Surah AL-Infitar - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنفَطَرَتۡ
Igihe ikirere kizasatagurika
Surah AL-Infitar, Verse 1
وَإِذَا ٱلۡكَوَاكِبُ ٱنتَثَرَتۡ
N’igihe inyenyeri zizanyanyagira
Surah AL-Infitar, Verse 2
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ فُجِّرَتۡ
N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe)
Surah AL-Infitar, Verse 3
وَإِذَا ٱلۡقُبُورُ بُعۡثِرَتۡ
N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo)
Surah AL-Infitar, Verse 4
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّا قَدَّمَتۡ وَأَخَّرَتۡ
(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yigijeyo ngo azabe abikora (byaba ibyiza cyangwa ibibi)
Surah AL-Infitar, Verse 5
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ ٱلۡكَرِيمِ
Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu
Surah AL-Infitar, Verse 6
ٱلَّذِي خَلَقَكَ فَسَوَّىٰكَ فَعَدَلَكَ
We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye
Surah AL-Infitar, Verse 7
فِيٓ أَيِّ صُورَةٖ مَّا شَآءَ رَكَّبَكَ
Yaragutunganyije aguha ishusho ashaka
Surah AL-Infitar, Verse 8
كَلَّا بَلۡ تُكَذِّبُونَ بِٱلدِّينِ
Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo
Surah AL-Infitar, Verse 9
وَإِنَّ عَلَيۡكُمۡ لَحَٰفِظِينَ
Ariko mu by’ukuri mufite ababagenzura (abamalayika babashinzwe)
Surah AL-Infitar, Verse 10
كِرَامٗا كَٰتِبِينَ
Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi)
Surah AL-Infitar, Verse 11
يَعۡلَمُونَ مَا تَفۡعَلُونَ
Bazi ibyo mukora byose
Surah AL-Infitar, Verse 12
إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٖ
Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru)
Surah AL-Infitar, Verse 13
وَإِنَّ ٱلۡفُجَّارَ لَفِي جَحِيمٖ
Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana
Surah AL-Infitar, Verse 14
يَصۡلَوۡنَهَا يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Bazawuhiramo ku munsi w’ibihembo
Surah AL-Infitar, Verse 15
وَمَا هُمۡ عَنۡهَا بِغَآئِبِينَ
Kandi ntibazigera bawuvamo
Surah AL-Infitar, Verse 16
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
None se ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo
Surah AL-Infitar, Verse 17
ثُمَّ مَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo
Surah AL-Infitar, Verse 18
يَوۡمَ لَا تَمۡلِكُ نَفۡسٞ لِّنَفۡسٖ شَيۡـٔٗاۖ وَٱلۡأَمۡرُ يَوۡمَئِذٖ لِّلَّهِ
(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah
Surah AL-Infitar, Verse 19