Surah Al-Ghashiya - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ٱلۡغَٰشِيَةِ
Ese inkuru y’ikizatwikira (abantu ku munsi w’imperuka) yakugezeho
Surah Al-Ghashiya, Verse 1
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٍ خَٰشِعَةٌ
Kuri uwo munsi, uburanga bwa bamwe buzaba busuzuguritse
Surah Al-Ghashiya, Verse 2
عَامِلَةٞ نَّاصِبَةٞ
(Igihe bari ku isi) babaga bakora bashishikaye (basenga ibindi bitari Allah), (ariko ku mperuka) bazaba bananiwe (kandi bafite ikimwaro)
Surah Al-Ghashiya, Verse 3
تَصۡلَىٰ نَارًا حَامِيَةٗ
Bazajya mu muriro utwika (bawuhiremo)
Surah Al-Ghashiya, Verse 4
تُسۡقَىٰ مِنۡ عَيۡنٍ ءَانِيَةٖ
Kandi bazanyweshwa ku isoko (y’amazi) yatuye
Surah Al-Ghashiya, Verse 5
لَّيۡسَ لَهُمۡ طَعَامٌ إِلَّا مِن ضَرِيعٖ
Nta byo kurya bazaba bafite uretse ibyatsi birura kandi bifite amahwa
Surah Al-Ghashiya, Verse 6
لَّا يُسۡمِنُ وَلَا يُغۡنِي مِن جُوعٖ
(Ibyo byo kurya) ntibizigera bibabyibushya cyangwa ngo bibamare inzara
Surah Al-Ghashiya, Verse 7
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ نَّاعِمَةٞ
Kuri uwo munsi kandi (ubundi) buranga buzaba bukeye
Surah Al-Ghashiya, Verse 8
لِّسَعۡيِهَا رَاضِيَةٞ
Bwishimiye ibikorwa byabwo
Surah Al-Ghashiya, Verse 9
فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٖ
(Ba nyirabwo bazaba bari) mu Ijuru ry’ikirenga
Surah Al-Ghashiya, Verse 10
لَّا تَسۡمَعُ فِيهَا لَٰغِيَةٗ
Aho batazumva amanjwe
Surah Al-Ghashiya, Verse 11
فِيهَا عَيۡنٞ جَارِيَةٞ
Hazaba harimo isoko itemba
Surah Al-Ghashiya, Verse 12
فِيهَا سُرُرٞ مَّرۡفُوعَةٞ
Hazaba harimo ibitanda byigiye hejuru
Surah Al-Ghashiya, Verse 13
وَأَكۡوَابٞ مَّوۡضُوعَةٞ
N’ibikombe biteguwe (neza)
Surah Al-Ghashiya, Verse 14
وَنَمَارِقُ مَصۡفُوفَةٞ
N’imisego itondetse ku mirongo (neza)
Surah Al-Ghashiya, Verse 15
وَزَرَابِيُّ مَبۡثُوثَةٌ
N’amatapi arambuye (biryoheye ijisho)
Surah Al-Ghashiya, Verse 16
أَفَلَا يَنظُرُونَ إِلَى ٱلۡإِبِلِ كَيۡفَ خُلِقَتۡ
Ese ntibitegereza uko ingamiya zaremwe
Surah Al-Ghashiya, Verse 17
وَإِلَى ٱلسَّمَآءِ كَيۡفَ رُفِعَتۡ
N’uburyo ikirere cyahanitswe
Surah Al-Ghashiya, Verse 18
وَإِلَى ٱلۡجِبَالِ كَيۡفَ نُصِبَتۡ
N’uburyo imisozi yashimangiwe (mu butaka)
Surah Al-Ghashiya, Verse 19
وَإِلَى ٱلۡأَرۡضِ كَيۡفَ سُطِحَتۡ
N’uburyo isi yarambuwe
Surah Al-Ghashiya, Verse 20
فَذَكِّرۡ إِنَّمَآ أَنتَ مُذَكِّرٞ
Bityo, (yewe Muhamadi) bibutse kuko mu by’ukuri wowe uri uwibutsa
Surah Al-Ghashiya, Verse 21
لَّسۡتَ عَلَيۡهِم بِمُصَيۡطِرٍ
Ntukabashyireho igitugu
Surah Al-Ghashiya, Verse 22
إِلَّا مَن تَوَلَّىٰ وَكَفَرَ
Ariko utera umugongo (urwibutso) akanahakana
Surah Al-Ghashiya, Verse 23
فَيُعَذِّبُهُ ٱللَّهُ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَكۡبَرَ
Allah azamuhanisha ibihano bihambaye
Surah Al-Ghashiya, Verse 24
إِنَّ إِلَيۡنَآ إِيَابَهُمۡ
Mu by’ukuri iwacu ni ho garukiro ryabo
Surah Al-Ghashiya, Verse 25
ثُمَّ إِنَّ عَلَيۡنَا حِسَابَهُم
Hanyuma mu by’ukuri ni twe tuzabakorera ibarura
Surah Al-Ghashiya, Verse 26