Surah Al-Mumtahana - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ عَدُوِّي وَعَدُوَّكُمۡ أَوۡلِيَآءَ تُلۡقُونَ إِلَيۡهِم بِٱلۡمَوَدَّةِ وَقَدۡ كَفَرُواْ بِمَا جَآءَكُم مِّنَ ٱلۡحَقِّ يُخۡرِجُونَ ٱلرَّسُولَ وَإِيَّاكُمۡ أَن تُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ رَبِّكُمۡ إِن كُنتُمۡ خَرَجۡتُمۡ جِهَٰدٗا فِي سَبِيلِي وَٱبۡتِغَآءَ مَرۡضَاتِيۚ تُسِرُّونَ إِلَيۡهِم بِٱلۡمَوَدَّةِ وَأَنَا۠ أَعۡلَمُ بِمَآ أَخۡفَيۡتُمۡ وَمَآ أَعۡلَنتُمۡۚ وَمَن يَفۡعَلۡهُ مِنكُمۡ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ
Yemwe abemeye! Ntimukagire abanzi banjye n’abanzi banyu inshuti magara, mubereka urukundo kandi barahakanye ibyabagezeho by’ukuri (kwemera Allah n’Intumwa yayo Muhamadi na Qur’an) ndetse baranamenesheje Intumwa (Muhamadi) na mwe ubwanyu (bakabirukana mu gihugu cyanyu) kubera ko mwemeye Allah, Nyagasani wanyu. Niba mugiye mugamije guharanira inzira yanjye no gushaka kwishimirwa nanjye (ntimukabagire inshuti). Muhisha urukundo mubafitiye kandi njye nzi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. Ukora ibyo muri mwe, rwose yayobye inzira itunganye
Surah Al-Mumtahana, Verse 1
إِن يَثۡقَفُوكُمۡ يَكُونُواْ لَكُمۡ أَعۡدَآءٗ وَيَبۡسُطُوٓاْ إِلَيۡكُمۡ أَيۡدِيَهُمۡ وَأَلۡسِنَتَهُم بِٱلسُّوٓءِ وَوَدُّواْ لَوۡ تَكۡفُرُونَ
Baramutse babatsinze, bababera ababisha (ku mugaragaro) bakabaramburaho amaboko yabo (babica) n’indimi zabo bagamije inabi, ndetse bakanifuza ko mwahakana
Surah Al-Mumtahana, Verse 2
لَن تَنفَعَكُمۡ أَرۡحَامُكُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُكُمۡۚ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ يَفۡصِلُ بَيۡنَكُمۡۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
(Mumenye ko) imiryango yanyu n’abana banyu ntacyo bizabamarira (imbere ya Allah). Ku munsi w’imperuka (Allah) azabakiranura. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Surah Al-Mumtahana, Verse 3
قَدۡ كَانَتۡ لَكُمۡ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ فِيٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَٱلَّذِينَ مَعَهُۥٓ إِذۡ قَالُواْ لِقَوۡمِهِمۡ إِنَّا بُرَءَـٰٓؤُاْ مِنكُمۡ وَمِمَّا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ كَفَرۡنَا بِكُمۡ وَبَدَا بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمُ ٱلۡعَدَٰوَةُ وَٱلۡبَغۡضَآءُ أَبَدًا حَتَّىٰ تُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ وَحۡدَهُۥٓ إِلَّا قَوۡلَ إِبۡرَٰهِيمَ لِأَبِيهِ لَأَسۡتَغۡفِرَنَّ لَكَ وَمَآ أَمۡلِكُ لَكَ مِنَ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖۖ رَّبَّنَا عَلَيۡكَ تَوَكَّلۡنَا وَإِلَيۡكَ أَنَبۡنَا وَإِلَيۡكَ ٱلۡمَصِيرُ
Mu by’ukuri, mwagize urugero rwiza kuri Ibrahim n’abari kumwe na we, ubwo babwiraga abantu babo bati "Rwose twitandukanyije namwe ndetse n’ibyo mugaragira bitari Allah. Turabahakanye. Hagati yacu na mwe havutse ububisha n’ubugome bihoraho, kugeza ubwo muzemera Allah wenyine." Uretse imvugo ya Ibrahim abwira se ati "Rwose nzagusabira imbabazi (kuri Allah), ariko nta bushobozi mfite bwo kugira icyo nkumarira imbere ya Allah." (Basabye Nyagasani bagira bati) Nyagasani wacu! Ni wowe twiringiye kandi ni na we twicuzaho ndetse iwawe ni ho garukiro (ryacu twese)’
Surah Al-Mumtahana, Verse 4
رَبَّنَا لَا تَجۡعَلۡنَا فِتۡنَةٗ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ وَٱغۡفِرۡ لَنَا رَبَّنَآۖ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Nyagasani wacu! Ntutugire ikigeragezo ku bahakanye, kandi utubabarire Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni wowe Munyembaraga uhebuje, Ushishoza
Surah Al-Mumtahana, Verse 5
لَقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِيهِمۡ أُسۡوَةٌ حَسَنَةٞ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَۚ وَمَن يَتَوَلَّ فَإِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡغَنِيُّ ٱلۡحَمِيدُ
Rwose bababereye urugero rwiza (mugomba gukurikira) kuri babandi bizeye Allah n’umunsi w’imperuka. Ariko uzatera umugongo (inzira ya Allah, amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari we Mukungu, Ushimwa cyane
Surah Al-Mumtahana, Verse 6
۞عَسَى ٱللَّهُ أَن يَجۡعَلَ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَ ٱلَّذِينَ عَادَيۡتُم مِّنۡهُم مَّوَدَّةٗۚ وَٱللَّهُ قَدِيرٞۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Hari ubwo Allah yashyira urukundo hagati yanyu ndetse na bamwe mu bo mufitanye urwango, kandi Allah ni Ushobora byose. Ndetse Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Surah Al-Mumtahana, Verse 7
لَّا يَنۡهَىٰكُمُ ٱللَّهُ عَنِ ٱلَّذِينَ لَمۡ يُقَٰتِلُوكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَلَمۡ يُخۡرِجُوكُم مِّن دِيَٰرِكُمۡ أَن تَبَرُّوهُمۡ وَتُقۡسِطُوٓاْ إِلَيۡهِمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُقۡسِطِينَ
Allah ntababuza kugirira ineza n’ubutabera abatarabarwanyije mu idini ntibanabameneshe mu ngo zanyu. Mu by’ukuri, Allah akunda abatabera
Surah Al-Mumtahana, Verse 8
إِنَّمَا يَنۡهَىٰكُمُ ٱللَّهُ عَنِ ٱلَّذِينَ قَٰتَلُوكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَأَخۡرَجُوكُم مِّن دِيَٰرِكُمۡ وَظَٰهَرُواْ عَلَىٰٓ إِخۡرَاجِكُمۡ أَن تَوَلَّوۡهُمۡۚ وَمَن يَتَوَلَّهُمۡ فَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّـٰلِمُونَ
Ahubwo Allah ababuza kugira inshuti magara ababarwanyije mu idini bakanabakura mu ngo zanyu, ndetse bakanashyigikira kubamenesha. Ariko (abandi) abazabagira inshuti magara ni bo byigomeke
Surah Al-Mumtahana, Verse 9
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا جَآءَكُمُ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتُ مُهَٰجِرَٰتٖ فَٱمۡتَحِنُوهُنَّۖ ٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِإِيمَٰنِهِنَّۖ فَإِنۡ عَلِمۡتُمُوهُنَّ مُؤۡمِنَٰتٖ فَلَا تَرۡجِعُوهُنَّ إِلَى ٱلۡكُفَّارِۖ لَا هُنَّ حِلّٞ لَّهُمۡ وَلَا هُمۡ يَحِلُّونَ لَهُنَّۖ وَءَاتُوهُم مَّآ أَنفَقُواْۚ وَلَا جُنَاحَ عَلَيۡكُمۡ أَن تَنكِحُوهُنَّ إِذَآ ءَاتَيۡتُمُوهُنَّ أُجُورَهُنَّۚ وَلَا تُمۡسِكُواْ بِعِصَمِ ٱلۡكَوَافِرِ وَسۡـَٔلُواْ مَآ أَنفَقۡتُمۡ وَلۡيَسۡـَٔلُواْ مَآ أَنفَقُواْۚ ذَٰلِكُمۡ حُكۡمُ ٱللَّهِ يَحۡكُمُ بَيۡنَكُمۡۖ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ
Yemwe abemeye! Abemeramanakazi b’abimukira nibabagana, mujye mubagerageza (kugira ngo mumenye ukwemera kwabo). Allah ni we uzi neza ukwemera kwabo. Nimumara kumenya ko ari abemera nyakuri, ntimukabasubize mu bahakanyi. (Abo bagore) ntibaziruriwe (abagabo b’abahakanyi) ndetse na bo (abagabo b’abahakanyi) ntibabaziruriwe. Ahubwo mujye mwishyura (abagabo babo b’abahakanyi) ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi nta kibi kuri mwe muramutse mubarongoye igihe mwabahaye inkwano zabo. Ntimukihambire ku masezerano mwagiranye n’abagore bahakanye, ahubwo mujye musaba gusubizwa ibyo mwatanze, maze na bo (abagabo b’abahakanyi) basabe ibyo batanze. Iryo ni itegeko rya Allah abakiranurisha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
Surah Al-Mumtahana, Verse 10
وَإِن فَاتَكُمۡ شَيۡءٞ مِّنۡ أَزۡوَٰجِكُمۡ إِلَى ٱلۡكُفَّارِ فَعَاقَبۡتُمۡ فَـَٔاتُواْ ٱلَّذِينَ ذَهَبَتۡ أَزۡوَٰجُهُم مِّثۡلَ مَآ أَنفَقُواْۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ أَنتُم بِهِۦ مُؤۡمِنُونَ
Nihagira umwe mu bagore banyu ubacika akajya mu bahakanyi (ntibabasubize inkwano mwabatanzeho), hanyuma habaho impamvu yo kurwana nabo mukabatsinda (mukagira iminyago mubakuraho), mujye muha abo abagore babo bagiye ibingana n’ibyo babatanzeho (inkwano). Kandi mutinye Allah we mwemera
Surah Al-Mumtahana, Verse 11
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ إِذَا جَآءَكَ ٱلۡمُؤۡمِنَٰتُ يُبَايِعۡنَكَ عَلَىٰٓ أَن لَّا يُشۡرِكۡنَ بِٱللَّهِ شَيۡـٔٗا وَلَا يَسۡرِقۡنَ وَلَا يَزۡنِينَ وَلَا يَقۡتُلۡنَ أَوۡلَٰدَهُنَّ وَلَا يَأۡتِينَ بِبُهۡتَٰنٖ يَفۡتَرِينَهُۥ بَيۡنَ أَيۡدِيهِنَّ وَأَرۡجُلِهِنَّ وَلَا يَعۡصِينَكَ فِي مَعۡرُوفٖ فَبَايِعۡهُنَّ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لَهُنَّ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Yewe Muhanuzi! Abemeramanakazi nibakugana bagusezeranya ko ntacyo bazabangikanya na Allah, ko bataziba, ko batazasambana, ko batazica abana babo, ko batazagira uwo bahimbira ibinyoma, kandi ko batazakwigomekaho mu byiza; ujye wakira ibyo bagusezeranyije unabasabire imbabazi kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Surah Al-Mumtahana, Verse 12
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَوَلَّوۡاْ قَوۡمًا غَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِمۡ قَدۡ يَئِسُواْ مِنَ ٱلۡأٓخِرَةِ كَمَا يَئِسَ ٱلۡكُفَّارُ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلۡقُبُورِ
Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abantu Allah yarakariye. Mu by’ukuri, bihebye (kuzagira icyiza babona) ku munsi w’imperuka, nk’uko abahakanyi bari mu mva bihebye ko (batazabona imbabazi za Allah). puh
Surah Al-Mumtahana, Verse 13