Surah Al-Mutaffifin - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
وَيۡلٞ لِّلۡمُطَفِّفِينَ
Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 1
ٱلَّذِينَ إِذَا ٱكۡتَالُواْ عَلَى ٱلنَّاسِ يَسۡتَوۡفُونَ
Ba bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 2
وَإِذَا كَالُوهُمۡ أَو وَّزَنُوهُمۡ يُخۡسِرُونَ
Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye
Surah Al-Mutaffifin, Verse 3
أَلَا يَظُنُّ أُوْلَـٰٓئِكَ أَنَّهُم مَّبۡعُوثُونَ
Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 4
لِيَوۡمٍ عَظِيمٖ
Ku munsi uhambaye
Surah Al-Mutaffifin, Verse 5
يَوۡمَ يَقُومُ ٱلنَّاسُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa
Surah Al-Mutaffifin, Verse 6
كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡفُجَّارِ لَفِي سِجِّينٖ
Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini
Surah Al-Mutaffifin, Verse 7
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سِجِّينٞ
None se ni iki cyakumenyesha Sijiini
Surah Al-Mutaffifin, Verse 8
كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ
Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama
Surah Al-Mutaffifin, Verse 9
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura
Surah Al-Mutaffifin, Verse 10
ٱلَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ
Ba bandi bahinyura umunsi w’ibihembo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 11
وَمَا يُكَذِّبُ بِهِۦٓ إِلَّا كُلُّ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ
Kandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha
Surah Al-Mutaffifin, Verse 12
إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”
Surah Al-Mutaffifin, Verse 13
كَلَّاۖ بَلۡۜ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 14
كَلَّآ إِنَّهُمۡ عَن رَّبِّهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّمَحۡجُوبُونَ
Oya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 15
ثُمَّ إِنَّهُمۡ لَصَالُواْ ٱلۡجَحِيمِ
Maze bahire mu muriro ugurumana
Surah Al-Mutaffifin, Verse 16
ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Nuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.”
Surah Al-Mutaffifin, Verse 17
كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡأَبۡرَارِ لَفِي عِلِّيِّينَ
Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna
Surah Al-Mutaffifin, Verse 18
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا عِلِّيُّونَ
None se ni iki cyakumenyesha Iliyuna
Surah Al-Mutaffifin, Verse 19
كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ
Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama
Surah Al-Mutaffifin, Verse 20
يَشۡهَدُهُ ٱلۡمُقَرَّبُونَ
(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya
Surah Al-Mutaffifin, Verse 21
إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٍ
Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 22
عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ
Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 23
تَعۡرِفُ فِي وُجُوهِهِمۡ نَضۡرَةَ ٱلنَّعِيمِ
Uzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 24
يُسۡقَوۡنَ مِن رَّحِيقٖ مَّخۡتُومٍ
Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye
Surah Al-Mutaffifin, Verse 25
خِتَٰمُهُۥ مِسۡكٞۚ وَفِي ذَٰلِكَ فَلۡيَتَنَافَسِ ٱلۡمُتَنَٰفِسُونَ
Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe
Surah Al-Mutaffifin, Verse 26
وَمِزَاجُهُۥ مِن تَسۡنِيمٍ
(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 27
عَيۡنٗا يَشۡرَبُ بِهَا ٱلۡمُقَرَّبُونَ
Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 28
إِنَّ ٱلَّذِينَ أَجۡرَمُواْ كَانُواْ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يَضۡحَكُونَ
Mu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana
Surah Al-Mutaffifin, Verse 29
وَإِذَا مَرُّواْ بِهِمۡ يَتَغَامَزُونَ
Bazinyuraho zikabaryanira inzara
Surah Al-Mutaffifin, Verse 30
وَإِذَا ٱنقَلَبُوٓاْ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمُ ٱنقَلَبُواْ فَكِهِينَ
Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya
Surah Al-Mutaffifin, Verse 31
وَإِذَا رَأَوۡهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّ هَـٰٓؤُلَآءِ لَضَآلُّونَ
N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.”
Surah Al-Mutaffifin, Verse 32
وَمَآ أُرۡسِلُواْ عَلَيۡهِمۡ حَٰفِظِينَ
Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 33
فَٱلۡيَوۡمَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنَ ٱلۡكُفَّارِ يَضۡحَكُونَ
Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi
Surah Al-Mutaffifin, Verse 34
عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ
Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 35
هَلۡ ثُوِّبَ ٱلۡكُفَّارُ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ
Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora
Surah Al-Mutaffifin, Verse 36