Surah Ash-Shura Verse 48 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Ash-Shuraفَإِنۡ أَعۡرَضُواْ فَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ عَلَيۡهِمۡ حَفِيظًاۖ إِنۡ عَلَيۡكَ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُۗ وَإِنَّآ إِذَآ أَذَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِنَّا رَحۡمَةٗ فَرِحَ بِهَاۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ فَإِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ كَفُورٞ
Ariko nibaramuka birengagije (kumvira Allah), umenye ko (yewe Muhamadi) tutakohereje kuba umugenzuzi (w’ibikorwa byabo); ahubwo icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa. Kandi mu by’ukuri iyo dusogongeje umuntu ku byiza biduturutseho, arabyishimira; ariko bagerwaho n’ikibi kubera ibyo bakoze (bagahita bibanda ku bibi byabagezeho). Mu by’ukuri umuntu ni indashima