Surah At-Takwir - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
إِذَا ٱلشَّمۡسُ كُوِّرَتۡ
Igihe izuba rizazingwazingwa (urumuri rwaryo rukazimira)
Surah At-Takwir, Verse 1
وَإِذَا ٱلنُّجُومُ ٱنكَدَرَتۡ
N’igihe inyenyeri zizijima
Surah At-Takwir, Verse 2
وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ سُيِّرَتۡ
N’igihe imisozi izakurwa mu myanya yayo
Surah At-Takwir, Verse 3
وَإِذَا ٱلۡعِشَارُ عُطِّلَتۡ
N’igihe ingamiya zihaka zizarekwa (ntizitabweho)
Surah At-Takwir, Verse 4
وَإِذَا ٱلۡوُحُوشُ حُشِرَتۡ
N’igihe inyamaswa z’inkanzi zizakoranyirizwa hamwe
Surah At-Takwir, Verse 5
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ سُجِّرَتۡ
N’igihe inyanja zizaka umuriro
Surah At-Takwir, Verse 6
وَإِذَا ٱلنُّفُوسُ زُوِّجَتۡ
N’igihe roho zizasubizwa mu mibiri yazo (abeza bakajya ukwabo n’ababi bakajya ukwabo)
Surah At-Takwir, Verse 7
وَإِذَا ٱلۡمَوۡءُۥدَةُ سُئِلَتۡ
N’igihe umwana w’umukobwa wahambwe ari muzima azabazwa
Surah At-Takwir, Verse 8
بِأَيِّ ذَنۢبٖ قُتِلَتۡ
Icyaha yakoze cyatumye yicwa
Surah At-Takwir, Verse 9
وَإِذَا ٱلصُّحُفُ نُشِرَتۡ
N’igihe ibitabo (bikubiyemo ibikorwa byiza n’ibibi bya buri muntu) bizaramburwa (bigakwirakwizwa)
Surah At-Takwir, Verse 10
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ كُشِطَتۡ
N’igihe ikirere kizakurwaho igishishwa cyacyo (inyenyeri zavuyeho)
Surah At-Takwir, Verse 11
وَإِذَا ٱلۡجَحِيمُ سُعِّرَتۡ
N’igihe umuriro wa Jahanamu uzenyegezwa
Surah At-Takwir, Verse 12
وَإِذَا ٱلۡجَنَّةُ أُزۡلِفَتۡ
N’igihe Ijuru rizigizwa hafi
Surah At-Takwir, Verse 13
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّآ أَحۡضَرَتۡ
Icyo gihe buri muntu azamenya ibyo yakoze
Surah At-Takwir, Verse 14
فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلۡخُنَّسِ
Bityo, ndahiye inyenyeri zitagaragara ku manywa zikongera kugaragara nijoro
Surah At-Takwir, Verse 15
ٱلۡجَوَارِ ٱلۡكُنَّسِ
Zigenda zihuta kandi zikanihisha
Surah At-Takwir, Verse 16
وَٱلَّيۡلِ إِذَا عَسۡعَسَ
Nanarahiye ijoro igihe riguye
Surah At-Takwir, Verse 17
وَٱلصُّبۡحِ إِذَا تَنَفَّسَ
N’igitondo igihe gitangaje
Surah At-Takwir, Verse 18
إِنَّهُۥ لَقَوۡلُ رَسُولٖ كَرِيمٖ
Mu by’ukuri (Qur’an) ni ijambo ryazanywe n’Intumwa yubahitse [(Malayika Jibrilu), (riturutse kwa Allah)
Surah At-Takwir, Verse 19
ذِي قُوَّةٍ عِندَ ذِي ٱلۡعَرۡشِ مَكِينٖ
(Iyo ntumwa) ifite imbaraga (n’urwego rwo hejuru) yahawe na nyiri Ar’shi y’icyubahiro (Allah)
Surah At-Takwir, Verse 20
مُّطَاعٖ ثَمَّ أَمِينٖ
Yumvirwa (n’abamalayika mu ijuru) kandi ikaba yizewe (kwa Allah)
Surah At-Takwir, Verse 21
وَمَا صَاحِبُكُم بِمَجۡنُونٖ
Kandi (yemwe bahakanyi) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi ibakomokamo) si umusazi
Surah At-Takwir, Verse 22
وَلَقَدۡ رَءَاهُ بِٱلۡأُفُقِ ٱلۡمُبِينِ
Kandi rwose yamubonye (Malayika Jibrilu) ari mu kirere gikeye
Surah At-Takwir, Verse 23
وَمَا هُوَ عَلَى ٱلۡغَيۡبِ بِضَنِينٖ
Kandi (Intumwa Muhamadi) ntigundira ibyo yahishuriwe (ngo ireke kubyigisha abantu)
Surah At-Takwir, Verse 24
وَمَا هُوَ بِقَوۡلِ شَيۡطَٰنٖ رَّجِيمٖ
Kandi (Qur’an) si ijambo rya Shitani wavumwe
Surah At-Takwir, Verse 25
فَأَيۡنَ تَذۡهَبُونَ
None se muragana he
Surah At-Takwir, Verse 26
إِنۡ هُوَ إِلَّا ذِكۡرٞ لِّلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa (byose)
Surah At-Takwir, Verse 27
لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَسۡتَقِيمَ
Kuri wa wundi muri mwe ushaka gukurikira inzira igororotse
Surah At-Takwir, Verse 28
وَمَا تَشَآءُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Kandi nta cyo mwashaka (ngo kibe) keretse Allah, Nyagasani w’ibiremwa (byose) aramutse agishatse
Surah At-Takwir, Verse 29