Surah Ad-Dhuha - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
وَٱلضُّحَىٰ
Ndahiye agasusuruko
Surah Ad-Dhuha, Verse 1
وَٱلَّيۡلِ إِذَا سَجَىٰ
N’ijoro igihe ryijimye
Surah Ad-Dhuha, Verse 2
مَا وَدَّعَكَ رَبُّكَ وَمَا قَلَىٰ
(Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakwanze
Surah Ad-Dhuha, Verse 3
وَلَلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ لَّكَ مِنَ ٱلۡأُولَىٰ
Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi)
Surah Ad-Dhuha, Verse 4
وَلَسَوۡفَ يُعۡطِيكَ رَبُّكَ فَتَرۡضَىٰٓ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima
Surah Ad-Dhuha, Verse 5
أَلَمۡ يَجِدۡكَ يَتِيمٗا فَـَٔاوَىٰ
Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho)
Surah Ad-Dhuha, Verse 6
وَوَجَدَكَ ضَآلّٗا فَهَدَىٰ
Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora
Surah Ad-Dhuha, Verse 7
وَوَجَدَكَ عَآئِلٗا فَأَغۡنَىٰ
Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa)
Surah Ad-Dhuha, Verse 8
فَأَمَّا ٱلۡيَتِيمَ فَلَا تَقۡهَرۡ
Bityo, ntugahutaze imfubyi
Surah Ad-Dhuha, Verse 9
وَأَمَّا ٱلسَّآئِلَ فَلَا تَنۡهَرۡ
Ntukanakankamire uje asaba
Surah Ad-Dhuha, Verse 10
وَأَمَّا بِنِعۡمَةِ رَبِّكَ فَحَدِّثۡ
Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira)
Surah Ad-Dhuha, Verse 11