Surah Al-Mumtahana Verse 1 - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
Surah Al-Mumtahanaيَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَتَّخِذُواْ عَدُوِّي وَعَدُوَّكُمۡ أَوۡلِيَآءَ تُلۡقُونَ إِلَيۡهِم بِٱلۡمَوَدَّةِ وَقَدۡ كَفَرُواْ بِمَا جَآءَكُم مِّنَ ٱلۡحَقِّ يُخۡرِجُونَ ٱلرَّسُولَ وَإِيَّاكُمۡ أَن تُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ رَبِّكُمۡ إِن كُنتُمۡ خَرَجۡتُمۡ جِهَٰدٗا فِي سَبِيلِي وَٱبۡتِغَآءَ مَرۡضَاتِيۚ تُسِرُّونَ إِلَيۡهِم بِٱلۡمَوَدَّةِ وَأَنَا۠ أَعۡلَمُ بِمَآ أَخۡفَيۡتُمۡ وَمَآ أَعۡلَنتُمۡۚ وَمَن يَفۡعَلۡهُ مِنكُمۡ فَقَدۡ ضَلَّ سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ
Yemwe abemeye! Ntimukagire abanzi banjye n’abanzi banyu inshuti magara, mubereka urukundo kandi barahakanye ibyabagezeho by’ukuri (kwemera Allah n’Intumwa yayo Muhamadi na Qur’an) ndetse baranamenesheje Intumwa (Muhamadi) na mwe ubwanyu (bakabirukana mu gihugu cyanyu) kubera ko mwemeye Allah, Nyagasani wanyu. Niba mugiye mugamije guharanira inzira yanjye no gushaka kwishimirwa nanjye (ntimukabagire inshuti). Muhisha urukundo mubafitiye kandi njye nzi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza. Ukora ibyo muri mwe, rwose yayobye inzira itunganye