UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Ash-Shura - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


حمٓ

Haa Miim
Surah Ash-Shura, Verse 1


عٓسٓقٓ

A’in Siin Qaaf
Surah Ash-Shura, Verse 2


كَذَٰلِكَ يُوحِيٓ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ ٱللَّهُ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Uko ni ko Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye, yaguhishuriye (Qur’an) ari na ko yahishuriye abakubanjirije
Surah Ash-Shura, Verse 3


لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡعَظِيمُ

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi ni We Uwikirenga, Uhambaye
Surah Ash-Shura, Verse 4


تَكَادُ ٱلسَّمَٰوَٰتُ يَتَفَطَّرۡنَ مِن فَوۡقِهِنَّۚ وَٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ يُسَبِّحُونَ بِحَمۡدِ رَبِّهِمۡ وَيَسۡتَغۡفِرُونَ لِمَن فِي ٱلۡأَرۡضِۗ أَلَآ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

Ibirere byenda gusandara, bihereye ku kiri hejuru y’ibindi (kubera igitinyiro cya Allah), abamalayika batagatifuza ishimwe rya Nyagasani wabo, bakanasabira imbabazi abari ku isi. Mumenye ko mu by’ukuri Allah ari We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Ash-Shura, Verse 5


وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ ٱللَّهُ حَفِيظٌ عَلَيۡهِمۡ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡهِم بِوَكِيلٖ

Na ba bandi bishyiriraho ibigirwamana baretse We, Allah ni We Murinzi wabo, kandi wowe ntabwo ubashinzwe
Surah Ash-Shura, Verse 6


وَكَذَٰلِكَ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ قُرۡءَانًا عَرَبِيّٗا لِّتُنذِرَ أُمَّ ٱلۡقُرَىٰ وَمَنۡ حَوۡلَهَا وَتُنذِرَ يَوۡمَ ٱلۡجَمۡعِ لَا رَيۡبَ فِيهِۚ فَرِيقٞ فِي ٱلۡجَنَّةِ وَفَرِيقٞ فِي ٱلسَّعِيرِ

(Uko twahishuriye Intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni na ko twaguhishuriye Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu, kugira ngo uburire abatuye Umul Qura (Maka) n’abari mu nkengero zayo, kandi unaburire (abantu ibihano by’) umunsi w’ikoraniro udashidikanywaho. Ubwo itsinda rimwe rizaba riri mu ijuru, irindi riri mu muriro ugurumana
Surah Ash-Shura, Verse 7


وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَجَعَلَهُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَلَٰكِن يُدۡخِلُ مَن يَشَآءُ فِي رَحۡمَتِهِۦۚ وَٱلظَّـٰلِمُونَ مَا لَهُم مِّن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٍ

N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango (umat) umwe (uyoboka idini rimwe), ariko yinjiza mu mpuhwe ze abo ashaka. Kandi abahakanyi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi
Surah Ash-Shura, Verse 8


أَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَۖ فَٱللَّهُ هُوَ ٱلۡوَلِيُّ وَهُوَ يُحۡيِ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ

Ese (ababangikanyamana) bishyiriraho abarinzi mu cyimbo cye (Allah)? Nyamara Allah ni We Murinzi akaba ari na We uzura abapfuye, ndetse ni na We Ushobora byose
Surah Ash-Shura, Verse 9


وَمَا ٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِيهِ مِن شَيۡءٖ فَحُكۡمُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبِّي عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُ وَإِلَيۡهِ أُنِيبُ

Kandi icyo ari cyo cyose mutavuzeho rumwe, itegeko ryacyo riba riri kwa Allah (mu gitabo cye). Uwo ni Allah, Nyagasani wanjye, ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho
Surah Ash-Shura, Verse 10


فَاطِرُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ جَعَلَ لَكُم مِّنۡ أَنفُسِكُمۡ أَزۡوَٰجٗا وَمِنَ ٱلۡأَنۡعَٰمِ أَزۡوَٰجٗا يَذۡرَؤُكُمۡ فِيهِۚ لَيۡسَ كَمِثۡلِهِۦ شَيۡءٞۖ وَهُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ

Umuhanzi w’ibirere n’isi; wabaremeye abagore ababakomoyemo, ndetse no mu matungo akaremamo ay’igitsina gabo n’igitsina gore; ni muri ubwo buryo mwororokamo. Ntagira icyo asa na cyo, kandi We ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Surah Ash-Shura, Verse 11


لَهُۥ مَقَالِيدُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ

Afite imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Atuburira amafunguro uwo ashaka akanayatubiriza uwo ashaka. Mu by’ukuri ni Umumenyi wa byose
Surah Ash-Shura, Verse 12


۞شَرَعَ لَكُم مِّنَ ٱلدِّينِ مَا وَصَّىٰ بِهِۦ نُوحٗا وَٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ وَمَا وَصَّيۡنَا بِهِۦٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ وَعِيسَىٰٓۖ أَنۡ أَقِيمُواْ ٱلدِّينَ وَلَا تَتَفَرَّقُواْ فِيهِۚ كَبُرَ عَلَى ٱلۡمُشۡرِكِينَ مَا تَدۡعُوهُمۡ إِلَيۡهِۚ ٱللَّهُ يَجۡتَبِيٓ إِلَيۡهِ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِيٓ إِلَيۡهِ مَن يُنِيبُ

Ibyo yabategetse mu idini ni na byo yategetse Nuhu, ndetse n’ibyo twaguhishuriye (yewe Muhamadi), ni na byo twategetse Ibrahimu, Musa na Issa, tuvuga ko mugomba gutunganya idini mwirinda kunyuranya na ryo. Ababangikanyamana baremererwa n’ibyo mubahamagarira (byo kugaragira Imana imwe). Allah yihitiramo uwo ashaka, akanayobora inzira ye uwicuza
Surah Ash-Shura, Verse 13


وَمَا تَفَرَّقُوٓاْ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُ بَغۡيَۢا بَيۡنَهُمۡۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى لَّقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّ ٱلَّذِينَ أُورِثُواْ ٱلۡكِتَٰبَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ

Kandi (abayoboke b’Intumwa za mbere) batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi (Qur’an) bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje ryo (kudahaniraho) kugeza igihe kizwi (imperuka), bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri ba bandi bahaweho igitabo (Tawurati na Injili) umurage nyuma y’abo (bahakanyi), bagishidikanyaho mu buryo buteye amakenga
Surah Ash-Shura, Verse 14


فَلِذَٰلِكَ فَٱدۡعُۖ وَٱسۡتَقِمۡ كَمَآ أُمِرۡتَۖ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَهُمۡۖ وَقُلۡ ءَامَنتُ بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ مِن كِتَٰبٖۖ وَأُمِرۡتُ لِأَعۡدِلَ بَيۡنَكُمُۖ ٱللَّهُ رَبُّنَا وَرَبُّكُمۡۖ لَنَآ أَعۡمَٰلُنَا وَلَكُمۡ أَعۡمَٰلُكُمۡۖ لَا حُجَّةَ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمُۖ ٱللَّهُ يَجۡمَعُ بَيۡنَنَاۖ وَإِلَيۡهِ ٱلۡمَصِيرُ

Bityo, iryo (dini ry’Ubuyisilamu ry’Intumwa zose) ube ari ryo uhamagarira (abantu), kandi ukomeze utungane nk’uko wabitegetswe, ntuzanakurikire irari ryabo. Unavuge uti “Nemera ibyo Allah yahishuye mu bitabo (byahawe Intumwa), kandi nategetswe gukoresha ubutabera muri mwe. Allah ni We Nyagasani wacu akaba ari na we Nyagasani wanyu. Dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu. Nta mpaka zikwiye kuba hagati yacu namwe. Allah azaduhuriza hamwe twese (aducire imanza). Kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese)
Surah Ash-Shura, Verse 15


وَٱلَّذِينَ يُحَآجُّونَ فِي ٱللَّهِ مِنۢ بَعۡدِ مَا ٱسۡتُجِيبَ لَهُۥ حُجَّتُهُمۡ دَاحِضَةٌ عِندَ رَبِّهِمۡ وَعَلَيۡهِمۡ غَضَبٞ وَلَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدٌ

Na ba bandi bajya impaka ku idini rya Allah nyuma y’uko riyobotswe, impaka zabo nta shingiro zifite kwa Nyagasani wabo. Bazagerwaho n’uburakari (bwa Allah), kandi bazahanishwa ibihano bikaze
Surah Ash-Shura, Verse 16


ٱللَّهُ ٱلَّذِيٓ أَنزَلَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ وَٱلۡمِيزَانَۗ وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّ ٱلسَّاعَةَ قَرِيبٞ

Allah ni We wahishuye igitabo gikubiyemo ukuri n’ubutabera. Ese ni iki cyakubwira ko imperuka itari hafi
Surah Ash-Shura, Verse 17


يَسۡتَعۡجِلُ بِهَا ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِهَاۖ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مُشۡفِقُونَ مِنۡهَا وَيَعۡلَمُونَ أَنَّهَا ٱلۡحَقُّۗ أَلَآ إِنَّ ٱلَّذِينَ يُمَارُونَ فِي ٱلسَّاعَةِ لَفِي ضَلَٰلِۭ بَعِيدٍ

Ariko abatayemera bifuza ko yakwihutishwa, naho ba bandi bayemera barayitinya kandi bazi neza ko ari ukuri. Mumenye ko mu by’ukuri abajya impaka ku mperuka bari mu buyobe bwa kure
Surah Ash-Shura, Verse 18


ٱللَّهُ لَطِيفُۢ بِعِبَادِهِۦ يَرۡزُقُ مَن يَشَآءُۖ وَهُوَ ٱلۡقَوِيُّ ٱلۡعَزِيزُ

Allah agenza buhoro abagaragu be, aha amafunguro uwo ashaka kandi ni Umunyembaraga, Nyiricyubahiro bihebuje
Surah Ash-Shura, Verse 19


مَن كَانَ يُرِيدُ حَرۡثَ ٱلۡأٓخِرَةِ نَزِدۡ لَهُۥ فِي حَرۡثِهِۦۖ وَمَن كَانَ يُرِيدُ حَرۡثَ ٱلدُّنۡيَا نُؤۡتِهِۦ مِنۡهَا وَمَا لَهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِن نَّصِيبٍ

Ugamije gushaka ibihembo by’umunsi w’imperuka, tuzamwongerera ibihembo bye, n’ugamije gushaka ibihembo by’isi, tuzamuhaho ariko ku munsi w’imperuka nta mugabane azagira
Surah Ash-Shura, Verse 20


أَمۡ لَهُمۡ شُرَكَـٰٓؤُاْ شَرَعُواْ لَهُم مِّنَ ٱلدِّينِ مَا لَمۡ يَأۡذَنۢ بِهِ ٱللَّهُۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةُ ٱلۡفَصۡلِ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۗ وَإِنَّ ٱلظَّـٰلِمِينَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah Ash-Shura, Verse 21


تَرَى ٱلظَّـٰلِمِينَ مُشۡفِقِينَ مِمَّا كَسَبُواْ وَهُوَ وَاقِعُۢ بِهِمۡۗ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ فِي رَوۡضَاتِ ٱلۡجَنَّاتِۖ لَهُم مَّا يَشَآءُونَ عِندَ رَبِّهِمۡۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَضۡلُ ٱلۡكَبِيرُ

(Ku munsi w’imperuka) uzabona abahakanyi batewe ubwoba (n’ibihano) by’ibyo bakoze, kandi bigomba kubageraho nta kabuza. Nyamara ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazaba bari mu busitani bwo mu ijuru, bahabwa ibyo bashaka kwa Nyagasani wabo. Izo ni zo ngabire z’ikirenga
Surah Ash-Shura, Verse 22


ذَٰلِكَ ٱلَّذِي يُبَشِّرُ ٱللَّهُ عِبَادَهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِۗ قُل لَّآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ أَجۡرًا إِلَّا ٱلۡمَوَدَّةَ فِي ٱلۡقُرۡبَىٰۗ وَمَن يَقۡتَرِفۡ حَسَنَةٗ نَّزِدۡ لَهُۥ فِيهَا حُسۡنًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ شَكُورٌ

Iyo ni yo nkuru nziza Allah aha abagaragu be bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Kubagezaho ubutumwa) simbibasabira igihembo (yemwe bantu b’i Maka), usibye gusa urukundo rw’isano (mfitanye namwe). Kandi uzakora icyiza, tuzamutuburira ibihembo byacyo. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushima bihebuje (ibikorwa by’abagaragu be).”
Surah Ash-Shura, Verse 23


أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗاۖ فَإِن يَشَإِ ٱللَّهُ يَخۡتِمۡ عَلَىٰ قَلۡبِكَۗ وَيَمۡحُ ٱللَّهُ ٱلۡبَٰطِلَ وَيُحِقُّ ٱلۡحَقَّ بِكَلِمَٰتِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Bavuga ko (Muhamadi) yahimbiye Allah ikinyoma, ariko iyo Allah aza kubishaka yari kudanangira umutima wawe (iyo uramuka ubikoze). Kandi Allah akuraho ibitari ukuri agashimangiza ukuri amagambo ye. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
Surah Ash-Shura, Verse 24


وَهُوَ ٱلَّذِي يَقۡبَلُ ٱلتَّوۡبَةَ عَنۡ عِبَادِهِۦ وَيَعۡفُواْ عَنِ ٱلسَّيِّـَٔاتِ وَيَعۡلَمُ مَا تَفۡعَلُونَ

Ni na We wakira ukwicuza kw’abagaragu be, akanababarira ibibi. Kandi azi neza ibyo mukora
Surah Ash-Shura, Verse 25


وَيَسۡتَجِيبُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ وَيَزِيدُهُم مِّن فَضۡلِهِۦۚ وَٱلۡكَٰفِرُونَ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدٞ

Yakira ubusabe bwa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse akanabongerera mu ngabire ze. Kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bikaze
Surah Ash-Shura, Verse 26


۞وَلَوۡ بَسَطَ ٱللَّهُ ٱلرِّزۡقَ لِعِبَادِهِۦ لَبَغَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَٰكِن يُنَزِّلُ بِقَدَرٖ مَّا يَشَآءُۚ إِنَّهُۥ بِعِبَادِهِۦ خَبِيرُۢ بَصِيرٞ

N’iyo Allah aza gutuburira amafunguro abagaragu be, bari kwigomeka ku isi, ariko ayabamanurira ku rugero ashaka. Mu by’ukuri azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be (bakora)
Surah Ash-Shura, Verse 27


وَهُوَ ٱلَّذِي يُنَزِّلُ ٱلۡغَيۡثَ مِنۢ بَعۡدِ مَا قَنَطُواْ وَيَنشُرُ رَحۡمَتَهُۥۚ وَهُوَ ٱلۡوَلِيُّ ٱلۡحَمِيدُ

Ni na We umanura imvura nyuma y’uko (abantu) biheba, maze agasakaza impuhwe ze. Kandi ni Umurinzi, Ushimwa cyane
Surah Ash-Shura, Verse 28


وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦ خَلۡقُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَثَّ فِيهِمَا مِن دَآبَّةٖۚ وَهُوَ عَلَىٰ جَمۡعِهِمۡ إِذَا يَشَآءُ قَدِيرٞ

No mu bimenyetso bye, ni iremwa ry’ibirere n’isi ndetse n’inyamaswa yakwirakwijemo. Kandi ashoboye kuzabakoranya igihe azashakira
Surah Ash-Shura, Verse 29


وَمَآ أَصَٰبَكُم مِّن مُّصِيبَةٖ فَبِمَا كَسَبَتۡ أَيۡدِيكُمۡ وَيَعۡفُواْ عَن كَثِيرٖ

Ikibi cyose kibageraho ni ingaruka z’ibyo mukora ubwanyu. Kandi (Allah) ababarira byinshi
Surah Ash-Shura, Verse 30


وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٖ

Kandi ntabwo mwananira (Allah) ku isi, ndetse nta n’umurinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah
Surah Ash-Shura, Verse 31


وَمِنۡ ءَايَٰتِهِ ٱلۡجَوَارِ فِي ٱلۡبَحۡرِ كَٱلۡأَعۡلَٰمِ

Na bimwe mu bimenyetso bye ni amato manini ameze nk’imisozi agendera mu nyanja
Surah Ash-Shura, Verse 32


إِن يَشَأۡ يُسۡكِنِ ٱلرِّيحَ فَيَظۡلَلۡنَ رَوَاكِدَ عَلَىٰ ظَهۡرِهِۦٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّكُلِّ صَبَّارٖ شَكُورٍ

(Allah) aramutse abishatse yahagarika umuyaga, maze (amato) akaguma hamwe (areremba) hejuru yayo. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira
Surah Ash-Shura, Verse 33


أَوۡ يُوبِقۡهُنَّ بِمَا كَسَبُواْ وَيَعۡفُ عَن كَثِيرٖ

Cyangwa akayoreka kubera ibyo (ba nyir’amato) bakoze. Kandi (Allah) ababarira byinshi
Surah Ash-Shura, Verse 34


وَيَعۡلَمَ ٱلَّذِينَ يُجَٰدِلُونَ فِيٓ ءَايَٰتِنَا مَا لَهُم مِّن مَّحِيصٖ

(Ibyo twabikoraga kugira ngo) ba bandi bajya impaka ku bimenyetso byacu, bamenye ko nta buhungiro bazagira
Surah Ash-Shura, Verse 35


فَمَآ أُوتِيتُم مِّن شَيۡءٖ فَمَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۚ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَلَىٰ رَبِّهِمۡ يَتَوَكَّلُونَ

Icyo muhawe cyose kiba ari umunezero w’igihe gito mu buzima bw’isi, naho ibiri kwa Allah ni byo byiza kandi bizahoraho kuri ba bandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo
Surah Ash-Shura, Verse 36


وَٱلَّذِينَ يَجۡتَنِبُونَ كَبَـٰٓئِرَ ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡفَوَٰحِشَ وَإِذَا مَا غَضِبُواْ هُمۡ يَغۡفِرُونَ

Na ba bandi birinda ibyaha bikomeye n’ibiteye isoni, kandi barakara bakababarira
Surah Ash-Shura, Verse 37


وَٱلَّذِينَ ٱسۡتَجَابُواْ لِرَبِّهِمۡ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَأَمۡرُهُمۡ شُورَىٰ بَيۡنَهُمۡ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ

Na ba bandi bumvira Nyagasani wabo, bagahozaho iswala, bakajya inama ku byo bakora, ndetse bakanatanga mu byo twabahaye
Surah Ash-Shura, Verse 38


وَٱلَّذِينَ إِذَآ أَصَابَهُمُ ٱلۡبَغۡيُ هُمۡ يَنتَصِرُونَ

Ndetse na ba bandi bitabara igihe bagiriwe akarengane
Surah Ash-Shura, Verse 39


وَجَزَـٰٓؤُاْ سَيِّئَةٖ سَيِّئَةٞ مِّثۡلُهَاۖ فَمَنۡ عَفَا وَأَصۡلَحَ فَأَجۡرُهُۥ عَلَى ٱللَّهِۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Kandi inyiturano y’ikibi ni ikibi nka cyo, ariko ubabariye akaniyunga (n’uwamugiriye nabi), uwo ibihembo bye biri kwa Allah. Mu by’ukuri (Allah) ntakunda abarenganya abandi
Surah Ash-Shura, Verse 40


وَلَمَنِ ٱنتَصَرَ بَعۡدَ ظُلۡمِهِۦ فَأُوْلَـٰٓئِكَ مَا عَلَيۡهِم مِّن سَبِيلٍ

Naho abazitabara nyuma yo kurenganywa, abo nta nkurikizi zizababaho
Surah Ash-Shura, Verse 41


إِنَّمَا ٱلسَّبِيلُ عَلَى ٱلَّذِينَ يَظۡلِمُونَ ٱلنَّاسَ وَيَبۡغُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّۚ أُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Ahubwo abo inkurikizi zizabaho ni ba bandi barenganya abantu bakanakora ubwangizi ku isi banyuranyije n’ukuri, abo bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah Ash-Shura, Verse 42


وَلَمَن صَبَرَ وَغَفَرَ إِنَّ ذَٰلِكَ لَمِنۡ عَزۡمِ ٱلۡأُمُورِ

Kandi uzihangana akanababarira, mu by’ukuri ibyo biri mu butwari bukomeye
Surah Ash-Shura, Verse 43


وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن وَلِيّٖ مِّنۢ بَعۡدِهِۦۗ وَتَرَى ٱلظَّـٰلِمِينَ لَمَّا رَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَ يَقُولُونَ هَلۡ إِلَىٰ مَرَدّٖ مِّن سَبِيلٖ

N’uwo Allah arekeye mu buyobe, nta wundi utari We (Allah) wamutabara (ngo amuyobore). Kandi (wowe Muhamadi) uzabona inkozi z’ibibi ubwo zizaba zibonye ibihano zikavuga ziti “Ese hari uburyo twasubira ku isi?”
Surah Ash-Shura, Verse 44


وَتَرَىٰهُمۡ يُعۡرَضُونَ عَلَيۡهَا خَٰشِعِينَ مِنَ ٱلذُّلِّ يَنظُرُونَ مِن طَرۡفٍ خَفِيّٖۗ وَقَالَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّ ٱلۡخَٰسِرِينَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَأَهۡلِيهِمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَآ إِنَّ ٱلظَّـٰلِمِينَ فِي عَذَابٖ مُّقِيمٖ

Kandi uzababona bajyanywe mu muriro, baciye bugufi basuzuguritse, batera ijisho (ku muriro). Maze ba bandi bemeye bavuge bati “Rwose abanyagihombo nyabo ku munsi w’imperuka, ni abivukije (kujya mu ijuru) bakanabivutsa imiryango yabo.” Mumenye ko rwose inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bihoraho
Surah Ash-Shura, Verse 45


وَمَا كَانَ لَهُم مِّنۡ أَوۡلِيَآءَ يَنصُرُونَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِۗ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن سَبِيلٍ

Kandi ntibazagira inshuti zitari Allah zizabarinda (ibihano), ndetse n’uwo Allah arekeye mu buyobe nta buryo yabuvamo
Surah Ash-Shura, Verse 46


ٱسۡتَجِيبُواْ لِرَبِّكُم مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَ يَوۡمٞ لَّا مَرَدَّ لَهُۥ مِنَ ٱللَّهِۚ مَا لَكُم مِّن مَّلۡجَإٖ يَوۡمَئِذٖ وَمَا لَكُم مِّن نَّكِيرٖ

Nimwumvire Nyagasani wanyu mbere y’uko mugerwaho n’umunsi udasubizwa inyuma wagenwe na Allah. Kuri uwo munsi nta buhungiro muzagira ndetse nta n’ubwo muzashobora guhakana (ibyaha mwakoze)
Surah Ash-Shura, Verse 47


فَإِنۡ أَعۡرَضُواْ فَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ عَلَيۡهِمۡ حَفِيظًاۖ إِنۡ عَلَيۡكَ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُۗ وَإِنَّآ إِذَآ أَذَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِنَّا رَحۡمَةٗ فَرِحَ بِهَاۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ فَإِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ كَفُورٞ

Ariko nibaramuka birengagije (kumvira Allah), umenye ko (yewe Muhamadi) tutakohereje kuba umugenzuzi (w’ibikorwa byabo); ahubwo icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa. Kandi mu by’ukuri iyo dusogongeje umuntu ku byiza biduturutseho, arabyishimira; ariko bagerwaho n’ikibi kubera ibyo bakoze (bagahita bibanda ku bibi byabagezeho). Mu by’ukuri umuntu ni indashima
Surah Ash-Shura, Verse 48


لِّلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ يَهَبُ لِمَن يَشَآءُ إِنَٰثٗا وَيَهَبُ لِمَن يَشَآءُ ٱلذُّكُورَ

Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah. Arema ibyo ashaka. Aha uwo ashaka impano yo kubyara abakobwa, ndetse akanaha uwo ashaka impano yo kubyara abahungu
Surah Ash-Shura, Verse 49


أَوۡ يُزَوِّجُهُمۡ ذُكۡرَانٗا وَإِنَٰثٗاۖ وَيَجۡعَلُ مَن يَشَآءُ عَقِيمًاۚ إِنَّهُۥ عَلِيمٞ قَدِيرٞ

Cyangwa akabagenera kubyara abahungu n’abakobwa, ndetse uwo ashaka akamwima urubyaro (akamugira ingumba). Mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose
Surah Ash-Shura, Verse 50


۞وَمَا كَانَ لِبَشَرٍ أَن يُكَلِّمَهُ ٱللَّهُ إِلَّا وَحۡيًا أَوۡ مِن وَرَآيِٕ حِجَابٍ أَوۡ يُرۡسِلَ رَسُولٗا فَيُوحِيَ بِإِذۡنِهِۦ مَا يَشَآءُۚ إِنَّهُۥ عَلِيٌّ حَكِيمٞ

Ntibibaho ko Allah yavugisha umuntu bitanyuze mu guhishurirwa, cyangwa (kumva ijwi rimuvugisha) riturutse inyuma y’urusika, cyangwa (Allah) akamwoherereza Intumwa ikamuhishurira ibyo (Allah) ashaka. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwikirenga, Nyirubugenge buhambaye
Surah Ash-Shura, Verse 51


وَكَذَٰلِكَ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ رُوحٗا مِّنۡ أَمۡرِنَاۚ مَا كُنتَ تَدۡرِي مَا ٱلۡكِتَٰبُ وَلَا ٱلۡإِيمَٰنُ وَلَٰكِن جَعَلۡنَٰهُ نُورٗا نَّهۡدِي بِهِۦ مَن نَّشَآءُ مِنۡ عِبَادِنَاۚ وَإِنَّكَ لَتَهۡدِيٓ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

(Nk’uko twahishuriye intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni na ko twaguhishuriye Qur’an ku bw’itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntabwo wari uzi igitabo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wari usobanukiwe ukwemera. Ariko (Qur’an) twayigize urumuri tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu. Mu by’ukuri wowe uyobora (abantu) inzira igororotse
Surah Ash-Shura, Verse 52


صِرَٰطِ ٱللَّهِ ٱلَّذِي لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ أَلَآ إِلَى ٱللَّهِ تَصِيرُ ٱلۡأُمُورُ

Inzira ya Allah, We mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri ku isi. Mumenye ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubira
Surah Ash-Shura, Verse 53


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 41
>> Surah 43

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai