UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah At-Takwir - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


إِذَا ٱلشَّمۡسُ كُوِّرَتۡ

Igihe izuba rizazingazingwa (urumuri rwaryo rukazimira)
Surah At-Takwir, Verse 1


وَإِذَا ٱلنُّجُومُ ٱنكَدَرَتۡ

N’igihe inyenyeri zizazima
Surah At-Takwir, Verse 2


وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ سُيِّرَتۡ

N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo
Surah At-Takwir, Verse 3


وَإِذَا ٱلۡعِشَارُ عُطِّلَتۡ

N’igihe ingamiya z’imbyeyi zizarekwa (ntizitabweho)
Surah At-Takwir, Verse 4


وَإِذَا ٱلۡوُحُوشُ حُشِرَتۡ

N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe
Surah At-Takwir, Verse 5


وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ سُجِّرَتۡ

N’igihe inyanja zizaka umuriro
Surah At-Takwir, Verse 6


وَإِذَا ٱلنُّفُوسُ زُوِّجَتۡ

N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo)
Surah At-Takwir, Verse 7


وَإِذَا ٱلۡمَوۡءُۥدَةُ سُئِلَتۡ

N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa
Surah At-Takwir, Verse 8


بِأَيِّ ذَنۢبٖ قُتِلَتۡ

Icyaha yakoze cyatumye yicwa
Surah At-Takwir, Verse 9


وَإِذَا ٱلصُّحُفُ نُشِرَتۡ

N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa
Surah At-Takwir, Verse 10


وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ كُشِطَتۡ

N’igihe ikirere kizakurwaho
Surah At-Takwir, Verse 11


وَإِذَا ٱلۡجَحِيمُ سُعِّرَتۡ

N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa
Surah At-Takwir, Verse 12


وَإِذَا ٱلۡجَنَّةُ أُزۡلِفَتۡ

N’igihe Ijuru rizegerezwa hafi
Surah At-Takwir, Verse 13


عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّآ أَحۡضَرَتۡ

Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze
Surah At-Takwir, Verse 14


فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلۡخُنَّسِ

Bityo, ndahiriye ku nyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro
Surah At-Takwir, Verse 15


ٱلۡجَوَارِ ٱلۡكُنَّسِ

Zigenda zihuta kandi zikanihisha
Surah At-Takwir, Verse 16


وَٱلَّيۡلِ إِذَا عَسۡعَسَ

Nanarahiriye ku ijoro igihe riguye
Surah At-Takwir, Verse 17


وَٱلصُّبۡحِ إِذَا تَنَفَّسَ

No ku gitondo igihe gitangaje
Surah At-Takwir, Verse 18


إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ

Mu by’ukuri, (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)
Surah At-Takwir, Verse 19


ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي ٱلۡعَرۡشِ مَكِينٖ

(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (yahawe na Allah), Nyagasani w’intebe y’icyubahiro
Surah At-Takwir, Verse 20


مُّطَاعٖ ثَمَّ أَمِينٖ

Yumvirwa (n’abamalayika mu birere) kandi ikaba yizewe (kwa Allah)
Surah At-Takwir, Verse 21


وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجۡنُونٖ

Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi
Surah At-Takwir, Verse 22


وَلَقَدۡ رَءَاهُ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡمُبِينِ

Kandi rwose yabonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye
Surah At-Takwir, Verse 23


وَمَا هُوَ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ بِضَنِينٖ

Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu)
Surah At-Takwir, Verse 24


وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَيۡطَٰنٖ رَّجِيمٖ

Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe
Surah At-Takwir, Verse 25


فَأَيۡنَ تَذۡهَبُونَ

Nonese muragana he
Surah At-Takwir, Verse 26


إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ

Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose)
Surah At-Takwir, Verse 27


لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَسۡتَقِيمَ

Kuri wawundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse
Surah At-Takwir, Verse 28


وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse
Surah At-Takwir, Verse 29


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 80
>> Surah 82

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai