأَصۡبَحۡتُم مِّنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Uko kwari ugukeka kwanyu mwakekeraga Nyagasani wanyu gutumye mworama, mukaba mubaye mu banyagihombo
Surah Fussilat, Verse 23
فَإِن يَصۡبِرُواْ فَٱلنَّارُ مَثۡوٗى لَّهُمۡۖ وَإِن يَسۡتَعۡتِبُواْ فَمَا هُم مِّنَ ٱلۡمُعۡتَبِينَ
Bityo, nibashobora kwihangana, umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo, kandi nibasaba binginga kugarurwa ku isi, ntibazayigarurwaho
Surah Fussilat, Verse 24
۞وَقَيَّضۡنَا لَهُمۡ قُرَنَآءَ فَزَيَّنُواْ لَهُم مَّا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَحَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَوۡلُ فِيٓ أُمَمٖ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهِم مِّنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ خَٰسِرِينَ
Kandi twabateguriye inshuti magara (amashitani mu bantu no mu majini) zibakundisha (ibikorwa byabo bibi) mu buzima bwo ku isi, (zinabibagiza) ubuzima bw’imperuka. Maze bahamwa n’imvugo (y’ibihano) nk’iyahamye amajini n’abantu babayeho mbere yabo. Mu by’ukuri ni abanyagihombo
Surah Fussilat, Verse 25
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَا تَسۡمَعُواْ لِهَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ وَٱلۡغَوۡاْ فِيهِ لَعَلَّكُمۡ تَغۡلِبُونَ
Kandi ba bandi bahakanye (bajyaga babwirana) bati “Ntimukumve iyi Qur’an (igihe isomwa), ahubwo mujye muyirogoya kugira ngo mutsinde (Muhamadi).”
Surah Fussilat, Verse 26
فَلَنُذِيقَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ عَذَابٗا شَدِيدٗا وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَسۡوَأَ ٱلَّذِي كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Ariko rwose ba bandi bahakanye tuzabasogongeza ibihano bikaze, kandi rwose tuzabahembera ibibi bakoraga
Surah Fussilat, Verse 27
ذَٰلِكَ جَزَآءُ أَعۡدَآءِ ٱللَّهِ ٱلنَّارُۖ لَهُمۡ فِيهَا دَارُ ٱلۡخُلۡدِ جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا يَجۡحَدُونَ
Umuriro ni cyo gihembo cy’abanzi ba Allah, bazawubamo iteka, ari igihembo cy’uko bahakanaga amagambo yacu
Surah Fussilat, Verse 28
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ رَبَّنَآ أَرِنَا ٱلَّذَيۡنِ أَضَلَّانَا مِنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ نَجۡعَلۡهُمَا تَحۡتَ أَقۡدَامِنَا لِيَكُونَا مِنَ ٱلۡأَسۡفَلِينَ
Kandi ba bandi bahakanye bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twereke abatuyobeje bo mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu kugira ngo basuzugurike.”
Surah Fussilat, Verse 29
إِنَّ ٱلَّذِينَ قَالُواْ رَبُّنَا ٱللَّهُ ثُمَّ ٱسۡتَقَٰمُواْ تَتَنَزَّلُ عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ أَلَّا تَخَافُواْ وَلَا تَحۡزَنُواْ وَأَبۡشِرُواْ بِٱلۡجَنَّةِ ٱلَّتِي كُنتُمۡ تُوعَدُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bavuze bati “Nyagasani wacu ni Allah” hanyuma bagashikama (ku kuri), bazamanukirwa n’abamalayika (mu gihe cyabo cyo gupfa, bababwira bati) “Mwigira ubwoba ndetse n’agahinda, ahubwo nimwakire inkuru nziza y’ijuru mwajyaga musezeranywa”
Surah Fussilat, Verse 30
نَحۡنُ أَوۡلِيَآؤُكُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَكُمۡ فِيهَا مَا تَشۡتَهِيٓ أَنفُسُكُمۡ وَلَكُمۡ فِيهَا مَا تَدَّعُونَ
“Twebwe turi inshuti zanyu mu buzima bwo ku isi ndetse n’ubwo ku mperuka. Kandi (mu ijuru) muzahabwamo ibyo imitima yanyu izifuza, ndetse murihabwemo ibyo muzasaba byose.”
Surah Fussilat, Verse 31
نُزُلٗا مِّنۡ غَفُورٖ رَّحِيمٖ
(Ibyo) bizaba ari izimano riturutse kuri (Allah) Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Fussilat, Verse 32
وَمَنۡ أَحۡسَنُ قَوۡلٗا مِّمَّن دَعَآ إِلَى ٱللَّهِ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا وَقَالَ إِنَّنِي مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ
Ni nde wavuga imvugo nziza kurusha wa wundi uhamagarira (abantu) kugana Allah, kandi agakora ibikorwa byiza, nuko akavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi umwe mu bicisha bugufi” (Abayisilamu).”
Surah Fussilat, Verse 33
وَلَا تَسۡتَوِي ٱلۡحَسَنَةُ وَلَا ٱلسَّيِّئَةُۚ ٱدۡفَعۡ بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ فَإِذَا ٱلَّذِي بَيۡنَكَ وَبَيۡنَهُۥ عَدَٰوَةٞ كَأَنَّهُۥ وَلِيٌّ حَمِيمٞ
Kandi igikorwa cyiza n’ikibi ntibishobora kungana. Bityo, inabi (wakorewe) jya uyikosoza ineza; ibyo bizatuma uwo mwari mufitanye urwango aba nk’inshuti yawe magara
Surah Fussilat, Verse 34
وَمَا يُلَقَّىٰهَآ إِلَّا ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَمَا يُلَقَّىٰهَآ إِلَّا ذُو حَظٍّ عَظِيمٖ
Ariko (ibyo) ntababihabwa usibye ba bandi bihangana, ndetse nta n’undi wabihabwa usibye umunyamahirwe ahambaye
Surah Fussilat, Verse 35
وَإِمَّا يَنزَغَنَّكَ مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ نَزۡغٞ فَٱسۡتَعِذۡ بِٱللَّهِۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Kandi Shitani niramuka ishatse kugushuka, ujye wikinga kuri Allah. Mu by’ukuri (Allah) ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah Fussilat, Verse 36
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِ ٱلَّيۡلُ وَٱلنَّهَارُ وَٱلشَّمۡسُ وَٱلۡقَمَرُۚ لَا تَسۡجُدُواْ لِلشَّمۡسِ وَلَا لِلۡقَمَرِ وَٱسۡجُدُواْۤ لِلَّهِۤ ٱلَّذِي خَلَقَهُنَّ إِن كُنتُمۡ إِيَّاهُ تَعۡبُدُونَ
No mu bimenyetso bye (Allah) harimo ijoro n’amanywa, ndetse n’izuba n’ukwezi. Bityo, ntimukubamire izuba cyangwa ukwezi, ahubwo mujye mwubamira Allah We wabiremye, niba koko ari We wenyine mugaragira
Surah Fussilat, Verse 37
فَإِنِ ٱسۡتَكۡبَرُواْ فَٱلَّذِينَ عِندَ رَبِّكَ يُسَبِّحُونَ لَهُۥ بِٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَهُمۡ لَا يَسۡـَٔمُونَ۩
Ariko nibibona (bakanga kugaragira Allah), bamenye ko abari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) bamwambaza ijoro n’amanywa, batarambirwa na gato
Surah Fussilat, Verse 38
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦٓ أَنَّكَ تَرَى ٱلۡأَرۡضَ خَٰشِعَةٗ فَإِذَآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡهَا ٱلۡمَآءَ ٱهۡتَزَّتۡ وَرَبَتۡۚ إِنَّ ٱلَّذِيٓ أَحۡيَاهَا لَمُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰٓۚ إِنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ
No mu bimenyetso bye (Allah) nuko ubona isi yumaganye, maze twayimanuraho amazi (imvura) ikanyeganyega ikanarumbuka, ndetse ikanameraho ibimera. Mu by’ukuri uyiha ubuzima ni na We uzazura abapfuye. Rwose ni We ufite ubushobozi bwa buri kintu
Surah Fussilat, Verse 39
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُلۡحِدُونَ فِيٓ ءَايَٰتِنَا لَا يَخۡفَوۡنَ عَلَيۡنَآۗ أَفَمَن يُلۡقَىٰ فِي ٱلنَّارِ خَيۡرٌ أَم مَّن يَأۡتِيٓ ءَامِنٗا يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ ٱعۡمَلُواْ مَا شِئۡتُمۡ إِنَّهُۥ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٌ
Mu by’ukuri abagoreka amagambo yacu ntitubayobewe. Ese wa wundi uzajugunywa mu muriro ni we uzaba mwiza kurusha wa wundi uzaza atekanye ku munsi w’imperuka? Ngaho nimukore ibyo mushaka. Mu by’ukuri Allah ni We ubona bihebuje ibyo mukora
Surah Fussilat, Verse 40
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِٱلذِّكۡرِ لَمَّا جَآءَهُمۡۖ وَإِنَّهُۥ لَكِتَٰبٌ عَزِيزٞ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye urwibutso (Qur’an) ubwo rwabageragaho (tuzabahana). Kandi mu by’ukuri urwo (rwibutso) ni igitabo cyubashywe
Surah Fussilat, Verse 41
لَّا يَأۡتِيهِ ٱلۡبَٰطِلُ مِنۢ بَيۡنِ يَدَيۡهِ وَلَا مِنۡ خَلۡفِهِۦۖ تَنزِيلٞ مِّنۡ حَكِيمٍ حَمِيدٖ
Nta makosa akirangwamo, yaba ari muri cyo cyangwa aturutse hanze yacyo. Ni igitabo cyahishuwe giturutse kwa (Allah) Umumenyi uhebuje, Ushimwa cyane
Surah Fussilat, Verse 42
مَّا يُقَالُ لَكَ إِلَّا مَا قَدۡ قِيلَ لِلرُّسُلِ مِن قَبۡلِكَۚ إِنَّ رَبَّكَ لَذُو مَغۡفِرَةٖ وَذُو عِقَابٍ أَلِيمٖ
Nta byo ubwirwa (yewe Muhamadi) bitabwiwe intumwa zakubanjirije. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirimbabazi, akaba na Nyiribihano bibabaza
Surah Fussilat, Verse 43
وَلَوۡ جَعَلۡنَٰهُ قُرۡءَانًا أَعۡجَمِيّٗا لَّقَالُواْ لَوۡلَا فُصِّلَتۡ ءَايَٰتُهُۥٓۖ ءَا۬عۡجَمِيّٞ وَعَرَبِيّٞۗ قُلۡ هُوَ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْ هُدٗى وَشِفَآءٞۚ وَٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ فِيٓ ءَاذَانِهِمۡ وَقۡرٞ وَهُوَ عَلَيۡهِمۡ عَمًىۚ أُوْلَـٰٓئِكَ يُنَادَوۡنَ مِن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ
Kandi iyo (Qur’an) tuza kuyihishura mu rurimi rutari Icyarabu, (ababangikanyamana) bari kuvuga bati “Kuki imirongo yayo idasobanutse (mu rurimi rwacu twumva)?” (Allah ati) “Ese yaba itari mu Cyarabu igahishurirwa Umwarabu?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Iyi Qur’an) ni umuyoboro ikaba n’umuti (ku bemeramana). Naho ba bandi batayemera, amatwi yabo yarazibye ndetse n’imitima yabo yuzuye umwijima (ntibashaka kuyisobanukirwa). Abo bameze nk’abahamagarirwa ahantu kure.”
Surah Fussilat, Verse 44
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ فَٱخۡتُلِفَ فِيهِۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ
Kandi rwose Musa twamuhaye igitabo (Tawurati) ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo riturutse kwa Nyagasani ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri bo bari mu gushidikanya guteye amakenga
Surah Fussilat, Verse 45
مَّنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا فَلِنَفۡسِهِۦۖ وَمَنۡ أَسَآءَ فَعَلَيۡهَاۗ وَمَا رَبُّكَ بِظَلَّـٰمٖ لِّلۡعَبِيدِ
Ukoze igikorwa cyiza aba acyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Kandi Nyagasani wawe ntarenganya abagaragu be.”
Surah Fussilat, Verse 46
۞إِلَيۡهِ يُرَدُّ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِۚ وَمَا تَخۡرُجُ مِن ثَمَرَٰتٖ مِّنۡ أَكۡمَامِهَا وَمَا تَحۡمِلُ مِنۡ أُنثَىٰ وَلَا تَضَعُ إِلَّا بِعِلۡمِهِۦۚ وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ أَيۡنَ شُرَكَآءِي قَالُوٓاْ ءَاذَنَّـٰكَ مَامِنَّا مِن شَهِيدٖ
Ubumenyi bw’umunsi w’imperuka bwihariwe na We (Allah). Kandi nta mbuto zishobora gusohoka mu bishishwa byazo ngo zimere, ndetse nta n’ikigore cyatwita cyangwa ngo kibyare bitari mu bumenyi bwe. N’umunsi (Allah) azabahamagara agira ati “Ibyo mwambangikanyaga na byo biri he?” Bazavuga bati “Ubu turakumenyesha ko nta n’umwe muri twe waba umuhamya (ko ufite uwo mubangikanye).”
Surah Fussilat, Verse 47
وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَدۡعُونَ مِن قَبۡلُۖ وَظَنُّواْ مَا لَهُم مِّن مَّحِيصٖ
Nuko ibyo basengaga mbere (ku isi) bizabitarura babibure! Icyo gihe ni bwo bazamenya ko nta buhungiro bafite
Surah Fussilat, Verse 48
لَّا يَسۡـَٔمُ ٱلۡإِنسَٰنُ مِن دُعَآءِ ٱلۡخَيۡرِ وَإِن مَّسَّهُ ٱلشَّرُّ فَيَـُٔوسٞ قَنُوطٞ
Umuntu ntajya arambirwa gusaba ibyiza, ariko iyo agezweho n’ikibi, ariheba agacika intege
Surah Fussilat, Verse 49
وَلَئِنۡ أَذَقۡنَٰهُ رَحۡمَةٗ مِّنَّا مِنۢ بَعۡدِ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُ لَيَقُولَنَّ هَٰذَا لِي وَمَآ أَظُنُّ ٱلسَّاعَةَ قَآئِمَةٗ وَلَئِن رُّجِعۡتُ إِلَىٰ رَبِّيٓ إِنَّ لِي عِندَهُۥ لَلۡحُسۡنَىٰۚ فَلَنُنَبِّئَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِمَا عَمِلُواْ وَلَنُذِيقَنَّهُم مِّنۡ عَذَابٍ غَلِيظٖ
N’iyo tumusogongeje ku mpuhwe ziduturutseho nyuma yo kugerwaho n’ingorane, rwose aravuga ati “Ibi mbibonye kuko mbikwiye, kandi sinkeka ko imperuka izabaho. Kandi nindamuka nsubijwe no kwa Nyagasani wanjye, mu by’ukuri nzagirayo ibyiza kurushaho.” Rwose tuzabwira ba bandi bahakanye ibyo bakoze, ndetse tunabumvisha ibihano bikomeye
Surah Fussilat, Verse 50
وَإِذَآ أَنۡعَمۡنَا عَلَى ٱلۡإِنسَٰنِ أَعۡرَضَ وَنَـَٔا بِجَانِبِهِۦ وَإِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ فَذُو دُعَآءٍ عَرِيضٖ
Kandi iyo duhaye umuntu ingabire, arirengagiza (yanga gushimira Nyagasani we), akitaza akanishyira hejuru, ariko ikibi cyamugeraho agatakamba cyane
Surah Fussilat, Verse 51
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كَانَ مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ ثُمَّ كَفَرۡتُم بِهِۦ مَنۡ أَضَلُّ مِمَّنۡ هُوَ فِي شِقَاقِۭ بَعِيدٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mutekereze nk’ubu iyi (Qur’an) iramutse ituruka kwa Allah hanyuma mukaba muyihakana, (icyo gihe) ni nde waba warayobye kurusha wa wundi uri mu bwigomeke bwa kure?”
Surah Fussilat, Verse 52
سَنُرِيهِمۡ ءَايَٰتِنَا فِي ٱلۡأٓفَاقِ وَفِيٓ أَنفُسِهِمۡ حَتَّىٰ يَتَبَيَّنَ لَهُمۡ أَنَّهُ ٱلۡحَقُّۗ أَوَلَمۡ يَكۡفِ بِرَبِّكَ أَنَّهُۥ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
(Vuba aha) tuzabereka ibimenyetso byacu mu isanzure ndetse no muri bo ubwabo, kugeza ubwo bagaragarijwe ko iyi (Qur’an) ari ukuri. Ese ntibihagije kuba Nyagasani wawe ari We muhamya wa buri kintu
Surah Fussilat, Verse 53
أَلَآ إِنَّهُمۡ فِي مِرۡيَةٖ مِّن لِّقَآءِ رَبِّهِمۡۗ أَلَآ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَيۡءٖ مُّحِيطُۢ
Menya ko mu by’ukuri (abahakanyi) bagishidikanya kuzahura na Nyagasani wabo. Menya ko mu by’ukuri (Allah) ari We uzi neza buri kintu akanakigiraho ububasha bwose
Surah Fussilat, Verse 54