UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Mutaffifin - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


وَيۡلٞ لِّلۡمُطَفِّفِينَ

Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 1


ٱلَّذِينَ إِذَا ٱكۡتَالُواْ عَلَى ٱلنَّاسِ يَسۡتَوۡفُونَ

Ba bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 2


وَإِذَا كَالُوهُمۡ أَو وَّزَنُوهُمۡ يُخۡسِرُونَ

Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye
Surah Al-Mutaffifin, Verse 3


أَلَا يَظُنُّ أُوْلَـٰٓئِكَ أَنَّهُم مَّبۡعُوثُونَ

Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 4


لِيَوۡمٍ عَظِيمٖ

Ku munsi uhambaye
Surah Al-Mutaffifin, Verse 5


يَوۡمَ يَقُومُ ٱلنَّاسُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa
Surah Al-Mutaffifin, Verse 6


كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡفُجَّارِ لَفِي سِجِّينٖ

Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini
Surah Al-Mutaffifin, Verse 7


وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سِجِّينٞ

None se ni iki cyakumenyesha Sijiini
Surah Al-Mutaffifin, Verse 8


كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ

Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama
Surah Al-Mutaffifin, Verse 9


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura
Surah Al-Mutaffifin, Verse 10


ٱلَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ

Ba bandi bahinyura umunsi w’ibihembo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 11


وَمَا يُكَذِّبُ بِهِۦٓ إِلَّا كُلُّ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ

Kandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha
Surah Al-Mutaffifin, Verse 12


إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ

(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”
Surah Al-Mutaffifin, Verse 13


كَلَّاۖ بَلۡۜ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 14


كَلَّآ إِنَّهُمۡ عَن رَّبِّهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّمَحۡجُوبُونَ

Oya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 15


ثُمَّ إِنَّهُمۡ لَصَالُواْ ٱلۡجَحِيمِ

Maze bahire mu muriro ugurumana
Surah Al-Mutaffifin, Verse 16


ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ

Nuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.”
Surah Al-Mutaffifin, Verse 17


كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡأَبۡرَارِ لَفِي عِلِّيِّينَ

Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna
Surah Al-Mutaffifin, Verse 18


وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا عِلِّيُّونَ

None se ni iki cyakumenyesha Iliyuna
Surah Al-Mutaffifin, Verse 19


كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ

Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama
Surah Al-Mutaffifin, Verse 20


يَشۡهَدُهُ ٱلۡمُقَرَّبُونَ

(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya
Surah Al-Mutaffifin, Verse 21


إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٍ

Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 22


عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ

Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 23


تَعۡرِفُ فِي وُجُوهِهِمۡ نَضۡرَةَ ٱلنَّعِيمِ

Uzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo
Surah Al-Mutaffifin, Verse 24


يُسۡقَوۡنَ مِن رَّحِيقٖ مَّخۡتُومٍ

Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye
Surah Al-Mutaffifin, Verse 25


خِتَٰمُهُۥ مِسۡكٞۚ وَفِي ذَٰلِكَ فَلۡيَتَنَافَسِ ٱلۡمُتَنَٰفِسُونَ

Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe
Surah Al-Mutaffifin, Verse 26


وَمِزَاجُهُۥ مِن تَسۡنِيمٍ

(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 27


عَيۡنٗا يَشۡرَبُ بِهَا ٱلۡمُقَرَّبُونَ

Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 28


إِنَّ ٱلَّذِينَ أَجۡرَمُواْ كَانُواْ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يَضۡحَكُونَ

Mu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana
Surah Al-Mutaffifin, Verse 29


وَإِذَا مَرُّواْ بِهِمۡ يَتَغَامَزُونَ

Bazinyuraho zikabaryanira inzara
Surah Al-Mutaffifin, Verse 30


وَإِذَا ٱنقَلَبُوٓاْ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمُ ٱنقَلَبُواْ فَكِهِينَ

Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya
Surah Al-Mutaffifin, Verse 31


وَإِذَا رَأَوۡهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّ هَـٰٓؤُلَآءِ لَضَآلُّونَ

N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.”
Surah Al-Mutaffifin, Verse 32


وَمَآ أُرۡسِلُواْ عَلَيۡهِمۡ حَٰفِظِينَ

Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 33


فَٱلۡيَوۡمَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنَ ٱلۡكُفَّارِ يَضۡحَكُونَ

Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi
Surah Al-Mutaffifin, Verse 34


عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ

Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo)
Surah Al-Mutaffifin, Verse 35


هَلۡ ثُوِّبَ ٱلۡكُفَّارُ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ

Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora
Surah Al-Mutaffifin, Verse 36


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 82
>> Surah 84

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai