Surah Al-Lail - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَغۡشَىٰ
Ndahiye ijoro igihe riguye
Surah Al-Lail, Verse 1
وَٱلنَّهَارِ إِذَا تَجَلَّىٰ
N’amanywa igihe atangaje
Surah Al-Lail, Verse 2
وَمَا خَلَقَ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰٓ
N’uwaremye ikigabo n’ikigore
Surah Al-Lail, Verse 3
إِنَّ سَعۡيَكُمۡ لَشَتَّىٰ
Mu by’ukuri ibikorwa byanyu biratandukanye
Surah Al-Lail, Verse 4
فَأَمَّا مَنۡ أَعۡطَىٰ وَٱتَّقَىٰ
Wa wundi utanga (amaturo) akanagandukira (Allah)
Surah Al-Lail, Verse 5
وَصَدَّقَ بِٱلۡحُسۡنَىٰ
Kandi akizera icyiza (Ijuru)
Surah Al-Lail, Verse 6
فَسَنُيَسِّرُهُۥ لِلۡيُسۡرَىٰ
Tuzamworohereza inzira y’ibyiza
Surah Al-Lail, Verse 7
وَأَمَّا مَنۢ بَخِلَ وَٱسۡتَغۡنَىٰ
Ariko uzaba umunyabugugu, akirata yumva ko yishoboye
Surah Al-Lail, Verse 8
وَكَذَّبَ بِٱلۡحُسۡنَىٰ
Akanahinyura icyiza
Surah Al-Lail, Verse 9
فَسَنُيَسِّرُهُۥ لِلۡعُسۡرَىٰ
Tuzamworohereza inzira y’ibibi
Surah Al-Lail, Verse 10
وَمَا يُغۡنِي عَنۡهُ مَالُهُۥٓ إِذَا تَرَدَّىٰٓ
Kandi ubwo azaba arimbuka (ajyanywe mu muriro), umutungo we nta cyo uzamumarira
Surah Al-Lail, Verse 11
إِنَّ عَلَيۡنَا لَلۡهُدَىٰ
Mu by’ukuri ukuyobora ni ukwacu
Surah Al-Lail, Verse 12
وَإِنَّ لَنَا لَلۡأٓخِرَةَ وَٱلۡأُولَىٰ
Kandi mu by’ukuri ni natwe tugenga iby’imperuka n’ibibanza (iby’isi)
Surah Al-Lail, Verse 13
فَأَنذَرۡتُكُمۡ نَارٗا تَلَظَّىٰ
Bityo, mbaburiye umuriro ugurumana
Surah Al-Lail, Verse 14
لَا يَصۡلَىٰهَآ إِلَّا ٱلۡأَشۡقَى
Nta we uzawinjiramo utari inkozi y’ibibi
Surah Al-Lail, Verse 15
ٱلَّذِي كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ
Wa wundi wahinyuye (ukuri) akanagutera umugongo
Surah Al-Lail, Verse 16
وَسَيُجَنَّبُهَا ٱلۡأَتۡقَى
Ariko ukora ibikorwa byiza, azawurindwa
Surah Al-Lail, Verse 17
ٱلَّذِي يُؤۡتِي مَالَهُۥ يَتَزَكَّىٰ
Wa wundi utanga umutungo we kugira ngo yiyeze
Surah Al-Lail, Verse 18
وَمَا لِأَحَدٍ عِندَهُۥ مِن نِّعۡمَةٖ تُجۡزَىٰٓ
Kandi ntashishikazwe no kwiturwa n’uwo yagiriye neza
Surah Al-Lail, Verse 19
إِلَّا ٱبۡتِغَآءَ وَجۡهِ رَبِّهِ ٱلۡأَعۡلَىٰ
Ahubwo (akabikora agamije) gushaka kwishimirwa na Nyagasani we, Uwikirenga
Surah Al-Lail, Verse 20
وَلَسَوۡفَ يَرۡضَىٰ
Kandi rwose azishima (ubwo azinjira mu Ijuru)
Surah Al-Lail, Verse 21