UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Ash-Shams - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


وَٱلشَّمۡسِ وَضُحَىٰهَا

Ndahiye izuba n’urumuri rwaryo
Surah Ash-Shams, Verse 1


وَٱلۡقَمَرِ إِذَا تَلَىٰهَا

N’ukwezi igihe kurikurikiye
Surah Ash-Shams, Verse 2


وَٱلنَّهَارِ إِذَا جَلَّىٰهَا

N’amanywa igihe agaragaje urumuri (rw’izuba)
Surah Ash-Shams, Verse 3


وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَغۡشَىٰهَا

N’ijoro igihe riritwikiriye
Surah Ash-Shams, Verse 4


وَٱلسَّمَآءِ وَمَا بَنَىٰهَا

N’ikirere ndetse n’Uwagihanze
Surah Ash-Shams, Verse 5


وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا طَحَىٰهَا

N’isi n’Uwayirambuye
Surah Ash-Shams, Verse 6


وَنَفۡسٖ وَمَا سَوَّىٰهَا

Na roho n’uwayitunganyije
Surah Ash-Shams, Verse 7


فَأَلۡهَمَهَا فُجُورَهَا وَتَقۡوَىٰهَا

Hanyuma akayigaragariza ikibi n’icyiza
Surah Ash-Shams, Verse 8


قَدۡ أَفۡلَحَ مَن زَكَّىٰهَا

Mu by’ukuri uweza roho ye (akubaha Allah kandi agakora ibikorwa byiza) yaratsinze
Surah Ash-Shams, Verse 9


وَقَدۡ خَابَ مَن دَسَّىٰهَا

Kandi rwose uwatereranye roho ye ari mu gihombo
Surah Ash-Shams, Verse 10


كَذَّبَتۡ ثَمُودُ بِطَغۡوَىٰهَآ

Abantu ba Thamudu bahinyuye (Intumwa yabo) kubera kwigomeka
Surah Ash-Shams, Verse 11


إِذِ ٱنۢبَعَثَ أَشۡقَىٰهَا

Ubwo ubarusha ububi yahagurukanaga ibakwe (akajya kwica ingamiya y’imbyeyi)
Surah Ash-Shams, Verse 12


فَقَالَ لَهُمۡ رَسُولُ ٱللَّهِ نَاقَةَ ٱللَّهِ وَسُقۡيَٰهَا

Nuko Intumwa ya Allah (Swaleh) irababwira iti “Muramenye! Iyo ni ingamiya ya Allah (ntimuyigirire nabi), kandi ntimuyibuze gushoka!”
Surah Ash-Shams, Verse 13


فَكَذَّبُوهُ فَعَقَرُوهَا فَدَمۡدَمَ عَلَيۡهِمۡ رَبُّهُم بِذَنۢبِهِمۡ فَسَوَّىٰهَا

Ariko baramuhinyuye (ya ngamiya) barayica. Nuko Nyagasani wabo arabarimbura ku bw’icyaha cyabo, ndetse bose abarimbura mu buryo bureshya (baba abakuru n’abato, abakire n’abakene, ndetse n’abakomeye n’abaciriritse)
Surah Ash-Shams, Verse 14


وَلَا يَخَافُ عُقۡبَٰهَا

Kandi (Allah) ntatinya ingaruka zabyo
Surah Ash-Shams, Verse 15


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 90
>> Surah 92

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai