UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Fajr - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


وَٱلۡفَجۡرِ

Ndahiye umuseke
Surah Al-Fajr, Verse 1


وَلَيَالٍ عَشۡرٖ

N’amajoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja)
Surah Al-Fajr, Verse 2


وَٱلشَّفۡعِ وَٱلۡوَتۡرِ

N’ikitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah)
Surah Al-Fajr, Verse 3


وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَسۡرِ

N’ijoro iyo rihita
Surah Al-Fajr, Verse 4


هَلۡ فِي ذَٰلِكَ قَسَمٞ لِّذِي حِجۡرٍ

Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi)
Surah Al-Fajr, Verse 5


أَلَمۡ تَرَ كَيۡفَ فَعَلَ رَبُّكَ بِعَادٍ

Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagenje aba Adi
Surah Al-Fajr, Verse 6


إِرَمَ ذَاتِ ٱلۡعِمَادِ

(Abantu b’) Irama (bari barebare cyane), bafite n’inyubako ndende (zifite inkingi ndende)
Surah Al-Fajr, Verse 7


ٱلَّتِي لَمۡ يُخۡلَقۡ مِثۡلُهَا فِي ٱلۡبِلَٰدِ

Bo (abo ba Irama) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi
Surah Al-Fajr, Verse 8


وَثَمُودَ ٱلَّذِينَ جَابُواْ ٱلصَّخۡرَ بِٱلۡوَادِ

N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako)
Surah Al-Fajr, Verse 9


وَفِرۡعَوۡنَ ذِي ٱلۡأَوۡتَادِ

Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo)
Surah Al-Fajr, Verse 10


ٱلَّذِينَ طَغَوۡاْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ

Ba bandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi
Surah Al-Fajr, Verse 11


فَأَكۡثَرُواْ فِيهَا ٱلۡفَسَادَ

Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije
Surah Al-Fajr, Verse 12


فَصَبَّ عَلَيۡهِمۡ رَبُّكَ سَوۡطَ عَذَابٍ

Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza
Surah Al-Fajr, Verse 13


إِنَّ رَبَّكَ لَبِٱلۡمِرۡصَادِ

Mu by’ukuri Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi)
Surah Al-Fajr, Verse 14


فَأَمَّا ٱلۡإِنسَٰنُ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ رَبُّهُۥ فَأَكۡرَمَهُۥ وَنَعَّمَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَكۡرَمَنِ

Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhundagazaho ingabire, aravuga ati “Nyagasani wanjye yanyubahishije.”
Surah Al-Fajr, Verse 15


وَأَمَّآ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ فَقَدَرَ عَلَيۡهِ رِزۡقَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَهَٰنَنِ

Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati “Nyagasani wanjye yaransuzuguje!”
Surah Al-Fajr, Verse 16


كَلَّاۖ بَل لَّا تُكۡرِمُونَ ٱلۡيَتِيمَ

Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi
Surah Al-Fajr, Verse 17


وَلَا تَحَـٰٓضُّونَ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ

Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene
Surah Al-Fajr, Verse 18


وَتَأۡكُلُونَ ٱلتُّرَاثَ أَكۡلٗا لَّمّٗا

Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara
Surah Al-Fajr, Verse 19


وَتُحِبُّونَ ٱلۡمَالَ حُبّٗا جَمّٗا

Ndetse mugakunda imitungo bikabije
Surah Al-Fajr, Verse 20


كَلَّآۖ إِذَا دُكَّتِ ٱلۡأَرۡضُ دَكّٗا دَكّٗا

Oya! Umunsi isi izasandazwa (igacikamo ibice)
Surah Al-Fajr, Verse 21


وَجَآءَ رَبُّكَ وَٱلۡمَلَكُ صَفّٗا صَفّٗا

Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo ikurikiranye
Surah Al-Fajr, Verse 22


وَجِاْيٓءَ يَوۡمَئِذِۭ بِجَهَنَّمَۚ يَوۡمَئِذٖ يَتَذَكَّرُ ٱلۡإِنسَٰنُ وَأَنَّىٰ لَهُ ٱلذِّكۡرَىٰ

Kandi uwo munsi umuriro wa Jahanamu uzazanwa. Kuri uwo munsi, umuntu azibuka, ariko se uko kwibuka kuzamumarira iki
Surah Al-Fajr, Verse 23


يَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي قَدَّمۡتُ لِحَيَاتِي

Azicuza avuga ati “Iyaba nari narateganyirije ubuzima bwanjye (nkora ibikorwa byiza)
Surah Al-Fajr, Verse 24


فَيَوۡمَئِذٖ لَّا يُعَذِّبُ عَذَابَهُۥٓ أَحَدٞ

Kuri uwo munsi ibihano (Allah) azahanisha nta wundi ushobora kubihanisha
Surah Al-Fajr, Verse 25


وَلَا يُوثِقُ وَثَاقَهُۥٓ أَحَدٞ

Kandi azanaboha (abahakanyi) ukuboha kutashoborwa n’undi uwo ari we wese
Surah Al-Fajr, Verse 26


يَـٰٓأَيَّتُهَا ٱلنَّفۡسُ ٱلۡمُطۡمَئِنَّةُ

(Umwemeramana azabwirwa ati) “Yewe roho ituje!”
Surah Al-Fajr, Verse 27


ٱرۡجِعِيٓ إِلَىٰ رَبِّكِ رَاضِيَةٗ مَّرۡضِيَّةٗ

“Garuka kwa Nyagasani wawe umwishimiye na We akwishimiye!”
Surah Al-Fajr, Verse 28


فَٱدۡخُلِي فِي عِبَٰدِي

“Maze winjire mu bagaragu banjye (b’intungane)”
Surah Al-Fajr, Verse 29


وَٱدۡخُلِي جَنَّتِي

“Uninjire mu Ijuru ryanjye!”
Surah Al-Fajr, Verse 30


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 88
>> Surah 90

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai