Surah Abasa - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
عَبَسَ وَتَوَلَّىٰٓ
(Intumwa Muhamadi) yazinze umunya inatera umugongo
Surah Abasa, Verse 1
أَن جَآءَهُ ٱلۡأَعۡمَىٰ
Ubwo umuntu utabona (Abdullah bin Umm-Maktum) yari aje ayisanga (igihe yigishaga bamwe mu bikomerezwa by’Abakurayishi)
Surah Abasa, Verse 2
وَمَا يُدۡرِيكَ لَعَلَّهُۥ يَزَّكَّىٰٓ
Nonese ni iki cyakumenyesha ko yaba (aje kubaza) ashaka kwiyeza (ibyaha)
Surah Abasa, Verse 3
أَوۡ يَذَّكَّرُ فَتَنفَعَهُ ٱلذِّكۡرَىٰٓ
Cyangwa akakira urwibutso, hanyuma urwibutso rukamugirira akamaro
Surah Abasa, Verse 4
أَمَّا مَنِ ٱسۡتَغۡنَىٰ
Naho wawundi wirata yumva ko adakeneye (kuyoboka)
Surah Abasa, Verse 5
فَأَنتَ لَهُۥ تَصَدَّىٰ
Ni we witaho
Surah Abasa, Verse 6
وَمَا عَلَيۡكَ أَلَّا يَزَّكَّىٰ
Kandi ntacyo wabazwa aramutse atiyejeje (ngo ave mu buhakanyi, kuko wowe icyo ushinzwe ari ugusohoza ubutumwa bwa Allah gusa)
Surah Abasa, Verse 7
وَأَمَّا مَن جَآءَكَ يَسۡعَىٰ
Ariko wawundi uje akugana yihuta
Surah Abasa, Verse 8
وَهُوَ يَخۡشَىٰ
Kandi akaba atinya (Allah n’ibihano bye)
Surah Abasa, Verse 9
فَأَنتَ عَنۡهُ تَلَهَّىٰ
Uramwirengagiza (ukita ku bandi)
Surah Abasa, Verse 10
كَلَّآ إِنَّهَا تَذۡكِرَةٞ
Oya ntibikwiye! Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni urwibutso
Surah Abasa, Verse 11
فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ
Bityo, ubishaka nayizirikane
Surah Abasa, Verse 12
فِي صُحُفٖ مُّكَرَّمَةٖ
(Iri) mu nyandiko zirinzwe mu cyubahiro (Lawuhu Mahfudh)
Surah Abasa, Verse 13
مَّرۡفُوعَةٖ مُّطَهَّرَةِۭ
Zubahitse kandi zejejwe
Surah Abasa, Verse 14
بِأَيۡدِي سَفَرَةٖ
Ziri mu maboko y’abanditsi (abamalayika)
Surah Abasa, Verse 15
كِرَامِۭ بَرَرَةٖ
B’abanyacyubahiro kandi b’inyangamugayo
Surah Abasa, Verse 16
قُتِلَ ٱلۡإِنسَٰنُ مَآ أَكۡفَرَهُۥ
Umuntu (w’umuhakanyi) navumwe! Mbega ukuntu ari umuhakanyi
Surah Abasa, Verse 17
مِنۡ أَيِّ شَيۡءٍ خَلَقَهُۥ
Ese (Allah) yamuremye mu ki
Surah Abasa, Verse 18
مِن نُّطۡفَةٍ خَلَقَهُۥ فَقَدَّرَهُۥ
Yamuremye mu ntanga, arangije amugenera uko azabaho
Surah Abasa, Verse 19
ثُمَّ ٱلسَّبِيلَ يَسَّرَهُۥ
Nuko amworohereza inzira (y’imibereho ye)
Surah Abasa, Verse 20
ثُمَّ أَمَاتَهُۥ فَأَقۡبَرَهُۥ
Nyuma amugenera urupfu no gushyingurwa
Surah Abasa, Verse 21
ثُمَّ إِذَا شَآءَ أَنشَرَهُۥ
Kandi igihe azabishakira azamuzura
Surah Abasa, Verse 22
كَلَّا لَمَّا يَقۡضِ مَآ أَمَرَهُۥ
Oya! Nyamara (umuntu) ntarakora ibyo yamutegetse
Surah Abasa, Verse 23
فَلۡيَنظُرِ ٱلۡإِنسَٰنُ إِلَىٰ طَعَامِهِۦٓ
Ngaho umuntu niyitegereze amafunguro ye
Surah Abasa, Verse 24
أَنَّا صَبَبۡنَا ٱلۡمَآءَ صَبّٗا
Uko tumanura amazi (mu kirere) yisuka ari menshi
Surah Abasa, Verse 25
ثُمَّ شَقَقۡنَا ٱلۡأَرۡضَ شَقّٗا
Nuko tugasatura ubutaka uko bikwiye (kugira ngo amazi abashe kubwinjiramo)
Surah Abasa, Verse 26
فَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا حَبّٗا
Maze tukabumezamo impeke
Surah Abasa, Verse 27
وَعِنَبٗا وَقَضۡبٗا
N’imizabibu n’imboga
Surah Abasa, Verse 28
وَزَيۡتُونٗا وَنَخۡلٗا
N’imizeti n’imitende
Surah Abasa, Verse 29
وَحَدَآئِقَ غُلۡبٗا
N’imirima igizwe n’ibiti by’inzitane
Surah Abasa, Verse 30
وَفَٰكِهَةٗ وَأَبّٗا
N’imbuto n’ubwatsi
Surah Abasa, Verse 31
مَّتَٰعٗا لَّكُمۡ وَلِأَنۡعَٰمِكُمۡ
Kugira ngo bibagirire akamaro, mwe n’amatungo yanyu
Surah Abasa, Verse 32
فَإِذَا جَآءَتِ ٱلصَّآخَّةُ
Ariko ubwo urusaku ruziba amatwi (impanda y’imperuka) ruzaza
Surah Abasa, Verse 33
يَوۡمَ يَفِرُّ ٱلۡمَرۡءُ مِنۡ أَخِيهِ
Uwo munsi umuntu azahunga umuvandimwe we
Surah Abasa, Verse 34
وَأُمِّهِۦ وَأَبِيهِ
(Ahunge) nyina na se
Surah Abasa, Verse 35
وَصَٰحِبَتِهِۦ وَبَنِيهِ
N’umugore we n’abana be
Surah Abasa, Verse 36
لِكُلِّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ يَوۡمَئِذٖ شَأۡنٞ يُغۡنِيهِ
Kuri uwo munsi, buri muntu azaba afite ibimuhangayikishije (bituma atita ku bandi)
Surah Abasa, Verse 37
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ مُّسۡفِرَةٞ
Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba bwererana
Surah Abasa, Verse 38
ضَاحِكَةٞ مُّسۡتَبۡشِرَةٞ
Bamwenyura, bishimiye inkuru nziza bahawe (y’Ijuru)
Surah Abasa, Verse 39
وَوُجُوهٞ يَوۡمَئِذٍ عَلَيۡهَا غَبَرَةٞ
Naho uburanga (bw’abahakanyi) kuri uwo munsi buzaba bwuzuye umukungugu
Surah Abasa, Verse 40
تَرۡهَقُهَا قَتَرَةٌ
Bwarenzwe n’umwijima
Surah Abasa, Verse 41
أُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَفَرَةُ ٱلۡفَجَرَةُ
Abo ni bo bahakanyi b’inkozi z’ibibi
Surah Abasa, Verse 42